IGICE CYA 1
Naganira nte n’ababyeyi banjye?
“Nakoze uko nshoboye kose kugira ngo mbwire ababyeyi banjye uko merewe, ariko uko nabitekerezaga si ko byagenze kuko bahise banca mu ijambo. Nari nakoze ibishoboka byose ngo mbavugishe, nyamara nta cyo byatanze!”—Rosa.
BIRASHOBOKA ko igihe wari ukiri muto, wihutiraga kugisha inama ababyeyi bawe. Wababwiraga buri kantu kose. Wababwiraga ibyo utekereza n’ibikuri ku mutima wisanzuye, kandi wizeraga inama baguhaga.
Icyakora, ubu ushobora kuba wumva ko ababyeyi bawe batakikumva. Umukobwa witwa Edie yaravuze ati “umugoroba umwe igihe twari ku meza, naraturitse ndarira, nsuka ibyari bindi ku mutima byose. Ababyeyi banjye banteze amatwi, ariko mu by’ukuri ntibumvise icyo nashakaga kuvuga.” Byaje kugenda bite? “Nahise njya mu cyumba cyanjye, ndarira cyane!”
Nanone hari igihe wakumva udashaka kubwira ababyeyi bawe ibikuri ku mutima. Umusore witwa Christopher yaravuze ati “nganira n’ababyeyi banjye ku bintu bitandukanye. Icyakora nshimishwa n’uko hari igihe batajya bamenya ibyo ntekereza byose.”
Ese kutavuga ibikuri ku mutima byose ni bibi? Si ko buri gihe byaba ari bibi; upfa gusa kutaba umuriganya (Imigani 3:32). Ibyo ari byo byose, nubwo ababyeyi bawe baba basa n’abatakumva cyangwa wowe ukaba hari ibyo udashaka kuvuga, icyo ukwiriye kumenya ni iki: ukwiriye kuganira n’ababyeyi bawe, kuko bakeneye kumenya ibyo utekereza n’ibikuri ku mutima.
Komeza ugerageze kuganira n’ababyeyi bawe!
Kuganira n’ababyeyi bawe bishobora kugereranywa no gutwara imodoka. Iyo uhuye n’inzitizi ikubuza gukomeza, ntucika intege. Ahubwo ushaka undi muhanda wanyuramo. Reka dusuzume inzitizi ebyiri ushobora guhura na zo.
INZITIZI YA 1 Urashaka kuganira n’ababyeyi bawe, ariko bo barasa n’aho badashaka kugutega amatwi. Umukobwa witwa Leah yaravuze ati “kuganira na papa birangora cyane. Hari igihe mba nganira na we maze nkumva arambwiye ati ‘yoo, mbabarira nari ndangaye. Harya uvuze ngo iki?’”
IKIBAZO: Leah azabigenza ate niba koko ashaka kuvuga ikibazo afite? Hari ibintu bitatu yakora.
Icya 1
Gutombokera se. Leah ateye hejuru ati “ntuzi ko ibyo nkubwira bifite akamaro! Ntega amatwi!”
Icya 2
Kwanga kuvugana na se. Leah ahisemo kwicecekera, ntiyavuga ikibazo afite.
Icya 3
Gutegereza kugeza igihe yabonera igihe cyiza cyo kuganira kuri iyo ngingo. Leah ahisemo kuza kuganira na se imbonankubone cyangwa kumwandikira ibaruwa isobanura ikibazo afite.
Utekereza ko ari ikihe kintu Leah yari gukora? ․․․․․
Reka tubisuzume turebe n’icyo bishobora kumugezaho.
Se wa Leah ararangaye kandi ntazi ko umukobwa we yarakaye. Leah aramutse ahisemo Icya 1, se ashobora kutumva impamvu amutombokeye. Kubigenza atyo, bishobora gutuma se atumva ibyo yashakaga kuvuga, kandi bikagaragaza ko atamwubaha (Abefeso 6:2). Bityo rero, icyo nticyatuma agera ku cyo yari agamije.
Nubwo Icya 2 gisa n’icyoroshye, gishobora kuba atari cyo cyiza. Kubera iki? Kuko ‘iyo hatabayeho kujya inama imigambi iburizwamo, ariko aho abajyanama benshi bari igasohozwa’ (Imigani 15:22). Kugira ngo Leah akemure neza icyo kibazo, agomba kuganira na se. Niba hari n’icyo yamufasha, yamufasha ari uko amenye uko amerewe. Kutamuvugisha nta cyo byamugezaho.
Icyakora Leah nakora Icya 3, inzitizi yahuye na yo ntizamubuza kuganira na se, ahubwo bizatuma ashaka ikindi gihe cyo kuganira na se. Nahitamo kwandikira se ibaruwa, bizatuma yumva atuje. Kwandika ibaruwa bizamufasha gusobanura neza ibyo ashaka kuvuga. Se wa Leah nasoma iyo baruwa, azamenya icyo Leah yashakaga kumubwira, kandi bishobora kumufasha gusobanukirwa ingorane afite. Bityo rero, Icya 3 kizafasha Leah na se.
Ese hari ikindi kintu Leah yari gukora? Niba hari icyo utekereza, cyandike hasi aha. Hanyuma wandike n’icyo gishobora kumugezaho.
․․․․․
INZITIZI YA 2 Ababyeyi bawe barashaka ko muganira, ariko wowe ntubishaka. Umukobwa witwa Sarah yaravuze ati “nta kibi nko kumva bampata ibibazo ari bwo nkiva ku ishuri ninaniriwe. Mba numva nshaka kwibagirwa iby’ishuri, ariko ako kanya ababyeyi banjye bagatangira kumbaza bati ‘wiriwe ute? Hari ikibazo ufite?’” Ababyeyi ba Sarah bamubaza ibyo bibazo nta mutima mubi babigiranye. Nyamara ntabura kubyinubira, avuga ati “iyo ninaniriwe kandi ibitekerezo byanjye bitari hamwe, sinjya nshobora kuvuga ibyo ku ishuri.”
IKIBAZO: Mu mimerere nk’iyo Sarah yakora iki? Nk’uko twabibonye mu rugero tumaze kuvuga, hari ibintu bitatu ashobora gukora.
Icya 1
Kwanga kuvuga. Sarah aravuze ati “nimundeke ndumva ntashaka kuvuga.”
Icya 2
Kwiyemeza kuvuga. Sarah arumva ananiwe, ariko yemeye gusubiza ibibazo ababyeyi be bamubaza, nubwo yumvaga atabishaka.
Icya 3
Kureka kuvuga iby’ishuri ariko bagakomeza kuganira ku yindi ngingo. Sarah asabye ababyeyi be ko iby’ishuri bazabiganiraho ikindi gihe, ubwo azaba ameze neza. Noneho ashobora kubabaza nta buryarya ati “ahubwo mwe nimumbwire uko mwiriwe?”
Utekereza ko ari ikihe kintu Sarah yakora? ․․․․․
Reka tubisuzume turebe n’icyo bishobora kumugezaho.
Sarah arananiwe kandi ntashaka kuvuga. Nahitamo Icya 1, ni hahandi arakomeza kumva ananiwe, kandi hiyongereho no kumva afite umutimanama umucira urubanza kubera ko aba yatombokeye ababyeyi be.—Imigani 29:11.
Ababyeyi ba Sarah ntibakwishimira ko ababwira nabi cyangwa ko yicecekera. Bashobora gutekereza ko hari icyo Sarah abahishe. Nanone bashobora gukora uko bashoboye kose kugira ngo bamenye icyo Sarah atekereza, kandi ibyo byarushaho kumurakaza. Uko bigaragara, icyo nta cyo cyamugezaho.
Icya 2 gisa n’aho ari cyo cyiza ukigereranyije n’icya 1. Byibura Sarah aganiriye n’ababyeyi be. Ariko kubera ko bataganiriye babikuye ku mutima, yaba Sarah ndetse n’ababyeyi be, nta n’umwe ugeze ku cyo yashakaga, ari cyo kuganira bisanzuye no kuvuga ibibari ku mutima.
Icyakora Icya 3 gishobora gutuma Sarah yumva aguwe neza, kuko icyo kiganiro kitarimo iby’“ishuri.” Ababyeyi be na bo bazishimira ko yemeye kuganira na bo. Icyo ni cyo gishobora kugira icyo kigeraho, kubera ko Sarah n’ababyeyi baba bashyize mu bikorwa ihame riboneka mu Bafilipi 2:4, rigira riti ‘ntimwite ku nyungu zanyu gusa, ahubwo mwite ku nyungu z’abandi.’
Irinde kuvuga amagambo yakumvikana nabi
Jya uzirikana ko ibyo uvuga, atari ko buri gihe ababyeyi bawe babyumva nk’uko ubivuze. Urugero, ababyeyi bawe bakubajije impamvu usa n’utishimye. Nawe urabashubije uti “nta cyo nshaka kubivugaho.” Ariko ababyeyi bawe bo bumvise uvuze uti “simbizera bihagije ku buryo nababwira ibyo ntekereza. Aho kubibabwira nabibwira incuti zanjye.” Gerageza uyu mwitozo, wandike uko wabasubiza. Tuvuge ko uhanganye n’ikibazo gikomeye kandi ababyeyi bawe bakaba biteguye kugufasha.
Uravuze uti: “nta kibazo ndabyikemurira.”
Ababyeyi bawe bo bumvise uvuze uti: ․․․․․
Byari kuba byiza iyo usubiza uti: ․․․․․
Ni iki ukwiriye kuzirikana? Toranya amagambo witonze. Yavuge mu ijwi rigaragaza ko ububaha (Abakolosayi 4:6). Ujye ubona ko ababyeyi bawe bari mu ruhande rwawe, aho kuba abanzi bawe. Icyo udakwiriye kwibagirwa ni iki: kugira ngo ushobore guhangana n’ingorane uzahura na zo, ni ngombwa ko uba ufite abagushyigikiye.
Byagenda bite se niba kuganira n’ababyeyi bawe atari cyo kibazo, ahubwo ikibazo kikaba ari uko iyo muganiriye usanga mutongana?
UMURONGO W’IFATIZO
“Amagambo yanjye ndayavugana gukiranuka k’umutima wanjye.”—Yobu 33:3.
INAMA
Niba ubona bigoye kwicarana n’ababyeyi bawe ngo muganire ku kibazo ufite, mukiganireho mwagiye gutembera, batwaye imodoka cyangwa mwagiye guhaha.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Nk’uko nawe wakumva bikugoye kuganira n’ababyeyi bawe ku bibazo bikomeye, na bo bashobora kumva bitaboroheye kandi bafite ipfunwe mu gihe bagerageza kuganira nawe kuri ibyo bibazo.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Dore uko nzabigenza ninumva ntashaka gukomeza kuganira n’ababyeyi banjye: ․․․․․
Ababyeyi banjye nibampatira kuganira na bo ku ngingo ntifuza, nzababwira nti: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Kugena igihe cyiza cyo kuganira bigira akahe kamaro?—Imigani 25:11.
● Kuki ari byiza ko ushyiraho imihati kugira ngo uganire n’ababyeyi bawe?—Yobu 12:12.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 10]
Kuganira n’ababyeyi bawe si ko buri gihe biba byoroshye, ariko iyo uganiriye na bo ukababwira ibikuri ku mutima, wumva umeze nk’utuye umutwaro munini cyane wari ukuremereye.’’—Devenye
[Ifoto yo ku ipaji ya 8]
Kimwe n’uko guhura n’inzitizi bitakubuza gukomeza, ushobora kubona uburyo bwo gutsinda inzitizi, ukaganira n’ababyeyi bawe!