ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lmd isomo 1
  • Kwita ku bantu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kwita ku bantu
  • Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibyo Yesu yakoze
  • Ni iki twakwigira kuri Yesu?
  • Jya wigana Yesu
  • Kuganira mu buryo busanzwe
    Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
  • Jya unoza ubuhanga bwawe bwo kubwiriza—Uganiriza abantu ugamije kubabwiriza mu buryo bufatiweho
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2018
  • Uko wakongera ubuhanga bwo kuganira
    Ungukirwa n’inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
  • Jya ukora umurimo wo kubwiriza mu buryo bunonosoye—Utangiza ibiganiro kugira ngo ubwirize mu buryo bufatiweho
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
Reba ibindi
Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
lmd isomo 1

GUTANGIZA IKIGANIRO

Yesu abwiriza umugore ku iriba.

Yoh 4:6-9

ISOMO RYA 1

Kwita ku bantu

Ihame: “Umuntu ufite urukundo . . . ntarangwa n’ubwikunde.”​—1 Kor 13:4, 5.

Ibyo Yesu yakoze

Yesu abwiriza umugore ku iriba.

VIDEWO: Yesu yabwirije umugore ku iriba

1. Reba VIDEWO, cyangwa usome muri Yohana 4:6-9, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

  1. Ni iki Yesu yabonye kuri uwo mugore mbere y’uko atangiza ikiganiro?

  2. Yesu yaravuze ati: “Mpa amazi yo kunywa.” Kuki uburyo yakoresheje atangiza ikiganiro bwari bwiza?

Ni iki twakwigira kuri Yesu?

2. Akenshi tugirana ikiganiro cyiza n’abantu, iyo duhereye ku bibashikaje.

Jya wigana Yesu

3. Jya uhuza n’ibyo abantu bakeneye. Ntukumve ko ugomba guhora utangiza ikiganiro ukoresheje ingingo wateguye. Jya uhera ku bintu bishishikaje abantu muri icyo gihe. Ibaze uti:

  1. “Ni ibiki biri kuvugwa mu makuru?”

  2. “Ni ibiki abaturanyi banjye, abo dukorana cyangwa abo twigana bari kuvugaho cyane?”

4. Jya witegereza. Ibaze uti:

  1. “Uwo muntu arimo arakora iki? Ni iki ashobora kuba arimo atekereza?”

  2. “Ibyo yambaye, uko agaragara cyangwa aho atuye bigaragaza ko ari muntu ki cyangwa ko ari mu rihe dini?”

  3. “Ese iki ni cyo gihe cyiza cyo kumuganiriza?”

5. Jya utega amatwi.

  1. Jya wirinda kuvuga amagambo menshi.

  2. Jya ushishikariza uwo muganira kugira icyo avuga. Niba ubona ko ari ngombwa, jya umubaza ibibazo.

REBA NANONE

Mat 7:12; 1 Kor 9:20-23; Fili 2:4; Yak 1:19

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze