ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • lmd isomo 11
  • Koroshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Koroshya
  • Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibyo Yesu yakoze
  • Ni iki twakwigira kuri Yesu?
  • Jya wigana Yesu
  • Fasha abigishwa ba Bibiliya babatizwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Uko wakwigisha umuntu Bibiliya ukoresheje igitabo “Ishimire Ubuzima Iteka Ryose”
    Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
  • Jya witondera ‘ubuhanga bwawe bwo kwigisha’
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Gera ku Mutima w’Umwigishwa Wawe wa Bibiliya
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
Reba ibindi
Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa
lmd isomo 11

GUHINDURA ABANTU ABIGISHWA

Yesu yigisha abantu bari hafi y’amazi, hafi yabo hari inyoni ziguruka, n’indabo.

Mat 6:25-27

ISOMO RYA 11

Koroshya

Ihame: ‘Muvuge amagambo yumvikana.’​—1 Kor 14:9.

Ibyo Yesu yakoze

Yesu yigisha abantu bari hafi y’amazi, hafi yabo hari inyoni ziguruka, n’indabo.

VIDEWO: Yesu yagaragaje uko Yehova atwitaho

1. Reba VIDEWO, cyangwa usome muri Matayo 6:25-27, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

  1. Yesu yagaragaje ate ko Yehova atwitaho?

  2. Ni ikihe kintu cyoroheje Yesu yibanzeho ku birebana n’inyoni, nubwo yari aziziho ibintu byinshi? Kuki ubwo ari uburyo bwiza bwo kwigisha?

Ni iki twakwigira kuri Yesu?

2. Iyo twigishije mu buryo bworoshye, abantu bibuka ibyo twabigishije kandi bikabakora ku mutima.

Jya wigana Yesu

3. Jya wirinda kuvuga byinshi. Aho kuvuga ibyo uzi byose ku ngingo muganiraho, jya wibanda ku biri mu gitabo yiga. Mu gihe umaze kubaza umwigishwa ikibazo, jya wihangana utegereze ko asubiza. Niba atazi igisubizo cyangwa akaba ashubije ibinyuranye n’ibyo Bibiliya yigisha, jya ukoresha ibibazo by’inyongera kugira ngo umufashe gutekereza kuri iyo ngingo. Mu gihe ubona ko yumvise ingingo y’ingenzi, mujye mukomeza.

4. Jya ufasha umwigishwa guhuza inyigisho nshya n’ibyo asanzwe azi. Urugero, mbere yo gutangira isomo rivuga ibihereranye n’umuzuko, ushobora kubaza umwigishwa ibyo yamenye ku birebana n’abapfuye.

5. Jya ukoresha neza ingero. Mbere yo gukoresha urugero, jya wibaza uti:

  1. “Ese uru rugero ruroroshye?”

  2. “Ese uwo nigisha azarwumva mu buryo bworoshye?”

  3. “Ese ruzamufasha kuzirikana ingingo y’ingenzi, aho kuzirikana urugero gusa?”

REBA NANONE

Mat 11:25; Yoh 16:12; 1 Kor 2:1

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze