IGICE CYA 19
Ese uwareka ishuri?
Wumva wareka ishuri ugeze mu wa kangahe? ․․․․․
Ababyeyi bawe bo bashaka ko warangiriza mu wa kangahe? ․․․․․
ESE ibyo bisubizo byombi birasa? Nubwo byaba ari bimwe, ubu uracyari mu ishuri kandi ushobora kuzagera igihe wumva ushaka kurireka. Ese wigeze ugire ibitekerezo nk’ibi bikurikira?
“Hari igihe njya numva naniwe cyane ku buryo mba ntashaka no kuva mu buriri. Ndatekereza nti ‘ubundi ndigira iki ko ibyo niga nta cyo bizamarira?’”—Rachel.
“Incuro nyinshi najyaga numva narambiwe ishuri, ku buryo numvaga narivamo nkishakira akazi. Najyaga numva ishuri nta cyo rimariye, ko icyiza ari uko nakwishakira akazi kampemba.”—John.
“Nagiye kwiga mu ishuri ryisumbuye ryari mu mugi rwagati. Icyo gihe gushaka incuti byarangoye cyane. Nta kibazo nari mfite mu masomo, ariko abandi banyeshuri bampaye akato ku buryo igihe kinini nabaga nigunze. Yewe n’abandi bari barahawe akato na bo ntibamvugishaga! Numvaga rwose nareka ishuri.”—Ryan.
“Buri mugoroba namaraga amasaha ane nkora imikoro yo ku ishuri. Nahoraga mu mikoro no mu bizamini byazaga byikurikiranya, ku buryo numvise ntagishoboye kubyihanganira, ntekereza kureka ishuri.”—Cindy.
“Ku ishuri hari igihe twagize ubwoba dutekereza ko hatezwe igisasu. Ikindi gihe abanyeshuri batatu bagerageje kwiyahura; umwe we yariyahuye arapfa. Habaga n’urugomo rwaterwaga n’agatsiko k’insoresore. Hari igihe numvaga bindenze, nkumva nareka ishuri.”—Rose.
Ese waba warahuye n’ibintu nk’ibyo? Niba byarakubayeho se, ni iki cyatumye ushaka kureka ishuri?
․․․․․
Ushobora kuba urimo utekereza uko wareka ishuri. Ese ushaka kurireka ishuri kuko wumva ukuze kandi ukaba wumva ibyo wize bihagije? Byaba se bitewe gusa n’uko warambiwe ishuri? Kugira ngo ubone igisubizo, reka tubanze tumenye icyo kureka ishuri bisobanura.
Ese ndeke ishuri cyangwa mbe ndihagaritse?
Ese kureka ishuri no kuba urihagaritse bitandukaniye he?
․․․․․
Ese wari uzi ko mu bihugu bimwe na bimwe, kugira ngo umuntu arangize agomba kwiga hagati y’imyaka itanu n’umunani nyuma y’amashuri abanza? Mu bindi bihugu ho, abanyeshuri baba basabwa kwiga nibura imyaka icumi nyuma y’amashuri abanza. Ku isi hose, amashuri abanyeshuri baba basabwa kwiga cyangwa imyaka bagomba kuba bafite mbere yo kuyarangiza, bigenda bitandukana bitewe n’igihugu.
Nanone kandi, hari ibihugu bishobora kwemerera umunyeshuri gukurikirana amasomo amwe n’amwe cyangwa yose, atiriwe ajya ku ishuri. Abanyeshuri bigira mu rugo, babiherewe uburenganzira n’ababyeyi babo kandi bakanabibafashamo, ntibaba baretse ishuri.
Icyakora, niba ushaka kureka ishuri mbere y’uko urangiza kwiga, waba ujya ku ishuri cyangwa wigira mu rugo, ukwiriye kuzirikana ibi bikurikira:
Amategeko abivugaho iki? Nk’uko twigeze kubivuga, amategeko agenga amashuri umunyeshuri asabwa kwiga agenda atandukana bitewe n’igihugu. Mu gihugu cyanyu, amashuri y’ibanze umuntu ategetswe kwiga ni angahe? Ese warayarangije? Niwirengagiza inama iboneka muri Bibiliya yo ‘kugandukira abategetsi bakuru,’ ugahagarika amashuri utararangiza kwiga ayo amategeko asaba, uzaba wikuye mu ishuri.—Abaroma 13:1.
Ese narangije kwiga amashuri nari narateganyije kwiga? Wifuza ko amashuri wize yazakugeza ku ki? Ese nturakimenya? Ukwiriye kuba ukizi! Naho ubundi, waba umeze nk’uri muri gari ya moshi itwara abagenzi, ariko nawe ubwawe utazi aho ugiye. Byaba byiza uganiriye n’ababyeyi bawe, maze ugasubiza ibibazo biboneka ku ipaji ya 139, ahanditse ngo “Icyo amashuri azamarira.” Ibyo nubikora bizatuma ugira intego kandi bigufashe, wowe n’ababyeyi bawe, guteganya uko amashuri uziga angana.—Imigani 21:5.
Abarimu ndetse n’abandi ntibazabura kukugira inama z’uko amashuri ukwiriye kwiga agomba kungana. Icyakora uzirikane ko ababyeyi bawe ari bo bafite uburenganzira bwo kugufatira umwanzuro wa nyuma (Imigani 1:8; Abakolosayi 3:20). Nuhagarika ishuri utararangiza amashuri wumvikanyeho n’ababyeyi bawe, uzaba wikuye mu ishuri.
Ni iki gituma nshaka kureka ishuri? Uramenye ntuzishuke (Yeremiya 17:9). Ni ibisanzwe ko umuntu atanga impamvu z’urwitwazo zo gukora ibyo yishakiye.—Yakobo 1:22.
Andika impamvu zumvikana zishobora gutuma ureka ishuri mbere y’uko urangiza.
․․․․․
Andika impamvu z’urwitwazo zituma ushaka kureka ishuri.
․․․․․
Ni zihe mpamvu zumvikana wanditse? Zimwe muri izo mpamvu zishobora kuba ari nko gufasha umuryango wawe cyangwa gufasha abandi kumenya Imana. Impamvu z’urwitwazo zishobora kuba ari nko guhunga ibizamini n’imikoro yo ku ishuri. Icy’ingenzi ni ukumenya mu by’ukuri igituma ushaka kureka ishuri, niba ari impamvu yumvikana cyangwa niba ari iy’urwitwazo.
Ongera urebe urutonde rw’ibintu wanditse. Genda ushyira imibare kuri buri mpamvu wanditse yo kureka ishuri, kandi ubikore utibereye. Ushyireho 1 kugera kuri 5 (1 iraba ari impamvu idafashije, 5 ibe impamvu yumvikana). Uretse ishuri ngo ni uko gusa ushaka guhunga ibibazo, waba wibeshya cyane.
Kuki kureka ishuri ari bibi?
Kureka ishuri ni nko gusimbuka ukava muri gari ya moshi utaragera iyo ujya. Ushobora kuba wumva utamerewe neza muri iyo gari ya moshi, cyangwa abagenzi batakwishimiye. Ariko nusimbuka ukayivamo, birumvikana ko utazagera iyo wajyaga kandi ushobora no gukomereka bikomeye. Nawe rero nureka ishuri, ushobora kutazarangiza amashuri wari warateganyije kwiga, kandi uziteza ibibazo, byaba ibyo uzahita uhura na byo cyangwa ibyo uzahura na byo mu gihe kizaza. Bimwe muri ibyo bibazo ni ibi:
Ibibazo uzahita uhura na byo: kubona akazi bishobora kutazakorohera. Nunakabona, kazaba kaguhemba make kurusha ayo wari kuzajya uhembwa iyo uza kuba wararangije kwiga. Kugira ngo ushobore kwibeshaho, bishobora kuzajya bigusaba gukora amasaha menshi kandi ugakorera ahantu habi harutwa n’imimerere urimo ku ishuri.
Ibibazo uzahura na byo mu gihe kizaza: ubushakashatsi bwagaragaje ko abanyeshuri bareka ishuri bakunze kugira ubuzima bubi, bagafungwa kandi ugusanga babeshejweho n’imfashanyo.
Kurangiza amashuri ntibivuze ko byanze bikunze utazahura n’ibyo bibazo. Ariko se kuki wareka ishuri, ukivutsa uburyo bwiza bwo kuzagira icyo ugeraho?
Ibyiza byo kutareka ishuri
Niba watsinzwe ikizamini cyangwa bikaba bitagenze neza ku ishuri, ushobora kumva ushaka kureka ishuri. Ibibazo uba uzahura na byo biba bisa n’aho nta cyo bivuze ubigereranyije n’ibyo ubu uhanganye na byo. Ariko mbere yo gufata umwanzuro wo kureka ishuri, banza usuzume ibyavuzwe n’abanyeshuri bagenzi bawe twigeze kuvuga. Dore ibyiza bakesha kuba batararetse ishuri:
“Nitoje kwihangana no kudahangayikishwa n’ubusa. Nanone nabonye ko kugira ngo umuntu yishimire ibyo arimo akora, bimusaba gusa guhindura uko abona ibintu. Kuguma mu ishuri byatumye niga ibintu bizatuma mbona akazi nindangiza kwiga.”—Rachel.
“Nzi ko ninshyiraho umwete, nzagera ku cyo niyemeje. Ubu ndimo ndiga tekiniki mu mashuri yisumbuye, kandi bizamfasha kubona akazi nshaka ko gukora imashini ikoreshwa mu icapiro.”—John.
“Kubera ko ntaretse ishuri, namenye gusoma no kwandika neza. Ishuri ryanyigishije uko nakwitwara mu gihe hagize ugira icyo anenga, no kuvuga mu buryo bwumvikana nsobanura neza ibitekerezo. Ibyo bingirira akamaro cyane mu murimo wo kubwiriza.”—Ryan.
“Ishuri ryamfashije kugira ubushobozi bwo gukemura ibibazo, byaba ibyo ku ishuri cyangwa ahandi. Gutekereza uko nakemura ibibazo birebana n’amasomo, imibanire yanjye n’abandi n’ibireba ubuzima bwanjye, byamfashije gukura mu bitekerezo.”—Cindy.
“Ishuri ryamfashije kwitegura ibibazo nahura na byo ku kazi. Nagiye mpura n’ibibazo byatumye nongera gusuzuma imyizerere yanjye. Ishuri ryamfashije kurushaho kugira ukwizera guhamye.”—Rose.
Umwami w’umunyabwenge Salomo yaranditse ati “iherezo ry’ikintu riruta intangiriro yacyo, kandi uwihangana aruta uwishyira hejuru mu mutima” (Umubwiriza 7:8). Aho kugira ngo ureke ishuri, geregeza gukemura ibibazo uhanganye na byo ku ishuri. Nubikora, uzibonera ko bizarushaho kukugirira akamaro.
Byagenda bite se niba impamvu ituma wanga ishuri, ari uko utumvikana na mwarimu wawe?
UMURONGO W’IFATIZO
“Umuntu uhubuka ntazabura gukena.”—Imigani 21:5.
INAMA
Niba ubona ibyo uhura na byo ku ishuri bitakoroheye, reba niba utasaba kwiga ibintu byazatuma urangiza vuba.
ESE WARI UBIZI . . . ?
Abanyeshuri bakunda gusiba ishuri, bageraho bakarireka.
ICYO NIYEMEJE GUKORA
Nimbona hari isomo rinkomereye, aho kureka ishuri nzajya: ․․․․․
Dore ikizatuma ntareka ishuri, niba umunaniro ari wo utuma numva nareka ishuri: ․․․․․
Icyo nifuza kubaza ababyeyi banjye kuri iyi ngingo ni iki: ․․․․․
UBITEKEREZAHO IKI?
● Kuki ari iby’ingenzi ko umenya gusoma, kwandika no kubara?
● Mu gihe uri ku ishuri, kwishyiriraho intego z’igihe gito byagufasha bite kudapfa kureka ishuri?
● Kuki ari iby’ingenzi kugira icyo umenya ku birebana n’akazi wifuza kuzakora nurangiza ishuri?
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 140]
“Ntushobora guhunga ibibazo ufite. Ishuri rigufasha kumenya uko wakwihagararaho, kandi ibyo bizagufasha igihe uzaba uri ku kazi cyangwa ahandi.”—Ramona
[Agasanduku ko ku ipaji ya 139]
Urupapuro rw’imyitozo
Icyo amashuri azamarira
Impamvu y’ibanze yo kwiga ni ukugira ngo uzabone akazi kazagutunga, kagatunga n’umuryango ushobora kuzashinga (2 Abatesalonike 3:10, 12). Ese wamaze gufata umwanzuro w’akazi ushaka n’uko igihe uzamara wiga kizagufasha kukitegura? Kugira ngo umenye niba amashuri yawe azakugirira akamaro, subiza ibibazo bikurikira:
Ni iki nshoboye gukora? (urugero, ese menyereye gukorana n’abandi? Ese nkunda akazi k’amaboko cyangwa ako gukora no gutunganya ibintu? Ese nshoboye gusuzuma ibibazo no kubikemura?) ․․․․․
Ni akahe kazi nakora kamfasha gukoresha ibyo nize? ․․․․․
Ni akahe kazi kaboneka aho ntuye? ․․․․․
Ni ayahe masomo ndimo niga azatuma mbona akazi? ․․․․․
Ni ayahe masomo nakwiga, yamfasha kurangiza amashuri nkabona akazi? ․․․․․
Jya uzirikana ko intego yawe ari iyo kwiga ukarangiza ufite ubumenyi buzakugirira akamaro. Ntugakabye ngo ube wa munyeshuri usazira mu mashuri, wa wundi uguma mu ishuri kugira ngo adasohoza inshingano zireba umuntu mukuru.a
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Ku bindi bisobanuro, reba Umubumbe wa 2, igice cya 38.
[Ifoto yo ku ipaji ya 138 n’iya 139]
Kureka ishuri ni nko gusimbuka ukava muri gari ya moshi utaragera iyo ujya