INDIRIMBO YA 158
‘Ntuzatinda’
1. Ibyo waremye
birahebuje,
Ibitats’isi
warabyitondeye.
Nubw’ihinduka,
ntujy’uhinduka.
Utegereje
kuyihindura nshya.
(INYIKIRIZO)
Data, twifuza ko
Paradizo yaza.
Dufashe kwihangana.
Kand’umunsi wawe,
nta kabuz’uzaza.
Uko byagenda kose,
Ntabw’uzatinda.
2. Dutegereje,
abazazuka.
Yehova, rwose
uzabagarura.
Data, tuz’uko
wabakundaga,
Tuzirikana
uko wihanganye.
(INYIKIRIZO)
Data, twifuza ko
Paradizo yaza.
Dufashe kwihangana.
Kand’umunsi wawe,
nta kabuz’uzaza.
Uko byagenda kose,
Ntabw’uzatinda.
3. Ntiwarekeye
gushaka hose,
Aboroheje
ng’ubah’ubuzima.
Turakorana,
tukabwiriza,
Bikadufasha
kub’incuti zawe.
(INYIKIRIZO)
Data, twifuza ko
Paradizo yaza.
Dufashe kwihangana.
Kand’umunsi wawe,
nta kabuz’uzaza.
Uko byagenda kose,
Ntabw’uzatinda.
Dufashe twihangane
(Reba nanone Kolo. 1:11.)