ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w89 1/8 pp. 10-17
  • Malaya mubi—Kurimbuka kwe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Malaya mubi—Kurimbuka kwe
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kurebera hafi Malaya
  • ‘Ibanga ry’umugore n’iry’inyamaswa’
  • Malaya yicwa
  • Urubanza rwa maraya w’akahebwe
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • Babuloni Ikomeye irarimbutse
    Ibyahishuwe—Indunduro Yabyo Ikomeye Iri Bugufi!
  • “Nimwubah’ Imana, muyihimbaze”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
  • Amahoro, umutekano “n’ishusho y’Inyamaswa”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1986
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
w89 1/8 pp. 10-17

Malaya mubi​—Kurimbuka kwe

“Haleluya! Agakiza n’icyubahiro n’ubutware ni iby’Imana yacu,kukw’amateka yay’at’ay’ukuri no gukiranuka. Yaciriyeho iteka malaya uwo ukomeye, wononeshag’abari mw’is’ubusambanyi bge, kand’imuhorey’amaraso y’imbata zayo.”​—IBYAHISHUWE 19:1, 2.

1. Ni mu buryo ki malaya ukomeye yasambanye n’‘abami b’isi,’ kandi byabyaye iki?

IBYO twamaze kuvuga byose ni ibintu bikomeye cyane. Ariko tugomba nanone kubona ko tunakurikije Ibyahishuwe 17:2, malaya ukomeye asambana n’“abami [bo] mw isi.” N’ubwo yaguye, aracyafitanye imishyikirano ya bugufi n’isi kandi aracyagerageza kugira ibikoresho abayobozi ba politiki kugira ngo agere ku byo yishakira. (Yakobo 4:4) Ubwo bulaya mu buryo bw’umwuka, imishyikirano yihishe Babuloni Ikomeye ifitanye n’abayobozi ba politiki, yatumye hapfa amamiliyoni menshi y’intungane. Byonyine malaya ukomeye yakoze ibibi cyane mu gihe yashyigikiraga abari bashyamiranye mu Intambara ya Mbere y’Isi. Ibyo ari byo byose ni mu Intambara ya Kabiri y’isi ibyaha byayo “byarundanijwe bikagera mw’ijuru”! (Ibyahishuwe 18:5) Ni ukubera iki se?

2. (a) Ni mu buryo ki Franz von Papen yafashije Adolf Hitleri kuba umutware w’Ubudage, kandi ni mu yahe magambo perezida w’Ubudage wamubanjirije yavuze uwo mugaragu wa papa? (b) Mu Masezerano yasinywe hagati ya Leta na Nazi na Vatikani, ingingo ebyiri zagizwe ibanga, ni izihe? (Reba ibyanditswe mu nsi y’urupapuro.)

2 Dufate nk’urugero, ni ki cyatumye umugome Adolf Hitleri aba perezida utegekesha igitugu w’Ubudage? Ni ubutiriganya mu bya gipolitiki bw’umukozi wa papa, nk’uko umuperezida wari uvuyeho Kurt von Schleicher yabivuze, wari “umugambanyi ku buryo imbere ye Yuda Iskariyoti yari umutagatifu.” Uwo ni uwitwa Franz von Papen watumye Agisiyo Gatolika hamwe n’abanyenganda bakomeye barwanya ubukomunisiti bakabumbira hamwe Ubudage buyobowe na Hitleri. Ubwo von Papen yari guhabwa intebe ya Visi perezida. Hitleri yamwohereje i Roma ayoboye intumwa zari zigiye kugirana imishyikirano yo gushaka uburyo Leta na Nazi na Vatikani zizakorana. Muri icyo gihe Papa Piyo XI yabwiye intumwa z’abadage ko yari yishimiye ko “leta y’Ubudage ubu yari iyobowe n’umwanzi w’Ubukomunisti ukomeye cyane,” hanyuma kuri 20 Nyakanga 1933, mu mihango ikomeye cyane yabereye i Vatikani, Kardinali Pacelli (wabaye nyuma yaho Papa Piyo XII) yasinye iyo mishyikirano.a

3. (a) Umwanditsi w’amateka yanditse iki ku masezerano ya Leta ya Nazi na Vatikani? (b) Mu mihango yakoreshejwe na Vatikani, ni ikihe cyubahiro cyahawe Franz Papen? (c) Ni uruhe ruhare Franz Papen yagize mu gufata ubutegetsi kwa Nazi muri Otriche?

3 Umwanditsi w’amateka yaranditse ngo: “Imishyikirano [yasinyiwe hagati y’Ubudage na Watikani] kuri Hitleri yari imitsindo ikomeye. Niyo nkunga ya mbere yari abonye itururtse mu mahanga kandi iturutse mu isoko yo hejuru cyane.” Mu mihango yakorewe i Vatikani, Pacelli yambitse von Papen umudari wo mu rwego rwo hejuru utangwa na Papa witwa, umusaraba mukuru wa Piyo IX”b Winston Churchill, mu gitabo cye cyitwa The Gathering Storm [L’orage approche], cyanditswe muri 1948, yavuze ko von Papen yitwaje ko bamwitaga “Umugatolika mwiza” kugira ngo yemeze Kiliziya Gatolika kwemera ko Nazi ifata ubutegetsi muri Otirishe. Muri 1938 mu guhimbaza isabukuru ya Hitleri, Karidinali Innitzer yategetse ko muri Kiliziya zose za Otirishe bamanika amabendera yari afite umusaraba ufite amashami, bakavuza inzogera hanyuma abantu bose bagasabira uwo mutegetsi utwaza igitugu.

4, 5. (a) Ni kuki Vatikani ariyo izabazwa imenwa ry’amaraso riteye ubwoba? (b) Abasenyeri b’Abagatolika b’abadage bashyigikiye bate Hitleri?

4 Vatikani niyo yikoreye imenwa ry’amaraso! Icyo gice gikomeye cya Babuloni Ikomeye yafashije mu buryo bugaragara cyane Hitleri kujya ku butegetsi hanyuma iramushyigikira “mu magambo.” Yageze kure ku buryo yashyigikiye ibibi byakorwaga n’uwo mutegetsi utwaza igitugu. Mu myaka icumi iterabwoba rya Nazi ryamaze papa w’i Roma yarinumiye. Muri icyo gihe ibihumbi n’ibihumbi by’abasilikari b’Abagatolika bararwanaga bagapfa kubera ishema ry’ubutegetsi bwa Nazi, kandi amamiliyoni y’abantu barimbagurirwaga mu byumba bya Hitleri yiciragamo abantu akoresheje imyuka mibi.

5 Abasenyeri b’Abagatolika b’abadage bashyigikiye ku mugaragaro Hitleri. Umunsi Yapani yari yifatanije n’Ubudage itera i Pearl Harbor, ikinyamakuru The New York Times cyaranditse ngo: “Inama nkuru y’abasenyeri b’Abagatolika b’abadage yabereye i Fulda yategetse gushyiraho ‘isengesho ryo gusabira intambara,’ isengesho ridasanzwe ryagombaga gusomwa mbere na nyuma ya buri misa. Iryo sengesho ryasabaga Imana guha umugisha intwari z’abadage no kubaha kuganza hamwe no kurinda abasilikari. Abasenyeri bahaye n’abapadiri amategeko y’uko byibuze rimwe mu kwezi, mu nyigisho yo ku cyumweru idasanzwe bagira icyo bavuga ku basirikari b’abadage barwaniraga ‘ku butaka, mu nyanja no mu kirere.’”

6. lyo Vatikani iza kuba itarasambanye mu buryo bw’umwuka na ba Nazi, ni ibihe bintu bibi isi itari guhura na byo?

6 Iyo Vatikani itaza kugirana imishyikirano ikemangwa n’ubutegetsi bwa Nazi, ubuzima bw’abantu benshi bwari kurindwa, ubw’amamiliyoni n’amamiliyoni y’abasilikari n’abandi baturage b’abadage baguye muri iyo ntambara, hamwe na miliyoni esheshatu z’Abayahudi bishwe kubera ko batari abadage, hamwe n’ubw’abandi bufite agaciro kenshi imbere y’Imana b’Abahamya ba Yehova ibihumbi basizwe mu mwuka cyangwa bagize “izindi ntama” bababajwe cyane abenshi bagapfira mi bigo by’aba Nazi.—Yohana 10:10, 16.

Kurebera hafi Malaya

7. Intumwa Yohana ivuga ite mu buryo burambuye malaya ukomeye

7 Iyerekwa ryo mu buhanuzi bwo mu Byahishuwe rirakwiye koko! Nkuko biri mu gice cya 17, imirongo ya 3 kugeza 5, Yohana yavuze ku mumaraika ibi: “Anjyana mu butayu, ndi mu Mwuka. Mbon’umugore yicaye ku nyamasw’itukura, yuzuy’amazina yo gutuk’Imana, ifite imitw’irindwi n’amahembe cumi. Uwo mugore yari yambay’umwenda w’umuhengeri n’uw’umuhemba; yar’arimbishijwe n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi n’imaragarita; mu ntoke ze yar’afit’igikombe cy’izahabu cyuzuy’ibizira n’imyanda y’ubusambanyi bge. Mu ruhanga rwe afit’izina ry’amayoberane ryanditswe ngo: BABULONI IKOMEYE, NYINA W’ABAMALAYA. KANDI NYINA W’IBIZIRA BYO MW’ISI.”

8. (a) Igikombe cya zahabu malaya ukomeye afite kirimo iki, gituma amenyekana kurusha? (b) Ni mu buryo ki Babuloni Ikomeye mu buryo bw’igishushanyo “umwenda w’umuhengeri n’uw’umuhemba,” arimbishishwa ‘n’amabuye y’igiciro cyinsbi na marigarita’?

8 Ahangaha Yohana yabonye Babuloni Ikomeye ayiri hafi cyane. Yari mu mwanya wayo mu butayu, hagati y’inyamaswa z’inkazi zihatuye. Uwo malaya ukomeye arangwa ku mugaragaro n’ibiri mu gikombe afite. Nyamara umuntu yakeka ko ari cyiza kubera uko gisa inyuma. Ibirimo arimo anywa ni bibi cyane imbere y’Imana. Ubucuti bwe n’isi, amahame yayo mabi, gushyigikira icyaha, ubutoni afite mu bihangange bya politiki muri ibyo byose nta na kimwe gishyigikiwe na Yehova, “Umucamanza w’abari mw’isi bose.” (Itangiriro 18:22-26; Ibyahishuwe 18:21, 24) Reba se imyambaro myiza yambaye!Afitiye agashema katedrali ze zihanitse zubatswe mu buryo buhambaye n’amadirishya y’amabara menshi, insengero zo mu Bashinti (idini ryo muri Yapani) monasteri z’Ababuda zitatse, n’izindi nsengero zimaze imyaka n’imyaka. Nkuko imyambarire ya “malaya ukomeye” imeze, abapadiri n’abamwane bambara imyenda y’imihengeri n’iy’imihemba.—Ibyahishuwe 17:1.

9. Ni irihe menwa ry’amaraso rikomeye Babuloni Ikomeye ishinjwa, kandi ni mu yahe magambo akwiriye Yohana asozesha?

9 Ariko rero ni inyota ye y’amaraso ituma aba mubi cyane. Yehova afitanye urubanza nawe agomba kurangiza. Ntabwo yashyigikiye gusa abategekeshaga igitugu bari bafite inyota y’amarasd bo muri iki gihe, ahubwo n’amateka yayo mabi amaze ibinyejana byinshi; ni yo nkomoko y’intambara z’amadini nka Inquisition (soma Inkizisiyo), Croisades (soma Kuruwazade) no guhora Imana intumwa zimwe ndetse n’iyicwa ry’Umwana w’Imana, Umwami Yesu Kristo, kugira ngo twe gukomeza na mbere yaho. (Ibyakozwe 3:15; Abaheburayo 11:36, 37) Twongereho n’iyicwa ry’Abahamya ba Yehova vuba aha barashwe, bakamanikwa cyangwa bakicishwa inkota, gucibwa umutwe no kugirirwa nabi mu bigo barundagamo abantu bakabica urubozo. Nta gitangaza rero ko Yohana yarangijanye aya magambo ngo: “Mbona k’uwo mugor’asinz’amaraso y’abera n’amaraso y’abahowe Yesu”!—Ibyahishuwe 17:6.

‘Ibanga ry’umugore n’iry’inyamaswa’

10. (a) Ni mu buryo ki malaya ukomeye yatoteje Abahamya ba Yehova? (b) Abayobozi b’amadini ya Babuloni Ikomeye ni abayobozi bwoko ki?

10 Yohana yaratangaye cyane imbere y’ibyo bintu yari abonye. Ni kimwe natwe muri iki gihe. Mu myaka 1930 na 1940, ’malaya ukomeye’yakoresheje Agisiyo Gatolika n’ubutiriganya muri politiki kugira ngo atoteze kandi ahagarikishe Abahamya ba Yehova. Kugeza kuri ubu ahantu hose afite ijambo. Babuloni Ikomeye ikomeza kurwanya, guhagarika no gusebya umurimo w’Abahamya ba Yehova bamamaza ibyiringiro bitangaje by’Ubwami bw’Imana. Mu gufungira amamiliyoni y’abantu mu mashyirahamwe y’amadini ya malaya ukomeye, abayobozi b’amadini bameze nk’impumyi zirandata izindi mpumyi mu rwobo rwo kurimbuka. Nta na rimwe rwose uwo malaya mubi azavuga nk’intumwa Paulo ngo: Ni cyo gituma mbahamiriz’uyu munsi yukw’amaraso ya bose atandiho.”—Matayo 15:7-9, 14; 23:13; Ibyakozwe 20:26.

11, 12. Ni irihe yobera ry’‘umugore wicaye ku inyamaswa itukura’ rifitwe na malaya mubi, kandi Abahamya ba Yehova bagaragaje bate iryo banga muri 1942?

11 Maraika yabonye ukuntu Yohana ata ngaye maze aramubwira ati: “Ni iki kigutangaje: Reka nkumener’ibanga ry’uriya mugore n’iry’inyamasw’muhetse, ifit’imitw’irindwi n’amahembe cumi.” (Ibyahishuwe 17:7) Mbese iyo ‘nyamaswa ni iyihe’? Imyaka 600 mbere yaho Danieli yari yareretswe inyamaswa z’inkazi hanyuma asobanurirwa ko zashushanyaga “abami” cyangwa ibihangange muri politiki byo mu isi. (Danieli 7: 2-8, 17; 8:2-8, 19-22) Ahangaha rero Yohana yeretswe ishyirahamwe ry’ibyo bihanganye —‘inyamaswa itukura.’ Ni Ishyirahamwe ry’Amahanga (Sosiete des Nations) ishyirahainwe ryaturutse ku bantu ryagaragaye ku isi muri 1920, hanyuma rikaza kugwa mu rwobo rwo kutagira icyo rikora igihe Intambara ya Kabiri y’Isi itangira muri 1939. Ibyo ari byo byose, ni irihe ‘banga ry’umugore n’iry’inyamaswa’?

12 Ku bubasha bw’imana, Abahamya ba Yehova bamurikiwe kuri iryo yobera muri 1942. Mu gihe Intambara ya Kabiri y’Isi yari ikaze abantu benshi baketse ko izarangirira kuri Harumagedoni. Ariko Yehova we siko yari yabigennye. Abahamya be bari bagifite akazi kenshi kabategereje! Mu Iteraniro Rinini rya Gitewokarasi ry’Isi nshya ryabaye kuva kuri 18 kugeza kuri 20 Nzeli 1942, rikabera i Cleveland, Ohio hahuzwaga n’indi mijyi mikuru yo muri Etazuni hakoreshejwe telefoni, Nathani H. Knorr, perezida wa Sosayiti Watch Tower, yavuze disikuru mu ruhame yitwa, “Amahoro y’Ejo Mbese Azaba ay’Igihe Kirekire?” Iyo disikuru yavugaga ibyerekeranye n’Ibyahishuwe 17:8, ahavugwa ko ‘inyamaswa itukura’ ‘yahozeho nyamara itakiriho kandi’igiye kuzamuka iva ikuzimu ijya kurimbuka.’ Yasobanuye neza ko Societe des nations ‘yariho’ kuva 1920 kugeza 1939. Ariko ubu yavuze ko ‘itakiriho’ kubera ko Societe des Nations yari yarapfuye. Ariko nanyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi uwo muryango mpuzamahanga wari kuva i kuzimu. Mbese ubwo buhanuzi bushingiye kuri Bibiliya bwarashohojwe? Yego! Muri 1945 ‘inyamaswa’ mpuzamahanga yavuye i kuzimu yari iboheye izamuka ari Umuryango w’Abibumbye ONU.

13. Ni mu buryo ki Babuloni Ikomeye yakomeje kwifata nka malaya hamwe n’inyamaswa’ ari yo ONU?

13 N’ubwo Babuloni Ikomeye, yari yaraciwe intege n’igwa ryayo, yakomeje kuba malaya imbere y’imyamaswa’ ariyo ONU. Nk’urugero mu kwa Kamena 1965, abanyacyubahiro b’amadini arindwi akomeye “ya gikristo” n’atari aya Gikristo bavuga ko yari ahagarariye icya kabiri cy’abatuye isi bateraniye i San Francisco kugira ngo bizihize isabukuru ya 20 ya ONU.c Muri uwo mwaka Papa Paulo VI yise ONU “amizero ya nyuma y’amahoro n’umutekano.” Nyuma yaho Papa Yohani Paulo II yatanze icyifuzo ko “Umuryango w’Abibumye wahora ari intebe yo hejuru y’amahoro n’ubutabera.” Muri 1986 urwunge mpuzamahanga rw’idini y’ikinyoma rwabaye urwa mbere mu gushyigikira ONU mu cyemezo yafashe cyo kwita uwo mwaka, Umwaka mpuzamahanga w’amahoro. Ariko se amahoro n’umutekano nyakuri byashyizweho bizanywe n’amasengesho yavuganywe umwete icyo gihe? Reka da! Ikindi kandi ni uko Leta zigize ONU zitacyerekana ko zifitiye urukundo nyakuri malaya ukomeye.

Malaya yicwa

14. Ni uwuhe murimo wa bwite ‘inyamaswa’ ONU igomba kurangiza, kandi ni mu yahe magambo maraika abivuga?

14 Mu gihe cyateganijwe, ‘inyamaswa itukura’ nayo ubwayo igomba kurimbuka. Ariko mbere y’uko ibyo biba mbere y’uko igaba igitero ku bwoko bw’Imana, ONU izakora umurimo wihariye. Yehova ‘azashyira mu mutima w’inyamaswa n’uw’amahembe icumi afite ibitwaro gukora ibyo yagambiriye.’Ibyo se bizatanga iki? Maraika w’Imana arasubiza ngo: “Ya mahembe cumi wabonye, na ya nyamaswa, bizanga malaya uwo, bimunyage, bimucuze, biry’inyama ze, bimutwike akongoke.”‘Yarihimbazaga akidamararira’ ariko icyo gihe byose bizaba bihindutse. Amazu ye y’idini, amasambu ye manini bitangaje ntabwo bizamurokora. Maraika yaravuze ngo: “Kubg’ibyo, ibyago byawo byose bizaza ku muns’umwe, urupfu n’umuborogo n’inzara, kand’uzatwikw’ukongoko: kuk’Umwami Imana iwuciriyehw’itek’ar’iy’imbaraga”​—Ibyahishuwe 17:16, 17; 18:7, 8.

15. Abakunzi ba malaya ba gipolitiki, hainwe n’abanyemari bakomeye, bazakora iki narimburwa?

15 Abakunzi be ba gipolitiki bazaririra irimbuka rye bavuga ngo: “N’ ishyano, n’ ishyano! Wa mudugudu munini we; yewe Babuloni, wa mudugud’ukomeye we, ubony’ishyano, kuko mw’isaha imw’itek’uciriweho rigusohoyeho! Ba kabuhariwe mu bucuruzi nabo bavanaga inyungu itubutse kuri we bibye “barira baboroga, bavuge bati: Ni ishyano, ni ishyano! . . . kuko mw’isah’ imw’ubutunzi bginshi bungana butyo burimbutse!”​—Ibyahishuwe 18:9-17.

16. Abagaragu b’Imana bazakora iki malaya ukomeye narimburwa, kandi ni mu yahe magambo ibyahishuwe bibyemeza?

16 Ariko se abagaragu b’Imana bo bazifata bate? Aya magambo ya maraika ni bo areba: “Wa juru we, namw’abera n’int’umwa n’abahanuzi, muwishime hejuru, kukw’Imana iwuciriyehw’iteka, ibahorera!” Babuloni Ikomeye izakubitwa rimwe gusa, ubwo ntabwo izongera gutukisha izina ryera rya Yehova. Irimbuka rya malaya ukomeye rizaba rikwiriye kwizihizwa n’indirimbo zo kuganza zizaririmbirwa gusingiza Yehova. Dore imwe muri za Haleluya, indirimbo z’ibyishimo zizarangururwa ngo: “Haleluya! Agakiza n’icyubahiro n’ubutwari n’iby’Imana yacu, kukw’amateka yay’ar’ ay’ukuri no gukiranuka. Yaciriyehw’iteka malaya uwo ukomeye, wononeshag’ abari mw is’ ubusambanyi bge, kandi’ umuhorey’ amaraso y’imbata zayo.”—Ibyahishuwe 18:20 kugeza 19:3.

17. Nyuma y’irimburwa rya malaya ukomeye, ni mu buryo ki imanza z’imana zizaeibwa kugeza ku rwa nyuma?

17 Imanza z’Imana zizarangizwa vuba cyane mu gihe Yesu Kristo, “UMWAMI W’ABAMI, N’UMUTWAR’ UTWAR’ ABATWARE” azengesha “ibirenge mu muvure w’inkazi y’umujinya w’Imana ishobora byose” i Harumagedoni. Ubwo azavanaho burundu abategetsi babi n’ikizaba gisigaye cyose mu muteguro wa Satani uri ku isi. Ibisiga birya intumbi bizahazwa n’izo ntumbi zabo. (Ibyahishuwe 16:14, 16; 19:11-21) Twagombye kwishimira ko igihe cyashyizweho n’Imana cyegereje aho Iinana izavana ku isi yacu nziza, ikintu kibi cyose cyanduye kandi giteye ishozi!

18. Ni irihe sohozwa rikomeye ry’igitabo cy’Ibyahishuwe?

18 Mbese uwo ni wo musozo w’igitabo cy’Ibyahishuwe? Oya da! Bizaba bitaragera! Mu gihe abantu 144,000 bose bazaba bamaze kuzuka ni ho ubukwe bw’Umwana w’Intama buzaba. “Umugeni” we uzaba yambariye umugabo we azicazwa mu “ijuru rishya.” Mu buryo bw’igishushanyo azamanuka kugira ngo afashe umugabo we gusohoza umugambi wa Yehova ari wo ‘guhindura byose bishya.’ Ubwiza mu buryo bw’umwuka bw’umugeni ni ubw’umurwa wera, Yerusalemu Nshya. Ikuzo ry’Imana Yehova ni ryo rizawumurikira, n’Umwana w’Intama akawubera urumuri. (Ibyahishuwe 21:1-5, 9-11, 23) Ubwo rero Ibyahishuwe bizaba bishojwe, izina rya Yehova rizaba ryejejwe, Umwana w’Intama, Yesu Kristo, hamwe n’umugeni we, Yerusalemu Nshya, bazaha abantu bubaha, ubuzima bw’iteka muri Paradiso yo ku isi.

19. (a) Uretse gusohoka muri Babuloni Ikomeye, ni ikihe kintu kindi kigomba gukorwa kugira ngo umuntu azarokoke? (b) Ni ukuhe gutumirwa kwihutirwa kugifite igihe cyo kwemerwa, kandi tugomba gukora iki?

19 Mbese nawe wibonera ibyaha by’idini y’ikinyoma? Mbese wasohotse muri Babuloni Ikomeye? Mbese wari wegera Imana uciye kuri Yesu Kristo, ukamwiyegurira n’umutima wawe wose hanyuma ukanabatizwa? Ni ngombwa gukora iyo ntambwe kugira ngo uzabone agakiza! Mu gihe igihe cyashyizweho cyo kurangiza urubanza rwa nyuma rwa Yehova cyegereje hari uguhamagarwa kwihutirwa: “Umwuka n’umugeni barahamagara bati: Ngwino.” Abitaba bazegurira ubuzima bwabo Yehova hanyuma nabo babwire abandi ngo: “Ngwino.” Ni koko “ufit’inyota naze; ushaka, ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.” (Ibyahishuwe 22:17) Igihe cyo kwitaba ntikirarangira. Uzishima by’ukuri nuhagarara imbere y’intebe y’Imana n’iy’Umwana w’Intama uri umugaragu wa Yehova wamwiyeguriye ukabatizwa kandi ukazahaguma. Igihe cyashyizweho ubu kiregereje kurusha uko wabitekerezaga! Ni koko ugusohozwa kw’Ibyahishuwe kuregereje!

Nyuma yo kwiga uyu Umunara w’Umulinzi, uwuyobora azasomesha icyemezo gikurikira, hanyuma bagisuzume bakoresheje biriya bibazo. Kiriya cyemezo cyatangajwe mu isi yose igihe haba Amateraniro manini ry’Intara yitwa “Gukiranuka kw’Imana” yakoreshejwe n’Abahamya ba Yehova muri 1988, cyasozaga disikuru yitwa “‘Mayala’ Mubi—Ukugwa Kwe no Kurimbuka

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Kubera impamvu zigaragara, engingo ebyiri z’ayo masezerano y’ubufatanye yagizwe ibanga muri icyo gihe. Yerebaga politiki rusange yo kurwanya Uburusiya hamwe n’inshingano z’abapadiri b’Abagatolika bari mu ngabo za Hitleri. Izo ngingo zicaga amasezerano y’i Versailies Ubudage (1919) na bwo bwari bwarasinye; iyo ziza gushyirwa hanze byari gutera impungenge abandi bari barayashyizeho umukono.

b Franz von Papen was among the Nazis who were tried as war criminals at Nuremberg, Germany, in the late 1940’s. He was acquitted but later drew a stiff sentence from a German denazification court. Still later, in 1959, he was made a Papal Privy Chamberlain.

c Ku byerekeranye n’iyo nama Papa Paulo VI yaratangaje ngo: “Birasanzwe kandi birakwiye ko ikoraniro ry’amadini ry’amahoro riba mu mihango y’urwibutso yabaye ku isabukuru y’imyaka 20 amategeko ya ONU amaze ashyizweho umukono.”

[Agasanduku ko ku ipaji ya 11]

KWINUMIRA KWA PAPA

H. W. Blood-Ryan mu gitabo cye cyitwa Franz von Papen—His Life and Times [Sa vic et son epoque], cyanditswe muri 1939, yavuze mu buryo burambuye ubutiriganya bwatumye icyo gisonga cya papa cyimika Hitleri kikanagira amasezerano yerekeranye n’ubufatanye bwa Vatikani na ba Nazi. Dore ibyo avuga ku kuntu Abayahudi n’Abahamya ba Yehova hamwe n’abandi bantu barimbuwe: “Mbese ni kuki Pacelli [Papa Piyo XII] yinumiye? Ni ukubera ko yabonaga mu migambi ya von Papen yerekeranye n’Ubwami butagatifu bwa Roma n’Ubudage uburyo bwo gukomeza Kiliziya Gatolika n’uburyo bwo kugira ngo Vatikani yongere ibone ubushobozi bwayo. .. . N’ubwo uwo Pacelli yatwazaga igitugu mu buryo bw’umwuka abantu amamiliyoni habe no kumva yijujutira intambara n’ibitotezo bya Hitleri. . . . Mu gihe nandika aya magambo hari hamaze gushira iminsi itatu yo kurimarima abantu. Ariko Vatikani ntabwo yigeze ivugira isengesho na rimwe roho z’abarwanye intambara kandi icya kabiri muri bo ari Abagatolika. Bizaba biteye ubwoba umunsi abo bantu bazamburwa ubutegetsi bwose bwo ku isi, bagahagarara imbere y’Imana hanyuma Ikababaza ibyo bakoze. Mbese bazitwaza iki? Ntacyo!”

[Agasanduku ko ku ipaji ya 15]

ISHINJWA RYA VATIKANI

Nkuko The New York Times yo kuwa 6 Werurwe 1988, ibivuga Vatikani yateganyaga igihombo kinini kuruta ibindi cya miliyoni 61.8 by’amadolari mu mwaka wa 1988. Icyo kinyamakuru cyavuze ko: “Impamvu imwe ikomeye mu gusohora amafaranga ifitanye isano n’amasezerano yatanze muri 1984 yo guha amadolari miliyoni 250 abo Banki Ambrosiano irimo imyenda. Vatikani yagiranye ubugambane n’iyo banki yo muri Milani mbere y’uko ihomba muri 1982.” Vatikani koko yagizemo uruhare runini muri ayo marorerwa ku buryo yanangiye ikanga kuregera ubucamanza bwo muri Italiya batatu mu banyacyubahiro bakuru bayo, harimo na arkiyepiskopi umwe wo muri Amerika!

[Amafoto yo ku ipaji ya 12]

Vatikani igabana na von Papen hamwe na Hitleri uruhare mu imenwa ry’amaraso riteye ubwoba

[Aho amafoto yavuye]

UPI/​Bettmann Newsphotos

UPI/​Bettmann Newsphotos

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Abapapa aho gushyigikira Ubwami bw’Imana bise ONU ‘amizero ya nyuma y’amahoro’

[Aho ifoto yavuye]

Insets: UN photos

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze