Dukomeze kugira ubwizere muri iyi si yuzuyemo ugushidikanya
“Hahirwa umuntu ukomeye wizera Yehova mu buryo bwuzuye,kandi uwo Yehova yabereye icyemezo kidashidikanywa”—Bibiliya
Umuntu wese ujijutse akwiye gusanganwa ugushidikanya kwitaruye kandi kwiza—Filozofiya y’isi.
1, 2. Mi iyihe mitekerereze yali ifitwe n’Abagereki bamwe? Amashuli makuru yo mu isi ya none yabyaye iki?
“UKULI ni iki?” Icyo gisubizo kibaza Ponsiyo Pilato yahaye Yesu kiranga kenshi ugushidikanya gufitwe n’abantu benshi (Yoh 18:38). Byavuzwe ku banyefilozofiya bashidikanya b’abagereki ba kera yuko “bihatiraga kugera ku mutuzo wuzuye w’ubwenge binyuze mu guhora batoranya ingingo ziciye ukubili, ibintu rero babisubiza batyo mu bumere bw’ugushidikanya no kutagira icyo umuntu yemeza”.
2 Mu gihe cyashize cya vuba hano, abanyafilozofiya balimo Umufaransa Rene Descartes, Umuhollandi Spinoza, Umunya Ecosse David Evne n’Umudage Kant bakujije ibitekerezo bindi bisa n’ibyo. Bitewe n’ubuyobozi bw’abo bagabo n’abandi benshi, gushidikanya ibintu byose byahindutse ihame ligomba kwemerwa mu mashuli makuru, za Kaminuza(universites)zo mu bihugu byinshi niko zabyaye igisekuruza cy’abantu bashidikanya byose bavuga yuko ‘byose nta wagira icyo abyemezaho’.
3. (a) Imwe mu ngaruka mbi zituruka mu bumere bwo gushidikanya ibintu byose ni iki? (b) Bibiliya idutera inkunga ngo tugire iyihe mitekerereze ikwiye?
3 Igitabo cyemewe cyane, kivuga ingaruka mbi ituruka mu gushidikanya byose, cyemeza ko imwe ‘mu ngaruka nyinshi zo kwilinda kugira icyo umuntu yemeza n’izo gushidikanya byose mu gihe cyacu ali ukutubaha na gato ukuli nk’uko guteye”. Cyungamo kigira kiti:
“Kwubaha ukuli ntibishingiye gusa mu ngirwa-bitekerezo bishidikanya ibintu byose byo muli iki gihe cya none bishaka ‘guhishura’ byose byitwaza ngo nta kintu na kimwe cyangwa umuntu n’umwe wakwemeza ko afite ukuli. Ahubwo gushingiye ku bwizere bushimishijwe bw’uko kubona ukuli. Aliko ikintu gishoboka rwose, hawwe no kwumvira uko kuli mu bwiyoroshye, ahantu hose n’igihe cyose kwaba kugaragaye. Uwo mutima wo kwakira ukuli usabwa ku basenga Imana y’ukuli (. . .) Ni yo myifatire (. . .) Isezerano rya Kera n’ilishya bihamiliza.”—“New International Dictionary of New Testament Theology”, 1978, igitabo cya 3, ku rupupuro 900, 901.
Kwizera ukuli mu buryo buhamye kandi bushimishijwe
4, 5. (a) Ni mu yihe mvugo Ibyanditswe biteramo inkunga ubwizere? (b) Kwakira “amagambo y’agakiza” ya Bibiliya bitugiraho izihe ngaruka zishimishije?
4 Ni koko Bibiliya nzima itera abasomyi bayo ubwizere buhamye, si ugushidikanya. Ibyanditswe by’igiheburayo bivuga ngo: “Hahirw’ umuntu wizera [Yehova], [Yehova] akamubera ibyiringiro” (Yer 17:7). Mu Byanditswe by’ikigereki, Paulo avuga ngo: “Nzi uwo nizeye kandi nemera ntashidikanya yuko ashobora kulinda icyo namubikije kugeza kuli wa Munsi.” Nta kamenyetso na gato k’ugushidikanya dusanga muli ayo magambo—2 Tim 1:12, Bible de Jerusalem.
5 Amaze kugaragaza atyo uko yizera Imana mu buryo buhamye kandi bwuzuye, Paulo agira ati: “Ujye, ugikomeresha kwizera n’urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu.” Kwemera amagambo “y’agakiza” (MN) dusanga muli Bibiliya bikuza ukwizera kwacu n’urukundo rwacu, kandi biduha kwizera mu buryo buhamye kandi twishimiye ubunyakuli bw’amasezerano yose y’igiciro cyinshi Yehova yaduhaye. Ubwo bwizere nabwo ibyilingiro, bimeze nk’“igitsik’ umutima, gikomeye kandi gishikamye”.—Heb 6:17-19.
6. Ni iki dukeneye kugira ngo dushobore kwamamaza “inkuru nziza“?
6 Uko kwizera ukuli mu buryo buhamye kandi twishimye biduha imbaraga yo gukomeza kubwiliza inkuru nziza y’Ubwami bw’Imana, ibyilingiro rukumbi bya bene-muntu. Kugira ngo twamamaze ubwo butumwa butanga icyilingiro dukeneye kuba twemera rwose tudashidikanya ubunyakuli bwabwo. Ibyo nibyo bidutera kubwira abantu batwumva ngo: “Kuk’ubutumwa twahawe butabagezwahw’ar’amagambo masa, ahubgo bgabagezeho bufite n’imbaraga n’[u]mwuka [w]era no kubemeza mudashidikanya.” “Ubgo twabahag’ijambo ry’ubutumwa bgiza, ari ryo jambo ry’Imana, [ntimwaryemeye] nk’ahw’ar’ijambo ry’abantu, ahubgo mwaryemeye nk’ijambo ry’Imana, nk’uko riri koko, kandi rigakorera no muri mw’abizera.”—1 Tes 1:5; 2:13
7, 8. Ni bande, mu itorero rya gikristo rya mbere, bafashaga abavandimwe babo kwikuramo ugushidikanya?
7 Mu itorero rya gikristo rya mbere, abagenzuzi bafashaga abavandimwe babo kwikuramo ugushidikanya mu kwizera. Kubw’ ubufasha bw’umwuka wera, inama iyobora yo mu kinyejana cya mbere igizwe n’intumwa hamwe n’abakuru b’itorero b’i Yerusalemu yafataga ibyemezo, igatanga amabwiliza kandi ikohereza abagabo bizerwa kujya kwubaka abavandimwe babo. Kuli ibyo, dusoma mu gitabo cy’lbyakozwe ngo: “Bakinyunyura [abo ni Paulo, Sila na bagenzi babo bali bafatanije urugendo] mu midugudu, bagenda babgir’abaho iby’intumwa n’abakuru b’i Yerusalemu bategetse, ngo babyitondere. Nukw’amatorero akomerera mu byo kwizera, umubare wab’ukomeza kugwir’iminsi yose.”—Ibyak 16:4, 5; 15:23-29.
8 Mu rwandiko yoherereje itorero ly’i Kolosai (colosse), Paulo uvuga iby’uwizerwa Epafura muli aya magambo: “Abarwanir’iteka abasabira, kugira ngo muhagarare mushikamye, kandi mutunganye rwose, mumenya neza mudashidikanya iby’Imana ishaka byose.” (Kolo 4:12). No muli icyo gihe, ugushidikanya ibintu byose ntikwali kwemewe. Abakristo ba mbere bali bakeneye ‘kwikomeza mu kwizera’ no kugira “ukwemera kudashidikanya”.
Uburyo bwo gutsinda ugushidikanya
9. Ni kuki ubwizere bwa gikristo ali ubw’ingenzi cyane cyane mu gihe cya none?
9 Muli iyi minsi yacu, ubwo bwa gikristo bwaba se bwarataye agaciro mu isi, ivugwa n’umunyafilozofiya w’umwongereza Bertrand Russell, ngo ‘umuntu wese ujijutse akwiye gusanganwa ugushidikanya kwitaruye kandi kwiza’? Oya, ndetse twashobora kuvuga ko ukwemera kudashidikanya ali ukw’ingenzi cyane kurenza mu gihe cya kera, kuko ‘umwuka ukorera ubu mu bana b’ukutumvira urushaho gutera inkunga ukutizerana no gushidikanya (Efe 2:2.) umukristo uzengutswe n’ugushidikanya yali akwiliye kumenya rwose ko ali mu kaga kandi agakora ibya ngombwa byose kugira ngo amaherezo abe umuntu wuzuye kandi ufite ukwizera kudashidikanya kandi gushikamye’
10, 11. (a) Niba gushidikanya gutangiye kwinjira mu bwenge bwacu, dukwiliye kwibaza iki? (b) Abantu barenga miliyoni ebyili basubiza bate ibyo bibazo?
10 Niba ugushidikanya kw’amayeli gutangiye kwiyinjiza mu bwenge bwe, umukristo yali akwiliye mbere na mbere gusuzuma uko ibintu bimeze no kwibaza ibibazo bisobanutse bimeze nk’ibi:
Ni hehe namenyeye izina ly’Imana, Yehova, uko iryo zina lisobanura, umugambi wuzuye urukundo Imana igambirira gusohoreza bene-muntu n’impamvu yatumye yihanganira imibabaro ku isi igihe kirekire kingana gitya?—Yer 16:21; Ibyah 21:3, 4; 2 Pet 3:9, 13.
Ninde wammenyeaheje yuko Yesu Kristo atali umupersona wa kabili w’ubutatu, ahubwo ali Umwana w’ikinege wa Yehova, kandi akamfasha kwiyumvisha ubusobanuro bwuzuye bwo gucungurwa mu cyaha kwakozwe binyuze mu gitambo cy’impongano cya Kristo?—Yoh 3:16; 14:28; 1 Kor 15:27, 28.
Ni ilihe dini ryamfashije gusobanukirwa umwuka wera icyo alicyo, linyereka yuko atali umupersona, “Roho Mutagatifu” (“Umwuka Wera”), ahubwo ali imbaraga ya Yehova akoresha, kandi ni hehe nasanze agatsiko k’abantu bihatira nta buryarya kwera imbuto y’uwo mwuka?—Ibyak 2:33; Gal 5:22, 23 Kolo 3:12-14.
Ni ilihe dini ryakosoye imitekerereze nahoranye ku byerekeye inyigisho ya kera ya gipagani y’ukudapfa kw’ubugingo (ame) bwa kimuntu, limpamiliza lifashijwe na Bibiliya yuko ubugingo bupfa, ibyo bikaba biha agaciro nyako inyigisho ya Bibiliya y’umuzuko kandi bimbatura mu ngirwa-hame y’umuliro utazima usuzuguza Imana?—Ezek 18:4; Ibyak 24:15; Rom 6:23-
Ni nde ubwiliza ubwami bw’Imana nk’ibyilingiro rukumbi by’abantu, kandi wamfashije kwiyumvisha yuko tuliho mu “minsi ya nyuma” kandi ko dukwiliye ‘kuba maso’ dutegereje ukuza kw’Umwana w’umuntu?—Mar 13:10, 33-37; Luka 21:34-36; 2 Pet 3:3-7.
Ni nde wampesheje kugira intego mpangaho amaso mu buzima bwanjye, “amahoro y’Imana”, kulindwa ibishuko n’imitego byo mu isi ya none hamwe n’ubwenge bukwiye bufasha gukemura ingorane z’ubuzima?—Mat 24:45-47; 1 Tim 3:15; Fili 4:6-9.
Nyuma kandi, ni hehe nasanze abakristo bihatira nta buryarya ‘gukundana bamwe n’abandi’ (Yoh 13:34, 35) bubaha koko amahame avugwa muli Yohana 17:14, 16 na Yesaya 2:4, kandi batotezwa, batazira kwivanga, muli politiki, ahubwo gusa kubera izina rya Yesu, ni ukuvuga kubera ko bigaragaza nk’abakristo nyakuli?—Mat 24:9; Yoh 15:18, 19.
11 Ku bagabo n’abagore barenga miliyoni ebyili bali mu bihugu birenga magana abili, igisubizo kitabera kuli ibyo bibazo ni iki: ni Abahamya ba Yehova, bagaburirwa mu buryo bw’umwuka n’inteko y’“umugaragu ukiranuka w’ubwenge” n’inama iyobora ye.—Reba Luka 12:42-44.
Dukokeze imitekerereze ikwiye
12. Gushidikanya gutangirira hehe?
12 Kugira ngo twilinde gufata umwuka w’isi, ni ukuvuga umwuka wo gukekakeka, w’ukutizerana n’uwo gushidikanya ibintu byose, tugomba kulinda imigambi yacu y’imbere ku mutima. Yesu yabajije intumwa ze zizerwa cumi n’imwe n’abigishwa bandi batemeraga neza ko yali yazutse rwose atya: “Ikibahagarits’imitima n’iki, kandi n’iki gitumye mwiburanya [“mushidikanya”, MN] mu mitima yanyu?” (Luka 24:38). Nibyo, gushidikanya gutangirira mu mutima.
13, 14. (a) Ugushidikanya gushobora kuba ali ikimenyetso cy’iki? (b) Ni ikihe cyigisho dushobora kwigira mu rugero rwa Isiraeli itizerwa?
13 Niba rero gushidikanya gutangiye kuduhugarika umutima, dukwiliye gusuzuma imiganbi yacu. Mbese aho gushidikanya kwacu ntikulimo uburyarya cyangwa si urwitwazo rwo kugabanya ibikorwa byacu? Kugaragaza se ko tubuze ukwihangana cyangwa tutizera ububasha bw’Imana bwo kuba yatubabarira? Hali umuntu se wateye ugushidikanya mu bwenge bwacu (1 Yoh 1:9; Ibyak 20:30)? Paulo yanditse ngo: “Nuko bene Data, mwirinde, hatagir’uwo muri mwe ugir’umutima mub’utizera, umutera kwimur’Imana ihoraho. (. . .) Ntimwinangire imitima.”—Heb 3:12-15.
14 Niba dukomeza kugira imitekerereze ikwiye kandi niba twibuka ibyo Yehova yadukoreye byose binyuze mu Mwana we Yesu Kristo n’’ibyo twize byose byerekeye ku migambi ye n’amasezerano ye tubikesha ibyokurya by’umwuka twahawe n’“umugaragu ukiranuka w’ubwenge”, icyo gihe ntituzaba indashima nk’Abisiraeli. Yehova yarababwiye ati: “Ikimasa kimenya nyiracyo n’indogobe imenya icyo iliramo kwa shebuja: Isiraeli ntimenya, ubwoko bwanjye ntibusobanukirwa.”—Yes 1:3, Traduction oecumenique de la Bible.
Bongeye kugira ubwizere
15. Umukuru w’itorero umwe yafashijwe ate gutsinda ugushidikanya?
15 Mu Bufaransa, umukuru w’itorero umwe yatangiye gushidikanya yibaza niba ali mu itorero ry’ukuli ly’Imana kuko, nk’uko yabisobanuye, icyokurya cy’umwuka kuli we cyasaga n’aho ali kimwe buli gihe. Asaba rero ko bamukuraho imilimo yali ashinzwe nk’umukuru w’itorero. Aliko kandi, abagize umuryango we hamwe n’abandi bakuru b’itorero ntibamufashe nk’umuhakanyi. Mu rukundo, bamufashije binyuze mu isengesho no mu biganiro byubaka. Uwo muvandimwe yaje gusobanukirwa buhoro buhoro yuko bidashoboka ko habamo buli gihe insobanuro nshya, kimwe n’uko umubyeyi w’umugore adasbobora guhereza abo mu muryango we ibyo kurya binyuranye rwose gatatu mu munsi mu minsi yose 365 y’umwaka. Ibitunga umubili by’ishingiro bihora bigaruka mu byokurya binyuranye, aliko urulimi rushima rudufasha kuryoherwa n’ibyokurya biherejwe, kubimira, kubikwiza mu mubili no kubikuramo imbaraga za ngombwa. Bafashije uwo muva ndimwe kuzilikana inzara y’iby’umwuka ili ahandi hose. Buhoro buhoro, yongera kugira ubwizere, arushabo gushima ibintu byiza twigishwa n’ibitabo bya watch Tower Society, asubirana imbaraga z’iby’umwuka kanidi yongera gutangira kwifatanya mu mulimo wa Yehova yishimye. Ubu, yasubiye gukora umulimo nk’umukuru mu itorero rye.
16. Ni iki cyateye Umuhamya umwe w’umusore w’umufaransa gutangira gushidikanya? Ni iki cyamufashije gukosora ibitekerezo bye?
16 Umusore w’umuhamya wo mu Majyepfo y’Ubufaransa, wahoranye ibitekerezo byo kwigendaho (kwirwanaho) mbere yo kumenya ukuli, yaje kubona igitabo kivuga ibyo kwigendaho (anarchisme: inyigisho ivuga ko ubutegetsi bw’uburyo bwose bukoma mu nkokora mu buryo budakwiye bw’akarengane uburenganzira bwa buli muntu kandi ko bukwiye gukurwaho no gusimbuzwa amshyirahamwe y’ubwitange y’abantu mu dutsiko tw’abantu bashyize hamwe).’ Aragisoma, asanga gishimishije kandi agura ibindi bitabo bisa n’icyo, arabisoma maze bimutera guta ukwizera no gushidikanya. Nuko, mu buryo butunguye, nk’uko abyivugira, menya neza ko nali nemereye ibyokurya bibi by’umwuka kumbyutsamo ingeso za kamere yanjye ya kera, cyane cyane umutima w’ubwigomeke. Inkuru ebyili z’Umunara w’umulinzi zamufashije gukosora ibitekerezo bye: “Inzira y’ubuzima — inzira ifunganye aliko y’ubwigenge”. mu nomero yo kuwa 15 Aprlli 1978 (mu giswahili), na “Icyo Ubwami bw’Imana bushobora kugukorera” (mu nomero yo kuli 15 Juni 1978, mu giswahili). Yongera kwizera mu buryo buhamye, atangira gukora umulimo wo kubwiliza igihe cyose, ubu akora umulimo w‘ubupayiniya budasanzwe.
Ubwizere butanga ibyishimo
17, 18. Yakobo avuga iki ku bashidikanya, kandi abagira iyihe nama?
17 Izo ni ingero ebyili gusa z’abakristo bali bafashwe n’ugushidikanya, aliko bakagutsinda kandi bakongera kugira ibyishimo mu mulimo w’Imana. Iyo baza gutsindwa no gushidikanya, ubu baba badafite ibyishimo cyangwa ibyilingiro. Bibiliya ivuga ngo: “Ushidikanya ameze nk’umuraba wo mu nyanja, ujyanwa n’umuyaga, ushushubikanwa.” (Yak 1:6). Koko rero, gushidikanya kuduhindura abantu badafite icyo kubakingira. Yakobo yongera kuvuga yuko ushidikanya “anamuka mu nzira ze zose”.—Yak 1:8.
18 Kwizera mu buryo buhamye Yehova, Ijambo rye n’umuteguro (umuryango) we bikuraho ugushidikanya gutera uburema, kandi bitanga ibyishimo nyakuli. Niyo nzira y’ubwenge nyabwo. “Niba harih’umuntu muri mw’ubuz’ubwenge, abusab’Imana, ih’abantu bos’itimana, itishama, kand’azabuhabga. Ariko rero, asabe yizeye, ari nta cy’ashidikanya.”—Yak 1:5, 6.
19. Ni kuki dukwiliye kwilinda “umwuka w’isi“? Ni iki kizadufasha gukomeza mu buryo bushikamye ‘ubwizere twali dufite mu itangira’ (MN)?
19 Nidufata “umwuka w’isi”, ibitekerezo byacu bizaturamo ugushidikanya. Aliko kandi, Paulo yaranditse ngo: “Ariko twebgeho ntitwahawe umwuka w’iyi si, ahubgo twahaw’uwo mwuka uva ku Mana, kugira ngo tumeny’iby’Imana yaduherey’ubuntu.” (1 Kor 2:12). Niba tuzi mu buryo bwuzuye ‘ibintu byose “Imana yashatse kuduha’ (MN) kandi niba twemera nta buryarya ko twashoboye kuyimenya tubikesha kwigana Bibiliya n’Abahamya ba Yehova, icyo gihe gushima kwinshi dufitiye Yehova kuzadutera kwanga ugushidikanya no ‘gukomeza mu buryo bushikamye ibyiringiro byacu twatangiranye.—Heb 3:14.
20 Ni ibihe byiza bibili bituruka mu bwizere?
20 ‘Ni dukomeza cyane ubwizere bwacu’ ku Mana, ku Ijambo ryayo lidashobora kwibeshya no ku itorero ryayo ryo ku isi Kristo abereye umutware, tuzabona ibihembo byinshi uhereye ubu no mu gihe kizaza. Amahoro yo mu bwenge ni imwe mu ngororano tutagomba gutubya. Umwanditsi umwe wa zaburi yaravuze ati: “Abakunda amategeko yawe bagir’amahoro menshi: Nta kigusha bafite.” (Zab 119:165; reba n’Abakolosayi 3:15). Kandi tuzabona ibyiza byinshi mu gihe twifatanya n’abakristo bizerwa bashimira ‘ibintu Imana yaduherey’ubuntu’ binyuze mu mwuka wayo, mu Ijambo ryayo no mu itorero ryayo liboneka.—Zab 1:1-3; 2 Tes 3:6, 14; Heb 10:24, 25.
21, 22. (a) Vuga izindi nyungu zituruka mu bwizere buhamye. (b) Ni iki tuzarebera mu cyigisho gikulikiyeho?
21 Ni dukomeza mu buryo bushikamye cyane ‘ubwizere twahoranye mu itangira’ (MN), tuzashobora gukorera Imana n’umwete mwinshi, ibyo bikazayishimisha kandi natwe bikaduha ibyishimo (Imig 27:11). Ibyo byishimo ubwabyo ni igihembo (Mat 25:23), aliko kandi ni ubulinzi, ‘intege’ zacu (“igihome”, MN) (Neh 8:10). Umulimo w’ibyishimo dukoreye Yehova uduha kubona ibintu mu buryo bukwiye, ubwo buryo bwo kubona ibintu bukagenda burushaho kugaragara cyane uko tugenda tubona ubuhanuzi busohora. Dufite intego duhangaho amaso mu buzima, kandi tuba tuzi aho tugana. Dufite ibyilingiro by’ikuzo bishingiye ku Bwami bwa kimesiya, “umudugudu” Aburahamu yategerezaga.—Heb 11:10, 16
22 Aliko kandi, imvugo yayobowe n’umwuka ivuga byeruye yuko mu bice by’ibihe bya nyuma, bamwe bazata ukwizera”. (1 Tim 4:1, MN) Kuki ibyo bibaho, kandi ni kuki ibyo bitagomba kuduca intege mu buryo budakwiye? Ibyo tuzabirebera mu cyigisho gikulikira.