ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • bm umutwe 16 p. 19
  • Mesiya aza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mesiya aza
  • Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
  • Ibisa na byo
  • Bari bategereje Mesiya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Yesu Kristo ni nde?
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Yesu Kristo ni nde?
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Mesiya ni we Imana izakoresha kugira ngo abantu bazabone agakiza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
bm umutwe 16 p. 19
Yohana abatiza Yesu

IGICE CYA 16

Mesiya aza

Yehova yagaragaje ko Yesu w’i Nazareti ari we Mesiya wari warasezeranyijwe kuva kera

ESE Yehova yari gufasha abantu kumenya Mesiya wasezeranyijwe? Yego rwose. Zirikana ibyo Imana yakoze. Hari hashize ibinyejana bigera kuri bine Ibyanditswe by’igiheburayo birangije kwandikwa. Umukobwa witwaga Mariya wari utuye mu mugi wa Nazareti mu majyaruguru y’akarere ka Galilaya, yasuwe n’umushyitsi udasanzwe. Umumarayika witwa Gaburiyeli yaramubonekeye amubwira ko nubwo yari isugi, Imana yari igiye gukoresha imbaraga zayo, ni ukuvuga umwuka wayo wera, igatuma abyara umwana w’umuhungu. Uwo mwana w’umuhungu ni we wari kuzaba Umwami wasezeranyijwe kuva kera, wagombaga kuzategeka iteka ryose! Uwo mwana yari kuba ari Umwana w’Imana bwite. Imana yari kwimura ubuzima bwe ikabuvana mu ijuru ikabushyira mu nda ya Mariya.

Mariya yemeye iyo nshingano ihebuje yicishije bugufi. Umubaji witwaga Yozefu wari waramusabye, yashyingiranywe na we umumarayika watumwe n’Imana amaze kumusobanurira impamvu Mariya yari atwite. Ariko se bite ku bihereranye n’ubuhanuzi bwavugaga ko Mesiya yagombaga kuvukira i Betelehemu, umugi muto wari kure ku birometero 140?—Mika 5:2.

Umutegetsi w’Umuroma yaciye iteka ry’uko abantu bose bagombaga kubarurwa. Abantu basabwaga kujya kwibaruza mu mugi w’iwabo kavukire. Bisa n’aho Yozefu na Mariya bombi bakomokaga i Betelehemu, bityo Yozefu yafashe umugore we wari utwite bajyayo (Luka 2:3). Mariya yabyariye mu kiraro cyoroheje, aryamisha umwana aho amatungo arira. Hanyuma Imana yohereje umutwe munini w’abamarayika bajya kubwira abashumba bari ku gasozi ko uwo mwana wari umaze kuvuka ari we Mesiya wasezeranyijwe, cyangwa Kristo.

Nyuma yaho, hari n’abandi bahamije ko Yesu ari we Mesiya wasezeranyijwe. Umuhanuzi Yesaya yari yarahanuye ko hari umuntu wagombaga kuza agategura inzira, kugira ngo Mesiya azaze akore umurimo we w’ingenzi (Yesaya 40:3). Iyo nteguza yari Yohana Umubatiza. Igihe yabonaga Yesu, yaravuze ati “dore Umwana w’Intama w’Imana, ukuraho icyaha cy’isi!” Bamwe mu bigishwa ba Yohana bahise bakurikira Yesu. Umwe muri bo yaravuze ati “twabonye Mesiya.”—Yohana 1:29, 36, 41.

Hari n’indi gihamya. Igihe Yohana yabatizaga Yesu, Yehova ubwe yavugiye mu ijuru. Yakoresheje umwuka we aha Yesu inshingano yo kuba Mesiya, kandi aravuga ati “uyu ni Umwana wanjye nkunda, nkamwemera” (Matayo 3:16, 17). Mesiya wari warasezeranyijwe kuva kera yari abonetse!

Ibyo byabaye ryari? Byabaye mu mwaka wa 29 N.Y., neza neza igihe imyaka 483 yahanuwe na Daniyeli yari irangiye. Koko rero, icyo ni kimwe mu bihamya bidashidikanywaho bigaragaza ko Yesu ari we Mesiya cyangwa Kristo. Ubwo se ni ubuhe butumwa yari gutangaza muri icyo gihe yari ku isi?

​—Bishingiye muri Matayo igice cya 1 kugeza ku cya 3; Mariko igice cya 1; Luka igice cya 2; Yohana igice cya 1.

  • Yehova yakoresheje ate abamarayika kugira ngo agaragaze ko Yesu ari Mesiya?

  • Imana yakoresheje ite Yohana Umubatiza kugira ngo yerekane ko Yesu ari Mesiya?

  • Yehova ubwe yerekanye ate ko Umwana we ari we Mesiya?

NI UMWANA W’IMANA MU BUHE BURYO?

Yehova ni we Se wa Yesu, ariko si mu buryo bw’uko abantu na bo babyara. Yesu ntiyasamwe n’umugore, ahubwo yaremwe n’Imana. Mu by’ukuri ni we wa mbere waremwe n’Imana (Abakolosayi 1:15-17). Yehova ashobora kwitwa Se wa Yesu, kubera ko ari we wamuhaye ubuzima igihe yamuremaga. Yehova amaze kurema Umwana we wo mu buryo bw’umwuka yamukoresheje ari “umukozi w’umuhanga” mu kurema ibindi bintu byose, hakubiyemo n’isanzure ry’ikirere.—Imigani 8:30.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze