Nimuhe Imana umwanya mu mubano w’ishyingirwa wanyu
“Umugozi wʼinyabutatu ntucika vuba.”—Umubg 4:12.
1. Ni ilihe hame lya Bibiliya livugwa muli Zaburi 127:1, lishobora kwerekezwa no mu mubano w’ishyingirwa?
IBYANDITSWE bitsindagiliza kenshi ko ali ngombwa guha Yehova umwanya mu byo dukora byose. Zaburi 127:1 hatubwira ngo: “Yehova iy’atari we wubak’inzu, Abayubaka baba baruhir’ubusa. [Yehova] iy’atari w’urind’umudugudu, umurinz’abera maso ubusa.” Amteka maremare y’ishyanga ly’Isiraheli agaragaza ukuli kw’ilyo hame. Igihe Abisiraheli bahaga Imana umwanya mu bikorwa byabo bayiyegulira mu bulyo bwihaliye, imihati yabo yo kwilinda abanzi babo yarahirwaga. Aliko iyo bateshukaga ugusenga kuboneye bagakulikira imana zindi, mu by’ukuli abalinzi babo balindiraga ubusa imidugudu yabo. Ilyo hame lireba n’ibyerekeye umubano w’ishyingirwa.
IMPANO IHEBUJE YʼISHYINGIRANWA
2. Ni kuki dushobora kubona ishyingirwa nk’impano itangaje?
2 Mu Ijambo lyayo, Imana yigaragaza nka Nyili ‘ugutanga kose kwiza n’impano yos’itunganye’. (Yak 1:17) Mu mubare w’uko gutanga kwiza n’impano zitunganye, halimo n’impano y’ineza y’ishyingirwa. Mbega ubulyo lishobora kuba isoko y’umunezero! Mu by’ukuli lili mu migisha ikomeye Umuremyi yahaye abantu. Ntibitangaje ko igihe Adamu yabonye Eva, yavuganye ibyishimo ati: “Uyu n’igufka ryo mu magufka yanjye, n’akara ko mu mara yanjye; azitw’Umugore, kuko yakuwe mu Mugabo.”—Itang 2:23.
3. Umuhanga umwe mu by’amategeko yavuze iki ku mpano y’Imana y’umubano w’ishyingirwa?
3 Adanu yashoboraga kwishima kuko ahawe umufasha umukunda, umuntu bahuje ubwoko yashoboraga kuganira nawe, gukorana nawe akazi n’imishinga; mu by’ukuli Eva yali amubereye icyuzuzo nyacyo. Ibyishimo byo mu mubano w’ishyingirwa ni igihamya cy’ubwenge n’urukundo by’umuremyi wacu. Umuhanga mu by’amategeko I. Linton yitwaje neza ubulyo Imana yaremyemo umugabo n’umugore nk’icyemezo cy’uko tutabayeho mu bulyo bw’ubwihindulize (evolution). yaranditse ati:
“Ineza n’ubuhanga butagira imipaka bw’Imana yavuze yuko atali byiza ko umugabo abaho wenyine bihora binyuzuzamo ugushimira no gutangara, kandi mbibonamo igihamya kigaragara cy’irema lifite umugambi. Reba ukuntu yahanze mu mutima w’umugabo gukunda umugore no mu mutima w’umugore ishyiramo gukunda umugabo. Yabahaye gusa mu by’ubwenge, ibyiyumvo no mu mubili, bihagije ku bulyo bashobora kwumvikana, aliko kandi bakaba batandukanye ku bulyo bashobora kwuzuzanya n’umuntu akita ku wundi. Amahoro n’umunezero bituruka mu mubano w’ishyingirwa. Igihe Imana ifitemo umwanya biduha kwiyumvisha ububasha n’ubuhanga bw’Imana bwo kuvukisha umunezero.” (Umuhanga mu by’amategeko agenzura Bibiliya mu cyongereza). Wite kuli ayo magambo dusomyemo ngo: “Igihe Imana ifitemo umwanya.“umubano wacu w’ishyingirwa uzagira umunezero niba Imana ifitemo umwanya.
4. Kuki twavuga yuko umubano w’ishyingirwa ali igihamya cy’ukutarobanura ku butoni kw’Imana?
4 Impano cyangwa umugisha w’ishyingirwa ni igihamya cy’ukutarobanura ku butoni n’ubutabera bw’Imana. Ibyo tubivugiye iki? Ni impano’itangaje? ko ibyishimo byinshi bituruku mu mubano w’ishyingirwa igihe Imana ifitemo umwanya bidaterwa n’ibyo isi ihimbaza: imali (ubutunzi bw’ibintu), ubumenyi buhunitse, imbaraga cyangwa uburanga bwiza. Ibyishimo by’umubano w’ishyingirwa kandi si ikintu kigenewe abantu b’ibara runaka cyangwa b’ishyanga runaka bonyine, cyangwa ngo bibe bigenwa n’imimerere y’umwuka w’akarare aka n’aka, Ntacyo bihindura kuba abantu babili bashakanye baba mu turere dukonja cyane two haruguru no hepfo cyane h’isi cyangwa mu turere two hagati y’ubuso bw’isi dushyuha.
NIMUHE IMANA UMWANYA
5, 6. Guha Imana umwanya mu mubano w’ishyingirwa bikubiyemo iki?
5 Salomoni yaranditse ati: “Ababiri barut’umwe, kuko babon’ ibihembo by’imirimo yabo. (. . .) Kand’umugozi w’inyabutatu ntucika vuba.” (Umubg 4:12). Umubano w’ishyingirwa ushobora kugereranywa n’umugozi uhambiliye abantu babili bashakanye umwe ku wundi: niduha Imana umwanya muli uwo mubano ubwo uhinduka rwose “umugozi w’inyabutatu [udacika] vuba”. Aliko se guha Imana umwanya mu mubano w’ishyingirwa bishaka kuvuga iki? Ubusanzwe abantu babili bashyingiranywe baba bashaka gushimishanya no guhazanya ibyo bakeneye bya kamere. Umugabo yifuza gishimisha umugore we, kumuha ibimunezeza, ibintu bya ngombwa bimutera kugubwa neza, n’umutekano. Umugore mu ruhande rwe, agerageza guha umugabo ibyo akeneye no gukora ibyo ashoboye byose kugirango amunezeze, nk’uko Pawulo ubwe yabyiboneye (1 Kor 7:33, 34). Guha Imana umwanya mu mubano w’ishyingirwa ni ukuvuga rero ko ali uguhuza n’ibyo itegeka abashyingiranywe. Mu ncamake, ibyo isaba ni ibi: “Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko bikwiriy’ abari mu Mwami wacu. Bagabo, namwe mukund’abagore banyu, ntimubasharirire.”—Kolo 3:18, 19.
6 Guha Imana umwanya mu mubano w’ishyingirwa bishaka kuvuga kandi ko abashakanye bakwiliye gushyikirana mu bulyo bwegeranye cyane kandi bulimo Igishyuhirane na Yehova Imana no kutareka na limwe kuyisabira hamwe bombi. Nimujye muyibwira ibyishimo byanyu, akababaro kanyu, ibibaca intege n’ibigeragezo byanyu. Mushake uko mwayiha kunyurwa no kwishima mu mutima, nk’Umuntu nyakuli. Dusoma muli Zaburi 147:11 dutya: “Yehova anezererwa abamwubaha.” Imana itubwira kandi mu Imigani 27:11 ko dushobora gushimisha umutima wayo mu myifatire y’ubwenge yacu. Dushaka rero kwita no ku bulyo yiyumva iyo itubona dukora ibintu, si ku byo idusaba gukora byonyine. Guha Imana umwanya mu mibereho y’ishyingirwa ni ubulyo butuma irushaho gukomera kandi nanone ni icyemezo cyo kugira umunezero n’ihirwe. Ni koko, ni ubulyo bwo guhindura iyo mibereho “umugozi w’inyabutatu [udacika] vuba.”—Umubg 4:12.
INEZA NI IBWILIZA LY’IMANA
7. Kuki abashakanye bagomba kugilirana ineza niba bashaka ko Imana igira umwanya mu mubano wabo?
7 Mu mico Imana isaba ibiremwa byayo byo ku isi, halimo umwe w’ingenzi mu bulyo bwihaliye ku bantu bashyingiranywe — ni ineza. Yehova Imana ubwayo iduha urugero, kuko Ijambo lyayo litubwira ko “igirira nez’ababi n’indashima“. (Luka 6:35) Livuga inshuro zirenga ijana “ubuntu” bwayo n’inshuro hafi magana abili “ineza y’umutima’ yayo (MN). Kugira ngo iyo Mana igire umwanya mu mubano w’ishyingirwa, tugomba gukulikiza inama yo mu Abakolosai 3:12, havuga ngo: Mwambar’umutima w’imbabazi, n’ineza, no kwicisha bugufi, n’ubugwaneza, no kwihangana.”
8. Uburyo bumwe bw’ibanze kurusha ubundi kandi bworoshye bwo kugilirana ineza mu bashakanye ni ubuhe?
8 Dushobora rero gukoresha dute ineza kuli mugenzi wacu tubana no guha Imana umwanya mu mubano w’ishyingirwa muli ubwo bulyo? kugira ineza ku muntu ni ukuvuga kumukorera, ni ukuvuga guhihibikanira ibyamuha kumererwa neza. Nk’uko ubusanzwe tudakunda kuba twenyine, ubulyo bumwe bw’ibanze kandi bworoshye bwerekana ineza ku muntu washatse ni ukumuba hafi no kwifatanya nawe. Kuba hamwe byonyine, kuli bo bibatera inkunga, umwe n’undi bakumva bakunzwe kandi bishimiwe. Ku byerekeye abantu babili batandukanye bali baramaze lmyaka myinshi babana, basanze ko umugore yakundaga gufata ibiruhuko birebire atali kumwe n’umugabo we.
9, 10. (a) Vuga bimwe mu bintu abashakanye bazifuza gukorera hamwe? (b) Abashakanye bashobora kandi kugilirana ineza umwe n’undi bate?
9 Kuba hamwe ni byiza, aliko icyiza kurushaho ni ugukorera hamwe uko bishoboka kwose. Uliho ulisomera Bibiliya wenyine? Ni kuki utayisomera umugore wawe n’ijwi liranguruye? Ulitegulira se kujya mu materaniro y’abakristu? Kuki, niba bishoboka rwose, utabikorana na mugenzi wawe mwashakanye? Bagabo, mbese mwanditswe muli programu y’iteraniro? Kuki utakwitoza disikuru yawe n’ijwi liranguruye imbere y’umugore wawe? Mwicarane mu iteraniro umwe iruhande rw’undi, ndetse no mu bihe bindi. Mujye mwifatanyiliza hamwe mu kubwiliza inzu ku nzu. Ibyo byose ni ubulyo bwo kugira ineza, bwo gukomeza umubano w’ishyingirwa no guha Imana umwanya muli wo.
10 Na none ni igihamya cy’ineza kuli mugenzi wawe mwashakanye kuganira nawe, kumubwira byose bili mu mutima wawe no mu bwenge bwawe, Si ukwungurana ibitekerezo cyangwa kubwirana inkuru gusa, ahubwo no gusangira ibyo twiyumvamo. Mujye mwibuka gushyira ibintu byubaka mu biganiro byanyu, nk’uko uyu mugani uvuga ngo: “Ururimi rw’umunyabgenge rurakiza.” (Imig 12:18). Abantu babili bashakanye ntibaba umubili umwe gusa, ahubwo bali bakwiye no kuba umwuka umwe n’umutima umwe, nk’uko rwose Yezu yasabye ko abigishwa be baba umwe (Yoh 17:21). Kandi rero, ubwo bumwe ntibwashoboka batavugana, batabwirana amakuru.
11. Ni iyihe nama nziza cyane ya Bibiliya abashakanye bazajya bakulikiza igihe umwe yababaje undi?
11 Kuganira ni ikimenyetso cy’ineza cyane cyane nk’igihe habayeho kutumvikana cyangwa umwe mu bashakanye yababajwe n’ikintu runaka. Mu byerekeye imibanire y’abantu n’abandi, Yezu yatanze ihame abashakanye bibagirwa cyangwa batitaho kenshi, bikabahinduka, Mbese, wiyumvamo ko mugenzi wawe atakugiliye neza cyangwa ko yaguhohoteye? icyo gihe, dukulikije Matayo 18:15, gira ubugabo maze ushake igihe gikwiye cyo kumubaza impamvu yabimuteye, mu bwitonzi no mu neza. Wibuke gukulikiza imyifatire nk’iy’umwamikazi Esiteri wagize amakenga ategura umugabo we kuzilikana cyane mbere yo kumushyikiliza ikibazo gikomeye (Esiteri 5:1-8; 7:1-10). Cyangwa se, nk’uko bavuga mu gifaransa, umupira waba uli mu kibuga cyawe, ni ukuyuga ko ali wowe waba wacumuye ku wo ukunda? Icyo gihe, ntukabyirengagize, ahubwo garagaza iyo ngorane wicisha bugufi, ufite ubwitonzi n’ineza, nk’uko bivugwa muli Matayo 5:23, 24. Nubigenza utyo, umunezero n’ubusabane n’mahoro bizagaruka mu rugo rwawe.
12. Ni kuki ali ngombwa kwumva uwo mwashakanye igihe avuga?
12 Aliko kandi, ineza si ukuvuga no kuganira hamwe byonyine; ineza ni no gutega amatwi wubashye uvuga, wita ku byo mugenzi wawe mwashakanye akubwira. Hali umuntu wavuze ukuli rwose ko kwumva (gutega amatwi) ali ubuhanga, Dushaka gutega amatwi, tutagamije gusa gusobanukirwa amagambo, ahubwo no kumenya ibyiyumvo by’umutima, Ndetse ikirenzeho, kugira tube abumva neza, dukwiye kwumva n’ibyo uwo twashakanye atavuga. Ni koko, abagabo n’abagore bakwiliye kumenya kwumva. Gutega ugutwi urangaye kandi mugenzi wawe akubwira ni ukutagira ineza. Limwe na limwe ni iby’ukuli ko uvuga aba asa n’utekereza n’ijwi liranguruye ali ntacy’ashaka kubwira undi rwose. Ibyo biramutse bibaye ingorane; ufate akamenyero ko kubwira mugenzi wawe ubanje kumuvuga mu izina cyangwa ugatangiz’ imvugo runaka y’urukundo.
13. Mu bantu bashakanye, ni ubuhe bulyo bwiza kurusha ubundi bwo kugilirana ineza?
13 Hanyuma, ubulyo bwiza burusha ubundi bwose bwo kugira ineza mu mubano w’ishyingirwa ni ugukulikiza iyi nama y’lntumwa: “Mugirirane neza, mugiriran’imbabazi, mubabariran’ibyaha, nk’ukw’Imana yabababariye muri Kristo.” (Efe 4:32). Igihe ubabalira, ntukabikore n’umutima uhatwa, ahubwo “ugir’imbabazi, azigire anezerewe”. (Rom 12:8.) lcyo gihe Iman’izagira umwanya mu mubano wawe w’ishyingirwa, kuko dusoma yuko ‘ibabalira rwose pe. (Yes 55:7.) Niba tubabalir’amakosa y’uwo twashakanye, tuzashobora kwilingira mu bulyo bworoshye ko azatubabalira natwe ubwacu nidukora amakosa. Ntabwo byavuzwe nta mpamvu, ko umubano w’ishyingirwa ulimo umunezero ali “ubwifatanye bw’abantu babili biteguye kubabalira”.
MUGILIRANE UMURAVA
14. Ni uwuhe muco wundi abakristu bakwiliye kwerekana niba bashaka ko Imana igira umwanya mu mubano wabo?
14 Ijambo ly’Imana ligaragaza ko Umuhanzi walyo ali Imana ikiranuka kandi y’intabera. Livuga liti: “lcyo gitare, umurimo wacy’uratunganye rwose, Ingeso zacyo zose n’izo gukiranuka ni Imana y’inyamurava, itarimo gukiranirwa, Ic’imanza zitabera, iratunganye.” (Guteg 32:4). Kugira ngo Imana igire umwanya mu mubano w’ishyingirwa wacu, dukwiliye rero, natwe, gukorana ubukiranutsi n’ubutabera n’umurava, ni ukuvuga gukulikiza ili tegeko lya zahabu likulikira: “Uko mushaka kw’abantu babagirira, ab’ariko mubagirira namwe.”—Luka 6:31.
15. Ni mu bihe bintu cyane cyane umugabo n’umugore bakwiliye kugiramo umurava (ubwangamugayo) umwe ku wundi? Ni iyihe mimerere ituma gukulikiza uwo muco bigorana?
15 Umurava ureba ibintu byinshi. Birumvikana ko umurava ali ngombwa mu bibazo by’amafaranga, bishobora kuvukamo ingorane nyinshi ku bagabo kimwe no ku bagore. Aliko urakwiye no mu bice by’ingenzi cyane, cyane mu bibazo by’imishyikirano y’imyanya y’ibitsina. Ku mugabo biroroshye ko yakwemerera ibyifuzo bye kuzerera hilya no hino, bitewe ahanini n’ibishuko byinshi bimugeraho buli munsi biturutse ku bantu b’ingeso mbi n’ibitangazamakuru. Aliko kimwe n’uko Yehova Imana — ‘uwo izina lye ali Ufuha’ — isaba abagaragu bayo kuyisenga mu bulyo yihaliye, ni ko no mu mishyikirano y’imyanya y’ibitsina, abagabo n’abagore bafite uburenganzira bwo kwihalira imishyikirano y’imyanya y’ibitsina y’abo bashakanye, kandi bategekwa nabo ubwabo kubigenza batyo nyine (Kuva 34:14). Kuli ibyo, Imigani 5:15-20 hagira abagabo inama idahisha, ikomeye kandi isobanutse. Mu ruhande rwabo, abagabo bakwillye kwubahiliza inama Paulo abagira muli 1 Abakorinto 7:3-5 kandi batitwaza inshingano zo mu mubano w’abashyingiranywe nk’ubulyo bwo kwibonera umwenda cyangwa ikindi kintu bifuza.
“A·GAʹPE”—URUKUNDO RUTIKUNDA
16. Ni nde utanga urugero mu byerekeye kugaragaza a.ga’pe? Kuki uwo muco ali uw’ingenzi cyane?
16 Yehova Imana niyo rugero rwiza rw’urukundo rashingiye ku mahame rutalimo kwikunda, urwo Abagereki bitaga a.ga’pe. Niyo mpumvu dusoma ko Imana ali “urukundo“. Kugira ngo bahe Imana umwanya mu mubano wabo w’ishyingirwa, abashakanye bakwiliye rero kugira, usibye rwa rukundo rushingiye ku mibili ikururana n’ibyifuzo by’imyanya y’ibitsina (eʹros) na rwa rundi ruterwa n’uko abantu bahuje ibitekerezo (phi·liʹa), urukundo rushingiye ku mahame rutalimo ubwikunde. Urwo rukundo ruzalinda ubumwe bw’urugo, n’ubwo za nkundo z’ubulyo bubili zadohoka.—1 Yoh 4:8.
17. Ubusobanuro bwa Paulo ku byerekeye inshingano z’abashakanye butwigisha iki?
17 Muli 1 Abakorinto 13:4-8 intumwa Paulo isobanura neza cyane uko urwo rukundo rwigaragaza. Yaranditse ati: “Urukundo rurihangana, rukagira neza, urukundo ntirugir’ishyari, urukundo ntirwirarira, ntirwihimbaza; ‘ntirukor’ibitey’ isoni, ntirushak’ibyarwo, ntiruhutiraho; ntirutekerez’ikibi ku bantu: ntirwishimira gukiranirwa kw’abandi, ahubgo rwishimir’ ukuri; rubabarira byose; rwiringira byose; rwizera byose; rwihanganira byose. Urukundo ntabgo ruzashira.” Tumaze gusoma iyo mirongo yo muli Bibiliya, duhita dufata umwanzuro yuko umukristu mwiza agomba kuba umugabo cyangwa umugore mwiza. Mu ruhande rundi, kudahirwa mu mubano w’ishyingirwa biteza umugayo umukristu. Ingorane zo mu mubano w’abashyingiranywe zigomba kubonwa nk’umwanya wo kwitoza imbuto z’umwuka, inkuru muli zo akaba ali urukundo (Gal 5:22, 23). Ibuka ko “URUKUNDO RUDASHIRA”.
18, 19. (a) A·gaʹpe ikwiliye kugaragazwa ite ku mugore? (b) Umugabo agenzereza ate umugore we niba ashaka gukulikiza a.ga’pe?
18 Ku mugore, urukundo rutikunda rushingiye ku mahame rugomba kugaragara rute? Agomba kwemera umugabo We nk’umutware we (Efe 5:22-24). Ntibyoroshye iteka, aliko urukundo ruzabimufashamo. Ruzafasha umugore gushyira imbere inyungu z’umugabo we kuruta ize. Niko ushobora kubona abagore bafite urukundo, nko mu gihe umugabo we yategetswe na muganga kulya ibyokulya runaka gusa, bareka guteka ibiryo bindi atashobora kulyaho. Baba bazi ko ibyo ntacyo bibatwaye ndetse ko nabo bishobora kubagilira neza.
19 Noneho se umugabo azakora iki ngo yuzuze ibyo urukundo rumusaba. Azakulikira iyi nama: “Bagabo, mukund’abagore banyu, nk’uko Kristo yakunz’ Itorero, akaryitangira. Uko ni kw’abagabo bakwiriye gukund’abagore babo nk’imibiri yabo.” (Efe 5:25, 28). Mbega inshingano umugabo afite! Mbese, ntiyita cyane ku mubili we kandi ntashaka kuwugabulira neza, kuwambika neza, kuwucumbikira heza, kuwuha ikiruhuko, kwidagadura no gukoresha igihe mu bintu by’umwuka? ‘Umugore we nawe akeneye kwitabwaho atyo. Ntazamukoza isoni mu ruhame, kimwe n’uko nawe ubwe atabyigilira. Kuko amukunda nk’umubili we, azabana nawe mu bulyo bukulikije ubwenge, bishaka kuvuga yuko azamugilira impuhwe n’urukundo no mu bintu by’inkoramutima cyane by’umubano w’ishyingirwa. Ntakwiye na limwe kuregwa ko yahase umugore we kugirana nawe imishyikirano y’imyanya y’ibitsina.—1 Pet 3:7.
20, 21. (a) Ni ayahe mahame ya Bibiliya twakulikiza bikerekana yuko Imana ifite umwanya mu mubano wacu w’ishyingirwa? (b) Ni iyihe ngingo tuzagenzura mu cyigisho gikulikiyeho? Kubera iki?
20 Mbega ubulyo ishyingirwa ali isoko y’umunezero! Yesu ubwe yavuze yuko ‘gutanga bihesha umugisha kurusha guhabwa’, kandi ilyo hame lireba n’abantu bashakanye (Ibyak 20:35.) Mbega umwanya mwinshi abagabo n’abagore bafite wo kwitanga ubwabo, gutanga igihe cyabo, gutega amatwi n’ubwitonzi, gusangira ibitekerezo n’ibyiyumvo byo mu mutima no kugilirana ubuntu mu by‘umubilil. Hagati yabo hakulikizwa n’ili hame: “Ubiba nke, azasarura bike; naho ubiba nyinshi, azasarura byinshi.” Nimukulikize izo nama, Imana izagira umwanya mu mubano wanyu w’ishyingirwa.—2 Kor 9:6
21 Ikibabaje ni uko bibaho kenshi ko ishyingirwa ly’abantu bamwe litagenda neza, ndetse no mu bantu biyita abakristu bitanze. Nicyo gituma dukwiye kuganira mu buryo bweruye kuli iyi ngingo ikulikira: “Imana y’urukundo yanga gutana kw’abashakanya