IGICE CYA 46
Ibyabereye ku Musozi wa Karumeli
Ubwami bw’imiryango icumi bwa Isirayeli bwagize abami babi benshi. Ariko Ahabu yarushije abandi kuba mubi. Yashakanye n’umugore w’umugome wasengaga Bayali. Uwo mugore yitwaga Yezebeli. Ahabu na Yezebeli batumye abaturage benshi basenga Bayali kandi bica abahanuzi ba Yehova. Yehova yakoze iki? Yatumye umuhanuzi Eliya kuri Ahabu.
Eliya yabwiye Umwami Ahabu ko ibyaha bye byari kuzatuma imvura itongera kugwa muri Isirayeli. Abantu bamaze imyaka irenga itatu bateza imyaka, maze barasonza. Yehova yongeye kohereza Eliya kwa Ahabu. Umwami Ahabu yaramubwiye ati: “Ni wowe wateje ibi byago. Byose ni amakosa yawe.” Eliya yaramusubije ati: “Si njye watumye imvura itagwa. Ahubwo ni wowe wayateje kuko wasenze Bayali. Tugiye kureba uwakoze amakosa. Tuma ku Bisirayeli bose n’abahanuzi ba Bayali bateranire ku Musozi wa Karumeli.”
Abantu bateraniye kuri uwo musozi. Eliya yarababwiye ati: “Nimwihitiremo. Niba Yehova ari we Mana y’ukuri nimumukurikire. Ariko niba Bayali ari we Mana y’ukuri, abe ari we mukurikira. Tugiye kureba Imana y’ukuri iyo ari yo. Abahanuzi 450 ba Bayali bategure igitambo maze basenge imana yabo. Nanjye ndategura igitambo nsenge Yehova. Imana iri busubize yohereza umuriro, iraba ari yo Mana y’ukuri.” Abantu bose barabyemeye.
Abahanuzi ba Bayali bateguye igitambo. Bamaze umunsi wose basenga imana yabo bati: “Bayali we, dusubize.” Eliya abonye ko Bayali itabasubije, yatangiye kubaseka. Yarababwiye ati: “Nimuhamagare cyane. Wenda irasinziriye nimuyikangure.” Byarinze bigera nimugoroba abahanuzi ba Bayali bagihamagara imana yabo, ariko ntiyigeze ibasubiza.
Eliya yashyize igitambo cye ku gicaniro, agisukaho amazi impande zose. Hanyuma yarasenze ati: “Yehova, ndakwinginze ereka aba bantu ko ari wowe Mana y’ukuri.” Yehova yahise yohereza umuriro uturutse mu ijuru utwika icyo gitambo cyose. Abantu bose bavuze mu ijwi rirenga bati: “Yehova ni we Mana y’ukuri.” Eliya yarababwiye ati: “Ntihagire umuhanuzi n’umwe wa Bayali ubacika.” Kuri uwo munsi, abahanuzi 450 ba Bayali barishwe.
Igicu gito cyazamutse giturutse mu nyanja, maze Eliya abwira Ahabu ati: “Hagiye kugwa imvura nyinshi. Tunganya igare ryawe utahe.” Ikirere cyarijimye, umuyaga urahuha, hatangira kugwa imvura nyinshi, ikibazo cyari muri Isirayeli kirangira gityo. Ahabu yatwaye igare rye yihuta cyane. Ariko Yehova yafashije Eliya, ariruka asiga iryo gare. None se ibibazo bya Eliya byose byari bikemutse? Reka tubirebe.
“Ibyo bizatuma abantu bamenya ko wowe witwa Yehova, ari wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.”—Zaburi 83:18