ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yp2 igi. 2 pp. 21-27
  • Ese kugirana ubucuti mu ibanga ni bibi?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese kugirana ubucuti mu ibanga ni bibi?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kuki babikora?
  • “Badusabye kubigira ibanga”
  • Imitego ubucuti bwo mu ibanga bushobora kubagushamo
  • Reka kubihisha
  • Ni ukubihisha cyangwa ni ukwanga kwishyira hanze?
  • “Namenye icyo nagombaga gukora”
  • Ese ngeze igihe cy’irambagiza?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
  • Ese Abahamya ba Yehova bafite amategeko agenga ibyo kurambagiza?
    Ibibazo abantu bakunze kwibaza ku Bahamya ba Yehova
  • Kurambagiza—Igice cya 1: Ese niteguye kurambagiza?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Kurambagiza—Igice cya 2: Ni iki wakwitega mu gihe cyo kurambagiza?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 2
yp2 igi. 2 pp. 21-27

IGICE CYA 2

Ese kugirana ubucuti mu ibanga ni bibi?

Jessica ntiyorohewe. Umuhungu bigana witwa Jeremy yatangiye kumugaragariza ko amukunda. Jessica yaravuze ati “ni umuhungu mwiza pe! Ndetse n’incuti zanjye zivuga ko nta wundi muhungu umeze nka we nzigera mbona. Hari abakobwa bagerageje kumwikundishaho ariko we ntabakunda. Ni jye yikundira gusa.”

Hashize igihe gito, Jeremy yasabye Jessica ko basohokana. Jessica yamusobanuriye ko, kubera ko ari Umuhamya wa Yehova, adashobora gusohokana n’umuhungu cyangwa undi wese badahuje imyizerere. Jessica yaravuze ati “ariko Jeremy yangiriye inama. Yarambajije ati ‘urabibona ute se tubihishe ababyeyi bawe?’”

ESE umuntu wumva ukunze aramutse akugiriye inama nk’iyo wabigenza ute? Uramutse umenye ko Jessica yemeye inama Jeremy yamugiriye, bishobora kugutangaza. Yaravuze ati “numvaga rwose ko nitugirana ubucuti nzamuhindura agakunda Yehova.” Byaje kugenda bite? Turi buze kubibona. Reka tubanze dusuzume uko bamwe baguye mu mutego wo kugirana ubucuti rwihishwa.

Kuki babikora?

Kuki hari bamwe mu rubyiruko bagirana ubucuti rwihishwa? Hari umusore witwa David wavuze ati “kubera ko bazi ko ababyeyi babo badashobora kubyemera, ni yo mpamvu babibahisha.” Jane na we yavuze indi mpamvu ishobora kubitera. Yaravuze ati “baba bashaka kugaragaza ko bigenga. Iyo ubona ko udafatwa kimwe n’abantu bakuru, kandi utekereza ko ukuze, uhitamo gukora ibyo wifuza utiriwe ubibwira ababyeyi bawe.”

Ese wowe hari izindi mpamvu utekereza zaba zibitera? Niba zihari, zandike hasi aha.

․․․․․

Birumvikana ko uzi neza ko Bibiliya igutegeka kumvira ababyeyi bawe (Abefeso 6:1). Niba ababyeyi bawe babona ko udakwiriye kugirana ubucuti n’uwo mudahuje igitsina, bashobora kuba bafite impamvu ibibatera. Bityo rero, ntibizagutangaze nugira ibitekerezo nk’ibi bikurikira:

● Numva nsa n’uwahawe akato kubera ko buri wese afite incuti badahuje igitsina, uretse jye.

● Hari umuntu numva nkunze nubwo tudahuje ukwizera.

● Nifuza kugirana ubucuti n’Umukristo mugenzi wanjye, nubwo ntarageza igihe cyo gushaka.

Ushobora kuba uzi icyo ababyeyi bawe bashobora kuvuga kuri ibyo bitekerezo. Nawe uzi neza ko ibyo ababyeyi bawe bavuga ari ukuri. Ushobora no kumva umeze nk’umukobwa witwa Manami, wavuze ati “bagenzi banjye bampatira kugira umuhungu w’incuti; bamereye nabi ku buryo numva nareka umwanzuro nafashe. Muri iki gihe, urubyiruko ntirwiyumvisha ukuntu umuntu yabaho atagira incuti. N’ubundi kandi, kubaho nta ncuti ngira ntibinshimishije.” Mu mimerere nk’iyo, bamwe batangira kugirana ubucuti rwihishwa n’abo badahuje igitsina. Mu buhe buryo?

“Badusabye kubigira ibanga”

Ayo magambo “ubucuti bwo mu ibanga” yumvikanisha ko bisaba kubeshya kugira ngo ubwo bucuti bubeho. Kugira ngo bahishe ubucuti bwabo, bamwe bavuganira kuri telefoni gusa cyangwa kuri interineti. Iyo bahuriye aho abandi bari, baba ari incuti zisanzwe, ariko bagera kuri interineti no kuri telefoni, bikaba ibindi bindi.

Andi mayeri umuhungu ucuditse n’umukobwa bakunze gukoresha, ni ugutegura uburyo bahurira hamwe n’incuti zabo, kugira ngo bombi babone uko biganirira. Umuhungu witwa James yaravuze ati “hari igihe twigeze gutumirwa ahantu turi kumwe n’incuti zacu, tuhageze dusanga byose byari byateguwe n’umuhungu n’umukobwa twari kumwe, bashaka kwiganirira gusa. Badusabye kubigira ibanga.”

Nk’uko James yabigaragaje, abagirana ubucuti mu ibanga baba babifashijwemo n’incuti zabo. Umukobwa witwa Carol yaravuze ati “akenshi usanga hari umwe mu ncuti zabo ubizi, ariko agahitamo kutagira icyo avuga kuko adashaka kubavamo.” Rimwe na rimwe, hari igihe bisaba kuvuga ibinyoma byambaye ubusa. Beth, ufite imyaka 17, agira ati “kugira ngo bamwe bahishe ubwo bucuti bwabo, bibasaba kujya babeshya ababyeyi babo aho bagiye.” Umukobwa witwa Misaki, ufite imyaka 19, ni ko yabigenzaga. Yaravuze ati “nashakishaga nitonze ibyo ndi bubabeshye. Naritwararikaga cyane kugira ntagira ikintu na kimwe mbabeshya uretse gusa ibifitanye isano n’ubwo bucuti, kuko ntashakaga ko ababyeyi banjye bantakariza icyizere burundu.”

Imitego ubucuti bwo mu ibanga bushobora kubagushamo

Niba ujya wumva ushaka kugirana ubucuti n’umuntu rwihishwa, cyangwa niba warabitangiye, ukwiriye kwibaza ibi bibazo bikurikira:

Ibi bizangeza he? Ese urateganya gushakana n’uwo muntu mu gihe kitarambiranye? Umusore witwa Evan ufite imyaka 20, yaravuze ati “kugirana ubucuti n’umukobwa nta gahunda yo gushakana mufite, ni nko kwamamaza ikintu kandi udashaka kukigurisha.” Byagenda bite? Mu Migani 13:12 havuga ko “iyo icyari cyitezwe kitabonetse bitera umutima kurwara.” None se urashaka ko umuntu ukunda arwara umutima? Hari ikindi kintu ukwiriye kuzirikana: nihagira uwo mugirana ubucuti rwihishwa, uzaba witesheje inama zuje urukundo ababyeyi bawe n’abandi bantu bakuze bashoboraga kukugira. Kandi ibyo bishobora gutuma ugwa mu mutego w’ubwiyandarike.—Abagalatiya 6:7.

Ese ibi ndimo bishimisha Yehova Imana? Bibiliya igira iti “ibintu byose byambaye ubusa kandi biratwikuruwe imbere y’amaso y’uzatubaza ibyo twakoze” (Abaheburayo 4:13). Niba uhisha ubucuti ufitanye n’uwo mudahuje igitsina cyangwa ugahishira incuti yawe, Yehova we aba abizi. Niba hajemo no kubeshya, ufite impamvu zo guhangayika. Yehova Imana yanga urunuka abantu babeshya. Kandi koko, “ururimi rubeshya” ruza mu bintu bya mbere bivugwa muri Bibiliya Imana yanga cyane.—Imigani 6:16-19.

Reka kubihisha

Byaba byiza uganiriye n’ababyeyi bawe cyangwa Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka, ukababwira iby’ubwo bucuti bw’ibanga ushobora kuba ufitanye n’uwo mudahuje igitsina. Niba umwe mu ncuti zawe afitanye ubucuti mu ibanga n’uwo badahuje igitsina, ntukabahishire kuko waba wifatanyije na we muri icyo gikorwa (1 Timoteyo 5:22). Ubundi se, wakumva umeze ute hagize ikintu kibi kigera kuri iyo ncuti yawe? Ese ntiwakumva nawe ubifitemo uruhare?

Dufate urugero: reka tuvuge ko incuti yawe irwaye diyabete kandi ikaba irya yihishe ibintu birimo isukari nyinshi. Tuvuge ko ugize utya ukabimenya, ariko iyo ncuti yawe ikakwinginga ngo uyibikire ibanga. Ubwo ukwiriye gukora iki? Ese wahishira incuti yawe cyangwa wagira ikindi ukora cyatuma uyirokora?

Nawe uri mu mimerere nk’iyo niba uzi ko incuti yawe ifite umuntu bacuditse mu ibanga. Ntugahangayikishwe n’uko ubucuti bwanyu bushobora guhagarara burundu. Nyuma y’igihe, incuti nyancuti izabona ko ibyo wakoze wabikoze ugira ngo uyigirire neza.—Zaburi 141:5.

Ni ukubihisha cyangwa ni ukwanga kwishyira hanze?

Birumvikana ko kugira ibanga ubucuti ufitanye n’umuntu bitavuze ko byanze bikunze bisaba kubeshya. Urugero, tuvuge ko umusore n’inkumi ari bwo bagitangira kumenyana, ariko bakaba bashaka ko bamara igihe runaka ibyabo bitaramenywa n’abantu benshi. Hari umusore witwa Thomas wagize icyo abivugaho, agira ati “ntibaba bashaka ko abantu bahora bababaza ngo ‘none se ubukwe bwanyu buzaba ryari?’”

Iyo abandi bagushyizeho agahato, ushobora gufata umwanzuro utari mwiza (Indirimbo ya Salomo 2:7). Ni yo mpamvu hari abatangira kugirana ubucuti, bagahitamo kubigira ibanga (Imigani 10:19). Umukobwa witwa Anna, ufite imyaka 20, yaravuze ati “ibyo bituma bombi babona igihe cyo kureba neza niba ubucuti bwabo buzakomeza. Iyo basanze ari uko bimeze, noneho bashobora kubishyira ku mugaragaro.”

Ariko nanone, kugirana ubucuti ariko mukabihisha abantu bafite uburenganzira bwo kubimenya, urugero nk’ababyeyi bawe cyangwa ab’uwo mufitanye ubucuti, si byiza. Niba udashaka ko ubwo bucuti mufitanye bumenyekana, ibaze impamvu ibigutera. Ese ubona ababyeyi bawe hari impamvu ifatika bafite yo kwanga ko ubucuti bwanyu bukomeza?

“Namenye icyo nagombaga gukora”

Jessica wavuzwe mu ntangiriro z’iki gice, amaze kumenya ibyabaye ku wundi mukobwa w’Umukristo wari ufitanye ubucuti mu ibanga n’uwo badahuje igitsina, yagize icyo ahindura ku bucuti yari afitanye na Jeremy. Jessica yaravuze ati “maze kumva uko ubucuti bwabo bwarangiye, namenye icyo nagombaga gukora.” Ese guhagarika ubucuti yari afitanye na Jeremy byari kumworohera? Oya. Yaravuze ati “ni we muhungu wenyine nari narakunze. Namaze ibyumweru n’ibyumweru ndira.”

Icyakora, Jessica yari azi ko akunda Yehova. Nubwo yari atangiye gutandukira, mu by’ukuri yifuzaga gukora ibikwiriye. Hashize igihe, agahinda yatewe no guhagarika ubwo bucuti karagabanutse. Jessica yaravuze ati “ubu numva mfitanye imishyikirano myiza na Yehova kurusha mbere hose. Nshimishwa cyane n’ukuntu Yehova aduha amabwiriza tuba dukeneye, akayaduha mu gihe gikwiriye.”

MU GICE GIKURIKIRA:

Ugeze igihe cy’irambagiza kandi hari umuntu wumva ukunda. Wabwirwa n’iki ko uwo muntu mukwiranye?

UMURONGO W’IFATIZO

“Twifuza kuba inyangamugayo muri byose.”—Abaheburayo 13:18.

INAMA

Si ngombwa ko isi yose imenya ko ufitanye ubucuti n’umuntu mudahuje igitsina. Icyakora ujye ubibwira abakwiriye kubimenya. Akenshi, usanga muri abo harimo ababyeyi bawe n’ababyeyi b’uwo mufitanye ubucuti.

ESE WARI UBIZI . . . ?

Kwizerana ni byo bituma abantu bagirana ubucuti burambye. Ubwo rero, kugirana ubucuti mu ibanga n’uwo mudahuje igitsina bituma utenguha ababyeyi bawe kandi bikamunga ubucuti ufitanye n’uwo muntu.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

Dore icyo nzakora niba mfitanye ubucuti mu ibanga n’Umukristo tudahuje igitsina:

Dore icyo nzakora niba incuti yanjye ifitanye ubucuti mu ibanga n’undi muntu:

Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki:

UBITEKEREZAHO IKI?

● Ongera urebe ibitekerezo bitatu byanditswe mu nyuguti zitose biri ku ipaji ya 22. Ni ikihe gitekerezo kigaragaza uko uba wumva umeze, niba bijya bikubaho?

● Wakemura ute icyo kibazo bitabaye ngombwa ko ugirana ubucuti rwihishwa n’undi muntu?

● Niba uzi ko incuti yawe hari uwo ifitanye na we ubucuti rwihishwa, wabyitwaramo ute, kandi se kuki ari uko wabigenza?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 27]

“Nahagaritse ubucuti twari dufitanye. Gusubira ku ishuri nkajya mpura n’uwo muhungu buri munsi, byarambabazaga cyane. Icyakora Yehova we asobanukiwe uko ibintu byagenze n’uko bizagenda, mu gihe twe tutabishoboye. Nta kindi twakora uretse kumwiringira.”​—Jessica

[Ifoto yo ku ipaji ya 27]

Guhishira incuti yawe ifitanye ubucuti n’uwo badahuje igitsina, ni kimwe no guhishira incuti yawe irwaye diyabete ariko ikarya ibintu birimo isukari nyinshi

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze