INDIRIMBO YA 119
Tugomba kugira ukwizera
Igicapye
1. Yah yavuganye n’abantu kenshi
Binyuze ku bahanuzi.
Ubu atuvugisha binyuze
Ku Mwana we wizerwa.
(INYIKIRIZO)
Twe dufite ukwizera.
Kwizera ni ngombwa cyane.
Ukwizera gukomeye
Kuzarinda ubugingo bwacu.
2. Dushimishwa no kumvira Yesu,
Tugatangaza Ubwami.
Tubwiriza dushize amanga;
Ntiduhisha ukuri.
(INYIKIRIZO)
Twe dufite ukwizera.
Kwizera ni ngombwa cyane.
Ukwizera gukomeye
Kuzarinda ubugingo bwacu.
3. Ukwizera kwacu kurahamye;
Ntidusubira inyuma.
Twiringira Yehova Imana
Kandi azadukiza.
(INYIKIRIZO)
Twe dufite ukwizera.
Kwizera ni ngombwa cyane.
Ukwizera gukomeye
Kuzarinda ubugingo bwacu.
(Reba nanone Rom 10:10; Efe 3:12; Heb 11:6; 1 Yoh 5:4.)