Iminsi imeze “nk’iminsi ya Noa”
“Isi yuzuy’ urugomo . . . yononekaye, kukw’ abafit’ umubiri bose bari bonony’ ingeso zabo mw’ isi.—ITANGIRIRO 6:11, 12.
1, 2. (a) Ni uruhe rugomo ruba ku Bahamya ba Yehova muri iyi minsi? (b) Ni mu bihe bihe abantu b’Imana babonera imbaraga mu byiringiro by’umuzuko?
URUGOMO! Kimwe no mu minsi ya Noa, iryo jambo no kuri ubu riravugwa cyane. N’abagendana n’Imana y’ukuri nka Noa, nta bwo bihishe urugomo. Isi yose yatangajwe cyane n’amahano yabaye kw’itariki ya 21 Nyakanga 1985. Uwo munsi igisasu cya karahabutaka cyashenye Inzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova i Sydney muri Ostraliya barimo bumva disikuru yerekeye ubudahemuka ku Mana no ku muryango. Umuhamya umwe yarapfuye abarenga 40 barakomereka bajya mu bitaro. Bose babayeho ariko bafite inkovu mbi z’icyo gikorwa cy’ubwicanyi. Umupolisi umwe yaravuze ati: “Harimo abantu 110 mu nzu, ni igitangaza kubona tutarahasanze intumbi 110.”
2 Mu bindi bice by’isi, muri Irlande ya ruguru no muri Salvador, Abahamya ba Yehova bamamaza “ubutumwa bwiza” mu mwuka wuzuye ubugome buhoraho. Bamwe barishwe kandi barimo babwiriza. Mu bihugu byinshi,“ibigwirira umuntu” nk’impanuka imitingito y’isi, na byo bituma hatakara ubuzima bwinshi. Mu bihe nk’ibyo abagaragu ba Yehova babonamo inkunga iturutse ku byiringiro by’umuzuko.—Umubgiriza 9:11; 1 Abatesalonike 4:13, 14.
3. (a) Nk’uko ibiherutse kuba n’isomo ryo muri Luka 21:26 bibyerekana, ni ibiki bishobora kuba ku bagaragu ba Yehova? (b) Ni iki cyatwemeza ko tuzarindwa na Yehova igihe “cy’umubabaro ukomeye”?
3 Vuba aha i Mexico, Abahamya n’izindi nshuti z’ukuri 23 bari mu bantu 5000 bahitanywe n’umutingito w’isi ukakaje washenye uwo mugi. I Porto Rico, bagenzi bacu barindwi baguye mu bandi 500 bahitanywe n’imyuzure n’inkangu. Ubwo se twahita tuvuga ko Yehova atarinda abagaragu be! Oya da! Ibyo byose byerekana ko tutihishe impanuka n’ibindi byago. Nta n’ubwo twihishe ibitotezo, kuko Yesu yaburiye abigishwa be ngo: “Bazicisha bamwe muri mwe.” Ni koko, abavandimwe bacu amagana bishwe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Nazi bwa Hitler. Ariko Yehova nta n’umwe azibagirwa ku munsi w’umuzuko. Ikindi kandi, igihe cy’ “umubabaro mwinshi” uzakubura isi, Yehova azerekana ko ashobora gutabara abambaza izina rye, nk’uko yabigenje mu gihe cya Noa.—Luka 21:16-19; Matayo 24:14, 21, 22, 37-39; Yesaya 26:20, 21; Yoeli 2:32; Abaroma 10:13.
4. Twagereranya dute imibereho y’ubu n’ivugwa mu Itangiriro 6:11, 12?
4 Kuva muri 1914, urugomo ntirwasibye kwiyongera mu isi yose. Intambara no kurimbura imbaga y’abantu byahitanye abantu barenga 100.000.000 kuva ku ntangiriro y’iki kinyajana. Isi ikunda guhura no kuyobya indege n’amato, n’ibisasu bya karahabutaka bitegwa ahantu, intambara n’imirwano ituruka ku moko. Ubu yugarijwe n’ubwiyongere bw’intwaro za kirimbuzi. Nta gushidikanya ko turi mu “ibihe birushya” byerekanwa “amahang’ azababara” yumiwe. (2 Timoteo 3:1-5, 13; Luka 21:25) Ariko Abahamya ba Yehova bagomba guhura n’ikindi cyago kibi kurusha urugomo n’ubwo bifitanye isano. Icyo cyago cyatangiye kubaho mu minsi ya Noa, hashize imyaka irenga 4.300. Ni ikihe?
Noa: umuntu wizeraga mu isi yayobye
5, 6. (a) Satani yagenje ate kugira ngo ayobye ikiremwamuntu? (b) Noa n’umuryango we bitandukanije bate n’isi yari ibakikije?
5 Kuva mu bwigomeke bwo muri Edeni, Satani Umwanzi ahora “ayoyoby’ abari mw’isi bose.” (Ibyahishuwe 12:9) Yehova yategetse umugabo n’umugore gukoresha ibitsina byabo yari yarabahaye mu buryo bwiyubashye ari bwo bw’ishyingirwa, ku buryo bari “kwuzuz’ isi” urubyaro rwabo (Itangiriro 1:28; Abaheburayo 13:4) Ariko Satani yakoze ku buryo isi yanduzwa n’ibikorwa byerekeranye n’igitsina binyuranije n’uko byagombaga gukoreshwa. Ni mu buhe buryo? Abana b’umwuka b’Imana basanze Satani mu bwigomeke bwe. Ubwo bihinduye “abadaimoni,” kandi Satani ababera “umutware. (Luka 11:15) Bakoze se iki? Bamanutse ku isi bafata umubiri w’umuntu hayuma babana n’abakobwa b’abantu bari beza. Imyifatire yabo yagize ingaruka mbi cyane.
6 Babyaye imvange z’abantu b’ibihangange, igice umuntu, igice daimoni. Abo bantu ni Abanefeli abicanyi, abahotozi. Nta gitangaje mu byo Bibiliya ivuga ngo: “Mur’iyo mins’ abantu barebare banini bari mw’isi, no mu gihe cyo hanyuma, abana b’Imana bamaze kurongor’ abakobga b’abantu, babyarana na b’ abana: ni bo za ntwari za kera, zar’ ibirangirire.” “Imana ireb’ isi, ibona yuko yononekaye, kukw’ abafit’umubiri bose bari bonony’ ingeso zabo mw’isi.” Ubugome n’ubusambnyi byari byarabaye agahanze, ku buryo aya magambo akurikira nta wundi yari yerekejeho atari NOA ngo: “Yatunganaga rwose mu gihe cye: Noa yagendanaga n’Imana.” Mu isi yose, we n’umugore we, n’bahungu be n’abakazana be ni bo bonyine bari bafite ukwizera no kubaha Imana. Biragaragara, umuryango wa Noa ntabwo wandujwe n’ubusambanyi bwarangaga igihe cye.—Itangiriro 6:4, 9-12.
7. Nk’uko byagaragaye mu minsi ya Noa, Yehova akurikiza iki iyo acira urubanza ababi n’abakiranutsi? (Reba Matayo 25:40, 45,46)
7 Yehova yavanyeho iyo si y’ubugome, yononekaye kandi ya Satani. Yaroshye ubwo bubi bwose mu mazi y’umwuzure w’isi. Abanefeli b’imvange n’abantu bose banduye bararimbuwe naho abana ba kera b’Imana bahindutse abadaimoni bakijije ubuzima bwabo bisubirira mu birere by’umwuka bategereje igihano giturutse ku Mana. Ariko hari abarokotse! Noa n’umuryango ne bararinzwe. Kuki se? Kubera ko berekanye ukwizera mu bikorwa bubaka inkuge kandi babwiriza ubukiranutsi mu isi yari yaraciriwe urubanza yari ibakikije.—2 Petero 2:4, 5.
Tube maso!
8. Ni buryo ki Iminsi ya Noa yashushanyaga iyi minsi turimo?
8 Iminsi ya Noa yashushanyaga iyo tubamo kuri ubu. Twabimenya dute se? Yesu yahanuye igihe gisa n’icya Noa, igihe cyari kurangwa n’ubugome, n’urugomo n’urukundo rucye. Ibyo bintu byose byari kugira “ikimenyetso” cyerekana ko twegereje “umubabaro mwinshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa kw’isi ukageza none, kandi utazongera kubaho.” Yarongeye aravuga ati: “Arik’ uwo munsi n’icyo gihe nta we ubizi, . . . keretse Data wenyine.” Hanyuma arongera ngo: “Ukw’ iminsi ya Noa yar’iri, no kuza k’Umwana w’umuntu ni ko kuzaba: kuko, nk’uko bari bameze mur’iyo minsi yabanjirij’ umwuzure; bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bagez’ umunsi Noa yinjiriye mu nkuge: ntibabimenya kugez’ah’ umwuzure waziye, ukabatwara bose: ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.”—Matayo 24:3-21, 36-39.
9. Twakwirinda dute kuzamera nk’abo bantu ‘batabimenye’?
9 Ni koko “ntibabimenye.” Ariko nta we ugutegetse kubigana. Ufite ubushobozi bwo kuzarindwa igihe Umwami Yesu Kristo azigaragariza mu ijuru ahora inzigo “abatameny’ Imana n’abatumvir’ ubutumwa bgiza bg’Umwami wacu Yesu” akabarimbura burundu. (2 Abatesalonike 1:7, 8) Nta we ugutegetse gusa n’abantu b’isi berekeje ubuzima bwabo mu gushaka ikibanezeza, no kuba ibirangirire, no kugira ubutunzi buhanitse. Abo bantu nta bwo bita ku Mana. Nta uhakana ko, imana yabo ari inda.’—Abafilipi 3:19.
“Wange ikiri ikibi”
10, 11. (a) Kugira ngo twemerwe n’Imana, ni iyihe ngeso mbi tugoma kwirinda? (b) Tugomba kwambara mwambaro ki kandi kuki?
10 Muri iyi minsi ya nyuma igitsina cyafashe umwanya mu buzima bw’abantu benshi, ari abashyingiwe n’abatarashyingirwa. Ikindi kandi ku bashakanye benshi gutandukana ni ikintu cyemewe. Muri Kristendomu, abantu benshi nta bwo bita ku miburo bahawe n’abigishwa ba Yesu, kandi hakaba kuryamana kw’ibitsina bisa. Bamwe muri bo babona “ingaruka mbi ikwiriye kuyoba kwabo” bagafatwa na SIDA n’izindi ndwara zituruka ku gitsina. Ibyo ari byo byose, ibyiringiro by’agakiza na bo barabihabwa. Ntitwibagirwe ko yavugishije abamaraya benshi bari barejeje ubuzima bwabo bakamwemera, atari kimwe n’abakuru b’idini b’icyo gihe bari abibone nta kwihana berekana.—Abaroma 1:26, 27; 2 Petero 2:9, 10; Yuda 6, 7; Matayo 21:31, 32.
11 Niba umugaragu wa Yehova yiyanduje asambana cyangwa agerageza kubikora, agomba kwihana akambara umwambaro wuzuye w’Imana! (Abefeso 6:11-18) Iminsi turimo koko isa “n’iminsi ya Noa.” Satani asa “nk’intare yivuga,” n’abadaimoni be banduye bihata gutatanya no kujugunya mu mutego abagaragu b’Imana. Tugomba kurwanya abo banzi dushikamye mu kwizera.—1 Petero 5:8, 9.
12. Ni kuki ari ingenzi gukurikiza inama iri muri Zaburi 97:10
12 N’ubwo bitangaje cyane, hariho n’abantu bafite umwanya ugaragara mu muteguro wa Yehova baguye bakiha ingeso mbi ari ukuryamana kw’ibitsina bimwe, ari uguhinduranya abagore no gufata abana. Tumenye nanone ko umwaka ushize abantu 36,638 birukanywe mu itorero ry’Abakristo abenshi muri bo ari ukubera ubusambanyi. Umuteguro wa Yehova ugomba kuba uwera! (1 Abakorinto 5:9-13) Ubungubu, abasaza n’abavandimwe bose bagomba kwirinda kuba ahantu cyane mu bintu bishobora kubakurura mu busambanyi. Yehova azahemba abubaha amategeko ye mu budahemuka nk’uko Zaburi 97:10 ibyemeza ngo; “Mwa bakund’ Uwiteka mwe, mwang’ ibibi: Arinda ubugingo bg’abakunzi be; Abakiz’ amaboko y’abanyabyaha.”
13. Ni izihe nama z’ubwenge duhabwa n’intumwa Paulo na Petero?
13 Abantu bose “bakor’ ibizira bazarimbuka mu “mubabaro ukomeye.” Kwanga no kureka burundu ubwandu bw’iyi si ni ingenzi. Tugomba kuzibukira ubusambanyi (Ibyahishuwe 21:8, 1 Abakorinto 6:9, 10, 18) Intumwa Petero amaze kuburira abahakanyi bakwiza impaka no kubibutsa ko “umunsi wa Yehova” ari amanyakuri, yabasabye ‘kuba abantu bera kandi bubah’Imana mu ngeso zabo.’ Arongeraho ati: “Kandi nk’uko yasezeranije, dutegerej’ ijuru rishya n’isi nshya, ibyo gukiranuka kuzabamo. Ni cyo gituma, bakundwa, ubgo mutegerej’ ibyo, mukwiriye kugir’ umwete wo kuzasangwa mu mahoro, mutagir’ ikizinga, mutarih’ umugayo mu maso ye.” Mbega ukuntu tuzishimira kuba mu “isi nshya” Imana izagiramo “byose bishya” kandi bitanduye!—2 Petero 3:3-7, 10-14; Ibyahishuwe 21:1, 4, 5.
Izindi ‘ngero zo kutuburira’
14. Ni kuki iyozwa ry’isi ryakozwe n’umwuzure ryari iry’igihe gito?
14 Umwuzure umaze koza isi ubwandu bwose bwaturutse kuri Satani n’umuntu, Yehova yashinze Noa n’abahungu be ubutumwa yari yarashinze Adamu ku ntangiriro, yarababwiye ati: “Mwororoke, mugwire, mwuzur’ isi.” (Itangiriro 9:1) Ibyo ni byo bakoze nk’uko igice cya 10 cy’Itangiriro kibyerekana kivuga “imiryango” 70—uwo mubare ukaba ushushanya ubutungane. Ariko isi yari igifite ingaruka mbi z’icyaha cyaturutse kuri Adamu kandi abadaimoni barongeye baroha abantu mu bwandu bw’ubusambanyi.
15. Ni irihe somo twavana mu rubanza Imana yaciriye Sodomu?
15 Nyuma y’aho Aburahamu “inshuti” ya Yehova n’umuhungu wabo Loti bagiye mu gihugu cya Kanaani. Loti yatuye mu Karere ka Yorodani kari kameze “nk’ingobyi y’Uwiteka [Yehova].” Ariko se aho hantu hari hameze nko mu ngobyi mu byerekeranye n’umuco? Reka da! Abaturage b’i Sodomu aho Loti yari atuye, n’abo mu mudugudu Gomora wari hafi aho bari bararohamye mu kuryamana kw’igitsina kimwe. Nta n’ubwo harimo byibuze abakiranutsi icumi. Kubera ibyo, Yehova yayiciriyeho iteka ryo “guhanwa n’umurir’utazima” kuko itigeze yongera kubakwa. Yesu yibukije urubanza Imana yaciriye Sodomu n’abantu babagaho mu “minsi ya Noa” kugira ngo yibutse ko ari ngombwa ko tuba maso.—Itangiriro 13:10; 18:32; Yuda 7; Luka 17:26-30.
16. Ni ukubera iyihe ntambara y’abadaimoni tugomba kurwanirira ukwizera n’ingufu?
16 Ntitukishuke! Satani n’ abadaimoni bararakaye. Nubwo bajugunwe “mu rwobo rw’icuraburindi mu ncamarenga” kandi bakaba batagifite ubushobozi bwo kwiha umubiri wa kimuntu, iyo myuka yayobye ikora uko ishoboye kugira ngo yanduze abantu cyane cyane abagaragu ba Yehova. (2 Petero 2:4-6) Nta gushidikanya ko ari bo batumye Kanaani akorera ibibi sekuru Noa (Itangihiro 9:22-25) Ni nabo nkomoko y’ibibi byaberaga mu gihugu cy’i Kanaani, bigatuma icyo gihugu gihurwa abaturage bacyo. (Abalewi 18:3-25) Ni kimwe n’abadaimoni batera inkunga imigenzereze y’ubusambanyi itandukanye n’icyo imibiri yaremewe, yanduje abantu b’ubu. Tugomba rero kurwanira ukwizera n’ingufu, tukarwanya abo bamarayika baguye boshya abantu ‘kwih’ubusambanyi no kwendana mu bury’imibiri itaremwe.’—Yuda 3, 6, 7.
Dukorere ukurokoka
17. Kimwe na Noa n’umuryango we, dushobora dute kwerekana ko tutari ab’isi?
17 Kubera ko ubu ibintu bimeze nabi, dushobora dute gushaka uko tuzarokoka? None se Noa n’umuryango we barokowe n’iki? “Kwizera ni ko kwatumye Noa . . . yacishij’ iteka ry’abari mw’isi.” (Abaheburayo 11:7) No mu gihe cyacu twebwe Abahamya ba Yehova nta bwo turi “ab’isi” mbi. Ikindi kandi twerekanye ukwizera kwacu twegurira ubuzima bwacu Yehova kandi tubatirizwa mu mazi kugira ngo tube abigishwa ba Yesu Kristo.—Yohana 17:14, 16; Matayo 28:19.
18. Kubaka inkuge bishushanya iki?
18 Ikindi kandi, dufite uruhare mu murimo Yehova ashaka ko ukorwa muri iki gihe, ari wo murimo wo kubaka mu by’umwuka uyobowe na Noa mukuru, Yesu Kristo. Inkuge ari yo irimo umutekano n’ukurokoka, ishushanya paradizo y’umwuka Yehova yubatse mu bamusenga kuva muri 1919. Ni ibyo gusubizaho imishyikirano myiza hagati yawe n’abagaragu be, n’umugambi yafashe uzatuma umuryango wa Noa mukuru wambuka “umubabaro ukomeye” ukiri muzima.—Matayo 24:21. 1 Abakorinto 3:9, 11, 2 Abakorinto 12:3, 4; Ibyahishuwe 7:13, 14.
19. Noa, umuryango we n’umurimo bakoze byashushanyaga iki?
19 “Noa agirir’ umugisha k’Uwiteka [Yehova].” Yashushanyaga neza Yesu Kristo wagendanye n’Imana mu bwiyoroshye nta cyo akora ku bwe igihe yari ku isi. (Itangiriro 6:8; Matayo 17:1,5 Yohana 8:28) Bombi babaye ababwiriza b’ubukiranutsi, ari Noa, ari Yesu, kandi basigiye urugero rwiza Abahamya ba Yehova bose. Nah’ umugore wa Noa we washushanyaga abasigaye mu basizwe bakiri ku isi yari icyitegererezo cyo kuganduka. (2 Petero 2:5; Luka 4:11, 19; Abefeso 5:21-24) Iyo twibajije ku murimo ukomeye wo kubaka inkuge yari kurinda ubuzima, dushobora kwiyumvisha ko Noa wari ushaje yishimiye gufashwa n’abahungu be batatu bari bagifite imbaraga hamwe n’abagore babo. Uwo muryango we ushushanya neza “umukumbi munini” ufite uruhare runini mu murimo wo kubaka mu mwuka muri iki gihe kibanziriza umwuzure mu buryo ncamarenga.—Ibyahishuwe 7:9, 15.
20, 21. (a) Ni uwuhe munezero utegereje abasenga Yehova mu isi izaba yogejwe? (b) Dushobora kugira umunezero wuhe kuva ubu?
20 Isi niyezwa, yiteguye guhindurwa paradizo nyayo abashushanyijwe n’abahungu ba Noa hamwe n’abakazana be bazashobora kubyara abana mu bukiranutsi mu gihe kizashyirwaho. Hanyuma isi yacu izagera aho yuzuzwe neza biturutse ku gitangaza cy’umuzuko. Abazemera ingabire yo kuba “izindi ntama” za Yesu bazahindurwa intungane. Nibasimbuka ikigeragezo cya nyuma kizaba Yesu amaze gusubiza Se Ubwami, bazatsindishirizwa bahabwe ubuzima bw’iteka.—Yohana 5:28, 29; 10:16; 1 Abakorinto 15:24-26; Zaburi 37:29; Ibyahishuwe 20:7, 8.
21 Umunezero utagira iherezo utegereje abasenga Yehova b’indahemuka. Ariko kuva ubu bashobora kugira ibyishimo bikomeye bubaka n’umutima wabo wose inkuge y’ubu izashobora kurokora abantu. Uwo murimo se uzatera imbere neza? Inyandiko ikurikira irasubiza icyo kibazo.
WASUBIZA UTE?
◻ Ibyabaye mbere y’umwuzure bitubwira bite?
◻ Ni ayahe masomo tuvana muri Matayo 24:37-39?
◻ Ni kuki ari ingenzi “kwanga ikibi”?
◻ Dushobora dute kugira uruhare mu kubaka inkuge mu buryo by’incamarenga?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 5]
‘NK’IMINSI YA NOA’—
“40 ku ijana bonyine b’abarimu bigisha iby’idini . . . bemera ko ku kuryamana k’umugore n’umugabo batashakanye ari ubusambanyi.”—Saturday Oklahoman na Times, (U.S.A), Ukuboza 29, 1984
[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]
Ese amahame ya Bibiliya afite agaciro?
Umupasiteri wo mu idini ry’Abepisikopale yateze amatwi disikuru yo gushyingura yatanzwe n’Umuhamya wa Yehova. Nyuma yaho, uwo mupasiteri yatumiye ababwirizabutumwa babiri bari baturutse ku kicaro gikuru cya Watch Tower Society, bagirana ikiganiro mpaka n’abayobozi b’idini batandukanye bo mu mugi wa Brooklyn Heights, muri New York City.
Ku birebana n’ikibazo cy’ubutinganyi. Abahamya basobanuye ko Bibiliya ibuzanya ubutinganyi kandi ko Abahamya baca mu itorero abantu bakora ibikorwa by’ubusambanyi ubwo ari bwo bwose (Abaroma 1:24-27; 1 Abakorinto 6:9, 10; Yuda 7) Abahamya babajije abo bayobozi b’idini uko babibona. Dore uko bashubije:
Umuyobozi w’idini: “Ndumva mu mategeko y’idini yo mu gace k’iwacu harimo iryo guca abantu, ariko kuva nabaho, sinigeze numva ryakurikijwe!”
Umupasiteri w’Umwepisikopale: “Turamutse dushyizeho iryo tegeko, nta muyoboke n’umwe twasigarana.”
Musenyeri w’Umugatolika: “Turamutse dushyizeho iryo tegeko, nta mupadiri n’umwe wasigara.”
Nubwo ibyo abo bayobozi b’amadini bavuze birenze urugero, Abahamya ba Yehova bishimira ko bakomera ku cyemezo bafashe cy’uko mu itorero hagomba kurangwa isuku. Mu by’ukuri, “si ab’isi.”—Yohana 15:19.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 7]
‘NK’IMINSI YA NOA’—
“Muri Manhattan i New York City hafunguwe ishuri ry’abaryamana bafite ibitsina bimwe.” Umwarimu umwe w’aho yaravuze ati: “Twashakaga gukora ahantu abaryamana bafite ibitsina bimwe bo mu bitsina byombi batazajya bahurira n’abandi batarakura.”—The New York Times, Kamena 6, 1985
[Agasanduku ko ku ipaji ya 8]
‘NK’IMINSI YA NOA’—
“Umunsi w’ejo abayoboke ba Kiriziya Riverside bemeje inyandiko ishyigikira abaryamana b’igitsina kimwe ivuga ko kuryamana kw’igitsina kimwe ari igice kimwe cyo mu buzima bw’umuryango wa gikristo.”—New York Post, Kamena 3, 1985