Umutwe wa 9
Uyu mutwe uratwigisha ibyerekeye abakiri bato, abahanuzi n’abami bagaragaje ko bafite ukwizera mu buryo bwihariye. Umwana w’umukobwa w’Umwisirayeli wari muri Siriya, yizeraga ko umuhanuzi wa Yehova yashoboraga gukiza Namani. Umuhanuzi Elisa yizeraga adashidikanya ko Yehova yari kumurinda abasirikare b’abanzi. Umutambyi Mukuru Yehoyada yarinze Yehowashi wari ukiri muto kugira ngo nyogokuru we witwaga Ataliya atamwica, nubwo byashoboraga gutuma na we yicwa. Umwami Hezekiya yizeraga ko Yehova yari gukiza Yerusalemu, kandi yakomeje kugira ubutwari nubwo Abashuri bamuteraga ubwoba. Umwami Yosiya yavanye mu gihugu ibikorwa byo gusenga ibigirwamana, asana urusengero kandi afasha abantu kongera gusenga Yehova mu buryo yemera.