Indirimbo ya 59
Twiyeguriye Imana!
Igicapye
1. Yehova yatwerekeje kuri Kristo
Ngo tumubere abigishwa.
Ku ntebe ye y’Ubwami,
Haturuka umucyo.
Twaramwizeye cyane;
None ubu twariyanze.
(INYIKIRIZO)
Twiyeguriye Yehova; twahisemo.
We na Kristo we tubishimire.
2. Twasenze Yehova tumusezeranya
Ko tuzamwumvira iteka.
Duterwa ibyishimo
No kuba twitirirwa
Izina rya Yehova,
Dutangaza Ubwami bwe.
(INYIKIRIZO)
Twiyeguriye Yehova; twahisemo.
We na Kristo we tubishimire.