ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • jy igi. 125 p. 286-p. 287 par. 6
  • Yesu ajyanwa kwa Ana, hanyuma akajyanwa kwa Kayafa

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Yesu ajyanwa kwa Ana, hanyuma akajyanwa kwa Kayafa
  • Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
  • Ibisa na byo
  • Ajyanwa kwa Ana, Hanyuma Akajyanwa kwa Kayafa
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
  • Umutambyi Mukuru wakatiye Yesu urwo gupfa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2006
  • Azura Lazaro
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Igihe Lazaro Yazukaga
    Umuntu Ukomeye Kuruta Abandi Bose
Reba ibindi
Yesu ni inzira, ukuri n’ubuzima
jy igi. 125 p. 286-p. 287 par. 6
Kayafa ashishimura imyambaro ye; abandi bakubita Yesu inshyi, bamukoba, kandi bamukubita n’ibipfunsi

IGICE CYA 125

Yesu ajyanwa kwa Ana, hanyuma akajyanwa kwa Kayafa

MATAYO 26:57-68 MARIKO 14:53-65 LUKA 22:54, 63-65 YOHANA 18:13, 14, 19-24

  • YESU AJYANWA KWA ANA WAHOZE ARI UMUTAMBYI MUKURU

  • URUKIKO RW’IKIRENGA RWA KIYAHUDI RUCA URUBANZA RUDAKURIKIJE AMATEGEKO

Bamaze kuboha Yesu nk’umugizi wa nabi, bamujyanye kwa Ana. Igihe Yesu yari akiri muto agatangaza abigisha bo mu rusengero, Ana ni we wari umutambyi mukuru (Luka 2:42, 47). Nyuma yaho bamwe mu bahungu ba Ana baje kuba abatambyi bakuru, ariko ubu bwo umukwe we Kayafa ni we wari umutambyi mukuru.

Mu gihe Ana yabazaga Yesu ibibazo, Kayafa yabonye igihe cyo guteranya abagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi. Urwo rukiko rwabaga rugizwe n’abantu 71 hakubiyemo n’umutambyi mukuru n’abandi bari barigeze kuba kuri uwo mwanya.

Ana yabajije Yesu “iby’abigishwa be n’inyigisho ze.” Yesu yaramushubije ati “nabwiye isi ku mugaragaro. Buri gihe nigishirizaga mu masinagogi no mu rusengero, aho Abayahudi bose bateranira, kandi nta kintu navugiye mu ibanga. None urambariza iki? Baza abumvise ibyo nababwiye.”​—Yohana 18:19-​21.

Umurinzi w’urusengero wari uhagaze aho yakubise Yesu urushyi mu maso, aramucyaha ati “ni uko usubiza umukuru w’abatambyi?” Ariko Yesu yari azi ko nta kibi akoze, nuko aramusubiza ati “niba mvuze nabi, hamya ikibi mvuze; ariko se niba mvuze ibikwiriye, unkubitiye iki” (Yohana 18:22, 23)? Hanyuma Ana yohereje Yesu kwa Kayafa wari umukwe we.

Icyo gihe abari bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi, ni ukuvuga umutambyi mukuru, abakuru ba rubanda n’abanditsi bari bateranye. Bari bahuriye kwa Kayafa. Amategeko ntiyemeraga ko baca urubanza nk’urwo mu ijoro rya Pasika, ariko ibyo ntibyababujije gukomeza umugambi wabo mubisha.

Abo bacamanza bari babogamye rwose. Yesu amaze kuzura Lazaro, urwo rukiko rwafashe umwanzuro w’uko Yesu yagombaga gupfa (Yohana 11:47-53). Nanone hari hashize iminsi mike gusa abayobozi b’idini bacuze umugambi wo gufata Yesu ngo bamwice (Matayo 26:3, 4). Koko rero, na mbere y’uko urubanza rutangira, byasaga naho Yesu yari yamaze gukatirwa urwo gupfa!

Uretse kuba abakuru b’abatambyi n’abandi bari bagize urwo rukiko bari bateranye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bagerageje no gushaka abagabo bo gushinja Yesu ibinyoma kugira ngo acirwe urubanza. Babonye benshi, ariko mu buhamya bwabo ntibahuzaga. Amaherezo, abagabo babiri bigiye imbere baravuga bati “twamwumvise avuga ati ‘nzasenya uru rusengero rwubatswe n’amaboko y’abantu, maze mu minsi itatu nubake urundi rutubatswe n’amaboko y’abantu’ ” (Mariko 14:58). Ariko ubuhamya bw’abo bagabo na bwo ntibwahuzaga.

Kayafa yabajije Yesu ati “ese nta cyo usubiza ku byo aba bakurega? Ibyo aba bagushinja ni ibiki” (Mariko 14:60)? Yesu yaricecekeye, ntiyiregura kuri icyo kirego cy’ikinyoma cyahimbwe n’abagabo batashoboye kuvuga rumwe. Nuko Umutambyi Mukuru Kayafa agerageza ubundi buryo.

Kayafa yari azi ko Abayahudi batashoboraga kwihanganira umuntu wiyita Umwana w’Imana. Mbere yaho, igihe Yesu yitaga Imana Se, Abayahudi bashatse kumwica bitewe n’uko bavugaga ko ‘yigereranyije n’Imana’ (Yohana 5:17, 18; 10:31-39). Kubera ko ibyo Kayafa yari abizi, yabwiye Yesu abigiranye uburyarya ati “nkurahije Imana nzima, tubwire niba ari wowe Kristo Umwana w’Imana” (Matayo 26:63)! Birumvikana ko Yesu yari azi neza ko ari Umwana w’Imana (Yohana 3:18; 5:25; 11:4). Iyo atagira icyo avuga byari gufatwa nk’aho ahakanye ko ari Kristo Umwana w’Imana. Ni yo mpamvu Yesu yamushubije ati “ndi we, kandi muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bwa Nyir’ububasha, aje ku bicu byo mu ijuru.”​—Mariko 14:62.

Amaze kuvuga atyo, Kayafa yaremereje ikibazo, ashishimura imyenda ye, maze aravuga ati “atutse Imana! None se turacyashakira iki abandi bagabo? Ntimureba! Noneho mwiyumviye uko atutse Imana. Murabitekerezaho iki?” Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi rwafashe umwanzuro udakwiriye uvuga ngo “akwiriye gupfa.”​—Matayo 26:65, 66.

Hanyuma batangiye kunnyega Yesu no kumukubita ibipfunsi. Abandi bamukubitaga inshyi mu maso kandi bakamucira. Bamupfukaga mu maso maze bakamukubita inshyi bamuvugiraho bati “umva ko uri umuhanuzi, ngaho tubwire ugukubise” (Luka 22:64)? Tekereza nawe! Uwo ni Umwana w’Imana wafashwe nabi atyo mu ijoro yaciriwemo urubanza runyuranyije n’amategeko!

  • Ni hehe Yesu yabanje kujyanwa, kandi se byamugendekeye bite igihe yari yo?

  • Ni hehe Yesu yajyanywe nyuma yaho, kandi se Kayafa yabigenje ate kugira ngo atume Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi rwemeza ko Yesu yagombaga gupfa?

  • Ni iyihe myifatire mibi kandi inyuranyije n’amategeko yagaragaye mu gihe cyo guca urubanza?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze