Ibibazo by’abasomyi
● Mu mugani w’abakobwa cumi (Mat 25:1-13), ni nde utera urusaku avuga ngo: “Umukw’araje, nimusohoke mumusanganire?”
Ntabwo Yesu yavuze uwo aliwe. Mu muco w’ishyingirwa w’abaheburayo, nk’iryo Yesu yakoresheje mu mugani we, umukwe umugabo warongoye yabaga aherekejwe na bagenzi be cyangwa se inshuti ze z’abahungu (Yoh 3:29). Abo bashoboraga kubwira umuntu wese mu bategereje biliya birori bitangwa n’umukwe ko bigiye gutangira. Aliko rero, ntibyali ngombwa ko Yesu avuga muli uwo mugani baliya bagenzi b’umukwe. Kuba bahali nabyo ntacyo byashushanyaga. Icy’ingenzi cyali uko bateye urusaku rwo kuburira ba bakobwa, bikaba byarabateye kugira icyo bakora (kwitegura).