Indirimbo ya 4
Twiheshe izina ryiza ku Mana
Igicapye
1. Igihe cyacu tuzagikoresha
Tugandukira Imana Yehova.
Niba twihatira gukora ibyiza,
Umutima we uzishima.
2. Kwisunga isi dushaka izina,
Kwemerwa na yo no kogezwa na yo,
Ni ubusa rwose. Nituba ab’isi,
Ntituzemerwa na Yehova.
3. Turifuza ko amazina yacu
Yaba iteka mu gitabo cya Yah.
Twizere Yehova kandi twishakire
Izina ryiza, rihoraho.
(Reba nanone Itang 11:4; Imig 22:1; Mal 3:16; Ibyah 20:15.)