IGICE CYA 10
Mwibuke umugore wa Loti
Loti yabanaga na Aburahamu mu gihugu cy’i Kanani. Papa wa Loti yavukanaga na Aburahamu. Aburahamu na Loti baje kugira amatungo menshi cyane, ku buryo aho baragiraga habaye hato. Aburahamu yabwiye Loti ati: “Ntidushobora gukomeza kubana. None hitamo aho wifuza kujya, nanjye ndajya ahasigara.” Rwose Aburahamu ntabwo yikundaga.
Loti yabonye ahantu heza hafi y’umujyi witwaga Sodomu. Hari amazi menshi n’ubwatsi bwiza cyane. Yahisemo aho hantu, yimukirayo we n’umuryango we.
Abantu bo mu mujyi wa Sodomu n’abo mu mujyi wa Gomora wari hafi yaho, bakoraga ibibi. Bakoraga ibintu bibi cyane, ku buryo byatumye Yehova afata umwanzuro wo kurimbura iyo mijyi. Icyakora Imana yashakaga gukiza Loti n’umuryango we. Ni yo mpamvu yohereje abamarayika babiri kugira ngo bababwire bati: “Mugire vuba! Musohoke muri uyu mujyi! Yehova agiye kuwurimbura.”
Loti ntiyahise awuvamo. Yakomeje gutinda. Abo bamarayika babonye atinze, bamufashe ukuboko baramusohora we n’umugore we n’abakobwa be babiri, babashyira hanze y’umujyi, barababwira bati: “Mwiruke! Muhunge mudapfa, kandi ntimurebe inyuma. Nimureba inyuma murapfa!”
Bageze mu mujyi witwaga Sowari, Yehova yagushije mu mujyi wa Sodomu n’uwa Gomora imvura y’amazuku n’umuriro. Iyo mijyi yombi yararimbutse. Igihe umugore wa Loti yasuzuguraga Yehova akareba inyuma, yahindutse inkingi y’umunyu. Icyakora Loti n’abakobwa be bararokotse kubera ko bumviye Yehova. Kuba umugore wa Loti yarasuzuguye Yehova, byarabababaje cyane. Ariko bashimishijwe n’uko bumviye ibyo Yehova yabasabye gukora.
“Mwibuke umugore wa Loti.”—Luka 17:32