ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lfb pp. 2-3
  • Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibaruwa y’Inteko Nyobozi
  • Amasomo wavana muri Bibiliya
  • Ibisa na byo
  • Twigane ukwizera kwabo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
  • Ibibazo by’isubiramo by’igice cya 2
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Uko twakoresha agatabo Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2017
  • Amagambo y’ibanze
    Nimukanguke!—2019
Reba ibindi
Amasomo wavana muri Bibiliya
lfb pp. 2-3
Umuryango uri gukoresha Bibiliya mu gihe wiga igitabo Amasomo Wavana Muri Bibiliya

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Bakristo bagenzi bacu dukunda:

Twe abasenga Yehova, dukunda Ijambo rye Bibiliya. Twemera tudashidikanya ko ririmo inkuru z’ukuri, ko ritanga inama ziringirwa, kandi ritwizeza ko Yehova akunda abantu (Zaburi 119:105; Luka 1:3; 1 Yohana 4:19). Twifuza cyane gufasha abandi kumenya ukuri kw’agaciro ko mu Ijambo ry’Imana. Ni yo mpamvu twateguye iki gitabo “Amasomo Wavana Muri Bibiliya.” Reka tubabwire muri make ibirimo.

Ahanini iki gitabo kigenewe abana, ariko ushobora no kugikoresha ufasha abantu bakuru bifuza gusobanukirwa ibikubiye Bibiliya. Nta gushidikanya ko gusuzuma amasomo ari muri iki gitabo bizatugirira akamaro twese, kubera ko Bibiliya ari igitabo kigenewe abantu bose. Bizatuma tugira ibyishimo nyakuri.

Iki gitabo kirimo inkuru zo muri Bibiliya zivuga amateka y’abantu, uhereye igihe Imana yatangiraga kurema ibintu. Twihatiye kuvuga inkuru zo muri Bibiliya mu buryo bworoheje kandi tugerageza kuzikurikiranya dukurikije igihe zagiye zibera.

Icyakora iki gitabo ntikizagufasha kumenya inkuru zo muri Bibiliya byonyine. Ahubwo nanone uko cyanditse n’amafoto arimo, bizagufasha gusa n’ureba abavugwa muri izo nkuru, umenye n’uko biyumvaga.

Iki gitabo kidufasha kumenya abantu bavugwa muri Bibiliya bumviye Yehova n’abataramwumviye n’amasomo twabavanaho (Abaroma 15:4; 1 Abakorinto 10:6). Iki gitabo kigabanyijemo imitwe 14. Buri mutwe utangirwa n’incamake y’amasomo dushobora kuvana ku bantu bavugwa muri ibyo bice biwugize.

Niba uri umubyeyi, ushobora gusomera umwana wawe igice, mukaganira no ku mafoto. Hanyuma mushobora gusomera hamwe imirongo yo muri Bibiliya icyo gice gishingiyeho. Fasha umwana wawe kubona aho ibyo yasomye muri Bibiliya bihuriye n’inkuru ivugwa muri icyo gice. Ushobora no gukoresha ubwo buryo mu gihe ufasha umuntu mukuru kumenya ubutumwa buri muri Bibiliya.

Twiringiye ko iki gitabo kizafasha abantu bose bifuza kumenya Yehova, baba abato n’abakuru, bakamenya amasomo ari muri Bibiliya kandi bakamenya uko bayakurikiza. Ibyo bizatuma na bo binjira mu muryango w’abagaragu ba Yehova akunda, maze bafatanye n’abandi kumukorera.

Abavandimwe banyu,

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze