Kubaha Imana y’ibyilingiro
“Uwiteka [Yehova, MN avuze ngo: . . . ‘Kukw’abanyubah’ari bo nzubaha; arikw’ abansuzugura bazasuzugurwa.’—1 SAMWELI 2:30.
1. Ni iki gituma dushaka kubaha Yehova? (1 Timoteo 1:17; Ibyahishuwe 4:11)
IYO DUSUZUMYE neza ibyo twibonera dushingiye kuri Bibiliya usanga ari iby’ukuri kandi bikwiye ko twubaha “Imana nyir’ ibyiringiro,” “Imana itanga ibyiringiro.” (Abaroma 15:13) Ni ukubera iki se? Twebwe abantu tudatunganye, kubaha Umuremyi Ukomeye? Mbese twe azatwubaha ate?
2. Yesu yafashe ate icyubahiro kigomba guhabwa Imana?
2 Duhabwa isomo n’ibyabaye kuri Yesu. Muri twe ntawahakana ko Yesu yashatse ko Se yubahwa agahimbazwa. (Yohana 5:23; 12:28; 15:8) Ni koko Yesu Yavuze iby’Abafarisayo n’abanditsi ngo ‘bashimisha Imana iminwa ariko imitima yabo imuba kure.’ Umenye neza ko kutubaha Imana kwabo bikubiyemo n’ibikorwa bidakwiye. (Matayo 15:7-9) Mbese twavuga ko Kristo mu kubaha Imana, byarebaga n’ibyiringiro bye? Mbese Yehova yashubije ate kubahwa muri ubwo buryo?
3. Tuzi dute ko Yesu yiringiraga Yehova?
3 Yesu yitaye neza ku magambo ya Dawidi ari muri Zaburi 16:10 ngo: “Kuk’ atazarek’ ubugingo bganjye ngo bujy’ ikuzimu, Kand’ utazakundir’ umukunzi wawe kw’ abona kubora.” Kubera ko Yesu yari afite ibyiringiro byo kuzazurwa, yabwiye amagambo ashimisha umunyabyaha wari amanitse iruhande rwe ngo: “Uyu munsi ndakubgir’ukuri yuko tuzabana muri Paradiso.” (Luka 23:39-43, MN) Uwo munyabyaha yarapfuye ubwo aba atagishoboye kwibonera nyuma y’iminsi itatu igihamya cy’ibyiringiro bya Yesu byo kuzurwa. Ariko hari umuhamya wabyo wabivuze ngo: “Imana yazuye Yesu uwo, natwe twese tur’ abagabo bo guhamy’ ibyo.” (Ibyakozwe 2:31, 32) Ibyo byarabaye koko.
4. Ni ikihe cyubahiro Yesu akwiriye kandi ahabwa? (Ibyahishuwe 5:12)
4 Abantu basanzwe Yesu yigishije bari bazi ko akwiye kubahwa. (Luka 4:15; 19: 36-38; 2 Petero 1:17, 18) Nyamara yishwe nk’umugome. Ibyo se hari icyo byahinduyeho? Oya kuko Yesu yemewe na Se yari yarashyizemo ibyiringiro bye byose. Nibwo Yehova yahise amuzura. Kubera ko “Imana nyir’ibyiringiro” yazuye Yesu Umwana wayo ikamwambika ukudapfa ari umwuka byabaye gihamya ko Se akomeza kubaha umwana we. Paulo yaravuze ngo: “Ahubgo tubona Yesu . . . kw’ ari we wambitsw’ ubgiza n’icyubahiro nk’ikamba kubg’umubabaro w’urupfu yapfuye, kugira ngo kubg’ubuntu bg’Imana asogongerer’ abantu bos’ urupfu.”—Abaheburayo 2:7, 9; Abafilipi 2:9-11.
5. Ni mu buryo ki budasanzwe Yesu yubashywe, ibyo kandi byongeye iki ku cyubahiro Imana ihabwa?
5 Yesu wari wubashye Yehova, yavuze uburyo bumwe budasanzwe Se yamwubahirije. Yiyereka abigishwa be b’abizerwa, yaravuze ati: “Nahaw’ ubutware bgose mw’ ijuru no mw’ isi. Nuko mugende muhindur’ abantu bo mu mahanga yos’ abigishwa, mubabatiza mw’ izina rya Data wa twese n’Umwana n’[u]mwuka [w]era . . . Kandi dore ndi kumwe namw’ iminsi yose, kugeza ku mperuka y’isi.” (Matayo 28:18-20) Ubwo rero Se yongeye kumwubaha amuha ubutware. Bwagombaga gukoreshwa ku bw’abantu bari kuzaba bakora umurimo wo kubaha Uwo Yesu yihutiraga kubaha. Ibyo se bisobanura ko abantu badatunganye nabo hari ukuntu bashobora kubaha Data wa twese nawe akabubaha?
Abantu bubaha Imana
6. Ni kuki bikwiye kwifuza kubahwa, ariko ni iki kibi kiri muri ibyo? (Luka 14:10)
6 Abantu benshi ntibiyumvisha cyane ko bagomba kubaha Imana mbere na mbere kubera ko bishakira icyubahiro cyabo kurusha. Bamwe bashobora no kuvuga ko ari ibisanzwe ko bishakira icyubahiro. Harimo igice cy’ukuri muri byo, kubera ko ari byiza gushaka izina ryiza harimo n’icyubahiro. (1 Timoteo 3:2, 13; 5:17; Ibyakozwe 28:10) Ariko nanone kwifuza kubahwa n’abantu bishobora gukabywa. Bigaragarira kuri benshi bifuza kuba ibirangirire ku buryo bwose cyangwa kwivana mu kimwaro.
7. Ni kuki kubahwa n’abantu bifite agaciro gafite iherezo?
7 Iyo tubyitegereje neza dusanga icyubahiro gikomeye kurusha ibindi uko cyaba gikomeye kose iyo giturutse ku bantu kiba ari nk’umuyaga kubera ko bose bapfa. Kwibuka intwari zimwe byizihizwa igihe gito ariko akenshi baribagirana. Ubu ni abantu bangahe bazi amazina y’abakurambere babo cyangwa bazi abategetsi b’amahanga bategetse mu myaka amagana ashize. Mu by’ukuri umuntu yabaho cyangwa yaba yarapfuye ntacyo bihindura. Ni igice cy’umunota mu gihe, ni igitonyanga mu mugezi w’ubuzima. Naho yaba acyubahirizwa nyuma y’urupfu rwe ntabwo aba abizi. (Yobu 14:21; 2 Ngoma 32:33; Umubgiriza 9:5; Zaburi 49:12, 20) Igishobora kubitandukanya n’ibyo ni ibyiringiro Imana itanga, kuyubaha no kubahwa nayo. Tubibonera mu buzima bw’abantu babiri babayeho mu gihe kimwe muri Isiraeli ya kera.
8. Eli yaguye mu mutego wuhe werekeranye no kubaha?
8 Umwe ni Eli. Yakoreraga Imana mu mwanya yihariye w’umutambyi mukuru mu myaka mirongwine kandi afite n’igikundiro cyo kuba umucamanza wa Isiraeli. (1 Samweli 1:3, 9; 4:18) Nyamara yagize intege nkeya kubera abahungu be Hofuni na Finehasi. N’ubwo bari abatambyi banduje umurimo wabo biba bimwe mu byatambwaga batangira n’ ubusamabanyi. Igihe umubyeyi wabo yabacyahaga buhoro Imana yavuze ko Eli ‘yubah’abahungu be kubamurutisha.’ Yehova yari yarasezeranije kuzakomeza ubutambyi bwa Aaroni ariko yashoboraga guhagarika inzu ya Eli ku murimo w’ubutambyi bukuru. Ni ukubera iki se? Imana irasobanura ngo “Abanyubah’ ari bo nzubaha, arikw’ abansuzugura bazasuzugurwa.”—1 Samweli 2:12-17, 29-36; 3:12-14.
9. Samweli yabonye umwanya wo kubaha Yehova ate?
9 Icyo gihe ariko hariho na Samweli. Ugomba kuba uzi ko ababyeyi be bari baramujyanye akiri muto gukora mu ihema i Shilo. Umunsi umwe Yehova yavugishije uwo musore. Wakwishimira gusoma iyo nkuru muri 1 Samweli 3:1-14 ukibonera ukuntu uwo mwana atari akanguwe n’inkuba ahubwo n’ijwi ryongorera ku buryo yaketse ko ari imfura ya Eli. Hanyuma wibaze ukuntu byakomereye uwo mwana Samweli kujya kubwira uwo mutambyi mukuru wari ushaje ko Imana igiye guhana inzu ye. Ariko Samweli yarabikoze, yubahisha Imana kuyumvira.—1 Samweli 3:18, 19.
10. Imana yubashye Samweli ite kubera uko yubashywe?
10 Samweli yubashye Yehova mu myaka myinshi ari umuhanuzi, kandi Imana yaramwubashye. Birebe muri 1 Samweli 7:7-13. Yehova yahise yumva isengesho rya Samweli amufasha kuganza Abafilistia. Mbese wowe ntiwakumva wubashywe kubona Imana igushimira? Igihe abana ba Samweli banga kumwumvira ntabwo Imana yamwigijeyo nk’uko yabigenje kuri Eli. Ni ukebera, rero ko Samweli yakoze uko ashoboye kugira ngo yubahe Imana. Nyuma yarongeye arabyerekana igihe yanga ko Abisiraeli baka umwami w’umuntu. (1 Samweli 8:6, 7) Imana yakoresheje Samweli mu gusiga Sauli na Dawidi. Samweli amaze gupfa Isiraeli yaramwubashye igihe bamuhamba. Ikindi kandi cy’ingenzi, Imana yaramwubashye igihe imushyirisha muri Bibiliya mu bantu b’abizerwa bahabwa imigisha mu muzuko no mu bintu byiza Imana yababikiye. (Zaburi 99:6; Yeremia 15:1; Abaheburayo 11:6, 16, 32, 39, 40) Mbese ibi ntibitwereka ko kubaha “Imana nyir’ibyiringiro” ari iby’agaciro gakomeye?
Mbese wowe wubaha “Imana Nyir’ibyiringiro”?
11, 12. Ni ki dukeyene kureba kerekeranye no kubaha Yehova kandi ni ubube buryo bumwe bwo kubikora?
11 Ingero za Yesu na Samweli zo muri Bibiliya ziratwereka ko abantu bashobora kubaha “Imana nyir’ibyiringiro” bikaba biri mu mwanya wa mbere. Izo ngero ebyiri zirerekana ko dushobora gushaka no kuronka icyubahiro gituruka ku Mana. Ariko se ibyo wabikora ute uzi neza ko uzanezeza Imana nawe ukubabwa nayo, kandi ukagera ku byiringiro bituruka muri Bibiliya?
12 Uburyo bumwe ni ugutinya Imana weruye kandi uyumvira. (Malaki 1:6) Tugomba kuba ibyo tubyemera. Wibuke abahungu ba Eli. Nk’iyo hagira ubabaza ko bashakaga kubaha Imana, bayitinya kandi bayubaha wenda bari kumwemerera. Ingorane ituruka mu gushyira mu bikorwa by’imibereho ya buri gihe icyifuzo cyo kubaha Imana bayitinya.
13. Tanga urugero rw’ukuntu icyifuzo cyo kubaha Imana tuyitinya bishobora kudufasha?
13 Mbese niba duhuye n’igishuko, dushobora kwiba cyangwa gusambana rwihishwa, icyifuzo cyacu cyo kubaha Imana cyaba gihuje n’ibikorwa byacu? Tugomba kwitoza kugira iki kiyumvo ngo n’ubwo iki cyaha cyahishwe, gukora icyaha nk’iki, ni ukwaka icyubahiro “Imana nyir’ibyiringiro” ariyo nitirirwa izina. Amanyakuri ni uko ikibi kitazahishwa buri gihe, kimwe n’uko ibyo abahungu ba Eli bakoraga bitahishwe. Ibyo byemezwa n’amagambo ya Paulo yerekeye “imanza zikiranuka z’Imana” ngo: “Imana izitur’ umuntu wes’ ibikwiriy’ ibyo yakoze. Abashak’ ubgiza n’icyubahiro no kudapfa, babishakisha gukor’ ibyiza badacogora izabitur’ ubugingo buhoraho, arikw’ abafit’ imitim’ ikunda kwirem’ ibice ntibumvir’ iby’ukuri, ahubgo bakumvira gukiranirwa izabitur’ umujinya n’uburakari.”—Abaroma 2:5-8.
14. Ni ubundi buryo buhe dushobora kubaha Yehova, kandi dushobora kwibaza ibiki?
14 Mu yandi magambo, Paulo aravuga “gukora ibyiza” byubahisha Imana kandi bitanga “ubgiza n’icyubahiro” bimuturukaho. Umurimo wa mbere muri iyo ni uwo Yesu yavuze muri Matayo 28:19, 20 ngo: ‘Muhindur’abantu bo mu mahanga yos’abigishwa, mubabatiza mw’ izina rya Data wa twese n’Umwana, n’umwuka wera, mubigisha kwitondera ibyo nababgiye byose.’ Mu isi yose amamiliyoni y’Abahamya ba Yehova bakorana umwete muri uwo murimo ari wo wo kubwiriza no kwigisha. Bamwe banawukora igihe cyose ari abapayiniya ba buri gihe cyangwa mu biruhuko by’umurimo wabo wundi wo hanze cyangwa ibiruhuko by’amashuli. Ushobora kwibaza uti, ‘Mbese nubaha “Imana nyir’ibyiringiro” ngira uruhare runini mu murimo wo kubwiriza?’
15. Ni ibiki byabaye ku Abakristo bamwe byerekeranye no kubaha?
15 Bamwe mu Bakristo bari bamaze imyaka ari ababwiriza b’umwete barakonje. Bafite gusa ishusho yabyo cyangwa bagakora rimwe na rimwe uwo murimo w’ingenzi wo guhindura abantu abigishwa. Aha ntabwo tuvuga abahagiritswe n’intege nkeya z’ubusaza. Hari abakonje bari mu Bahamya bafite imyaka itandukanye. Igishimishije kandi ntabwo Paulo yavuze abantu bafite imyaka runaka igihe aburira Abakristo ku byerekeye ‘kunanirwa.’ Ahubwo imyaka y’umuntu iyo ari yo yose kujya mu murimo buri gihe bisaba umuhate? Nk’uko byabaye mu gihe cya Paulo bashobora kwibwira bati, ‘Maze igihe ndi mu murimo, ubwo rero Abakristo bashya nabo bitoze.’—Abagalatia 6:9; Abaheburayo 12:3.
16. Kwisuzuma muri ibyo byatumarira iki?
16 Ababaye batyo bagomba kuba ari bake, ariko ushobora kwibaza uti: ‘Mbese njya niyumvamo nk’ibyo byiyumvo? Ugereranije no mu gihe cyahise uruhare rwanjye mu murimo ni uruhe?’ Twaba twarakonje cyangwa byaba bitaratubaho tugomba kumenya neza ko “Imana nyir’ibyiringiro” yasezeranije guha “ubgiza n’icyubahiro n’amahoro . . . izitur’ umuntu wes’ ukor’ ibyiza.” (Abaroma 2:10) Paulo yakoresheje ijambo ry’ikigiriki risobanura “gukora ikintu, kugira umusaruro, kugera ku kintu.” Ni ingirakamaro rero ko twirinda kumera nk’Abafarisayo n’abanditsi bubahishaga Imana iminwa gusa. (Mariko 7:6; Ibyahishuwe 2:10) Ubwo rero iyo tubivanye mu mutima tukagira umwete mu kubwiriza tuba twemeza kuri twe no ku bandi ko dufite ibyiringiro nyabyo. Kandi tuba twubaha Umuremyi wacu n’Isoko y’ubuzima. Tujya mu murongo kandi wo kubahwa nawe kuva ubu kugeza ibihe bitagira iherezo.—Luka 10:1, 2, 17-20.
N’ubutunzi bwacu bwose
17, 18. Ni ubuhe buryo bundi dushobora kubahiramo Imana, kandi ni kuki kutabikora ntacyo bimaze?
17 Hari ubundi buryo bwo kubaha “Imana nyir’ibyiringiro” tubona mu Imigani 3:9 ngo: “Wubahish’ Uwiteka [Yehova, MN] ubutunzi bgawe n’umuganura w’ibyo wunguka byose.” Spurrell uwo murongo awandika gutya ngo: “Uhimbaze Yehova n’ubukungu bwawe bwose, n’umusaruro wawe.”—A Translation of the Old Testament Scriptures from the Original Hebrew.
18 Kubera ko abayobozi benshi b’amadini bamamaye kubera ubutunzi bwabo n’imibereho yabo ihanitse abantu benshi ntibitabira kugira icyo baha amakiliziya n’imiryango y’amadini iba ifite intego yo kwirundaho ubutunzi. (Ibyahishuwe 18: 4-8) Ariko amakosa yabo ntabwo atuma mu Imigani 3:9 hata agaciro kaho. Mbese dukurikije iriya nama yahumetswe dushobora gukoresha dute “ubutunzi” bgacu bgose mu “kubaha Yehova” “Imana nyir’ibyiringiro.”
19. Tanga urugero rw’ukuntu twakoresha Imigani 3:9?
19 Abahamya ba Yehova basanze ko kubera ubwiyongere bw’ abantu bakira ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana byatumye Inzu z’Ubwami ziyongera hakubakwa n’izindi. Ubwo rero ni uburyo bumwe bwo ‘kubahisha Yehova ubutunzi bwose.’ Abato n’abasaza bose hamwe bagira uruhare mu gutanga imfashanyo zo kubaka. Kumenya ibanga ry’ibyo ni ukugendera mu nzira iboneye no kwigomwa byinshi buri muntu ku giti cye cyane cyane iyo umushinga uzamara igihe kirekire. (2 Abakorinto 9:6, 7) Gukoresha n’amafaranga muri ubwo buryo ni ukubaha Yehova, kubera ko Inzu z’Ubwami ari ahantu Abakristo bamusengera kandi aho bo n’abifatanya nabo bungukira ubumenyi bw’Imana. Amagambo ya Yesu ari muri Matayo 6:3, 4 aduha impamvu nziza yo kwemera ko Imana izubaha abayubashye batyo bose.
20. (a) Ni kuki hagomba kwisuzuma mu gukurikiza Imigani 3:9? b) Ni ibihe bibazo dushobora kwibaza?
20 Ariko rero hari icyo kwitondera: Abafarisayo n’abanditsi Yesu yavuze ko batashyiraga imbere kubaha Imana, bari bazi ko ari bo ba mbere bagombaga kugirirwa umumaro n’ubutunzi bwabo. Ni yo mpamvu inama iri muri Matayo 15:4-8 idusaba kwisuzuma niba ‘twubahisha Yehova ubutunzi bwacu bwose (Yeremia 17:9, 10 Urugero nk’Umukristo wakundiwe n’ubutunzi kubera ubucuruzi bwe ashobora gukomeza gukora buri gihe kugira ngo arusheho kunguka. Ashobora gutekereza ati: ‘Abandi babaye abapayiniya, abandi bagiye aho ababwiriza bakenewe cyane, ariko jyewe uburyo bwanjye bwo gukorera Imana ni ukunguka menshi kugirango ntange imfashanyo nini itubutse.’ Ukwifatanya kwe gushobora kugira akamaro kanini. Ariko nanone ashobora kwibaza ati: ‘Mbese imibereho yanjye yerekana ko kubaha Imana nkoresheje amafaranga aricyo cya mbere gituma nshaka kunguka menshi?’ (Luka 12:16-19; gereranya na Mariko 12:41-44.) Cyangwa se ‘nshobora gukora akazi kanjye ku buryo ngira uruhare rwa bwite mu murimo ukomeye kurusha indi-kuvuga ubutumwa bwiza?’ Mu by’ukuri uko imimerere y’ubuzima bwacu yaba imeze kose dushobora gusuzuma umutima n’ibikorwa byacu tukibaza tuti: ‘Ni gute nshobora kurushaho kubaha byuzuye Isoko y’Ubuzima bwanjye “Imana nyir’ibyiringiro”?’
21. Ni ibiki tuzaronka nitwubaha Yehova kuva ubu?
21 Yehova ntabwo azaduhemukira. Mbega ibintu bishimishije kubona ashobora ubu no mu gihe kizaza, kutubwira nk’ibyo yabwiye Abisiraeli b’abizerwa ngo: “Kuko wamberey’ inkoramutima, kand’ ukab’ uwo kubahwa, nanjye nkagukunda.” (Yesaya 43:4) Uwo ni We wasezeranije “ubugingo buhoraho abashaka ubgiza n’icyubahiro.” Ayo masezerano yerekejwe ku badacogora “gukor’ibyiza Mbega ukuntu ari “Imana nyir’ibyiringiro”!
Mbese wasubiza ute?
◻ Ku byerekeye ukuntu abantu bubaha Yehova, twakwigira iki ku rugero rwa Yesu?
◻ Eli na Samweli bari batandukaniye hehe ku byerekeye kubaha Imana?
◻ Ni mu buhe buryo bwinshi dushobora kongera icyubahiro duha Imana, kandi tuzagororerwa iki?
◻ Ni ibiki bitegereje abashyira imbere kubaha “Imana nyir’ibyiringiro”?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 15]
AMABARUWA YEREKERANYE N’IMFASHANYO
Dore ibyavanywe mu mabaruwa amwe yakiriwe na ibiro bya Watch Tower Society i Brooklyn i New York:
“Nitwa Abijah. Mfite imyaka icyenda. Ndashaka kubaha amadolari 4 kubera abavandimwe barimo bubaka Inzu y’Ubwami. Murebe icyo mubaguriramo.’—Oregon.
‘Muri iyi baruwa murasangamo sheki yanjye. Ndengeje imyaka 96 kandi sinumva neza ariko nishimira kubika amafaranga kubera ibyo. Nzi ko mfite imodoka ishaje kandi kujya kuruhukira muri Florida cyangwa muri Kalifornia simbikora. Ndacyafite agatege ko gutanga ubutumwa bwiza bw’Ubwami mbwiriza ku nzu n’inzu. Ariko mu kubika udufaranga nkatuboherereza bituma numva mfitemo uruhare.’—Ohio.
‘Mbashimiye ibyo mwakoze byose kubera Inzu y’Ubwami. Aya mafaranga (amadolari 5) ni ayo kubafasha kubera ibitabo n’Umunara w’Umurinzi dukeneye gusoma. Ni ayo nari narabitse mu gasanduku. Mbashimiye ibyo agatabo Shule (Ishuri) katubwiye ku biyobyabwenge.’
“Mboherereje iyi sheki. Ayo madolari 200 ni agenewe kubaka Inzu y’Ubwami. Andi ni ayo gukoresha mu buryo mubona bwo guteza imbere umurimo wo kubwiriza.”—Missouri.