Umutwe wa 10
Yehova ni Umwami uruta abandi bose. Uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose, afite ububasha ku bintu byose biba. Urugero, yakuye Yeremiya mu rwobo aho bari bamujugunye ngo apfiremo. Yakijije Shadaraki, Meshaki na Abedenego abavana mu itanura ry’umuriro. Nanone yakuye Daniyeli mu kanwa k’intare, kandi arinda Esiteri kugira ngo akize abantu be. Yehova ntazemera ko ibibi bikomeza kubaho iteka ryose. Ubuhanuzi buvuga iby’igishushanyo kinini n’igiti kinini cyane, butwizeza ko vuba aha Ubwami bwa Yehova buzakuraho ibibi byose, bugategeka isi.