ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • yc isomo 12 pp. 26-27
  • Mwishywa wa Pawulo yari intwari

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mwishywa wa Pawulo yari intwari
  • Jya wigisha abana bawe
  • Ibisa na byo
  • Pawulo yarokowe na mwishywa we
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • “Mwumve ibyo mvuga niregura”
    ‘Hamya iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye’
  • Gira ubutwari—Yehova ni we ugufasha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Dutange ubuhamya mu buryo bunonosoye tubigiranye ‘ubutwari’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
Reba ibindi
Jya wigisha abana bawe
yc isomo 12 pp. 26-27
Mwishywa wa Pawulo avugana nʼumukuru wʼingabo

ISOMO RYA 12

Mwishywa wa Pawulo yari intwari

Reka dusuzume inkuru y’umusore wakijije ubuzima bwa nyirarume. Nyirarume w’uwo musore yari intumwa Pawulo. Ntituzi izina ry’uwo musore, ariko tuzi ko yakoze igikorwa cy’ubutwari bwinshi. Ese wifuza kumenya icyo yakoze?—

Pawulo yari afungiwe i Yerusalemu. Yari yarafashwe azira ko yabwirizaga ibyerekeye Yesu. Hari abantu babi bangaga Pawulo, maze bacura umugambi mubi. Baravuze bati ‘reka dusabe umukuru w’abasirikare abwire abasirikare be bajyane Pawulo mu rukiko. Tuzihisha ku muhanda, maze Pawulo nahanyura tuzamwice!’

Igihe intumwa Pawulo yari afunzwe, ateze amatwi mwishywa we

Mwishywa wa Pawulo yabwiye Pawulo n’umukuru w’abasirikare iby’uwo mugambi mubi

Mwishywa wa Pawulo yumvise iby’uwo mugambi. Yari gukora iki? Yagiye kubibwira Pawulo muri gereza. Pawulo yamubwiye ko ahita ajya kumenyesha umukuru w’abasirikare iby’uwo mugambi mubi. Ese utekereza ko byari byoroheye mwishywa wa Pawulo kujya kuvugana n’umukuru w’abasirikare?— Ntibyari byoroshye kubera ko umukuru w’abasirikare yari umuntu ukomeye. Ariko mwishywa wa Pawulo yagize ubutwari bwo kuvugisha umukuru w’abasirikare.

Uwo mukuru w’abasirikare yari azi icyo agomba gukora. Yashatse umutwe w’ingabo ugizwe n’abasirikare bagera kuri 500 kugira ngo barinde Pawulo! Yabategetse kujyana Pawulo i Kayisariya muri iryo joro. Ese Pawulo yararokotse?— Yego, abo bantu babi ntibashoboye kumugirira nabi! Umugambi mubi bari bacuze warapfubye.

Ni irihe somo wavana muri iyi nkuru?— Nawe ushobora kuba intwari nka mwishywa wa Pawulo. Tugomba kugira ubutwari mu gihe tubwira abandi ibyerekeye Yehova. Mbese uzagira ubutwari kandi ukomeze kuvuga ibyerekeye Yehova?— Nugira ubutwari, ushobora kuzarokora ubuzima bw’umuntu.

SOMA MURI BIBILIYA YAWE

  • Ibyakozwe 23:12-24

  • Matayo 24:14; 28:18-20

  • 1 Timoteyo 4:16

IBIBAZO:

  • Abantu babi bari bacuze umugambi wo kugenza bate Pawulo?

  • Mwishywa wa Pawulo yakoze iki? Kuki icyo gikorwa cyagaragazaga ubutwari?

  • Ni mu buhe buryo wagira ubutwari nka mwishywa wa Pawulo?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze