Indirimbo ya 86
Abagore bizerwa, bashiki bacu b’Abakristo
Igicapye
1. Mariya na Sara, Rusi n’abandi,
Bari abagore b’indahemuka.
Bari bariyeguriye Imana.
Bari abagore bizerwa tuzi.
Hari ndetse n’abandi bagore,
Nubwo batavuzwe, bakundwaga cyane.
2. Twibuka imico y’abo bagore,
Imico myiza ikundwa na bose:
Ubudahemuka, kugira neza.
Batubereye intangarugero.
Abo bose mujye mubigana,
Mu murimo wanyu mukora mwitanga.
3. Mwe Bakristokazi, bashiki bacu,
Mukorana ubwitange mwishimye.
Mwicisha bugufi mukaganduka,
Mwemerwa n’Imana, ntimugatinye.
Mana yacu ujye ubarinda,
Ube hafi yabo be kuzacogora.
(Reba nanone Fili 4:3; 1 Tim 2:9, 10; 1 Pet 3:4, 5.)