Izere ubwo bwami!
“Ariko bene Data, iby’ibihe n’iminsi, ntimugomba kubyandikirwa, kuk’ubganyu muzi yuk’umunsi w’Umwami wac’uzaza nk’uk’umujur’aza n’ijoro.”—1 Tes 5:1, 2.
1, 2. Yehova yakomeje gukoresha ate Kristo nyuma y’izuka rye?
MU GIHE Yesu Kristo yali ‘jambo’ cyangwa Logos, Data wa twese wo mu ijuru yajyaga amukoresha kenshi (Yoh 1:1-3; Kolo 1:16). Aliko na nyuma y’urupfu n’izuka ry’Umwana we, Yehova Imana yakomeje kumukoresha. Ibyo bigaragazwa neza mu bisobanuro-nyigisho by’intumwa Paulo
2 Iyo ntumwa yasobanuye byeruye ko Imana yishyiriyeho umugambi wo kwiyunga n’ibintu byose, mu ijuru no ku isi, ibyo kandi binyuze mu maraso ya Yesu Kristo yamenetse (Kolo 1:19, 20). Icyo gisobanuro gihuje n’andi magambo ya Paulo avuga yuko Yehova yakoze imyiteguro yo’kwongera guteraniriz’ibintu byose muri Kristo, ibili mu ijuru n’ibili ku isi’. (Efe 1:10; Fili 2:9-11.) Mu byiciro bikuru-bikuru by’uwo mugambi halimo ishyirwaho ry’Ubwami bw’Imana bwa kimesiya no kuza kw’“umunsi wa Yehova“. (1 Tes 5:1, 2.) Ibyanditswe bigaragaza byeruye umulimo wa Kristo kuva aho azamuriwe mu ijuru, hashize imyaka irenga igihumbi n’amagana cyenda, kandi twaba dukoze gushyira ibitekerezo byacu cyane ku mwanya w’ingenzi cyane afite mu migambi y’Imana.
3. Kuki Yesu yali azi neza ubuhanuzi bwerekeye ku butegetsi bwa cyami?
3 Kuko yali yarabaye Logos cyangwa “Jambo” mbere yo kuza ku isi, Yesu yali azi neza ubuhanuzi bwubutegetsi bwa cyami. Noneho, igihe yabaye umuntu, yesu yasabye abasomyi b’ubuhanuzi bwa Danieli gukoresha ubwenge igihe bazilikana amagambo y’ubuhanuzi bwerekeye “igihe cy’imperuka”. (Dan 12:4; Mat 24:15-22.) Tubaze rero icyo gitabo cya Danieli maze turebe ibintu Yesu yali yarasobanukiwe mu gihe yali Logos cyangwa ‘Jambo’. Koko rero, uko bigaragara, niwe Data wa twese wo mu ijuru yakoresheje mu kubwira abahanuzi ba kera ibyo bali bakwiliye kwandika.
4. Ibice bya Danieli 2:44; 7:13, 14 na 12:1 (MN) bitwigisha iki ku bihereranye n’ubutegetsi bwa cyami?
4 Iyo dusomye igitabo cya Danieli n’ubushishozi buhagije, hali ibice bitatu bidutera amatsiko. Icya mbere kili muli Danieli 2:44 kandi kivuga ngo:
“Mu minsi y’abo bami, Imana yo mu ijuru izashyiraho ubwami butazakurwaho habe na limwe. Kandi ubwo bwami ntibuzashyirwa mu maboko y’ubundi bwoko. Buzalibata kandi buzashyira iherezo kuli ubwo bwami bwose, Kandi ubwabwo buzagumaho kugeza mu bihe bitarondoreka.” (MN= Trad. du monde nouveau).
Igice cya kabili, gifitanye isano n’icya mbere, kili muli Danieli 7:13, 14. Handitswe ngo:
“Nkomeza kureba mu iyerekwa rya nijoro maze dore. Hamwe n’ibicu byo mu ijuru hali haje umeze nk’umwana w’umuntu; nuko yegera Uwakera w’Iminsi, maze bamwegereza Uwonguwo. Kandi bamuha ubutware, ishema, ubwami, kugira ngo abantu b’amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose bamukorere. Ubutware bwe ni ubutware bw’igihe kitarondoreka, kitazashira, kandi ubwami bwe, ni ubwami butazakurwaho.” (MN)
Hanyuma, Danieli 12:1 havuga ngo:
“Muli icyo gihe azahaguruka Mikayeli, igikomangoma gikuru, urwanilira abana b’abantu bawe. Kandi, ni ukuli, hazaza igihe cy’umubabaro utali wigeze kubaho kuva aho hatangiye kubaho ishyanga kugeza icyo gihe.” (MN)
Muli ibyo bice bitatu by’ubuhanuzi bwe, Danieli avuga ibyo gushyirwaho kw’ubutegetsi bwa cyami buzaba bufiteho umutware “umwana w’umuntu”, ali we Mikayeli. Muli iyo mvugo, uwo muhanuzi yerekeza mu buryo bweruye kuli Yesu Kristo wahawe ububasha mu Bwami.—Ibyah 12:7-10.
5. Dukulikije Ibyanditswe, ni ngombwa kwita ku bihe mu byerekeye gufatwa kw’ubutware n’ubutegetsi bwa cyami?
5 Uzasanga ko mu nyandiko twavuze za Paulo na Danieli, havugwa iby’igihe mu bihereranye no kuboneka no gufata ubutware kw’ubutegetsi bwo mu ijuru. Niba twiyumvisha neza iby’igihe, ubwo rero 1 Abatesalonike 5:1 haratureba cyane. Uwo murongo uvuga ngo:
“Naho ku byerekeye ibihe n’iminsi, bavandimwe, ntimukeneye ko bagira icyo babibandikiraho” (MN).
Niba twebwe, tumaze kwinjira cyane mu ‘gihe cy’imperuka’, twiyumvisha neza akamaro kose k’Ijambo ly’Imana ntituzatungurwa. Tuzakoresha ubushishozi mu bihereranye n’ibintu bifitanye isano n’’iherezo rya gahunda’ y’ibintu’. (Mat 24:3, MN.) Tugenzure rero inkuru zibanziliza n’izikulikira bya bice bitatu bya Danieli byerekeye ku ishyirwaho ry’ubutegetsi bwa cyami.
UMUBURO WA DANIELI
6. Danieli 2:40 havuga iki ku byerekeye ‘ubwami bwa kane’?
6 Benshi muli twe bigeze kwumva iyerekwa ly’igishushanyo, icyo Danieli asobanura mu gice cya kabili cy’igitabo cye, kandi tuzi yuko uwo muhanuzi, afashijwe n’umwuka wera w’Imana, yasobanuriye umwami Nebukadineza izo nzozi. Icyo gishushanyo cyagereranyaga ubusimburane bw’ingoma zitwara isi yose, iya mbere ikaba yarabaye Babuloni. Twe tulita cyane cyane ku ‘bwami bwa kane’, ubwo Danieli yandikaho atya:
“Naho ubwami bwa kane, buzaba bukomeye nk’icyuma. Kuko icyuma kimenagura kandi kivungagura ibindi byose bisigaye, ni nako, Kimwe n’uko icyuma gicagagura, buzamenagura kandi buzacagagura ubwo bwose.”—Dan 2:40, MN.
7. Ubwo ‘bwami bwa kane’ ni ubuhe?
7 Ubwo bwami bw’icyuma bwabaye ubuhe se? Mu Mateka ya Bibiliya, “ubwami bwa kane” alibwo ingoma y’igihangange bwa kane uhereye kuli Babuloni bwabaye Ingoma y’Abaromani, ubwami bubili bwabubanjilije ni ubw’Abamedi n’Abaperesi n’Ubugereki. Kubera impamvu ziturutse Bu butegetsi, Ingoma y’Abaromani yaje kwigabanyamo kabili. Hatangira kubaho ingoma y’iburasirazuba n’ingoma y’iburengerazuba. Muli iyo ya nyuma nimwo havutse Ingoma y’Abongereza. Hanyuma, koloni zayo zo muli Amerika ya ruguru zimaze kwivumbagatanya, haba havutse Leta zunze ubumwe z’Amerika. Kubera impanvu zikomeye z’urufatiro, ibyo bihugu byombi byasanze byaba byiza gufatanya mu rwego rwa gisirikare no mu bindi bintu, uko niko byaje kurema ububasha bw’igihangange bw’isi yose bw’abongereza n’abanyamerika.
8, 9. Hali isano lihe hagati ya Danieli 2:40 na 7:7?
8 Aliko kandi, mu buhanuzi bundi, Danieli agerekaho ibi ku byerekeye ubwo ‘bwami bwa kane’ — nk’uko bwali buzwi mbere na mbere ko ali Ingoma y’Abaromani:
“Nyuma y’ibyo, nali nkireba mu iyerekwa rya nijoro, maze dore, inyamaswa ya kane, iteye ubwoba kandi ifite imbaraga, kandi ifite ububasha bwinshi. Kandi yali ifite imikaka y’icyuma, imikaka minini cyane . . . Yararyaga kandi ikavungagura, n’igisiaye, ikakilibata n’amajanja yayo. Kandi yali itandukanye n’izindi nyamaswa zose zali mbere yayo, kandi yali ifite amahembe icumi.”—Dan 7:7, MN
9 Umuntu agenzuye igice cya 7 cya Danieli, asanga uwo muhanuzi avuga bwa bwami bune cyangwa ububasha bw’ibihangange buvugwa mu gice cya 2. Aliko mu kigwi cyo gushushanya ubwo bubasha n’ibice binyuranye by’igishushanyo cy’umutwe wa zahabu, we abushushanya n’inyamaswa. Mu gice cya 7 atangira avuga intare (Babuloni) maze akarangiliza ku nyamaswa ya kane ifite imbaraga nyinshi cyane kandi ifite n’imikaka y’icyuma. Kuba Danieli 7:7 ihura cyane na Danieli 2:40 si ibintu byapfuye kubaho gusa nta mpamvu. Ibyo bice byombi bifatanya byeruye igikorwa cyo kuvungagura no kumenagura n’imbaraga iteye ubwoba y’icyuma n’ubwami bwa Roma. Aliko ikibazo kiracyali cyose; Ubwo ‘bwami bwa kane’ bwaje kugereranya bute ububasha bubili bw’ ibihangange bw’isi yose?
10 Agahembe gato’ kakomotse hehe?
10 Dusome Danieli 7:8:
“Nakomeje kwitegereza ya mahenbe, maze dore, ilindi hembe, litoya, limera muli yo, maze atatu mu ya mbere arandurirwa imbere yaryo. Kandi dore kuli iryo hembe hali amaso ameze nk’amaso y’umuntu, kandi hali n’akanwa kavuga ibintu bihambaye.” (MN)
Ibyo biratangaje: Ihembe lishya limeze ku mutwe nsha-marenga w’ubwami bwa kane, ni ukuvuga Ububasha bw’igihangange bw’isi yose bw’abaromani, kandi atatu mu mahembe yali asanzwe araranduwe kugira ngo ahe umwanya iryo lishya. Ibyo bisobanura iki? Reka tubaze Amateka y’isi.
AMATEKA Y’IBYABAYE AHAMYA UMUBURO WA DANIELI
11. Kuki bishimishije kubona Ingoma y’Abaromani yarujuje ubuhanuzi bwose bwavuzwe na Danieli?
11 Koko rero, ‘ntidukeneye ko bagira icyo batwandikira kuli ibyo’ kuko byose byamaze kwandikwa mu Ijambo ryahumetswe n’umwuka w’Imana. Byongeye, niba koko tuli abashishozi mu by’umwuka, ibiba mu isi ntibizadutungura nk’uko umujura atungura umuntu utilinda. Kubw’ibyo aliko, tugomba kumenya neza Ibyanditswe, kandi birashimisha kubona uko Ingoma y’Abaromani yujuje ibyahanuwe mu iyerekwa rya Danieli ry’ubuhanuzi.
12. Hali ikimenyetso se Ubutware bwa kiromani bwasize mu birwa by’Ubwongereza?
12 Guhera mu itangira, Roma yali cyane cyane ubutware bushingiye ku bya gisirikare, kandi yaguye ubuyobozi bwayo ibugeza kure cyane hamwe n’ubugenga bwayo. ubwongereza, icyo gihe bwayoborwaga n’ubwami bwinshi bwa kiryango, bwaguye munsi y’ubutegeka bw’ Ingoma ya kiromani, ubutegetsi dusanga ibimenyetso byabwo byinshi mu birwa by’abongereza kugeza na bugingo n’ubu, igihamya kikaba ali urukuta ampereri Hadriyani yubakishije mu majyaruguru y’ubwongereza.
13, 14. (a) Mu itangira, Roma yali ubutware bwoko ki? (b) Ni iki cyabayeho mu kinyejana cya III (3) n’icya IV?
13 Uko Roma yakomeje kugwiza ubukire kandi ali nako yakomeje guhenebera mu by’umuco kubera ubusambanyi bw’imiryango yategekaga, niko yagiye ibura ububasha bwayo mu bya gisirikare. Ku ngoma ya Nero n’abamusimbuye, byali ibigaragara cyane yuko ubwo bubasha bw’ingabo bwali bwaragabanutse cyane. Aliko kandi, ‘abali batsimbaraye’ ku matwara yo gukomeza ubwo bwami batekereje uburyo bwabuhesha kuba umugabane mukuru uyobora ibintu byo mu isi mu binyejana byinshi bizakulikiraho, n’ubwo butakomeza kugira ubuhangange mu bya gisirikare. Bakoze iki se?
14 Mu kinyejana cya III n’icya IV mu gihe cyacu rusange, Roma, yahoze ali igihangange mu bya gisirikare, yaje no kugira ububasha bwinshi mu bya politiki n’idini. Ubwo hakozwe umugambi w’amayeli cyane uzahesha ubupapa gukoresha ubuhagaralizi bwabwo ku gice kinini cy’abatuye isi yali izwi icyo gihe. Uwo mugambi niwo baje kwita gahunda y’ubuhake. Bwafashije Ingoma Ntagatifu ya kiromani na kapitali yayo, Roma y’Abapapa, kuyobora ibintu byo mu isi mu gihe cy’imyaka itali munsi y’1000.
15. Ubupapa bwakoze iki kugira ngo bukomeze imbaraga yabwo mu binyejana uko byakulikiranye?
15 Muli gahunda y’ubuhake, umubare munini w’abantu bajyaga bishakira icyokurya kidafashije, bakorera umushahara utica ntukize, bali mu bujiji bwuzuye kandi babuze byose. N’ubwo nta kintu gihagije bali bifitiye babahatiraga kandi no gufasha abantu b’abatware b’abanebwe baba mu mazu y’ibihome ya gitware (chateaux: soma shato) mu Burayi bwose no mu birwa by’Ubwongereza. Abatware, nabo, bagombaga guha umwami amakoro kubera ubwatsi babaga batuyemo. Uwo mwami, yaba uw’Ubwongereza, wo muli Saxe (soma Sakse) cyangwa uw’ikindi gihugu cyose cy’Uburayi, nawe ubwe yabaga ali umuhakwa wagombaga guha papa w’i Roma amakoro. Uko niko, muli i cyo gihe cyose bise ibihe by’umwijima, ubupapa bwironkeye ubutunzi n’ubutware.
16. (a) Ni ayahe marenga Danieli akoresha avuga Ingoma ya kiromani? (b) Ni iki cyameze ku mutwe w’inyamaswa ya kane?
16 Ubigereranyije n’uko ibintu byali mu icyo gihe cy’Amateka y’isi, ubusobanuro bw’ubuhanuzi bwa Danieli — buvuga iby’ubwami bwashushanyijwe n’amaguru y’icyuma y’“igishushanyo kinini cyane“— usanga bukwiye rwose (Dan. 2:31). Ni nako twavuga ku byerekeye ya nyamaswa iteye ubwoba ivugwa muli Danieli, mu gice cya 7, ya nyamaswa ifite amenyo amenagura kandi agaconcomera ibintu byose. Ubwa mbere, iyo nyamaswa yateye uburayi bwose, yigarurira ibintu byose byali mu nzira yayo ikoresheje intwaro. Hanyuma, yaje gushimangira no gukomeza imbaraga yayo binyuze mu butiliganya bwa kipolitiki, bw’idini n’ubw’ubucuruzi. Aliko se ni ryali ka ‘gahembe gato’ kagombaga kumera kuli iyo “nyamaswa ya kane” iteye ubwoba, yarenguraga ubutware bw’igihangange bwa kiromani?
AGAHEMBE GATO KAMERA
17. Kumera kwa ka ‘gahembe gato’ kwatangiye gute?
17 Kugeza mu 1533, ubwami bw’Abongereza bwasaga na Leta ihatswe n’ubupapa. Aliko mu mwaka wakulikiyeho, umwami Heneriko wa VIII niwe wabaye umutware w’ikirenga wa Kiliziya Gatolika y’Ubwongereza. Acana imishyikirano yose na Roma, kandi na Roma ibigenza uko. Guhera ubwo, ubutunzi bwose bw’ibirwa by’Abongereza, ubwo Kiliziya Gatolika yali yaramaze kunyagamo umugabane munini, bwagiye bwirundanya munsi y’imbaraga y’idini y’umwami w’Ubwongereza. (Twongereho ko Kiliziya Gatolika y’Ubwongereza yakomeje kandi ikaba igifite ishusho nk’iya Kiliziya Gatolika y’i Roma). Bwa bubasha bw’lngoma Ntagatifu ya kiromani bwali butangiye kugabanuka, aliko hali ‘agahembe gato’ kaliho kabumeraho.
18. Mu Bwongereza, ibintu byali bimeze bite ku ngoma y’umwamikazi Elizabeti wa I (1)? Ibyo byagize iyihe ngaruka ku bihugu bya Esipanye, Ubuhollandi n’Ubufaransa?
18 Hashize ibinyacumi by’imyaka, maze biba ali ku ngoma y’umwamikazi Elizabeti wa I, mu Bwongereza nyine. Nibwo ubutunzi bwarundanyijwe mu gihe cya gahunda y’ubuhake bwatangiye gukoreshwa. Icyo gihugu cyihaye igitero cy’amato y’intambara afite imbaraga zihagije. Mu gihe gitoya, icyo gitero cy’amato y’abongereza kiyobowe n’abantu b’ibirangilire balimo Drake, Raleigh na Hawkins, cyaje kugaragaza imbaraga zacyo mu gihe zahanganaga n’ingabo zirwanira mu mazi z’Abesipanyoli, abahollandi n’iz’Abafaransa (ibihugu bitatu byali bikili mu buhagaralizi bwa Rona), maze kirazinesha zose, ndetse ushyizemo na cya gitero cy’Abesipanyoli bise Indatsindwa Armada. Ubwongereza bwali bukukanye ubutegetsi ku nyanja zose bwabigiriye ishema.
19. Iyo tugereranyije igice cya kabili n’icya kalindwi byo mu gitabo cya Danieli, tubona iki?
19 Aliko se Danieli 7:8 havuga iki? Nibyo, havuga neza yuko ‘amahembe’ atatu azarandurwa agasimburwa n’agahembe gato’ kandi ko ako kazavuga ibintu bihambaye. Ukuboneka rero kw’Ubutware bw’igihangange bw’isi yose bw’abongereza, bwaje gufatanya nyuma n’Amerika, kwashohoje rwose ubwo buhanuzi bukomeye. Kuko ali ‘umwana’ wavutse kuli Roma. Nicyo gituma ubuhanuzi’ buvuga yuko bwameze ku “mutwe” wa Roma, ya nyamaswa ‘ya kane’ ifite amenyo y’icyuma. Rero, guhuza igice cya kabili n’icya kalindwi byo muli Danieli bidufasha gusobanukirwa mu buryo bworoshye uko ya ‘maguru y’icyuma’ ashobora gushushanya ububasha bw’ibihangange bubili bw’isi yose bukulikirana, atali bumwe busa.—Dan 2:32, 33.
TUGEZE HEHE SE DUFATIYE AHO IBIHE BIGEREYE?
20. Vuga uko ayo ‘maguru y’icyuma’ yatangiye kubaho guhera ku Ngoma y’igihangange y’abaroma n’uko yahindutse kugeza muli iki kinyejana cya 20?
20 Danieli 2:41-43 havuga iby’ubusimburane bw’ubwami bwinshi bw’isi uko buzakulikirana kandi umuntu ashobora kumenya ubwo alibwo. None se, ya ‘maguru abili’ y’icyuma yaba arengura ububasha bw’ibihangange bubili butandukanye (ukuguru kumwe ubwami bumwe, ukundi ubundi)? Oya, kimwe n’uko ya maboko abili ‘y’ifeza’ adashushanya ububangikane bw’ubutware bubili bw’ibihangange bw’isi yose muli ya minsi myiza y’ubufatanye y’Abamedi n’Abaperesi. Ayo maguru yombi hamwe n’icyuma cyo ku birenge by’icyo gishushanyo byatangiye gukura biturutse ku Ngoma y’igihangange y’abaromani, cyane cyane guhera mu kinyejana cya kane, igihe Konsitantini yarekaga umujyi mukuru we wo mu Burengerazuba, Roma, ajya gushinga umujyi mukuru w’i Burasirazuba i Konsitantinopule. Iyo ngoma y’igihangange (empire) yiremye ibice, yavutsemo uduhugu tunyuranye tw’uduhakwa alitwo habonetsemo ubutware bw’igihangange bw’abongereza n’abanyamerika bwagize imbaraga nyinshi kurusha abandi. Muli za ntamhara ebyili z’isi yose zo muli iki kinyejana cyacu, ayo ‘maguru’ yagaragaye rwose ko ali ay’’icyuma’ kuko ingabo za gisirikare z’abongereza n’abanyamerika zanesheje uruhenu abanzi babo kandi zakoresheje intwaro y’atomiki, byali ubwa mbere bibaye mu mateka.
21. Ni iki cyagabanyije imbaraga zali mu birenge by’icyo gishushanyo?
21 Tugeze noneho ku bice byo hasi bya cya gishushanyo kinini. Ibirenge n’amano nabyo bishushanya Ubutware bw’ igihangange bw’abongereza n’abanyamerika, aliko hali ikintu runaka kibutera intege nkeya. Bwali bwaratakaje imbaraga zali mu maguru zashushanywaga n’icyuma. Koko rero, noneho ni ‘igice cy’icyuma n’igice cy’ibumba’. Danieli aduha insobanuro z’ayo magambo y’inshamarenga agira ati:
“Kandi nkuko wabony’ibyuma bivanzemw’ ibumba, ni ko bazivanga n’urubyaro rw’abantu; ariko ntibazafatana; nkukw’ ibyuma bitavanga n’ibumba.”—Dan 2:33, 34.
22. (a) Kuki hano atali abayobozi b’abasosiyalisiti n’ab’ abakomunisiti bavugwa? (b) “Urubyaro rw’abantu” ni bande? (c) Ni iki kibaho hagati y’’cyuma’ n’’ibumba’?
22 Ibyo se byaba bishaka kuvuga yuko abayobozi b’abasosiyalisiti n’ab’abakomunisiti bazahinduka ubutware bw’igihangange bw’isi yose? Oya, dukulikije ubuhanuzi bwa Bibiliya, ibyo bice bya politiki bikundwa n’abantu benshi ntibizigera ubwo bitegeka isi yose habe na limwe. Igice cya nyuma cy’icyo gishushanyo giteye ubwoba — kuko, uko igihe gihita, niko tugenda twegera igice cyo hasi cyane cy’igishushanyo — kigizwe kugeza ubu n’umugabane munini w’icyuma. Icyo gishushanya rero ubutware bw’igihangange bw’isi yose bwavutse kuli ya Ngoma Ntagatifu ya kiromani. Aliko mu iherezo ly’ibihe, ubwo butware bw’icyuma bwagabanyijwe imbaraga n’icyinjilizi kimeze nk’ibumba lisukuma. Icyo ni umwuka usaba abantu kurushaho kwifatanya mu bintu byose, binyuze mu mashyirahamwe y’abanyakazi, mu myigaragambyo, n’ibindi n’ibindi. “Urubyaro rw’abantu”, alirwo bita “umuntu wo muli rubanda”, rushaka kuvuga icyo rutekereza, kugira ijambo mu bikorwa byo gutegeka igihugu . Ibyo ntitubisanga mu bihugu by’uburayi bw’iburengerazuba gusa byahoze bikubiye muli ya Ngoma Ntagatifu ya kiromani, ahubwo no mu ishyirahamwe ry’ubutegetsi bw’isi yose bw’abongereza n’abanyamerika. Muli ibyo bihugu kandi, cyane cyane, niho imyigaragambyo n’imvururu z’abanyakazi bigabanya ubutware bwa leta, alibwo kera bwahoze bugereranywa n’“icyuma“. Abanyakazi iyo bahanganye n’abagenzura iby’ubutunzi, “urubyaro, rw’abantu” rugerageza gutegeka uko rushaka gukora akazi no kubaho. Ibyo se byatumye habaho imishyikirano ituje itayegayega hagati ya leta na rubanda rukora imilimo? Ijambo ly’Imana lisubiza mu magambo makeya gusa ngo: “Ntibazafatana.”
23. (a) Kubona tumaze kugera ku ‘mano’ ya cya gishushanyo bishaka kugaragaza iki kuli twebwe? (b) Mbese, dukwiliye kwitega iki? (c) Twali dukwiliye gusunikirwa gukora iki?
23 Tugeze hehe rero dufatiye aho ibihe bigeze? Mu iherezo ry’umurongo wa 45, ntihongera kuvuga cya gishushanyo. Aho tuhahona “amano” yonyine! Ni koko, tuli mu gihe cy’amateka y’abantu ubwo ubutegetsi bugizwe na muntu bugeze ku iherezo ryabwo. Danieli yatubwiye icyo dukwiliye gutegereza. Yego, ni Ubwami bwa Kristo, bugomba gutegeka amoko yose y’abantu niryo rya ‘buye’ ryomowe ku ‘musozi’ w’ubutegeka bw’ikirenga bw’ibiliho byose bwa Yehova lizikubita ku birenge bya cya gishushanyo giteye ubwoba maze likazagusha kandi ligasenya inyubako yose y’ubutegeka bwa muntu butsikamira abandi. Icyo kintu nicyo kizatangira ‘igihe cy’umubabaro utigeze ubaho kuva aho habereyeho icyitwa ishyanga kugeza icyo gihe’. Aliko hazahita hakulikiraho igihe gitangaje kuruta ibindi byose byo mu mateka ya muntu, ni ukuvuga ingoma y’imyaka igihumbi ya Kristo. Muli iki “gihe cy’imperuka”, mbese umukristo nyawe ashobora gukomeza kwicarira akitegereza uko ibintu bigenda gusa, ntiyiyumvemo ko agomba gushyigikira ubutegetsi bwa cyami? Iki nicyo gihe cyo kwerekana uruhande tulimo: urwa Yehova cyangwa se urwa Satani.—Dan 2:44, 45; 7:14; 12:1, 4.
24. Ni bantu ki bazakomeza kubaho? Kubera iki?
24 Nk’uko bivugwa muli 1 Abatesalonike 5:1 ntidukeneye yuko batwandikira icyo alicyo cyose ku byerekeye ibihe n’iminsi. Byose bili mu Ijambo ly’Imana. Icyo dusabwa ni ‘ugucukumbura’. Dukore icyo Paulo atubwira mu Abaheburayo 10:35-39, agira ati; “Nuko rero ntimut’ubushizi bg’ubgoba bganyu, bufit’ingororan’ ikomeye. Kuko mukwiriye kwihangana, kugira ngo ni mumara gukor’ iby’Imana ishaka, muzahabw’ibyasezeranijwe. Haracyasigay’igihe kigufi cyane, Kand’uzaza, ntazatinda. Arik’umukiranutsi wanjy’azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubir’inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira. Aliko twebgeho ntidufite gusubir’inyuma ngo turimbuke, ahubgo dufite kwizera, kugira ngo tuzakiz’ ubuzima bgacu.” Nimucyo rero twizere Ubwami bw’Imana mu buryo burambye, maze uko kwizera kudutere gukora!
“Ubwami bwʼisi bubaye ubwʼUmwami wacu nʼubwa Kristo we, kandi azahora ku ngoma iteka ryose.”—Ibyah 11:15.
[Imbonerahamwe/Amafoto yo ku ipaji ya 12]
INSHAMARENGA KU BUHANUZI BWA DANIELI BWEREKEYE KU BWAMI
Igishushanyo kinini
(Danieli 2:31-45)
Inyamaswa enye nini cyane
(Danieli 7:2-22)
BABULONI
guhera muri 625 mbere y’igihe cyacu.
ABAMEDI N’ABAPERESI
guhera muri 539 mbere y’igihe cyacu.
UBUGEREKI
guhera muri 331 mbere y’igihe cyacu.
ROMA
guhera muri 30 mbere y’igihe cyacu.
UBWONGEREZA N’AMERIKA
guhera muri 1763 igihe cyacu.
AMASHYAKA YA RUBANDA YIFZA AMAHINDUKA AKOMEYE
Agahembe gato kamera
(Danieli 7:8)
Ampereri Konsitantini (312-337) ashinga kapitali y’iburasirazuba maze acana na Roma; Roma niyo yakomotsemo ubutware bw’igihangange bw’abongereza n’abanyamerika
Heneriko wa munani acana imishyikirano na Roma (mu 1534 w’igihe cyacu rusange)
Ku ngoma ya Elizabeti wa mbere (1558-1603), Ubwongereza butangira kurandura ya mahembe atatu: Esipanye, Hollandi n’Ubufransa