ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ypq ikibazo 7 pp. 21-23
  • Nakora iki hagize umpatira kuryamana na we?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Nakora iki hagize umpatira kuryamana na we?
  • Ibibazo 10 urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo
  • Ibisa na byo
  • Ese kuryamana na we bizatuma arushaho kunkunda?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Nakwirinda nte abashaka ko turyamana?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Nasobanurira abandi nte uko mbona ibirebana n’ibitsina?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Ese kwendana mu kanwa ni ugusambana?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
Reba ibindi
Ibibazo 10 urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo
ypq ikibazo 7 pp. 21-23
Umukobwa ahakaniye akomeje umuhungu ushaka ko baryamana

IKIBAZO CYA 7

Nakora iki hagize umpatira kuryamana na we?

IMPAMVU ARI NGOMBWA KUBYIBAZA

Imyanzuro ufata mu birebana n’ibitsina, izagira ingaruka zikomeye ku buzima bwawe.

ARI WOWE WAKORA IKI?

Tekereza kuri iyi nkuru: Heather na Mike bamaranye amezi abiri gusa, ariko wagira ngo baziranye kuva kera. Bahora bohererezanya ubutumwa kuri telefoni, bakamara amasaha menshi kuri telefoni baganira. Bageze aho umwe ashobora kumenya icyo undi ashaka kuvuga atararangiza no kukivuga. Ariko noneho Mike arashaka ibirenze ibiganiro.

Muri ayo mezi abiri ashize, Mike na Heather nta kindi bakoze kirenze gufatana mu biganza no gusomana ibi byoroheje. Heather ntashaka ko bakora ibirenze ibyo, ariko nanone ntashaka gushwana na Mike. Ni we muntu utuma yumva aguwe neza, kuko amugera ku mutima cyane! Kandi arimo aribwira ati “n’ubundi jye na Mike turakundana . . . ”

Niba uri mukuru ku buryo watangira kurambagizanya, maze ugahura n’ikibazo nk’icya Heather, wakora iki?

FATA AKANYA UTEKEREZE

Umwenda urimo uhanaguzwa imyanda

Imibonano mpuzabitsina ni impano Imana yageneye gusa abashakanye. Kuyikora mbere yo gushaka ni ukwangiza iyo mpano. Ni nko gufata umwenda mwiza cyane umuntu yaguhaye, ukajya uwuhanaguza imyanda

Iyo wirengagije itegeko rya fiziki, urugero nk’itegeko rigenga imbaraga rukuruzi z’isi, ugerwaho n’ingaruka. Ibyo ni na ko bigenda iyo wirengagije itegeko mbwirizamuco, urugero nk’irivuga ngo ‘mwirinde ubusambanyi.’—1 Abatesalonike 4:3.

Ni izihe ngaruka ziterwa no kurenga kuri iryo tegeko? Bibiliya igira iti “usambana aba akoreye icyaha umubiri we bwite” (1 Abakorinto 6:18). Mu buhe buryo?

Abashakashatsi babonye ko abenshi mu rubyiruko bakora imibonano mpuzabitsina batarashaka, bagerwaho n’ingaruka zibabaje zikurikira.

  • UMUTIMANAMA UBACIRA URUBANZA. Abenshi mu rubyiruko bishoye mu mibonano mpuzabitsina, bavuze ko nyuma yaho bicujije icyatumye babikora.

  • GUTAKARIZWA ICYIZERE. Iyo abantu bamaze kuryamana, buri wese atangira kwibaza ati “ariko ubu nta wundi baryamanye ra?”

  • KUMANJIRWA. Abakobwa benshi bakunda umuntu ubitaho akabarinda, aho kubangiza gusa. Abahungu na bo bumva batagikunze umukobwa bamaze kuryamana na we.

  • Icyo wazirikana: Iyo ukoze imibonano mpuzabitsina utarashaka, uba utakaje ikintu cy’agaciro (Abaroma 1:24). Umubiri wawe ufite agaciro ku buryo utagombye kuwangiza.

Garagaza ko wiyemeje ‘kwirinda ubusambanyi’ (1 Abatesalonike 4:3). Hanyuma igihe nikigera ugashaka, uzakora imibonano mpuzabitsina. Icyo gihe noneho uzaba ushobora kuyishimira mu buryo bwuzuye, udahangayitse kandi uticuza, nk’uko bijya bigendekera abishora mu mibonano mpuzabitsina batarashaka.—Imigani 7:22, 23; 1 Abakorinto 7:3.

UBITEKEREZAHO IKI?

  • Ese umuntu ugukunda by’ukuri yakwangiza ubuzima bwawe kandi agatuma ibyiyumvo byawe bihungabana?

  • Ese umuntu ukwitaho by’ukuri yagushuka ngo ukore ikintu cyatuma udakomeza kugirana n’Imana imishyikirano myiza?—Abaheburayo 13:4.

IBIREBA ABAKOBWA

Umukobwa wicaye arimo atekereza

Abahungu benshi bavuga ko badashobora gushakana n’umukobwa baryamanye. Kubera iki? Bashaka umukobwa w’isugi.

Ese ibyo ntibigutangaza, ndetse wenda bikakurakaza? Jya wibuka ko filimi n’ibiganiro bihita kuri televiziyo byogeza ubusambanyi mu rubyiruko, bikagaragaza ko ari ukwishimisha gusa ndetse ko bigaragaza urukundo nyakuri.

Ariko ntihakagire ukubeshya! Abagerageza kuryamana nawe mutarashakanye baba bishakira inyungu zabo gusa.—1 Abakorinto 13:4, 5.

IBIREBA ABAHUNGU

Umuhungu wicaye arimo atekereza

Niba urambagiza, ibaze uti “ese koko nita ku mukobwa dukundana?” Niba umwitaho wabigaragaza ute? Wabigaragaza ugira ubutwari bwo gushyigikira amategeko y’Imana, ubwenge bwo kwirinda ibyabagusha mu bishuko, n’urukundo rutuma wita ku nyungu ze.

Niba ufite iyo mico, birashoboka cyane ko umukobwa mukundana azumva ameze nk’Umushulami wari indakemwa mu by’umuco, wavuze ati “umukunzi wanjye ni uwanjye nanjye nkaba uwe” (Indirimbo ya Salomo 2:16). Azarushaho kugukunda.

INAMA

Nihagira ugushukashuka ngo muryamane, akakubwira ati “niba unkunda uremera ko tubikora,” uzamusubize ukomeje uti “iyo uba unkunda koko, ntiwari kunsaba ibintu nk’ibyo!”

Dore ihame ryagufasha kumenya uko witwara ku bo mudahuje igitsina: niba hari ikintu utakwifuza ko ababyeyi bawe bakubona ukora, ntukagikore.

ICYO NIYEMEJE GUKORA

  • Uzakora iki nihagira ugusaba ko muryamana?

  • Ni iyihe mimerere yatuma guhakana birushaho kukugora?

  • Wakwirinda ute kugera muri iyo mimerere?

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze