Indirimbo ya 149
Turagushimira ku bw’incungu
Igicapye
Yehova ubu turi
imbere yawe.
Urukundo wadukunze
rurahebuje.
Watanze Umwana wawe
ngo tubeho.
Nta cyaruta igitambo
wadutangiye.
(INYIKIRIZO)
Yatanze ubuzima bwe.
Amena amaraso ye.
Turagushimira
tubikuye ku mutima.
Yesu yaritanze
araducungura.
Yaradukunze atanga
ubuzima bwe.
Ni we waduhesheje
ibyiringiro.
Twiringiye kuzabaho.
Hehe n’urupfu!
(INYIKIRIZO)
Yatanze ubuzima bwe.
Amena amaraso ye.
Turagushimira
tubikuye ku mutima.
(Reba nanone Heb 9:13, 14; 1 Pet 1:18, 19.)