INDIRIMBO YA 48
Tugendane na Yehova buri munsi
Igicapye
(Mika 6:8)
1. Tugendane na Yehova,
Twicishije bugufi cyane.
Atugirira ubuntu
Twebwe twese abamwumvira.
Yehova aba yifuza
Ko twagendana na we.
Bityo tumwiyegurire
Kandi tugendane na we.
2. Satani araturwanya
Muri iyi minsi ya nyuma.
Duhura n’ibitotezo
Byadutandukanya n’Imana.
Twe tuzarindwa n’Imana.
Twifuza kuyegera
Ngo tujye tuyikorera,
Kandi tuyikunde cyane.
3. Yehova aradufasha
Binyuze ku mwuka we wera.
Akoresha n’itorero,
Yumva n’amasengesho yacu.
Tujye tugendana na we,
Tunakore ibyiza.
Tuzaba indahemuka,
Kandi twicishe bugufi.
(Reba nanone Intang 5:24; 6:9; 1 Abami 2:3, 4.)