ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w81 1/7 pp. 9-15
  • Mbese, uli ingabo yizerwa y’ubutegetsi bw’Imana?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mbese, uli ingabo yizerwa y’ubutegetsi bw’Imana?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1981
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • UBUMENYI BWA NGOMBWA KU NGABO Y’UBWAMI
  • IMYIFATIRE IGOROROTSE NI NGOMBWA
  • MANA ISHAKA KO TUYISHYIGIKIRA MU BUDAHEMUKA
  • ULI MU RUHE RUHANDE?
  • Uko Waba Umuyoboke w’Ubutegetsi bw’Imana
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Ubutegetsi bw’Imana bw’Amahoro
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Ubwami bw’Imana ni iki? Wagaragaza ute ko ubwifuza?
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
  • Ubwami bw’Imana—Ibyilingiro rukumbi by’abantu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1981
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1981
w81 1/7 pp. 9-15

Mbese, uli ingabo yizerwa y’ubutegetsi bw’Imana?

1. Uko utekereza, ubona ko ubutegetsi bushimisha buli muntu bwaba ali bwoko ki?

Habayeho igihugu uyu munsi gishoboye gukiza abaturage bacyo indwara, gukiza ibimuga, guhumura amaso y’impumyi no kuzibura amatwi y’ibitumva, ndetse no gusubiza ubuzina abapfuye bo muli cyo, mbese leta yacyo ntiyakwihimbaliza ibyo bigwi? Mbese, buli muturage wo ku isi ntiyakwihutira gukora uko ashoboye kwose kugirango yishyire mu mubare w’ingabo z’iyo leta? N’umuntu yatekereza. Nyamara, amateka y’isi agaragaza ko benshi atali ko babigenza.

2, 3. Ni iki cyateye abatware b’abayahudi kwanga umwami watumwe n’Lmana?

2 Turebe uko byabaye mu kinyejana cya mbere, igihe Yesu Kristo, uwali kuzaba Umwami wa leta y’Imana, nawe yakoraga ibintu bitangaje nk’ibyo. Abantu bamwakiliye bate? Abatware b’abayahudi, kubwo kubakoreshaho ubuyobozi bukomeye, babateye kutamenya uwo bashyigikira. Abo batware bahangayikiraga cyane cyane kulinda umwanya wabo muli leta ya kimuntu babirutisha gushaka inyungu ya rubanda. Bibiliya ibiduhera icyemezo muli aya magambo:

“Abatambyi bakuru n’Abafarisayo baterany’urukiko Sanhedrin, barabazanya bati: Tugire dute, k’uwo munt’akor’ ibimenyetso byinshi? Ni tumurekera dutya, bose bazamwizera, kand’Abaroma bazaza barimbur’umurwa wacu n’ubgoko bgacu. Arik’umwe muri bo, witwaga Kayafa, kandi war’umutambyi mukuru mur’uwo mwaka, arababgir’ati: Nta cyo muzi. Mbese ntimutekereza yukw ari byiza kubgacu, k’umuntu umwe yapfir’abantu, kuruta k’ubgoko bgose bgarimbuka? (. . .) Baher’uwo munsi bajy’inama zo kumwica.”​—Yoh 11:47-53.

3 Imihangayiko y’ubwikunde y’abatware b’abayahudi ntiyababuzaga kuyoboka ubutegetsi bw’Imana gusa, ahubwo yabateraga no guhagurutsa abayahudi ngo barwanye Yesu. Bibiliya ivuga yuko igihe guverineri w’umuromani ponsiyo pilato yaberekaga Yesu avagira ati: “Nguy’ umwami wanyu”, barashakuje bati: “Mukureho, mukureho, umubambe!” pilato arababwira ati: “Mbese mbamb’ umwami wanyu?” Abatambyi bakuru barasubiza bati: “Nta mwami dufite keretse Kaisari.” Abatware b’idini nibo rero bemeje rubanda kwishyira mu ruhande rurwanya Ubwami bw’Imana n’Umwami wabwo.​—Yoh 19:14, 15.

4. Ni ilihe hitamo buli muntu agomba gukora ubu ngubu?

4 Waba ubyiyumvisha cyangwa utabyumva, nawe ubu ufite imbere yawe iryo hitamo, aliryo: kuba ingabo yizerwa y’ubutegetsi bw’Imana, cyangwa kwishyira mu ruhande rw’abarwanya ubutegetsi bwayo. Kuba Yesu Kristo n’abami bagenzi be bali mu ijuru sibyo byatuma bahinduka nk’aho ali abantu b’ibihimbano bataliho kubera gusa ko bataboneka. Haliho ibihamya bidashidikanywa: Kristo yarazuwe mu bapfuye kandi, vuba hano, we n’abami bafatanyije nawe bazumvira itegeko ly’Imana ryo gukuraho ubutegetsi bwose bwo ku isi n’ababushyigikiye (Dan 2:44; 2 Tes 1:6-9; Ibyah 2:26, 27). Uhisemo iki? Ubutegetsi bw’abantu, cyangwa ubutegetsi bw’Imana?

UBUMENYI BWA NGOMBWA KU NGABO Y’UBWAMI

5. Leta y’Amerika isaba iki buli munyamahanga wifuza guhabwa ubwene-gihugu?

5 Ntushobora gushyira ukuboko hejuru uvuga ngo: “Ndashaka kuba ingabo y’ubutegetsi bw’Imana”, hanyuma ngo bibe bihagije. Ni ibyumvikana rwose ko bidahagije. Urugero, iyo umuntu ashaka kuba umwene-gihugu wo muli Leta zunze ubumwe z’Amerika, hali ingingo agomba kwuzuza. Dore ibyo igitabo kimwe cy’ encyclopedie kivuga: “Abakozi bashinzwe iby’abanyamahanga binjira mu gihugu n’abasaba ubwene-gihugu bakora anketi kandi hakabaza no mu mahanga.(. . .) uwo muntu usaba ubwene-gihugu agomba kuba azi gusoma, kwandika no kuvuga neza icyongereza. (. . .) Agomba kandi kugaragaza yuko afite ubumenyi runaka bw’amateka n’ubwerekeye ubutegetsi bw’igihugu cy’Amerika.”​—The World Book Encycloredia icapwa ryo mu 1973, Igit. cya 14, ku rupapuro 52.

6. Ni uruhe ’rulimi’ dukwiliye kwiga niba dushaka kwuzuza ingingo zisabwa ingabo z’Ubwami bw’Imana?

6 Kugirango umuntu ashobore kuba ingabo y’ubutegetsi bw’Imana, agomba kwuzuza ingingo zisa n’izo. Ugomba mbere na mbere kwiga “urulimi” rw’abazaba mu butegetsi bw’Ubwani bw’Imana, Mu Ijambo rye Bibiliya, Yehova avuga ati: “Ubgo nibgo nzah’amok’urulimi rutunganye, kugira ngo bose babone kwambariza mw’izina rya Yehova, no kumukorera bahuj’inama.” (Zef 3:9). Urwo ’rulimi rutunganye” ni ukuli kw’Imana kwanditswe muli Bibiliya, kandi cyane cyane kwerekeye Ubwami buzazana amahoro ku isi. Igihe bali hano ku isi, Yesu n’abigishwa be bavugaga urwo “rulimi rutunganye“. Batanze ubuhamya bwerekeye ukuli kw’ubwami kandi iteka bagaragazaga ubwo butumwa. N’uyu munsi wa none, abashaka kuba ingabo z’ubwami bw’Imana bagomba gukora batyo.​—Yoh 18:36; Luka 8:1; 10:8-11.

7. Vuga ibibazo bimwe ingabo y’ubutegetsi bw’Imana ikwiliye kuba yasubiza. Ushobora se kubisubiza wowe ubwawe?

7 Kugirango wuzuze ingingo zisabwa ku ngabo y’Ubwami bw’Imana, ugomba kandi kumenya amateka yabwo n’abayobozi babwo. Mbese, ushobora kwerekana ubwo bumenyi usubiza ibi bibazo: Ni ryali Imana yatangiye gukora imyiteguro yo kuzashyiraho Ubwami bwayo? Ni bande bagaragu, babayeho mbere y’igihe cy’ubukristo bilingiraga kuzaba ingabo z’ ubutegetsi bukiranuka bwa Yehova? Berekanye bate ukwizera kwabo muli ubwo butegetsi? ubwo butegetsi buzagira abayobozi bangahe? Amazina y’abantu bamwe bagaragaje ko bali bafite imico isabwa ku bazImana na Kristo ni ayahe? Bakoze iki kugirango berekane ubudahemuka bwabo? Munsi y’ubutegetsi bw’ubwami, ni mimerere ki izagaragaza urukundo Imana ifitiye abantu? Ni ngombwa rwose kumenya igisubizo cy’ibyo bibazo, kuko Yesu yavuze mu isengesho yatuye Se ati: “Ubu ni bgo [buzima] buhoraho, ko bakumenya, kw’ari wowe Mana y’ukuri yonyine, bakamenya n’uwo watumye, ari we Yasu Kristo.”​—Yoh 17:3.

IMYIFATIRE IGOROROTSE NI NGOMBWA

8. N’i kintu ki kindi leta y’Amerika, isaba umunyamahanga ushaka guhabwa ubwenegihugu?

8 Aliko hali n’ibindi bisabwa kwuzuzwa ku muntu ushaka kuba umwenegihugu mu butegetsi bwo ku isi, kandi niko bisabwa no ku wifuza kuba ingabo y’Ubwami bw’Imana. Cya gitabo cya encyclopedie twavuze haruguru kivuga yuko kugirango umuntu ahabwe ubwenegihugu muli Amerika, “Agomba kuba afite imico myiza (. . . .) Itegeko livuga yuko umunyamahanga adafite imico myiza iyo ali umusinzi, iyo yigeze gusambana, niba atunze abagore barenz’umwe, niba akina urusimbi”, n’ibindi n’ibindi . . . Abashaka kuba ingabo z’butegetsi bw’Imana bagomba nabo kwuzuza ingingo runaka mu byerekeye imico ivugwa muli bibiliya.

9. Ni bintu ki uwifuza kuba ingabo ibikwiye y’Ubutegetsi bg’Imana igomba kwuzuza mu byerekeye umuco?

9 Uzaba ingabo y’Ubwami agomba gukulikiza mu mibereho ye ibyo Bibiliya ivuga ku byerekeye umurava. Kutaba umubeshyi cyangwa umujura (Efe 5:18; 1 Pet 4:3). Ibikorwa bindi, nk’ubusambanyi n’ubuhehesi cyangwa ubusambanyi bw’abantu bahuje ibitsina, byica amategeko y’Imana kandi ubikoresha ntaba akwiye kuba mu ngoma y’Ubwami bw’Imana (1 Kor 6:18; Heb 13:4; Rom 1:24-27). Aliko kandi, abakoreshaga iyo migenzo kera bakaba barayiretse, aba bo ntibakulikiranwaho imyifatire yabo ya kera (1 Kor 6:9-11) Mu magambo make Imana ntizihanganira abica nkana amategeko yayo. Abifuza kuba ingabo zikwiye z’ubutegetsi bwayo bagomba gukulikiza amabwiliza ngenga-muco yanditswe mu ijambo ryayo.

10. Ni iyihe myiteguro Imana yafashe kugira ngo iyobore itorero, ingabo z’ubwami bwayo zigomba kubahiliza?

10 Abazaba mu ngoma y’Ubwami bw’Imana bagomba guhuza n’Ijambo ryayo n’umutima ukunze. Aliko si ibyo gusa. Bagomba no kwerekana yuko bubaha inama n’ibyemezo by’abantu Imana yashyize mu myanya y’inshingano mu itorero rya gikristo. Ntibashobora gukora ibyo bishakiye batitaye ku buyobozi bw’“umugaragu ukiranuka w’ubwnge, ” wahawe na Kristo umulimo wo kugenzura inyungu zo ku isi z’Ubwami (Mat 24:45) Intumwa Petero yavuze iby’abo bantu basuzugura ubutware, “abagenda bakulikiza kamere, bamaze no kuralikira ibyonona, bagasuzugura gutegekwa.” Yongera avuga ngo:“Ni abantu bahangara, ntacyo batinya; n’ibyigenge, ntibatinya no gutuk’abanyacyubahiro”​—2 Pet 2:10.

11. (a) Ni ayahe mategeko y’Umwami buli ngabo y’Ubwami igomba kumvira? (b) Kuki ali iby’ingenzi kuyumvira?

11 Aliko kandi ingabo y’ubutegetsi bw’Imana itezweho byinshi birenze kwirinda imyifatire y’ingeso mbi cyangwa yo kutubaha gusa, agomba gufata icyemezo cyo kugirira neza no kubaho ahuje n’itegeko ry’Imana ryatanzwe n’Umwami Yesu Kristo: N’uko ibyo mushaka ko abantu babagilira byose, mub’ariko mubagilira namwe. (Mat 7:12) Kristo yerekanye urugero mubyo gukunda bagenzi bacu, ageza ndetse n’aho atanga ubuzima kubw’umuryango w’abantu. Ni cyo cyatumye atanga ili tegeko ku bigishwa be: Nk’uko nabakunze, mub’aliko namwe mukumdana (Yoh 13:34; 1 Yoh 3:16). Iyo neza nyinshi n’urwo rukundo rwuzuye ubwigomwe nibyo bizatuma ubuzima buzaba bushimishije munsi y’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana. Mbese, wifata mu buryo ushobora kuzabaho muli iyo gahunda nshya? Mbese wihatira kugilira neza bagenzi bawe?

MANA ISHAKA KO TUYISHYIGIKIRA MU BUDAHEMUKA

12. Ni iyihe ngingo yindi usaba ubwenegihugu muli Amerika agomba kwuzuza?

12 Ntidukwiliye gutangazwa no kwumva ko Yehova Imana isaba ingabo ze zizerwa ko zashyigikira Ubwami bwayo, kuko n’ubutegetsi bwose bwa kimuntu aliko bubikora. Ya encyclopedie twamaze kuvuga ivuga yuko umunyamahanga wifuza kuba umwene-gihugu wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika: “Asezeranya gushyigikira no kurwanira (ishyaka) itegeko-nshinga, ibendera rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika“. Hanyuma, arahira avuga yuko aretse izina ryose ry’ubunyamahanga kandi atazongera kuyoboka ikindi gihugu. Aliko se, ni mu buhe buryo Imana ishaka ko dushyigikira mu budahemuka ubutegetsi bwayo?

13. Ni kintu ki cyerekana yuko umukristo adakwiliye kurwanirira ubutegetsi bw’Imana n’intwaro z’umubili?

13 Ntidusaba kurwanirira Ubwami bwayo n’intwaro z’umubili. Koko rero Yesu yasobanuliye guverineri w’Umuromani Ponsiyo Pilato ati: “Ubwami bwanjye s’ubw’iyi si; iyab’ubwami bwanjye bwar’ubw’iyi si, abagaragu banjye baba barwanye, ngo ndahabw’abayuda: ariko noneh’ubgami bganjye s’ubg’ino” (Yoh 18:36). Mbere y’aho gato, igihe Petero yali yashatse kurwanirira Shebuja, Yesu yamubwiye ati: “Subiz’inkota yawe mu rwubati rwayo; kukw’abatwar’inkota bose bazicwa n’inkota. Mbese wibgira yuko ntabasha gusaba Data Legioni cimi n’ebyiri?” (Mat 26:52, 53) Abakristo ntibazagira icyo bakora mu kulimbura abanzi b’Imana. Ingabo zayo zo mu ijuru nizo zizakora uwo mulimo. Naho umukristo, Bibiliya yerekana yuko adakwiliye kwifatanya mu ndwano z’uburyo bw’umubili.​—Reba 2 Abakorinto 10:3-5 na 2 Timoteo 2:24.

14. (a) Ni ikihe gikorwa Imana yifuza ku ngabo zayo? (b) Izo ngabo zikwiliye kwerekana zite yuko zayitangiye?

14 Imana isaba abagaragu bayo bo mu isi kuba abavugizi b’ubutegetsi bwayo, abarwanashyaka cyangwa intumwa z’Ubwami bwayo. ‘Akanwa niko bakoresha iyamamaza mu ruhame kubw’agakiza!’ (Rom 10:10) Hanyuma Imana itegeka ingabo zayo kuyitangira (kuyiyegulira)no gukomeza kuyigandukira, zikulikije urugero rwa Yesu witangiye gukora ibyo Imana ishaka nyuma akabyerekanira mu kubatizwa (Mat 3:16, 17; Heb 10:5-10). Abakristo bakwiliye kumwigana. Bamaze kugira ubumenyi bwa ngombwa no guhuza n’amategeko ngenga muco y’Imana, bagomba kumwegulira ubuzima bwabo kandi bakagaragaza ubwo bwitange babatizwa mu mazi. Ubwo haba hasigaye ko bishyira n’umutima wose mu mulimo wo kwigisha Yehova ashaka ko ukorwa.

15, 16. (a) Ni ikihe gikorwa cy’ingenzi Yesu yakoze ku isi, kandi yeretse ate abigishwa be ko nabo bakwiliye kugikora? (b) Dukulikije amabwiliza ya Yesu, bakwiliye gusanga abantu hehe?

15 Yehova ashaka ko buli muntu amenya ubwami bwe icyo ali cyo n’uko azakemura ingorane z’abantu. Ubwo butegetsi ni ubw’igiciro cyinshi kuli we, kuko ali bwo buryo azakoresha ahanagura umugayo wose ku izina rye ali nabwo azahesha abantu be umugisha. Nicyo gituma Bibiliya ivuga ku mulimo w’ingenzi Umwana wImana yakoze mu isi ngo: “Yesu yazengurukaga imijyi yose n’imirwa yose, (. . .) abwiriza inkuru nziza y’Ubwami.” (Mat 9:35). Yesu yavuze ubwe ati: “Nkwiliye kwigish’ubutumwa bwiza bg’Imana no mu yindi midugudu, kukw’ari byo natumiwe.”​—Luka 4:43.

16 Yesu yamenyereje abigishwa be uwo mulimo. Yabanje kwohereza intumwa ze cumi n’ebyili aziha aya mabwiliza: “Nimugende mwigisha muti: Ubgami bgo mu ijuru buli hafi. (. . .) Umudugudu wose cyangwa ibirorero, icyo muzajyamo, mushakemw’uwo muli cyo ukwiliye, ab’aliwe ubacumbikira mugez’aho muzacumbukulirayo. Nimwinjira mu nzu, mubaramutse: inzu nib’ikwiliye amahoro yany’ ayisemo.” (Mat 10:5-14) Ubwo rero, intumwa zajyaga zisanga abantu iwabo kandi zikaguma (zikaba) ku bantu babaga ‘bakwiliye’, kugira ngo babamenyeshe ubatumwa bwerekeye Ubwami bw’Imana. Nyuma y’aho, Yesu yabwiye 70 bo mu bigishwa be ati:“Umudugudu wose mujyamo bakabakira, (. . .) mubabgire muti:Ubgami bg’Imana burabegereye.” (Luka 10:1-11). Uko niko Yesu yohereje abigishwa be mu mulimo w’Ubwami.

17. (a) Kuki twavuga yuko byasabaga ubutwali kubwiriza Ubwami bw’Imana mu kinyejana cya mbere? (b) Abakristo ba mbere berekanye bate yuko bali bafite ubwo butwali

17 Uwo mulimo wasabaga ubutwali bwinshi. Koko rero, abanzi b’Ubwami bicishije Yesu, nyuma Sitefano n’intumwa Yakobo (Ibyak 7:54-60; 12:2). Aliko ibyo ntibyaciye intege abigishwa ba Yesu. Bibiliya ivuga ku ntumwa, nubwo zali zimaze gukubitwa, ngo: “Ntizasiba kwigisha no kuvug’ubutumwa bgiza bga Yesu Kristo buri minsi yose mu rusengero n’i wabo.” (Ibyak 5:42), Hashize imyaka nyuma y’aho, i Tesalonike, imbaga y’abantu yareze Paulo na bagenzi be batera hejuru bavuga ngo: “Aba bose bagomey’ amategeko ya Kaisari, bavuga ko harih’ undi Mwami witwa Yesu.” (Ibyak 17:7). Aliko iryo toteza ntiryabahagaritse mu kubwiriza kwabo. Ahubwo, Ibyanditswe bivuga yuko Paulo ’yamamazaga inkuru nziza’ ubudahagarara. Yakomeje “kwigishiliza mu ruhame n’inzu ku nzu” no gutanga ubuhamya bwuzuye imbere y’Abayahudi n’abandi bose bali bakeneye kwihana.​—Ibyakozwe 20:20, 21, MN.

ULI MU RUHE RUHANDE?

18, 19. (a) Ni uwuhe mulimo Yehova yifuza ko wakorwa muli iki gihe cyacu? (b) Ni kintu ki cyabayeho kera gishobbora kudufasha kwifatanya mu mulimo wo kubwiriza?

18 Kurwanira (ishyaka) Ubwami bisaba ubutwali nk’ubwo muli iki gihe cyacu, kuko ubutumwa burwanywa mu buryo bungana no mu kinyejana cya mbere. Ibibazo byo kwibaza ni ibi bikulikira rero; Uli mu ruhe ruhande? Mbese, ushyigikira mu budahemuka Ubwami bw’Imana? Yehova ashaka ko Ubwami bwe bwamamazwa cyane kandi buhamilizwa mbere y’uko iherezo liza. Mbese, wifatanya muli uwo mulimo?​—Mat 24:14.

19 Birashoboka rwose ko wakwumva bikuruhije gusanga abantu no kubabwira iby’ ubutegetsi bw’ Imana. Aliko, si ikintu kidashoboka, kandi igihe ubikora, uzaba werekana urukundo rwawe kuli Yehova (1 Yoh 5:3). Wibuke yuko Imana yategetse Aburahamu umulimo uruhije cyane wo gutamba umwana we nk’igitambo. Igihe Aburahamu yali agiye kubikora, Imana yaramuhagaritse ivuga iti: “Noneho mmenye rwose yuko utinya Imana . . .” (Itang 22:12, MN; Heb 11:17-19). Bityo, umuhati wacu mu kubwiriza Ubwami, wereka Imana yuko dushyigikiye mu budahemuka ubutegetsi bwayo, mu buryo buhuje n’ibyo iteze ku ngabo zayo. Ubwo kandi, tukaba twerekana urukundo rwacu n’ineza yacu nyinshi kuli bagenzi nbacu, kubera ko uburyo bumwe bashobora kuba bakiriramo “umubabaro mwinshi” ubu wegereje cyane ali ukwumva ubutumwa bw’Ubwami no kubukulikiza (guhuza nabwo).​—Mat 24:21; 1 Yohana 2:17.

20. Urugero rwa Mose rushobora kudufasha rute kugira imyifatire y’ubwenge mu bihereranye n’amabwiriza ngengamuco y’Imana?

20 Uburyo dushyigikira ubutegetsi bw’Imana mu budahemuka bigaragarira kandi mu kwihambirira (kunamba) kwacu ku mabwiriza ngenga-muco yayo. Muli ibyo, tuli mu ruhe ruhande? Bamwe bashyira imbere ibibanezeza kandi bakora ibyo bishakiye. Ni iby’ukuli na none yuko umuntu ashobora kwishimira gukulikiza imbaga nyamwinshi y’abantu bifitiye imibereho y’ubudamarare no kutagira icyo yitaho. Aliko ibyo binezeza ni iby’akanya gato. Mose, we, yerekanye ubwenge mu kudahitamo inzira nk’iyo. “Kwizera ni ko kwatumye Mose, ubgo yar’amaze gukura, yanga kwitwa umuhungu w’umukobga wa farao, ahubg’agahitamo kurengananywa n’ubgoko bg’Imana, abirutisha kumar’umwanya yishimir’ibinezeza by’ibyaha (. . .), kuko yatumbiraga ingororan’azagororerwa.” (Heb 11:24-26). Icy’ingenzi ni ukumenya igifite akamaro kenshi kuruta ibindi mu maso yacu. Mbese, ni ugushimisha amerekezo yacu y’ubwikunde, cyangwa se ni ugukora ibishimisha Umuremyi wacu no gukorera inyungu z’ubwami bwe?

21. (a) Yesu yerekanye ate ihitamo lili imbere ya buli muntu muli twe? (b) Ni ilihe hitamo wiyemeje gukora?

21 Haliho ibintu bibili gusa bishoboka, kandi Kristo yabigereranyije n’imihanda (inzira) ibili. Yavuze ko umwe ali ’mugali kandi munini’. Abawugendamo bashobora rero gukora ibyo bashaka. Aliko undi ‘urafunganye’, kuko abawunyuramo bagomba gukulikira ubuyobozi bw’Imana. Yesu yerekanye yuko umubare munini w’abantu bahitamo gukulikira inzira ngali, kandi ko bakeya gusa ali bo bakulikira umuhanda ufunganye. Mbere yo kugira icyo uhitamo, ibuka ibi ngibi: Inzira ngali izajyana abantu mu ilimbuka ry’uburyo butunguye. Naho inzira ifunganye, yo, izaromboreza ijyana muli gahunda nshya yateguwe n’Imana iyo ushobora kuzagumamo iteka ryose uli ingabo idahemuka y’Ubwami (Mat 7:13, 14. Ni ahawe noneho, hitamo

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Abatware b’idini bo mu gihe cya Yesu bitaga cyane cyane ku kulinda umwanya wabo mu butegetsi bwa kimuntu, ni nayo mpamvu yatumye bajya inama yo kwica Yesu

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Ingabo z’ubutegetsi bw’Imana zigomba kwiga “urulimi” rutunganye rw’ukuli kwa Bibiliya.

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Igihe Petero yashatse kurwanira Shebuja, Yesu yaramubwiye ati: “Subiza inkota yawe mu rubati.” Mu gihe cya none, ingabo zizerwa z’Ubwami bw’Imana nazo ntizirwana intambara yo mu buryo bw’umubili

[Ifoto yo ku ipaji ya 14]

Kumvira kw’Aburahamu kwagaragaje ko yali yilingiye rwose Imana. Natwe twakwerekana yuko dushyigikiye mu budahemuka ubutegetsi bw’Imana mu kububwilizanya umwete

[Programu y’icyigisho]

25 Ukwakira: Ubutegetsi bw’Imana, paragr. 1-17; Ind. 1, 13.

1 Ugushyingo: Ubutegetsi bw’Imana, paragr. 18-30; Ind. 1, 13.

8 Ugushyiingo: Ingabo yizerwa y’Imana; parag. 1-11; Ind. 65, 61.

15 Ugushyingo: Ingabo yizerwa y’Imana; paragr. 12-21; ind. 65, 61

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze