ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yc isomo 8 pp. 18-19
  • Yosiya yari afite incuti nziza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yosiya yari afite incuti nziza
  • Jya wigisha abana bawe
  • Ibisa na byo
  • Yosiya yahisemo gukora ibikwiriye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Yosiya yakundaga Amategeko y’Imana
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Yosiya wicishaga bugufi yemewe na Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Umwami mwiza wa nyuma wa Isirayeli
    Igitabo cy’amateka ya Bibiliya
Reba ibindi
Jya wigisha abana bawe
yc isomo 8 pp. 18-19
Umwami Yosiya atega amatwi incuti ye Yeremiya

ISOMO RYA 8

Yosiya yari afite incuti nziza

Ese utekereza ko gukora ibyiza bigoye?— Abantu benshi batekereza ko bigoye. Bibiliya itubwira ko gukora ibyiza byagoye cyane umwana w’umuhungu witwaga Yosiya. Ariko yari afite incuti nziza zamufashaga. Reka dusuzume ibyerekeye Yosiya n’incuti ze.

Se wa Yosiya yitwaga Amoni, akaba yari umwami w’u Buyuda. Amoni yari mubi cyane kandi yasengaga ibigirwamana. Igihe se wa Yosiya yapfaga, Yosiya yabaye umwami w’u Buyuda. Ariko yari afite imyaka umunani gusa! Ese utekereza ko yari mubi nka se?— Oya, ntiyari mubi rwose!

Umuhanuzi Zefaniya abwira abantu bʼi Buyuda ubutumwa bwa Yehova

Zefaniya yaburiye abantu ngo bareke gusenga ibigirwamana

N’igihe Yosiya yari akiri muto cyane yifuzaga kumvira Yehova. Ni yo mpamvu yahisemo kugirana ubucuti n’abantu bakundaga Yehova gusa. Kandi bafashije Yosiya gukora ibyiza. Bamwe mu ncuti za Yosiya ni ba nde?

Umwe mu ncuti ze yitwaga Zefaniya. Zefaniya yari umuhanuzi waburiye abantu b’i Buyuda ababwira ko iyo basenga ibigirwamana bari kuzagerwaho n’ibintu bibi. Yosiya yateze amatwi Zefaniya kandi asenga Yehova aho gusenga ibigirwamana.

Undi muntu wari incuti ya Yosiya yitwaga Yeremiya. Bendaga kungana kandi bakuriye hamwe. Bari bafitanye ubucuti bukomeye ku buryo igihe Yosiya yapfaga, Yeremiya yanditse indirimbo yihariye ivuga ukuntu yari abuze incuti ikomeye. Yeremiya na Yosiya bateranaga inkunga yo gukora ibyiza no kumvira Yehova.

Yosiya na Yeremiya bateranaga inkunga yo gukora ibyiza

Ni iki urugero rwa Yosiya rukwigisha?— N’igihe Yosiya yari akiri muto, yashakaga gukora ibyiza. Yari azi ko yagombaga kugirana ubucuti n’abantu bakunda Yehova. Jya uhitamo incuti zikunda Yehova kandi zishobora kugufasha gukora ibyiza!

SOMA MURI BIBILIYA YAWE

  • 2 Ibyo ku Ngoma 33:21-25; 34:1, 2; 35:25

IBIBAZO:

  • Se wa Yosiya yitwaga nde? Ese yakoraga ibyiza?

  • Ni iki Yosiya yashakaga gukora n’igihe yari akiri muto?

  • Babiri mu ncuti za Yosiya bitwaga ba nde?

  • Ni iki urugero rwa Yosiya rukwigisha?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze