Amamiliyoni y’abantu baritegura kubaho iteka kw’isi
1. (a) Ni ayahe magambo Yesu yabwiye Marita w’i Betania amamiliyoni y’abantu bagomba kwitaho cyane? (b) Ni ikihe gice cy’ayo magambo bibukana cyane ubuhahamuke kandi kuki?
AMAMILIYONI y’abantu baribo ubu bazirikana kwibuka aya magambo ya Yesu Kristo yabwiye Marita w’i Betania: “Izuka, n’ubuzima ni jyewe; unyemera wese kabone naho yaba yarapfuye azagira ubuzima; kandi uliho wese ntabwo azapfa bibaho.” (Yohana 11:25, 26). Ayo mamiliyoni y’abantu bashaka kuzabaho iteka mw’isi y’ubukiranutsi babonana ubuhahamuke ko iki gihe gihuje n’amagambo ya Yesu ngo: “Uriho wese, kandi unyemera ntabwo azapfa bibaho.”
2. (a) Yesu akiri kw’isi, ni bande yabereye “izuka’’? (b) Mu kiganiro Yesu yagiranye na Marita, n’ikihe gihe Yesu yavugaga, kandi kuki yari kuzabera “ubuzima”, n’amamiliyoni y’abantu bazaba bakiriho kw’isi?
2 Na mbere Yesu akiri kw’isi yerekanye ko ari “izuka’’ kuri Lazaro n’abandi bantu yazuye. Ariko rero ayo magambo yavuze amaze kuzura Lazaro yari yerekeye ibihe bya kure byari kuzasohora. Yesu yavugaga igihe yari kuzaba izuka n’ubuzima atari ku bigishwa be bahamagariwe guhabwa Ubwami bw’ijuru hamwe nawe gusa, ahubwo ari no ku bapfuye bari kuzaronka ubuzima buhoraho kw’isi iyoborwa n’Ubwami bwe. Naho ku bari kuzaba bakiri kw’isi igihe Ubwami bwe bwari kuzazira batagombaga kuzurwa; nabo Yesu yagombaga kubabera ’’ubuzima’’. Kuki se? Kubera ko ubundi Kubera ko bari kuzahora mu rubanza rw’urupfu rwatewe n’imimerere yuzuye ibyaha twarazwe na Adamu kubera ugusuzura kwe. Bari kuzahora ari abaciriwe urwo gupfa.
3. Ni uwuhe muco abantu bagomba kwerekana kugirango Yesu Kristo ababere “ubuzima” kandi uwo muco bawerekana bate?
3 Umwami Yesu Kristo abera “ubuzima” abantu bariho ubu iyo bamwizera, bakanerekana ukwizera kwabo mu bikorwa. Muri iyi ndunduro ya gahunda y’ibintu kimwe muri ibyo bikorwa ni ugukorana umurava isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yesu buri muri Matayo 24:14, ari bwo: kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana mbere ko imperuka y’iyi gahunda iza (Matayo 24:3; Mariko 13:3, 4). Abantu bafite ukwizera bazarokoka iherezo ry’iyi gahunda y’ibintu, kandi bategeranije ishyushyu kwinjira muri paradizo izasubizwaho, ntibazaba bagipfuye bibaho (1 Yohana 2:17). Bazasubira mu minsi y’ubuto bwabo, mu butungane Adamu umuntu wa mbere yari afite. Dufite rero impamvu zo kwemera ko amamiliyoni y’abantu ubu bariho bashobora kwilingira kuzakomeza kubaho kw’isi batabanje gupfa.
4. (a) Ni ubuhe buhanuzi butuma abantu bagira ibyiringiro byo kuzakomeza kubaho batabonye urupfu? (b) Ni uwuhe “mubiri” uzarokoka ngo winjire muri gahunda nshya y’ibintu?
4 Yesu yashyizeho urufatiro rw’ibyo byilingiro igihe atanga ubuhanuzi ku gihe cy’impagarara cyitigeze kibaho kizarangiza “indunduro ya gahunda y’ibintu”. Yaravuze ati: “Koko rero hazaba amagorwa akomeye, atigeze kubaho kuva mu ntangiriro y’isi kugeza ubu, kandi atazongera kubaho ukundi. Ndetse yabaye iyo minsi itageruwe, nta mbuto ya muntu yajyaga kuzarokoka, ariko ku mpamvu y’abatowe, iyo minsi izagerurwa”. (Matayo 24:21, 22). Iyo minsi “y’amagorwa akomeye” izagerurwa, nibwo imbuto y’umuntu izarokoka ikinjira muri gahunda nshya. Abazaba bari muri iyo mbuto ni abandi bantu batari abatowe bazaba bakiri kw’isi, bategereje gukuzwa mu Bwami bwa Yesu Kristo. Abo bantu bazaba barokotse amagorwa akomeye bazinjira muri gahunda nshya y’ibintu izategekwa n’[uzababera umubyeyi uhoraho].—Matayo 24:31; Mariko 13:20, 22, 27; Ibyahishuwe 17:14; Yesaya 9:6, 7.
Inyamaswa mbi y’inkazi
5. Umwana w’Intama wicaye ku ntebe afite iki mu ntoki, kandi ni amazina ya bande yanditse muri icyo gitabo?
5 Ni izina ryande rizaba ryanditswe “mu gitabo cy’ubuzima” kivugwa mu Byahishuwe 17:8? Mbese ni iryacu? Uwo murongo urimo ukutuburira kudufitiye akamaro, uravuga ngo: “Inyamaswa wabonye yigeze kubaho ariko ntikiriho; kandi igiye kuzazamuka iva ikuzimu, ijye kurimbuka. Abatuye isi rero, bene amazina atanditswe mu gitabo cy’ubuzima kuva kuremwa kw’isi, bazatangara nibabona inyamaswa yahozeho, ikaba ariko itakiriho.”
6. (a) Ni ryari “Inyamaswa y’inkazi” y’incamarenga yamanutse ikuzimu, kandi yagarutse imeze ite? (b) Ni iyihe myifatire mibi tugomba kwirinda?
6 Iyo “nyamaswa y’inkazi” mu nshamarenga ni Inama mpuzamahanga. Yaguye ikuzimu, ari byo kuvuga ko yahagaritse ibikorwa byayo, mu Ntambara ya kabiri y’isi muri 1939-1945, irongera irasohoka nyuma y’intambara, yitwa Umuryango w’Abibumbye (ONU). Kuva mu wa 1945, hariho imimerere mibi mw’isi ishobora gutera ingaruka mbi ku wiringira wese kuzabaho iteka kw’isi izaba yahindutse paradizo. Ashobora gutwarwa agafata imyifatire yatuma atuzuza ibitegetswe ngo izina rye ryandikwe mu “gitabo cy’ubuzima”. Niyo mpanvu tugomba kugira “ubwenge bwifitemo ubuhanga” kugirango tugire imyifatire myiza imbere y’iyo “nyamaswa y’inkazi” y’incamarenga.—Ibyahishuwe 17:9.
7. (a) Inyamaswa y’inkazi y’urugina yo mu Byahishuwe igice cya 17 yerekanwa ite mu Byahishuwe igice cya 13? (b) Ni mu buhe buryo “ishusho y’inyamaswa y’inkazi ya kamere, kandi imitwe irindwi yerekana iki?
7 Nyamaswa y’inkazi” y’incamarenga yo mu Byahishuwe igice cya 17, ifite ibara ry’urugina, ni ishusho ry”’inyamaswa y’inkazi” ya kamere ivugwa mu Byahishuwe igice cya 13. Ni ishusho“y’inyamaswa y’inkazi koko”. (Ibyahishuwe 17:3; 13:14—18) Kimwe n’inyamaswa ya kamere, “iyo shusho y’inyamaswa y’inkazi” ifite imitwe indwi ishushanya “abami barindwi”. “Abami” batanu b’incamarenga baguye bakurikiranye ni Egiputa, Asiriya, Babuloni, Mede na Persi, Ubugereki bwashinzwe na Alegisanderi Mukuru. “Umwami” wa gatandatu yari Ubwami bw’Abaromani mu gihe cy’intumwa Yohana. Amateka yemezako Ubuhangange bw’Abongereza n’Abanyamerika bukomatanije ari “umwami” wa Karindwi wagombaga kuza nyuma y’ibihe bya Yohana. Hanyuma, “umwami” wa munani ariwe inyamaswa y’inkazi y’urugina, “ishusho” y’inyamaswa y’inkazi yambere, yabanje ikaza ari Inama y’Amahanga (Societe y’Amahanga).—Ibyahishuwe 17:9-14.
8. (a) “Amahembe cumi” y’inyamaswa yerekana iki? (b) “Amahembe cumi” azategekana n’inyamaswa y’inkazi y’incamarenga igihe kingana iki, kandi abatangarira ya nyamaswa kandi bayishimira bizabagendekera bite?
8 Naho “amahembe icumi” ari ku mitwe irindwi y’inyamaswa y’inkazi y’urugina, baratubwira ko ishushanya “abami icumi” ari ukuvuga ibihugu by’ibihangange muri politiki bigize Umuryango w’Abibumbye. Abo bami bazabona ikuzo cyangwa ubutware mw’isi igihe gito cyane, “nko mw’isaha”. Ibyo kandi biratwereka ko abatangariye izuka “ry’ishusho y’inyamaswa y’inkazi” kandi bakayishyigikira bafite igihe gito cyane. Ntabwo amazina yabo ari “mu gitabo cy’ubuzima”. Abatifuza lero gupfa ahubwo bashaka kuzakomeza kubaho kw’isi ntabwo bazifatanya n’abaramya “ishusho y’inyamaswa y’inkazi”.
9. Ubu ni bande biteguye kurwana intambara, kandi bizabagendekera bite?
9 Ubu ingabo ziri ku murongo zitegereje imirwano. “Amahembe cumi” yiteguye gutera. Turasoma mu Byahishuwe 17:14 ngo: “Abo bazarwanya Umwana w’Intama, maze Umwana w’Intama azabatsinde, kuko ari we Umutegetsi w’Abategetsi n’Umwami w’Abami. Kandi abahamagawe, abatowe n’abayoboke bazatsindira hamwe nawe.” Ibyo biratwereka ko abahamagawe, abatowe n’abayoboke bakiri kw’isi bazaterwa “n’amahembe cumi”. Ibyo ari byo byose, ayo mahembe azatsindwa n’Umwana w’Intama. Ni ukuvuga ko “Ishusho y’Inyamaswa y’inkazi” izagomba “kujya mu kurimbuka kwayo”. (Ibyahishuwe 17:8). Abantu bashyigikiye, bishimiye kandi batera inkunga iyo nyamaswa y’inkazi nabo bazarimbuka. Amazina yabo ntabwo yanditswe mu “gitabo cy’ubuzima”.
10. Abasigaye mu batowe n’abahamagwe bagomba kwerekana iki?
10 Nubwo muri iyi minsi abasigaye kw’isi mu bahamagawe, mu batowe no mu bayoboke ari bake, ntabwo bafite ubwoba. Ariko rero, nabo bagomba gukomeza kuba indahemuka kugeza ubwo Kristo azatsindira burundu “ishusho y’inyamaswa y’inkazi” n’inyamaswa y’inkazi ubwayo n’abayisenga bose bari kw’isi. Rizaba ari iherezo ry’isi! Ariko ikiremwa muntu kizarokoka.
“Amamiliyoni y’abantu bazarokoka”
11. Twahera ku ki tuvuga ko “amamiliyoni y’abantu bariho ubu batazapfa bibaho, ariko ko bazabaho iteka kw’isi”, kandi n’iki gituma twizera ibyo?
11 Umutwe “Amamiliyoni y’abantu bariho ubu ntibazapfa bibaho”, ujya utangaza abantu bamwe, ntabwo waturutse mu mibare y’abantu bashobora kuvuga ko ari umwe ku gihumbi uzarokoka. Yehova Imana Isoko y’ubuzima bwose, ntabwo afata ibyemezo bikomeye ahereye ku bintu nk’ibyo. Ntabwo ariko yabigenje igihe umwuzure urimbura isi mu gihe cya Noha. Nta n’ubwo ariko bizamera muri iki gihe. Ibimenyetso biturutse kuri Bibiliya bituma tugira ibyiringiro ko “amamiliyoni y’abantu bariho ubu bazarokoka”.
12. Muri 1935, ni bande bemeye kujya ku ruhande rw’abahamagawe, abatowe kandi bizerwa; kandi bayerekanye bate?
12 Imyaka ine mbere ko Intambara ya kabiri y’isi iba na mbere ko “ishusho y’inyamaswa y’inkazi” ijya ikuzimu, ari byo kuvuga ahameze nk’urupfu, kw’isi hari hakiri abantu bashobora kujya ku ruhande rw’Umwana w’Intama badashidikanije, nkuko abasigaye mu bahamagawe, batowe kandi b’abayoboke bari barabigenje. Muri uwo mwaka, 1935, igihe haba iteraniro rikomeye ry’akataraboneka ry’Abahamya ba Yehova i Washingitoni abo bantu berekanye neza ko bari ku ruhande rw’Umwami w’abami kandi ko batari hamwe “n’ishusho ry’inyamaswa y’inkazi”. Ubwo, abantu 840 muri bo barabatijwe ku mugaragaro, berekana ko bitanze ku Mana Yehova nta kwitangira. Ibyo babikoze abantu bari aho bamaze kumva disikuru “Umukumbi munini” yasobanuraga Ibyahishuwe 7:9-17. Bahise baboneraho vuba umwanya wo kuba abagize “uwo mukumbi munini”, aribo boza imyambaro yabo mu maraso y’Umwana w’Intama. Bavuye mu “magorwa akakaje”, Imana yohereje ibicishije muri Kristo “kw’ishusho y’inyamaswa y’inkazi” no ku “mahembe cumi”, kandi no ku bari ku ruhande rw’iyo nyamaswa.
13. (a) Ku basigaye mu batowe kubona ko iminsi “y’amagorwa akomeye” izaba “migufi” bisobanura iki? (b) Kubera ko abasigaye mu batowe bazarokoka ukurimbuka kw’iyi si bitubwira iki?
13 “Amagorwa akakaje” agomba kuba magufi kubera abo Yehova yahamagaye kandi yatoye (Matayo 24:21, 22). Ibyo rero bivuga ko abasigaye muri bo bazarokoka ayo magorwa kandi bakazaba abahamya b’igikorwa gikomeye Yehova azatsindishiriza ubutware bwe kw’isi no mw’ijuru (Yesaya 28:21). Kubera ko iminsi y’amagorwa izaba “migufi” kubera bo, biragaragara ko hari “icyitwa umubiri kizarokoka mu kurimbuka kw’iyi si kigakizwa, Ubwo abasigaye mu batowe bafite kurindwa na Yehova, bizatuma barokoka, “umukumbi munini” nabo bayobotse, bamaze kwitanga ku Mana bakanabatizwa, nabo bazarokoka kubera kurindwa n’Imana. Ubungubu, Abahamya ba Yehova benshi bari “mu mukumbi munini” bazarokoka mu “ntambara nini y’umunsi w’Imana Ishobora byose,” mu mimerere y’isi izitwa Harumagedoni.— Ibyahishuwe 16:14-16.
14. ” Umukumbi munini ” ugizwe n’abantu bangana iki kandi bangana bate ugereranije n’abatuye isi?
14 Ugereranije abatuye isi ni miliyari 4,6. Kuva muri 1935 rero abagize “umukumbi munini” bagomba kuba bariyongereye bakagera ku mamiliyoni menshi. Nibyo se koko? Urebye neza, abasigaye mu batowe, bageze ku duhumbi duke, ntibagaragara imbere y’ibihumbi by’Abahamya ba Yehova babatijwe kandi bafite umwete wo “kubwiriza inkuru nziza y’ubwami” kw’isi Yose ngo bube “ubuhamya ku mahanga yose”. (Matayo 24:14; Mariko 13:10). Dukurikije raporo zakoranywe isuku ku Ngoro y’isi yose ya Sosiyeti Watcn Tower no mu mashami yayo 95, Abahamya ba Yehova barenze miliyoni 2,4 bakora buri gihe igikorwa Yehova yategetse ko kirangira “mu ndunduro ya gahunda y’ibintu”. Kandi gukoranya abazaba bari mu “mukumbi munini” ntibirarangira. Ntibasiba kwiyongera. Ariko muri iyi minsi abagize umukumbi munini bageze kuri umwe ku baturage 2000 bo kw’isi.
15. (a) Kuki abantu bashobora kwiringira kuzarokoka iherezo ry’iyi si? (b) Ni kuki Umwami wa gahunda nshya atazaba Se w’abarokotse igihe gito gusa?
15 Hagomba kuba hasigaye igihe gito ngo “isaha”, “amanembe icumi” y’incamarenga ategekanamo y’inkazi”, n’inyamaswa y’urugina aliyo shusho y’inyamaswa y’inkazi”, Umuryango w’Abibumbye, ngo ishire. Abagize “umukumbi munini” bashobora rero kwizera kuzarokoka kurimbuka kuzaza kw’“inyamaswa y’inkazi”, “n’ishusho yayo”. Bazambuka ari bazima ukurimbuka kw’iyi gahunda y’ibintu, barinzwe na Yehova, hanyuma binjire mu muteguro mushya w’ubukiranutsi (Ibyahishuwe 7:16, 17). Ahongaho, ntibazitandukanya n’imibereho yatanzwe n’Imana, kandi Yesu Kristo, Umwami azababera se wabo w’iteka.—Yesaya 9:6, 7.
Twitegure ubuzima butazashira
16. Ni iki dushobora kwemeza tubyizeye, kandi ni ayahe magambo ya Yesu ari byiza kwibuka?
16 Uwavuga rero ko “amamiliyoni y’abantu ariho ubu batazapfa bibaho” yaba ari mu kuri. Birakwiye rero mu buryo bwihariye kwiyibutsa amagambo ateye ubwuzu ya Yesu ngo: “Izuka, n’ubuzima ni jyewe: unyemera wese kabone n’aho yaba yarapfuye, azagira ubuzima, kandi uriho wese, anyemera, ntabwo azapfa bibaho”. —Yohana 11:25, 26.
17. “Abagize” Umukumbi munini” ubu bazi bate ko bakesha kurokoka Imana Yehova n’Umwana w’Intama, kandi ni he bamukorera?
17 Abagize “umukumbi munini” bariho ubu bemera uri “izuka n’ubuzima”. Iyo biyeguriye Imana Yehova bakabyerekana babatirizwa mu mazi, baba bemeye rwose ko bakesha agakiza kabo “Imana yicaye ku ntebe, n’Umwana w’Intama”. Bari mu rugo rw’Ingoro ya Yehova, imbere y’intebe ye y’ubwami; ariko niba Imana ibemera, n’uko bameseye kandi bejereje amakanzu yabo mu maraso ya Yesu Kristo, Umwana w’Intama.—Ibyahishuwe 7:9, 10, 14.
18. “Umukumbi munini” ubu ushobora kuronka iki, kandi ni iyihe mishyikirano abawugize bagirana n’Imana?
18 Kubera ko abagize “umukumbi munini” barangwa no gukiranuka, ubuzima kuva ubu barabuhawe. (Abaroma 6:13). Nkuko Umukurambere Aburahamu yarangwaga no gukiranuka kubera ukwemera kwe kwarimo ibikorwa, abo bakirsto nabo bakwiriye kwitwa “Inshuti z’Imana”. (Abaroma 4:6-22; Yakobo 2:23; Zaburi 32:2). Nkuko bakomeza gukiranuka imbere ye, Imana Yehova azarinda ubuzima bwabo mu “ntambara y’umunsi ukomeye w’Imana Ishobora byose” i Harumagedoni, intambara izatera ukurimbuka kw’iyi gahunda y’ibitu.
19. (a) Abagize “umukumbi munini” n’iki batazaba bakeneye kugirango “bongere kubaho“? (b) Kuki ’batazapfa bibaho’?
19 Abazorokoka Harumagedoni rero ntibazaba bakeneye kuzuka mu bapfuye kugirango “bongere kubona ubuzima” kw’isi. Kuri bo, amagambo ya Yesu akurikira azagaragara ko ari ay’ukuri ngo: “Kandi uriho kandi akanyemera ntabwo azapfa bibaho”. (Yohana 11:26). Abo bazarokoka niberekana ubudahemuka budatezuka mu bwitange bwabo ku Mana Yehova kandi bakora n’ububasha bwe, nkuko buzaba butanzwe n’Umwami Yesu Kristo, bazaronka ubukiranutsi butunganye kandi nyabwo nyuma y’ingoma ya Kristo izamara imyaka iginumbi. Igihe cy’igeragezo cya nyuma nikigera ku bantu bose bazaba barabaye intungane, bazerekana koko ko n’ubugingo bwabo bwose ari indahemuka ku Mana Isumba byose, Ku buryo amazina yabo azaba yanditswe “mu gitabo cy’ubugingo”.—Ibyahishuwe 20:7-15.
20. Ni muki ingabire n’ubumenyi by’abagize “umukumbi munini” bazaba babyihariye, kandi bagomba gushimira nde?
20 “Umukumbi munini” w“’izindi ntama” z’Umushumba Basezeranijwe ibyiringiro bishimishije mu buryo bwihariye: Ubuzima n’umunezero bizira umuze mu busitani bwa Edeni buzagaruka bugakwira isi yose. Abantu bazagira koko ikibatera kumva bashaka kubaho. Mu bazabaho kw’isi izahinduka paradizo bose, abagize “umukumbi munini” bazaba barabonye ibintu bihariye: Bazaba bararokotse kurimbuka kw’iyi gahunda mbi ’ibintu badapfuye. Kubera ibyo byose tugomba gushimira Imana Yehova, Isoko y’ubuzima butunganye binyujijwe kuri Yesu Kristo, Umwana we.
Twiyibutse
□ Igihe Yesu avuga ko abantu “batazapfa bibaho” iryo sezerano ninde ryarebaga?
□ Inyamaswa mbi y’inkazi ivugwa mu Byahishuwe 17, ni iyihe, kandi ni hehe ihuriye n’igihembo cy’ubuzima buhoraho cyasezeranijwe abantu?
□ Kuki byumvikana ko’twatekereza ko abantu bariho ubu bazarokoka ukurimbuka kw’iyi si?
□ Imana ibona ite abagize “umukumbi munini” kandi yabahaye iki?
[Ifoto yo ku ipaji ya 13]
Tugomba kwifata dute imbere y’iyo “myamaswa kugirango turokoke kandi turonke ubuzima buhoraho?