INDIRIMBO YA 117
Umuco wo kugira neza
Igicapye
1. Yah Yehova, Mana yacu
Uduha imigisha.
Ni wowe udahemuka,
Mu byo ukora byose.
Imbabazi zawe nyinshi,
Ntabwo zigereranywa.
Tuzahora tugusenga
Kandi tugukorere.
2. Yehova waduhisemo
Ngo tujye tukwigana
Mu bikorwa byacu byose
N’igihe tubwiriza.
Inyigisho zawe Mana
Ziradufasha twese.
Uduhe umwuka wera
Ujye utuyobora.
3. Tujye tugirira neza
Abavandimwe bacu,
Tubahoze ku mutima
Tunabiteho cyane.
Mu miryango yacu yose
Ndetse n’aho dutuye,
Mana ujye udufasha
Maze tugire neza.
(Reba nanone Zab 103:10; Mar 10:18; Gal 5:22; Efe 5:9.)