IGICE CYA 30
Rahabu yahishe abamaneko
Igihe abamaneko b’Abisirayeli bajyaga mu mujyi wa Yeriko, bacumbitse mu nzu y’umugore witwaga Rahabu. Umwami w’i Yeriko yarabimenye, yohereza abasirikare kwa Rahabu. Rahabu yahishe abo bamaneko hejuru y’inzu, maze ayobya abo basirikare. Yabwiye abo bamaneko ati: “Ndabafasha kuko nzi neza ko Yehova ari kumwe namwe kandi ko muzatsinda iki gihugu. Ndabinginze nimunsezeranye ko mutazanyica njye n’umuryango wanjye.”
Abo bamaneko babwiye Rahabu bati: “Tugusezeranyije ko nta muntu uzaba uri mu nzu yawe uzagira icyo aba.” Nanone baramubwiye bati: “Uzazirike umugozi utukura ku idirishya ryawe, ni bwo abo mu muryango wawe bazarokoka.”
Rahabu yanyujije abo bamaneko mu idirishya, bamanukira ku mugozi. Bamaze iminsi itatu bihishe mu misozi, hanyuma basubira aho Yosuwa yari ari. Nyuma yaho, Abisirayeli bambutse Uruzi rwa Yorodani kugira ngo bitegure gutera igihugu bacyigarurire. Umujyi wa mbere batsinze ni Yeriko. Yehova yabategetse kujya bazenguruka uwo mujyi inshuro imwe ku munsi, bakabikora iminsi itandatu. Ku munsi wa karindwi, bazengurutse uwo mujyi inshuro zirindwi. Hanyuma abatambyi bavugije amahembe, abasirikare na bo bavuza urusaku rwinshi rw’intambara. Inkuta z’uwo mujyi zahise zigwa. Ariko inzu ya Rahabu yo ntiyaguye nubwo yari yubatse ku rukuta rw’umujyi. Rahabu n’umuryango we nta cyo babaye kuko yizeye Yehova.
‘Mu buryo nk’ubwo se, Rahabu we ntiyavuzweho ko ari umukiranutsi bitewe n’ibikorwa bye, igihe yari amaze kwakira neza abari batumwe maze akabohereza banyuze mu yindi nzira?’—Yakobo 2:25