ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • bm umutwe 24 pp. 27-28
  • Pawulo yandikira amatorero

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Pawulo yandikira amatorero
  • Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
  • Ibisa na byo
  • Inama ku birebana no kwizera, imyifatire myiza n’urukundo
    Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
  • Timoteyo—“Umwana Wanjye Nyakuri Nibyariye mu byo Kwizera”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Pawulo i Roma
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
  • Uwo Abahanuzi Bose Bahamije
    Yoboka Imana y’Ukuri Yonyine
Reba ibindi
Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
bm umutwe 24 pp. 27-28
Pawulo mu nzu yari afungiwemo, abwira umwandikira ibaruwa

IGICE CYA 24

Pawulo yandikira amatorero

Amabaruwa ya Pawulo yakomeje Abakristo bo mu kinyejana cya mbere

ITORERO rya gikristo ryari rimaze igihe gito rishinzwe ryari kugira uruhare rukomeye mu isohozwa ry’umugambi wa Yehova. Ariko abo Bakristo bo mu kinyejana cya mbere bahise bibasirwa n’ibitotezo. Mbese bari gukomeza kuba indahemuka mu gihe bari kuba bahanganye n’ibitotezo byaturukaga hanze y’itorero n’akaga gafifitse kariturukagamo? Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo birimo inzandiko 21 zabahaga inama n’inkunga bari bakeneye.

Inzandiko cumi n’enye muri izo, kuva mu Baroma kugeza mu Baheburayo, zanditswe n’intumwa Pawulo. Izo nzandiko zitiriwe abo zabaga zohererejwe, baba abantu ku giti cyabo cyangwa abagize itorero iri n’iri. Reka turebe zimwe mu ngingo ziri mu nzandiko za Pawulo.

Inama zirebana n’amahame mbwirizamuco n’imyifatire myiza. Abasambanyi, abahehesi n’abandi bakora ibyaha bikomeye “ntibazaragwa ubwami bw’Imana” (Abagalatiya 5:19-21; 1 Abakorinto 6:9-11). Abasenga Imana bagomba kunga ubumwe batitaye ku bihugu bakomokamo (Abaroma 2:11; Abefeso 4:1-6). Bagomba kwitangira bagenzi babo bahuje ukwizera babikunze bakabafasha mu byo bakeneye (2 Abakorinto 9:7). Pawulo yarababwiye ati “musenge ubudacogora.” Koko rero, abasenga Imana baterwa inkunga yo gusuka ibiri mu mitima yabo imbere ya Yehova binyuze mu isengesho (1 Abatesalonike 5:17; 2 Abatesalonike 3:1; Abafilipi 4:6, 7). Kugira ngo Imana yumve amasengesho, tugomba kuyavuga dufite ukwizera.—Abaheburayo 11:6.

Ni iki cyatuma imiryango imererwa neza? Abagabo bagomba gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite. Abagore bagomba kubaha cyane abagabo babo. Abana bagomba kumvira ababyeyi babo, kuko ari byo bishimisha Imana. Ababyeyi bagomba kurera abana babo bakabaha ubuyobozi babigiranye urukundo, bakoresheje amahame aboneka mu Ijambo ry’Imana.—Abefeso 5:22–6:4; Abakolosayi 3:18-21.

Ikarita igaragaza aho Pawulo yandikiye inzandiko ze

Umugambi w’Imana usobanuka. Ibyinshi mu byari bigize Amategeko ya Mose byari bigamije kurinda Abisirayeli no kubayobora kugeza Kristo aje (Abagalatiya 3:24). Icyakora, Abakristo ntibasabwa kubahiriza ayo Mategeko kugira ngo basenge Imana. Igihe Pawulo yandikiraga Abaheburayo, ni ukuvuga Abakristo b’Abayahudi, yasobanuye icyo Amategeko yari agamije n’ukuntu umugambi w’Imana wasohoreye kuri Kristo. Pawulo yasobanuye ko ibintu binyuranye byasabwaga mu Mategeko byari bifite icyo bisobanura mu buryo bw’ubuhanuzi. Urugero, ibitambo by’amatungo byashushanyaga urupfu rwa Yesu rw’igitambo, rwari gutuma abantu bababarirwa by’ukuri ibyaha byabo (Abaheburayo 10:1-4). Urupfu rwa Yesu rwatumye Imana isesa isezerano ry’Amategeko kuko ritari rikiri ngombwa.—Abakolosayi 2:13-17; Abaheburayo 8:13.

Itorero ryo mu kinyejana cya mbere risomerwa ibaruwa ya Pawulo

Gahunda igomba gukurikizwa mu itorero. Abagabo bifuza gusohoza inshingano mu itorero bagomba kuba bagendera ku mahame yo mu rwego rwo hejuru kandi bujuje ibisabwa n’Ibyanditswe (1 Timoteyo 3:1-10, 12, 13; Tito 1:5-9). Abasenga Yehova Imana bagomba buri gihe guteranira hamwe na bagenzi babo bahuje ukwizera, kugira ngo baterane inkunga (Abaheburayo 10:24, 25). Ayo materaniro yagombye kubaka abayajemo kandi akabigisha.—1 Abakorinto 14:26, 31.

Igihe intumwa Pawulo yandikiraga Timoteyo urwandiko rwa kabiri, yari yarongeye gufungirwa i Roma, ategereje gucirwa urubanza. Abakristo bake b’intwari ni bo bemeraga kwishyira mu kaga bakaza kumusura. Pawulo yari azi ko ashigaje igihe gito. Yaravuze ati “narwanye intambara nziza, narangije isiganwa, nakomeje ibyo kwizera” (2 Timoteyo 4:7). Birashoboka ko nyuma yaho gato ari bwo Pawulo yishwe ahowe ukwizera kwe. Icyakora, kugeza n’uyu munsi inzandiko za Pawulo ziracyaha ubuyobozi abasenga Imana by’ukuri.

​—Bishingiye mu Baroma; urwandiko rwa 1 n’urwa 2 rw’Abakorinto; Abagalatiya; Abefeso; Abafilipi; Abakolosayi; urwandiko rwa 1 n’urwa 2 rw’Abatesalonike; urwandiko rwa 1 n’urwa 2 rwa Timoteyo; Tito; Filemoni; Abaheburayo.

  • Inzandiko za Pawulo zirimo izihe nama zirebana n’amahame mbwirizamuco n’imyifatire myiza?

  • Pawulo yasobanuye ate ukuntu umugambi w’Imana washohojwe binyuze kuri Kristo?

  • Ni ayahe mabwiriza Pawulo yatanze arebana na gahunda igomba gukurikizwa mu itorero?

URUBYARO RWASEZERANYIJWE NI NDE?

Adamu na Eva bamaze gukora icyaha, Imana yakoresheje imvugo y’ikigereranyo igihe yabwiraga inzoka iti “nzashyira urwango hagati yawe n’umugore no hagati y’urubyaro rwawe n’urubyaro rwe. Ruzakumena umutwe, nawe uzarukomeretsa agatsinsino” (Intangiriro 3:15). Ibyanditswe bigaragaza ko Satani ari we “nzoka ya kera” (Ibyahishuwe 12:9). Ibihereranye no kugaragaza Urubyaro rwasezeranyijwe cyangwa Umucunguzi, byagizwe ibanga ryagiye rihishurwa buhoro buhoro muri Bibiliya.

Hashize imyaka igera ku 2.000 Adamu na Eva bakoze icyaha, Yehova yagaragaje ko Urubyaro rwasezeranyijwe rwagombaga gukomoka mu muryango wa Aburahamu (Intangiriro 22:17, 18). Ibinyejana byinshi nyuma yaho, intumwa Pawulo yagaragaje ko igice cy’ibanze cy’urwo Rubyaro yari Mesiya, ari we Yesu Kristo (Abagalatiya 3:16). Mu buryo buhuje no mu Ntangiriro 3:15, mu buryo bw’ikigereranyo Yesu yakomerekejwe “agatsinsino” igihe yicwaga. Icyakora, Imana yazuye Yesu, “ahindurwa muzima mu mwuka.”—1 Petero 3:18.

Nanone Imana yateganyije ko abantu 144.000 bari kuba igice cya kabiri cy’urwo rubyaro (Abagalatiya 3:29; Ibyahishuwe 14:1). Bazurwa bafite umubiri wo mu buryo bw’umwuka ari abaraganwa na Kristo mu Bwami bwo mu ijuru.—Abaroma 8:16, 17.

Yesu ni Umwami uganje mu ijuru, kandi vuba aha azakuraho Satani n’urubyaro rwe rugizwe n’abantu babi n’abadayimoni bakurikiye Satani (Yohana 8:44; Abefeso 6:12). Ubutegetsi bwa Yesu buzazanira abantu bose bumvira amahoro n’ibyishimo. Bityo rero, amaherezo azamena inzoka “umutwe,” ayirimbure burundu.—Abaheburayo 2:14.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze