Uwo wafatiraho urugero—Umupfakazi w’umukene
Yesu arimo aritegereza abakire bashyira amaturo mu masanduku yabaga mu rusengero. Mu bantu benshi barimo batura, abonyemo umupfakazi utuye “uduceri tubiri tw’agaciro gake cyane” (Luka 21:1, 2). Yesu amushimiye icyo gikorwa cyo kugira ubuntu. Kuki amushimiye? Byatewe n’uko abandi batanze “ayo bakuye ku bibasagutse, ariko we mu bukene bwe yashyizemo ibyo yari afite byose, ibyo yari atezeho amakiriro.”—Mariko 12:44.
Ese nawe ibyo uha agaciro ni kimwe n’ibyo uwo mupfakazi yahaga agaciro? Ese witeguye gutanga igihe cyawe n’amafaranga yawe ukorera Imana? Kimwe n’uwo mupfakazi, ushobora gutanga impano zo kwita ku Mazu y’Ubwami n’Amazu y’Amakoraniro. Ushobora no gukoresha igihe cyawe n’amafaranga yawe ufasha abandi kumenya Yehova Imana. Yehova yabonye impano iciriritse uwo mupfakazi yatuye kugira ngo ashyigikire umurimo w’Imana, kandi yarayishimiye. Nawe Imana izakwishimira kandi igufashe niba kuyikorera ari byo ushyize mu mwanya wa mbere.—Matayo 6:33.