Uwo wafatiraho urugero—Timoteyo
Timoteyo agiye kuva iwabo. Icyakora ntagamije guta umuryango we, ahubwo intego ye ni uguherekeza intumwa Pawulo mu rugendo rw’ubumisiyonari. Birashoboka ko igihe Timoteyo yari ingimbi yasohozaga neza inshingano yari afite kandi ko “yashimwaga n’abavandimwe b’i Lusitira no muri Ikoniyo” (Ibyakozwe 16:2). Pawulo yari yiringiye ko Timoteyo yari kuzakora byinshi mu murimo w’Imana. Kandi koko yarabikoze. Mu myaka yakurikiyeho, Timoteyo yakoze ingendo ndende, ashinga amatorero kandi akomeza abavandimwe. Imico myiza Timoteyo yari afite yatumye Pawulo amukunda, ku buryo hashize imyaka 11 yabwiye Abafilipi ati “nta wundi mfite ufite umutima nk’uwe, uzita by’ukuri ku byanyu.”—Abafilipi 2:20.
Ese nawe wemera ko Imana igukoresha umurimo wayo? Niba ari uko bimeze, hari imigisha myinshi igutegereje. Yehova abona rwose ko abakiri bato ‘bitanga babikunze’ ari ab’agaciro (Zaburi 110:3). Nanone kandi, ushobora kwiringira udashidikanya ko Yehova Imana ‘adakiranirwa ngo yibagirwe imirimo yawe.’—Abaheburayo 6:10.