Iminsi y’imperuka—Igihe cy’isarura
“Mbon’ igicu cyera; no ku gicu mbon’ uwicayeho, usa n’Umwana w’umuntu, wambay’ ikamba ry’izahabu ku mutwe, kand’ afit’ umuhor’ utyaye mu ntoke Ze.”—IBYAHISHUWE 14:14.
1. Ni ibiki biranga ikinyejana cya 20 bituma kiba ikinyejana kidasanzwe?
IKINYEJANA cya 20 cyiganjemo umuvurungano cyane! Abantu babonye intambara ebyiri z’isi yose. Ibihugu byinshi byahuye na revolisiyo, inzara yazahaje abantu kurusha mbere hose mu mateka y’isi. Ubuhungabane mu bukungu, ubwicanyi, kwanduza ibidukikije n’indwara ziteye ubwoba bihungabanya ukumererwa neza kw’abantu. Mu gihe ibyo byose biba umuntu yageze ku bitangaza mu by’ubukungu. Mbese ntiyashoboye gufata ingufu za atome uko ashaka? Yakandagiye no ku kwezi. Mu by’ukuri ibihe byacu nta bindi bihe byigeze gusa nabyo. Ariko kandi hari ikintu cyabaye cy’ingenzi kurusha ibindi muri ibi bihe byacu, kandi imbere yabyo ibindi byabaye byose ni ubusa.
2. Ni ibiki byahanuwe na Danieli byagombaga kuba muri iki gihe cyacu?
2 Icyo kintu gitangaje koko cyari cyarahanuwe n’umuhanuzi Danieli mu kinyejana cya 6 mbere yo kubara ibihe kwacu. Reba iyo nkuru Danieli yavuze ahumetswemo n’Imana ngo: “Hanyuma nshyitegerez’ ibyo neretswe n’ijoro, mbona haj’ usa n’Umwana w’umuntu, aziye mu bicu byo mw’ ijuru, az’ umujy’ umwe, asanga wa Mukuru nyir’ ibihe byose, bamumugez imbere. Nukw’ahabg’ ubutware n’icyubahiro n’ubgami, kugira ngw’ abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera. Ubutware bge ni ubutware bg’iteka ryose butazashira; kand’ubgami bge ni ubgami butazakurwaho.—Danieli 7:13,14.
3. (a) Ni nde “Mukuru nyir’ibihe” kandi yahaye iki “usa n’Umwana w’umuntu”? (b) Ni nde “usa n’umwana w’umuntu” kandi abakuru b’idini ya kiyuda bakiriye bate igisubizo Yesu yahaye ikibazo cyabo?
3 Yehova Imana niwe “Mukuru nyir’ ibihe”. Danieli yamubonye “mu bicu byo mw’ ijuru” ari byo birere by’umwuka bitaboneka, hanyuma yahaye ubwami “usa n’Umwana w’umuntu.” Mbese uwo ni nde? Yesu yashubije icyo kibazo mu mwaka wa 33 mu bihe byacu igihe yari imbere y’urukiko. Umutambyi mukuru yari amutegetse kurahira ngo avuge niba ari we Kristo cyangwa ko atari we, Yesu yamusubije ashize amanga yivugiraho ubuhanuzi bwo muri Danieli avuga ati: “. . .hanyuma muzabon’ Umwana w’umuntu yicay’ iburyo bg’ubushobozi bg’Imana, aje ku bicu byo mw’ ijuru.” Aho kugandukira Umwami wahiswemo na Yehova, umutambyi mukuru yahise amushinja ko atukanye ubwo abakuru b’idini y’abayuda bahise bahatira Ponsiyo Pilato kwica Yesu.—Matayo 26:63-65; 27:1, 2, 11-26.
4. Yesu yambitswe ikamba ryari, kandi ibyo byabaye ari ba nde bamurwanya?
4 Abayuda bakoreye ubusa igihe bagerageza gutwama ayo magambo ya Yesu; ni koko yarazutse mu bapfuye hanyuma arazamuka ajya mu ijuru, maze ategereza igihe Yehova ubwe azamwihera Ubwami. (Ibyakozwe 2: 24, 33, 34; Zaburi 110:1, 2) Icyo gihe cyasohoye muri 1914. Ibyo byose birerekana ko mu mezi ya nyuma y’uwo mwaka Yesu yambitswe ikamba n’ u“Mukuru nyir’ ibihe” hanyuma atangira gutegeka. (Matayo 24:3-42) Ubwami bwavutse hagati y’abanzi. Ibyo ari byo byose ari abakuru b’idini ry’Abayuda bo mu kinyajana cya 1 ari ibihangange bigizwe n’amahanga, ari Satani ubwe n’abadaimoni be nta washoboye guhagarika ugusohozwa k’ubushake bw’Imana. (Zaburi 2:2, 4-6; Ibyahishuwe 12:1-12) Muri 1914 igihe cyagenwe na Yehova ijuru ryaririmbye iyi ndirimbo ngo: “Ubgami bg’isi bubay’ ubg’Umwami wacu n’ubga Kristo we, kand’ azahora ku ngom’ iteka ryose.” (Ibyahishuwe 11:15) Kuva icyo gihe abantu bari mu “minsi y’imperuka” y’iyi gahunda y’ibintu mbi.—2 Timoteo 3:1.
Igihe cy’isarura
5. (a) Dukurikije ubuhanuzi bwa Danieli ninde wagombaga kuba umugaragu w’umwami wari umaze kwimikwa? (b) Intumwa Yohana yeretswe ibiki byerekeranye na Yesu amaze guhabwa ikamba?
5 Ku byerekeye igihe Yesu yahabwaga ikamba ubuhanuzi bwa Danieli buravuga ngo “kugira ngw’ abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe bajye bamukorera.” Mbese ibyo byari gushoboka bite, kubera ko abantu mu buryo rusange batemera ubwo bwami? Hari ibyo Yohana yeretswe bisubiza icyo kibazo. Yohana aratubwira ngo: “Mbon’ igicu cyera; no ku gicu mbon’ uwicayeho, usa n’Umwana w’umuntu, wambay’ ikamba ry’izahabu ku mutwe, kand’ afit’ umuhor’ utyaye mu ntoke ze.” (Ibyahishuwe 14:14) Kimwe n’ibyo Danieli yeretswe Yesu araboneka yicaye ku bicu akitwa “usa n’Umwana w’umuntu.” Afite ikamba rya cyami ariko kandi ntabwo ari inkoni y’icyuma afite ahubwo ni umuhoro utyaye w’umusaruzi. Mbese ni kuki?
6. Yehova yahaye Umwami wari umaze kwimikwa kurangiza uwuhe murimo?
6 Yohana arakomeza ngo: “Maraika wund’ ava mu rusengero, arangurur’ ijwi rirenga, abgir’ uwicaye kur’icyo gicu, ati: “ahuramw’ umuhoro wawe, usarure, kukw’ isarura risohoye, kand’ ibisarurwa byo mw’ isi byeze cyane. Nuk’uwicaye ku gicu yahur’ umuhoro we mw’ isi, is’ irasarurwa.”—Ibyahishuwe 14:15, 16; Abaheburayo 9:24; 1 Abakorinto 11:3.
7. (a) “Ibisarurwa byo mw’isi” ni iki? (b) Isarura ryatangiriye hehe?
7 Mbese ‘ibisarurwa byo mw’ isi’ ni iki? Ni abantu bava mu isi ya satani kugira ngo bakorere Yehova n’Umwami we. Gusarura byatangiranye n’ikoranywa ry’abasigaye bagize 144,000 bazimana na Kristo mu ijuru. (Matayo 13:37-43) Abagize “Bisiraeli b’Imana” kandi bakaba ari abagize “umuganura ku Mana no ku Mwana w’Intama.” Baracunguwe baturuka “mu miryango yose no mu ndimi zose no mu moko yose.” (Abagalatia 6:16; Ibyahishuwe 14:4; 5:9,10) Niyo mpamvu rero abantu ‘bo mu miryango yose no mu ndimi zose no mu moko yose no mu mahanga yose’ batangiye gukorera Umwami Yesu.
8. (a) Twatekereza ko ikoranywa ry’abanyuma bagize abasigaye ryaba ryarangiye mu wuhe mwaka? (b) Dukurikije ibindi Yohana yeretswe isarura rikomezanya n’irihe koranywa?
8 Ariko rero si ibyo gusa. Hari ibindi intumwa Yohana yeretswe biratwereka ko abasigaye mu abagize 144,000 barimo bashyirwaho ikimenyetso. (Ibyahishuwe 7:1-8) Tuzi neza ko iryo koranywa ry’ abasigaye ryarangiye ahagana 1935. Yohana aratubwira ko nyuma y’aho yabonye “abantu benshi, umunt’ atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose, bahagaz’ imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama.” (Ibyahishuwe 7:9-17) Ubwo rero isarurwa rirakomeza kandi “abantu benshi bo mu miryango yose no mu ndimi zose no mu moko yose” batangira gukorera Umwami Yesu.
9. Abo bashya ni bande kandi ni ubundi buhanuzi buhe bwavugaga iby’iryo koranywa “mu minsi y’imperuka”?
9 Abo baje vuba bahita bishimira igitekerezo cyo kuzabaho iteka ryose ku isi izahindurwa paradizo, bayobowe n’Umwami washyizweho na Yehova. (Zaburi 37:11, 29; 72: 7-9) Hari ubuhanuzi bumwe bwahanuye iryo koranywa. Nka Yesaya yahanuye ko “mu minsi y’imperuka” amahanga azirukira ku nzu ya Yehova. (Yesaya 2:2, 3) Nk’uko Hagai abihanura amahanga yari guhinda umushyitsi akongera ngo “n’ibyifuzwa n’amahanga Yose bizaza.” (Hagai 2:7) Zekaria nawe yavuze iby “abantu cumi bazava mu mahanga y’indimi zose” bazifatanya n’abantu b’Imana. (Zekaria 8:23) Hanyuma kandi Yesu ubwe yahanuye ikoranywa ry’ “abantu benshi” igihe avuga ati: “Umwana w’umunt’ ubg’ azazana n’abamaraika bose, afit’ ubgiza bge, ni bg’ azicara ku ntebe y’ubgiza bge: amahanga yose azateranirizw’ imbere ye, abarobanure, nk’uk’umwunger’ arobanur’ intama mw’ ihene: intam’ azazishyir’ i buryo bge, nahw’ ihene azazishyir’ ibumoso.”—Matayo 25:31-33.
10. (a) “Ibisarurwa byo mw’ isi” bihunikwa bite? (b) Ni abahe bantu bonyine bafatanya n’abamaraika muri uwo murimo?
10 Ni koko isi yose kuri ubu irimo irasuzumwa mu buryo bucukumbuwe kandi “intama’” zirimo ziratoranywa mu “ihene’ Mbese uwo murimo urakorwa ute? Mu byo Yohana yeretswe “ibisarurwa byo mw’ isi” bifitanye isano n’ubutumwa bukomeye butangazwa n’abamaraika. Umumaraika umwe aravuga “ubutumwa bgiza bg’iteka ryose.” Undi aravuga igwa rya “Babuloni Ikomeye”, uwa gatatu araburira ku byerekeranye no kuyoboka “inyamaswa” ari yo gahunda ya gipolitiki ya Satani. (Ibyahishuwe 14:6-10) Ubundi mu by’ukuri nta muntu n’umwe wumvise ijwi ryabo ahubwo abantu b’indahemuka batangaje ubutumwa bw’abo bamaraika. (Matayo 24:14; Yesaya 48:20; Zekaria 2:7; Yakobo 1:27; 1 Yohana 2:15-17) Birumvikana rero ko ubutumwa abamaraika bashinzwe butangazwa n’abavugizi b’abantu bakora bayobowe n’abamaraika. Kujya mu gice cy’ “intama’” cyangwa cy’ “ihene’ ” biterwa n’uburyo ubwo butumwa bwakirwa. Mu kinyajana cya 20 Abahamya ba Yehova bonyine nibo bafatanije n’abamaraika muri uwo murimo w’ingenzi.
11. Kwamamaza ubwo butumwa ni ingenzi mu buhe buryo?
11 Ugukwirakiza ubwo butumwa ni umurimo wihutirwa cyane kurusha indi muri iki gihe cyacu. Nta majyambere n’amwe haba muri politiki mu buhanga yahinduye ibintu ngo ageze ah’uwo murimo. Ni koko ubwo butumwa bwerekana ukuntu ibibazo by’isi bizakemurwa kandi bukamenyekanisha agakiza k’iteka ryose k’abantu bazaguma mu budahemuka. Ikindi kandi icy’ingenzi nuko bufitanye isano n’ukwezwa kw’izina rya Yehova.
Raporo y’umwaka
12, 13. Tanga imibare imwe ituruka muri raporo y’umwaka yerekana ko ibisarurwa byinshi bimaze guhunikwa?
12 Iyo niyo mpamvu buri mwaka Abahamya ba Yehova bihutira gusoma raporo y’umwaka y’umurimo w’umuteguro wa Yehova, kandi bibonera ko Yehova akomeza guha umugisha umurimo barimo bakora. Raporo yo muri 1987 irerekana ko umwaka ushize abamaraika hamwe n’abafasha b’abantu bagize umwete koko.
13 Ubutumwa bwiza ubu bumaze kumvwa mu bihugu 210 ari byo kuvuga ko ari ‘amoko yose n’amahanga yose n’indimi zose’ ashobora kugerwaho muri iki gihe cyacu. (Mariko 13:10) Ikindi kandi ababwiriza bagera kuri 3,395,612 bakaba ari ubwa mbere bagezweho mu mateka y’Abakristo, bose barafatanije muri uwo murimo. Imibare igaragara mu bihugu bimwe iratangaje. Urugero muri Etazuni ababwiriza bigeze kugera kuri 773,219. Mu bihugu bibiri Brezili na Megisike bageze ku mibare 216,216 uwa mbere, na 222,168 uwa kabiri. Mu bindi bihugu 6 ari byo Ubudage, Ubwongereza, Ubutaliyani, Ubuyapani, Nijeriya na Filipine barengeje ababwiriza 100,000. Hanyuma mu bihugu bimwe bituwe cyane bifite ababwiriza bagera ku bihumbi cyangwa batagezeho. Umurimo w’abo bantu b’indahemuka bihata kumurikisha urumuri rw’ukuri mu mimerere mibi, nawo ni ingenzi.—Matayo 5:14-16.
14. Ni bantu bwoko ki bakoranyirizwa mu muteguro wa Yehova?
14 Birumvikana ko atari ukwiyongera ubwako abagaragu b’Imana bitaho cyane, ahubwo bita k’ukuntu abigishwa bashya baza kongera umuteguro wa Yehova ari “ibyifuzwa” imbere y’Umuremyi. Abantu benshi kera bari “abanihir’ ibizira” babonaga muri Kristendomu. (Ezekieli 9:4) Kandi ni ukubera ko bashaka kwigishwa inzira z’Imana bituma birukira ku “musozi w’Uwiteka [Yehova, MN].” (Yesaya 2:2, 3) Mu isi yanduye kandi ishyira imbere ubutunzi Yehova akora ku buryo abantu amahumbi buri mwaka bamubera “ibyifuzwa” icyo ni igitanga ubuhamya bukomeye bw’umugisha aha abantu be.
Igihe cyo gukora
15. (a) Mbese ahagomba kubwirizwa ni hanini? (b) Dukurikije ibyo Yohana yeretswe umurimo w’ ‘umukumbi munini’ ni uwuhe?
15 Ukubwiriza kw’Abahamya ba Yehova ni umurimo wihutirwa? Mbese ni ukubera iki? Mbere na mbere ni ukubera ko ahagomba kubwirizwa ari hanini cyane kandi “ubutumwa bgiza” bukaba bugomba kugezwa ku “abari mw’isi, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’indimi zose n’amoko yose.” (Ibyahishuwe 14:6) Mu mugani wa Yesu ni abantu b’amahanga yose bavangurwamo “ihene” n’“intama.” Mbega akazi gakomeye! Ikinejeje n’uko ‘umukumbi mwinshi’ Yohana yabonye mu byo yeretswe usingiza Imana “ku manywa na nijoro.” (Ibyahishuwe 7:15) Umwaka ushize ‘umukumbi mwinshi’ hamwe n’Abakristo basizwe mu mwuka bakurikije ibyo byeretswe Yohana baharira bose hamwe amasaha 739,019,286 mu kubwiriza. Uwo mubare utangaje mu isi yose urangana na mwayeni y’amasaha arenga 18 buri kwezi ku mubwiriza wese. Gereranya uwo mubare n’amasaha 12 yakorwaga mu myaka 10 ishize ubwo urabona ukuntu ukubwiriza kwateye imbere cyane. Mbese wowe uruhare rwawe rungana iki ugereranije na mwayeni y’isi yose?
16. (a) Ni ubuhe buryo bwiza bwo “kubgiriza n’umwete”? (b) Umwaka ushize ni abakrisito bangahe bagize uruhare muri uwo murimo?
16 Wiboneye na none umubare wo hejuru w’abapayiniya ba buri gihe kimwe n’abafasha ari 650,095. Uwo mubare urerekana ko umwaka ushize abapayiniya bangana n’ababwiriza bariho hashize gusa imyaka 25. Mbese waba uri muri abo bapayiniya? Niba ari byo, washyize mu bikorwa mu buryo bwiza inama ya Paulo ngo: “Ubgiriz’ abant’ ijambo ry’Imana, ugir’ umwete mu gihe kigukwiriye no mu kitagukwiriye.” (2 Timoteo 4:2) Mbese ni kuki utateganya kuba umupayiniya byibuze mu kwezi kumwe k’umwaka w’umurimo wa 1988?
Ukwiyongera kuri imbere
17. Ni iyihe mibare yerekana ko hariho ukwiyongera gukomeye?
17 Ukwiyongera kuri imbere ni kwiza koko. Umwaka ushize hayobowe ibyigisho bya Bibiliya 3,005,048, kandi buri mwigishwa wa Bibiliya ni ‘icyifuzwa’ cyo mu gihe kizaza. Ikindi kandi abantu 8,965,221 bijihije Ifunguro ry’Umwami mu kwa kane gushize. Mu bari bahari abenshi bakaba atari Abahamya ba Yehova, bamwe hashize igihe gito bishimiye Ijambo ry’Imana, bakiranye igishyuhirane kandi tubateye inkunga yo gukomeza kugira amajyambere menshi abandi bari barigeze kwizihiza Umunsi w’Urwibutso nibyo bikaba byerekana ko bishimira kuba bari hamwe n’Abahamya, ntibabone ko ari ngombwa gutera imbere.
18. Dukurikije ubuhanuzi bwa Yesu n’ubwa Zekaria ni ibiki bya ngombwa kugira ngo umuntu abarirwe mu “intama” za Yehova?
18 Inyungu abo bantu bafitiye ukuri kwa Bibiliya ikwiriye gushimwa. Ibyo ari byo byose twibuke ko mu mugani wa Yesu “inta- ma” ziragwa ubuzima bw’iteka ari abantu bafashije abavandimwe ba Kristo bagafatanya nabo. (Matayo 25:34-40, 46) Mu buhanuzi bwa Zekaria “abantu cumi”, umubare icumi uvuga umubare wuzuye, baravuga nta shiti ngo: “Turajyana kuko twumvise yukw’ Imana iri kumwe namwe.” (Zekaria 8:23) Abo bantu ntabwo ari ubucuti gusa, ‘bafata’ abantu b’Imana kandi bakajyana nabo bakegurira ubuzima bwabo umurimo w’Imana yabo. Kugira ngo kuri ubu bagere kuri ibyo, bagomba kuba mu buryo bwuzuye mu muteguro wa Yehova.
Igihe kiragenda kiba gito
19, 20. (a) Dukurikije ibyo Yohana yeretswe ni iki kizaba “ibisarurwa by’isi” nibimara guhunikwa? (b) Abazaba bataragandukira Umwami Yesu bose bazamererwa bate?
19 Impamvu ya kabiri ituma isarura riba umurimo wihutirwa nuko vuba aha uzarangira. (Matayo 24:32-34) Ni iki se kizakurikiraho? Nk’uko Yohana yabyeretswe: “Maraika wund’ ava muri rwa rusengero rwo mw’ ijuru, na w’afit’umuhor’utyaye. Hakurikirah’und’uvuye mu gicaniro, ni we mutware w’umuriro; arangurur’ ijwi, abgira wa maraika wund’ufit’umuhor’utyaye, ati: Ahur’umuhoro waw’utyaye, uc’amaseri yo ku muzabibu w’isi, kukw’ inzabibu zawo zinetse. Nuko maraika yahur’ umuhoro we mw’ isi, ac’ imbuto z’umuzabibu w’isi, azijugunya mu muvure munini w’umujinya w’Imana.” —Ibyahishuwe 14:17-19.
20 Isarurwa ry’ “ibyifuzwa nirimara kurangira iyi si ishaje yanduye nta mpamvu izaba igifite yo kubaho. ‘Umuzabibu w’isi’ ari wo gahunda y’ibintu y’isi ya Satani uzarimburwa. Abarwanya Kristo nabo bazibonera Umwami washyizweho na Yehova. Yohana arandika ngo: “Dore arazana n’ibicu, kand’amaso yos’azamureba, ndetse n’abamucumise na bo bazamureba: kand’amoko yose yo mu isi azamuborogera.” (Ibyahishuwe 1:7; Matayo 24:30) Ubwo amagambo Yesu yabwiye abatware b’idini ry’abayuda bahagaze mu rukiko “n’abamucumise” azasohozwa. (Matayo 26:64) Birumvikana ko abo banyamadini b’indyarya batazazuka kugira ngo ‘babone’ Yesu. (Matayo 23:33) Ariko abameze nkabo ubungubu bakaba banga Umwami washyizweho na Yehova bazamwemera kubera kubura ukundi bagenza, igihe azaza kurimbura amahanga i Harumagedoni,—Ibyahishuwe 19:11-16; 19-21.
21. Ni kuki abagaragu b’Imana bagomba kwitanga hamwe n’abamaraika?
21 Ni koko ibyo bireba kurokoka kwa buri muntu kandi dufite inshingano iremereye yo gufatanya n’abamaraika ariko kandi bikaba ari n’igikundiro gikomeye. Turajye dukomeza kwitanga byimazeyo dufatanya n’abamaraika kandi twihata gushaka abantu bafite umutima w’intama, “ibyifuzwa” bya Yehova mbere ko isarura rirangira.
Sobanura
◻ Ni iki cyabaye cy’ingenzi kurusha ibindi muri iki kinyejana cya 20?
◻ “Ibisarurwa by’isi” ni iki kandi bihunikwa bite?
◻ Ni iyihe myifatire n’“intama” za Yehova?
◻ Raporo y’umwaka yerekena ite ko Yehova aha umugisha isarura?
◻ Ni kuki ukubwiriza ari umurimo wihutirwa?