IGICE CYA 12
Ese nshobora kwigirira icyizere?
Yego Oya
Ese iyo wirebye mu ndorerwamo, ushimishwa n’uko umeze? □ □
Ese ujya wumva hari ibintu ushoboye gukora neza? □ □
Ese ushobora kunanira amoshya y’urungano? □ □
Ese ushobora kwemera ko abandi bagira icyo bagukosora? □ □
Ese ushobora kwihanganira ko abantu bakuvuga nabi? □ □
Ese wumva ukunzwe? □ □
Ese wita ku buzima bwawe? □ □
Ese iyo abandi bageze ku bintu byiza, biragushimisha? □ □
Ese nawe ujya wumva hari ibintu byiza wagezeho? □ □
Niba washubije oya kuri byinshi muri ibi bibazo, birashoboka ko kuba utigirira icyizere bituma utabona ko hari ibyiza wageraho. Iki gice kizagufasha kubona ko hari ibyiza nawe wakora.
ABENSHI mu rubyiruko bahangayikishwa n’uko bagaragara, bakumva hari byinshi badashoboye gukora, ndetse bakigereranya na bagenzi babo. Ese nawe uri muri abo? Niba nawe bijya bikubaho, hari n’abandi benshi muhuje ikibazo.
“Amakosa yanjye atuma ncika intege kandi incuro nyinshi, usanga ari jye wica intege.”—Leticia.
“Nubwo waba uri mwiza ute, uzahura n’abandi bakurusha ubwiza.”—Haley.
“Mpangayikishwa cyane n’uko abandi bambona. Ntinya ko abantu bose batekereza ko nta cyo maze.”—Rachel.
Niba ibyo bivuzwe haruguru bijya bikubaho, ntiwihebe. Hari ibintu bishobora kugufasha. Zirikana ibi bintu bitatu bishobora gutuma urushaho kwigirira icyizere kandi bikagufasha kubona ko nawe ufite agaciro.
Jya ufasha abandi
Umurongo wagufasha. “Gutanga bihesha ibyishimo kuruta guhabwa.”—Ibyakozwe 20:35.
Icyo bisobanura. Iyo ufashije abandi, nawe uba wifashije. Mu buhe buryo? Hari umugani wo muri Bibiliya uvuga ko “umuntu utanga atitangiriye itama azabyibuha, kandi uvomera abandi cyane na we azavomerwa cyane” (Imigani 11:25). Ubwo rero nufasha abandi uzarushaho kumererwa neza.a
“Njya ntekereza icyo nshobora gukorera abandi kandi nkagerageza kugira icyo mfasha umuntu wo mu itorero ryacu. Gukunda abandi no kubitaho bituma numva merewe neza.”—Breanna.
“Kubwiriza bigira akamaro kuko bituma ureka kwitekerezaho, ahubwo ugatangira gutekereza ku bandi.”—Javon.
Icyo ukwiriye kuzirikana: Ntugafashe abandi ugamije kwibonera inyungu (Matayo 6:2-4). Kubikora ugamije inyungu nta cyo byakumarira, kuko abantu batazatinda kubona ko utabikora ubikuye ku mutima.—1 Abatesalonike 2:5, 6.
Icyo wakora. Ibuka umuntu wigeze gufasha. Uwo muntu ni nde kandi se wamukoreye iki?
․․․․․
Nyuma y’aho wumvise umeze ute?
․․․․․
Tekereza undi muntu ushobora gufasha kandi wandike uko wamufasha.
․․․․․
Jya ushakisha incuti nziza
Umurongo wagufasha. “Incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”—Imigani 17:17.
Icyo bisobanura. Incuti nziza ishobora kukubera isoko y’ihumure mu bihe by’amakuba (1 Samweli 18:1; 19:2). Kumenya ko hari umuntu ukwitaho, na byo ubwabyo bishobora gutuma wumva umerewe neza (1 Abakorinto 16:17, 18). Bityo, jya ugirana ubucuti n’abantu bashobora kukugirira akamaro.
“Incuti nyancuti ntiyakwemera ko ukomeza gucika intege.”—Donnell.
“Akenshi kumenya ko hari umuntu ukwitaho abikuye ku mutima, ni iby’ingenzi cyane. Ibyo bituma wumva ufite agaciro.”—Heather.
Icyo ukwiriye kuzirikana: Ntugashake kwigaragaza uko utari, kugira ngo ukunde wemerwe n’incuti zawe (Imigani 13:20; 18:24; 1 Abakorinto 15:33). Kwishora mu bikorwa bibi kugira ngo ukunde wemerwe n’abandi, bizatuma wumva usuzuguritse kandi witesheje agaciro.—Abaroma 6:21.
Icyo wakora. Andika hasi aha izina ry’incuti yawe ishobora kugufasha kurushaho kwigirira icyizere.
․․․․․
Kuki utagena igihe cyo kuganira n’uwo muntu wanditse haruguru?—Icyitonderwa: uwo muntu yagombye kuba atari uwo mu kigero cyawe.
Ntugacibwe intege n’uko wakoze ikosa
Umurongo wagufasha. “Bose bakoze ibyaha, maze bananirwa kugera ku ikuzo ry’Imana.”—Abaroma 3:23.
Icyo bisobanura. Jya uzirikana ko udatunganye. Ibyo bishatse kuvuga ko hari igihe uzavuga cyangwa ugakora ibintu bibi (Abaroma 7:21-23; Yakobo 3:2). Nubwo udashobora kwirinda gukora amakosa, ushobora kumenya uko wakwitwara nyuma yo kuyakora. Bibiliya igira iti “nubwo umukiranutsi yagwa karindwi, azongera ahaguruke nta kabuza.”—Imigani 24:16.
“Hari igihe kwigaya biterwa n’uko uba wigereranyije n’undi ufite ibyo akurusha.”—Kevin.
“Buri wese agira imico myiza n’imibi. Twagombye kwishimira imico myiza dufite, kandi tukihatira gukosora aho bitagenda neza.”—Lauren.
Icyo ukwiriye kuzirikana: Kuba udatunganye, ntiwagombye kubigira urwitwazo rwo gukora ibyaha (Abagalatiya 5:13). Gukora ibyaha ubigambiriye byatuma utakaza ikintu cy’ingenzi cyane ufite, ari cyo kwemerwa na Yehova Imana.—Abaheburayo 10:26, 27.
Icyo wakora. Andika hasi aha ikintu runaka wifuza gukosora.
․․․․․
Imbere y’aho wanditse icyo kintu ukwiriye kunonosora, andikaho itariki y’uyu munsi. Kora ubushakashatsi mu bitabo byandikwa n’Abahamya ba Yehova, maze ukwezi nigushira, usuzume ibyo wagezeho.
Ufite agaciro mu maso y’Imana
Bibiliya ivuga ko “Imana iruta imitima yacu” (1 Yohana 3:20). Ibyo bishatse kuvuga ko Imana ishobora kubona ko ufite agaciro, nubwo wowe waba utabibona. Ese kuba udatunganye byatuma Imana itabona ko ufite agaciro? Ngaho tekereza uramutse ufite inoti ya 5000 (Frw) ariko yacitseho gato. Ese ubwo wayijugunya cyangwa ukabona ko nta gaciro ifite ngo ni uko yacitseho gato? Birumvikana ko utabikora! Nubwo yacitseho gato, iracyari inoti ya 5000 (Frw); iracyafite agaciro kayo.
Uko ni ko Imana ibona agaciro ufite. Kuba udatunganye ntibibuza Imana kubona ko ufite agaciro. Izirikana ibyo ukora kugira ngo uyishimishe kandi ikabona ko bifite agaciro, kabone n’iyo wowe waba ubona ko nta cyo bivuze. Bibiliya ibitwizeza igira iti “Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwagaragaje ko mukunze izina ryayo.”—Abaheburayo 6:10.
Ese hari igihe ujya wumva ubabaye cyane? None se wabikoraho iki?
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Niba uri Umuhamya wa Yehova, tekereza ibyishimo byinshi wagira wifatanyije mu murimo wo kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku bandi.—Yesaya 52:7.
UMURONGO W’IFATIZO
“Buri wese agaragaze agaciro k’imirimo ye, ni bwo azabona impamvu yo kwishima ku bwe wenyine, atigereranyije n’undi muntu.”—Abagalatiya 6:4.
INAMA
Ntukibwire amagambo nk’aya ngo “ibintu byose birananira” cyangwa ngo “nta kintu na kimwe njya nkora neza.” Amagambo nk’ayo yo gukabiriza nta kindi yamara uretse kuguca intege. Ahubwo ujye wemera ko hari ibyo udashoboye, ariko uzirikane ko hari n’ibyo ushoboye.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Uko wowe wibona bishobora gutuma n’abandi ari ko bakubona, ndetse akaba ari ko bagufata.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Dore icyo nzakora abo mu rungano rwanjye nibansuzugura: ․․․․․
Nimbona ko nsigaye nibanda ku ntege nke zanjye gusa, dore icyo nzakora: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Ni iyihe mpamvu ikunze gutuma abakiri bato batigirira icyizere?
● Kuki ari iby’ingenzi ko wigirira icyizere mu rugero runaka?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 88]
“Umuntu ashobora kuba ari mwiza cyane ariko we agakomeza kumva ko ari mubi. Nanone umuntu ashobora kuba ari mubi, nyamara akibwira ko ari we muntu mwiza kuruta abandi bose. Byose biterwa n’uko umuntu atekereza.”—Alyssa.
[Ifoto yo ku ipaji ya 90]
Inoti ntitakaza agaciro bitewe n’uko yacitseho gato. Nawe kuba udatunganye ntibituma Imana ibona ko udafite agaciro