ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yc isomo 9 pp. 20-21
  • Yeremiya ntiyaretse kuvuga ibyerekeye Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yeremiya ntiyaretse kuvuga ibyerekeye Yehova
  • Jya wigisha abana bawe
  • Ibisa na byo
  • Yehova asaba Yeremiya kubwiriza
    Amasomo wavana muri Bibiliya
  • “Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe”
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • “Sinshobora guceceka”
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
  • “Uzababwire” iri Jambo
    Imana ivugana natwe binyuze kuri Yeremiya
Reba ibindi
Jya wigisha abana bawe
yc isomo 9 pp. 20-21

ISOMO RYA 9

Yeremiya ntiyaretse kuvuga ibyerekeye Yehova

Yeremiya akikijwe nʼabantu barakaye

Kuki abantu barakariye Yeremiya?

Bakura Yeremiya mu rwobo

Yehova yarokoye Yeremiya

Rimwe na rimwe abantu baraduseka cyangwa bakaturakarira iyo tubabwira ibyerekeye Yehova. Ibyo bishobora gutuma twumva twareka kuvuga ibyerekeye Imana. Ese nawe byakubayeho?— Bibiliya itubwira inkuru y’umusore wakundaga Yehova, ariko haburaga gato ngo areke kuvuga ibyerekeye Yehova. Yitwaga Yeremiya. Reka dusuzume ibimwerekeyeho.

Igihe Yeremiya yari akiri muto, Yehova yamubwiye ko yagombaga kuburira abantu bakareka gukora ibintu bibi. Ibyo ntibyari byoroheye Yeremiya, kandi yagize ubwoba. Yabwiye Yehova ati ‘sinzi kuvuga. Ndacyari umwana.’ Ariko Yehova yaramubwiye ati ‘ntutinye. Nzagufasha.’

Yeremiya yatangiye kuburira abantu ababwira ko nibadahinduka bazahanwa. Ese utekereza ko abantu bakoze ibyo Yeremiya yababwiye?— Oya. Baramusetse kandi baramurakarira cyane. Ndetse hari n’abashatse kumwica! Utekereza ko Yeremiya yumvise ameze ate?— Yagize ubwoba maze aravuga ati ‘sinzongera kuvuga ibya Yehova.’ Ariko se koko yarabiretse?— Oya, ntiyabiretse. Yakundaga Yehova cyane ku buryo atashoboraga kureka kuvuga ibimwerekeyeho. Kandi Yehova yakomeje kurinda Yeremiya bitewe n’uko atigeze areka kuvuga ibimwerekeyeho.

Urugero, hari igihe abantu babi bajugunye Yeremiya mu cyobo kirekire cyarimo ibyondo. Ntiyari afite ibyokurya cyangwa amazi. Abo bantu bashakaga ko Yeremiya apfira muri icyo cyobo. Ariko Yehova yaramukijije ararokoka!

Ibyabaye kuri Yeremiya bikwigisha iki?— Nubwo hari igihe yagiraga ubwoba, ntiyaretse kuvuga ibyerekeye Yehova. Mu gihe uvuga ibyerekeye Yehova, abantu bashobora kuguseka cyangwa bakakurakarira. Ushobora kumva ubuze amahoro, cyangwa ukumva ugize ubwoba. Ariko ntukigere ureka kuvuga ibyerekeye Yehova. Buri gihe azajya agufasha nk’uko yafashije Yeremiya.

SOMA MURI BIBILIYA YAWE

  • Yeremiya 1:4-8; 20:7-9; 26:8-19, 24; 38:6-13

IBIBAZO:

  • Yehova yategetse Yeremiya gukora iki?

  • Kuki haburaga gato ngo Yeremiya areke kuvuga ibyerekeye Yehova?

  • Yehova yafashije ate Yeremiya?

  • Ibyabaye kuri Yeremiya bikwigishije iki?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze