ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 13 p. 36-p. 37 par. 6
  • Tuvane isomo ku kuntu Yesu yitwaye mu bigeragezo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tuvane isomo ku kuntu Yesu yitwaye mu bigeragezo
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Tuvane Isomo ku Bigeragezo Byageze Kuri Yesu
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Tugomba kunanira ibishuko
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
  • ‘Rwanya Satani’ nk’uko Yesu yabigenje
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Satani agerageza Yesu
    Amasomo wavana muri Bibiliya
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 13 p. 36-p. 37 par. 6
Yesu yamagana ibigeragezo bya Satani

IGICE CYA 13

Tuvane isomo ku kuntu Yesu yitwaye mu bigeragezo

MATAYO 4:1-11 MARIKO 1:12, 13 LUKA 4:1-13

  • SATANI AGERAGEZA GUSHUKA YESU

Yesu akimara kubatizwa na Yohana, umwuka w’Imana wajyanye Yesu mu butayu bw’i Yudaya. Yari afite ibintu byinshi agomba gutekerezaho. Igihe yabatizwaga, ‘ijuru ryarakingutse’ (Matayo 3:16). Yahise yibuka ibintu yari yarize n’ibyo yari yarakoze akiri mu ijuru. Koko rero, yari afite ibintu byinshi agomba gutekerezaho!

Yesu yamaze iminsi 40 n’amajoro 40 muri ubwo butayu. Muri icyo gihe cyose nta kintu yigeze arya. Hanyuma, igihe Yesu yari ashonje cyane, Satani yaramwegereye kugira ngo amugerageze, aramubwira ati “niba uri umwana w’Imana, bwira aya mabuye ahinduke imigati” (Matayo 4:3). Yesu yanze kugwa muri icyo gishuko kuko yari azi ko bitari bikwiriye gukoresha imbaraga ze zo gukora ibitangaza ahaza ibyifuzo bye.

Ariko kandi, Satani ntiyarekeye aho. Yagerageje ubundi buryo. Yasabye Yesu gusimbuka aturutse hejuru y’urukuta rw’urusengero. Ariko Yesu yanze kugwa muri icyo gishuko cyo kwigaragaza muri ubwo buryo butangaje. Yesu yasubiyemo amagambo yo mu Byanditswe, agaragaza ko bidakwiriye kugerageza Imana muri ubwo buryo.

Hanyuma mu kigeragezo cya gatatu, Satani yeretse Yesu mu buryo runaka bw’igitangaza “ubwami bwose bwo ku isi n’ikuzo ryabwo” maze aramubwira ati “ibi byose ndabiguha niwikubita imbere yanjye ukandamya.” Nanone Yesu yarabyanze, aramubwira ati “genda Satani” (Matayo 4:8-​10). Yanze gushukwa ngo akore ibibi, kuko yari azi ko Yehova ari we wenyine agomba gukorera umurimo wera. Yahisemo gukomeza kubera Imana indahemuka.

Dushobora kuvana isomo kuri ibyo bigeragezo n’ukuntu Yesu yabyitwayemo. Ibyo bigeragezo byari ibigeragezo nyabyo, ibyo bikaba bigaragaza ko Satani atari ububi buba mu bantu, nk’uko bamwe babivuga. Abaho nubwo ataboneka. Nanone iyi nkuru igaragaza ko mu by’ukuri ubutegetsi bwose bw’isi ari ubwa Satani; ni we ubugenga. Iyo butaba ubwe se, kubuha Kristo byari kuba ari ikigeragezo?

Nanone, Satani yavuze ko yari yiteguye kugororera Yesu, ndetse ko yari no kumuha ubwami bwose bwo mu isi, iyo akora igikorwa kimwe gusa cyo kumusenga. Satani ashobora kugerageza kudushuka muri ubwo buryo, wenda agashyira imbere yacu ibintu bituma tugira irari ryo kugira ubutunzi, ububasha cyangwa umwanya ukomeye muri iyi si. Turamutse dukurikije urugero rwa Yesu tugakomeza kubera Imana indahemuka uko ikigeragezo twahura na cyo cyaba kiri kose, twaba tubaye abanyabwenge rwose! Ariko wibuke ko Satani yaretse Yesu, agategereza “ikindi gihe yari kubonera uburyo” (Luka 4:13). Natwe bishobora kutugendekera bityo, akaba ari yo mpamvu tugomba guhora turi maso.

  • Ni ibihe bintu Yesu ashobora kuba yaratekerejeho mu minsi 40 yamaze mu butayu?

  • Ni mu buhe buryo Satani yagerageje gushuka Yesu?

  • Ni irihe somo twavana ku bigeragezo byageze kuri Yesu n’uko yabyitwayemo?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze