IGICE CYA 10
Kuki nkwiriye kwita ku buzima bwanjye?
Shyira aka kamenyetso ✔ imbere y’ibintu wifuza kugeraho.
□ Kugabanya imihangayiko
□ Kumenya kwifata
□ Kurushaho kugira icyizere
□ Kurushaho kwitwararika
□ Kurushaho kugira imbaraga
□ Kugira uruhu rwiza
□ Kugabanya ibiro
IYO ukiri muto hari ibintu mu buzima uba udashobora guhitamo. Urugero nk’ababyeyi, abo muva inda imwe, aho mutuye n’ibindi. Icyakora hari icyo ushobora gukora kugira ngo wite ku buzima bwawe. Nubwo ibyo ukomora ku babyeyi bawe bishobora kugira uruhare mu gutuma ugira amagara mazima, ahanini ni wowe ugena uko ubuzima bwawe buzamera.a
Wenda ushobora kuvuga uti ‘ndacyari muto, sindagera igihe cyo guhangayikira ubuzima bwanjye.’ Ese nawe ujya utekereza utyo? Reba urutonde bw’ibintu biri ku ipaji ya 71. Ni bingahe washyizeho akamenyetso? Wabyemera utabyemera, kugira ubuzima bwiza ni cyo kintu cy’ingenzi cyagufasha kubigeraho.
Mu by’ukuri ushobora kuba umeze nk’umukobwa witwa Amber, ufite imyaka 17, wavuze ati “jye numva atari ngombwa ko ndya ibyokurya runaka cyangwa ngo ngire ibyo ndeka kurya.” Niba ari uko nawe ubibona, ntugire impungenge. Si ngombwa ko ureka kurya ibirimo isukari cyangwa ngo ujye wiruka ibirometero byinshi buri cyumweru. Mu by’ukuri, kugira ngo ugaragare neza, wumve umerewe neza kandi umubiri wawe ukore neza, bishobora kutagusaba gukora ibintu byinshi. Reka dusuzume uko bamwe mu rungano rwawe babigenje.
Nurya neza uzagaragara neza
Bibiliya idusaba gushyira mu gaciro mu birebana n’imyifatire. Mu Migani 23:20 hagira hati “ntukabe umunyandanini.” Gukurikiza iyo nama si ko buri gihe biba byoroshye.
“Kimwe n’abandi bo mu rungano rwanjye, nkunze gusonza. Ababyeyi banjye bakundaga kumbwira ko ndya nk’uwicariye umwobo.”—Andrew, ufite imyaka 15.
“Kubera ko mba ntashobora kubona uko ibyokurya runaka bishobora kunyangiriza ubuzima, mbona ko kubirya nta cyo bitwaye.”—Danielle, ufite imyaka 19.
Ese ukeneye kumenya kwifata mu birebana n’ibyokurya? Dore ibyo bamwe mu rubyiruko bavuze byabafashije.
Niba uhaze, jya urekera aho. Julia, ufite imyaka 19, yaravuze ati “kera nibandaga cyane ku ntungamubiri ziri mu byo naryaga, ariko ubu iyo numvise mpaze mpita ndekera aho.”
Irinde amafunguro atagwa neza umubiri. Peter, ufite imyaka 21, yaravuze ati “naretse kunywa za fanta, maze ntakaza ibiro bitanu mu kwezi!”
Reka akamenyero ko kuryagagura. Umukobwa witwa Erin, ufite imyaka 19, yaravuze ati “ngerageza kutiyongera ibyokurya.”
Ibanga ryo kubigeraho: Ntukagire amafunguro usimbuka! Iyo ugize ayo usimbuka, urushaho gusonza kandi wajya kurya ukarya byinshi.
Nukora siporo, umubiri wawe uzarushaho kumererwa neza
Bibiliya ivuga ko “kwitoza k’umubiri kugira umumaro” (1 Timoteyo 4:8). Nyamara usanga abakiri bato benshi badashishikazwa no gukora siporo.
“Ntushobora kumva ukuntu abanyeshuri twiganaga mu mashuri yisumbuye batsindwaga isomo rya siporo. Nyamara iryo somo ryari ryoroshye, nk’uko kurya nta we byananira.”—Richard, ufite imyaka 21.
“Hari abibaza bati ‘kuki umuntu yajya kwiruka ku zuba kugeza ubwo abize ibyuya akanananirwa, kandi ashobora gukina umukino wo kuri orudinateri, aho aba ameze nk’umuntu urimo wiruka ku zuba?’”—Ruth, ufite imyaka 22.
Ese iyo wumvise ijambo “siporo” ubwaryo, uhita wumva ucitse intege? Niba ari uko bimeze, dore ibintu bitatu bigaragaza akamaro ko kugira gahunda yo gukora siporo.
Icya #1. Gukora siporo bifasha umubiri wawe kurwanya indwara. Rachel ufite imyaka 19 yaravuze ati “papa yakundaga kuvuga ati ‘niba nta mwanya ubona wo gukora siporo, uzawubona warwaye!’”
Icya #2. Gukora siporo bituma ubwonko bwawe bukora neza bigatuma utuza. Emily ufite imyaka 16, yaravuze ati “iyo numva mfite ibintu byinshi mu mutwe kwiruka bituma numva nduhutse, kandi nkumva merewe neza.”
Icya #3. Bituma urushaho kugira ibyishimo. Ruth ufite imyaka 22, yaravuze ati “nkunda gutembera. Muri siporo nkora haba harimo gukora ingendo, koga no kugenda ku igare.”
Ibanga ryo kubigeraho: Jya umara nibura iminota 20 ukora siporo ukunda, incuro eshatu mu cyumweru.
Gusinzira neza bituma umubiri wawe ukora neza
Bibiliya ivuga ko “urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga” (Umubwiriza 4:6). Nudasinzira neza, umubiri wawe ntuzakora neza.
“Iyo ntasinziriye bihagije, gutekereza neza birangora kandi kwerekeza ibitekerezo byanjye ku kintu kimwe ntibinyorohera.”—Rachel, ufite imyaka 19.
“Iyo bigeze mu ma saa munani, numva naniwe cyane ku buryo nubwo naba nganira n’umuntu, nshobora gusinzira!”—Kristine, ufite imyaka 19.
Ese ukeneye gusinzira bihagije? Dore uko bamwe mu rungano rwawe babigenje.
Irinde kuryama ukererewe. Catherine ufite imyaka 18 yaravuze ati “nakoze uko nshoboye kose kugira ngo njye ndyama hakiri hare.”
Niba igihe cyo kuryama kigeze, jya ureka kuganira n’incuti zawe. Richard ufite imyaka 21, yaravuze ati “hari igihe incuti zanjye zanterefonaga cyangwa zikanyohereza ubutumwa bugufi nijoro cyane. Ariko ubu nsigaye nzi guhagarika ibyo biganiro kugira ngo nsinzire.”
Ujye ugira amasaha adahindagurika uryamiraho. Jennifer ufite imyaka 20 yaravuze ati “maze iminsi ngerageza kugira amasaha adahindagurika ndyamiraho n’ayo mbyukiraho buri munsi.”
Ibanga ryo kubigeraho: Jya ugerageza gusinzira amasaha umunani buri joro.
Nugira ibintu bike gusa ukora wita ku buzima bwawe, bizakugirira akamaro. Jya uzirikana ko kugira ubuzima bwiza bizagufasha kugaragara neza, ukamererwa neza kandi umubiri wawe ugakora neza. Nubwo mu buzima hari ibintu udashobora kugira icyo ukoraho, umubiri wawe wo ushobora kuwufasha gukora neza. Umukobwa witwa Erin ufite imyaka 19, yaravuze ati “ubuzima bwawe ni wowe ugomba kubwitaho.”
Ese uvuga rumwe n’ababyeyi bawe mu birebana n’imyambarire? Hari icyo wakora kugira ngo mubivugeho rumwe.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Birazwi ko abantu benshi bafite ibibazo by’uburwayi cyangwa ubumuga, badashobora kugira icyo bahinduraho. Iki gice gishobora gufasha abantu nk’abo kumenya uko bakwita ku buzima bwabo, nubwo bameze batyo.
UMURONGO W’IFATIZO
“Imyitozo y’umubiri igira umumaro.”—1 Timoteyo 4:8.
INAMA
Shaka umuntu muzajya mukorana siporo. Ibyo bizagutera akanyabugabo kubera ko uzumva udashaka gutenguha uwo muntu.
Ese Wari Ubizi . . . ?
Gukora siporo bituma ubwonko buvubura imisemburo igabanya ububabare kandi igatuma umuntu yumva amerewe neza.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Mu birebana n’imirire, dore ikintu niyemeje gukora kandi kitagoranye: ․․․․․
Mu birebana no gukora siporo, dore ikintu niyemeje gukora kandi kitavunanye: ․․․․․
Mu kwezi gutaha, nzajya ngerageza gusinzira amasaha buri joro: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Kwita ku buzima bwawe bigira uruhe ruhare mu gutuma urushaho kwigirira icyizere?
● Ni iki gifite agaciro kuruta kwita ku buzima bwawe?—1 Timoteyo 4:8.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 74]
‘‘Nshimishwa n’ukuntu numva meze iyo mvuye muri siporo. Kandi iyo mbona hari igitangiye guhinduka, birushaho kunshimisha.’’—Emily
[Agasanduku ko ku ipaji 73]
“nahinduye uko nabagaho”
“Nkiri umwangavu nari mfite umubyibuho ukabije, kandi narabyangaga cyane. Sinishimiraga uko nasaga ndetse n’uko numvaga meze. Hari igihe najyaga ndya ibyokurya byihariye ngo ndebe ko natakaza ibiro, ariko nkongera nkabyibuha. Ariko maze kugira imyaka 15, numvise mbirambiwe pe! Nashakaga uburyo bwiza bwo gutakaza ibiro, uburyo nari kuzakoresha ubuzima banjye bwose. Naguze igitabo kivuga iby’imirire myiza n’uburyo bwiza bwo gukora siporo, maze ibyo nasomye mbishyira mu bikorwa. Nari nariyemeje ko nubwo nasubira inyuma cyangwa ngacika intege, ntazigera mbireka. Kandi nabigezeho! Mu mwaka umwe gusa, nari maze gutakaza ibiro 30! Namaze imyaka ibiri mfite ibiro nifuzaga kugira. Sinigeze ntekereza ko byashoboka. Ntekereza ko icyatumye mbishobora atari uko naryaga indyo yihariye gusa, ahubwo ari uko nahinduye uko nabagaho.”—Catherine, ufite imyaka 18.
[Ifoto yo ku ipaji ya 74]
Ubuzima bwawe twabugereranya n’imodoka. Iyo utayifashe neza irangirika