Indirimbo ya 95
“Nimusogongere maze mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza”
Igicapye
1. Twita ku murimo wacu;
Twishimira kubwiriza.
Twicungurira igihe cyiza,
Ngo tugere kuri benshi.
(INYIKIRIZO)
Musogongere mubone ko
Yehova ari mwiza.
Twiyegurire iyo Mana;
Tuzungukirwa cyane.
2. Bakozi b’igihe cyose
Musarura imigisha.
Nimwizera Yah Imana yanyu,
Muzanyurwa muri byose.
(INYIKIRZO)
Musogongere mubone ko
Yehova ari mwiza.
Twiyegurire iyo Mana;
Tuzungukirwa cyane.
(Reba nanone Mar 14:8; Luka 21:2; 1 Tim 1:12; 6:6.)