ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w94 1/12 pp. 23-24
  • Ibibazo by’abasomyi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibibazo by’abasomyi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Ibisa na byo
  • “Uzababere urwibutso”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2013
  • Pasika ni iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2024
  • Kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba ni umuhango wubahisha Imana
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
w94 1/12 pp. 23-24

Ibibazo by’abasomyi

Kuki Yesu yashyizeho umunsi w’Urwibutso ari kumwe n’intumwa ze zonyine, aho kuba hamwe n’abandi bigishwa be bari kuzemerwa mu isezerano rishya?

Icyo kibazo gisa n’aho gishingiye ku gitekerezo gikocamye kivuga ko, uwo mugoroba, Yesu yateranye n’intumwa ze ashyiraho [umuhango wo kwizihiza] Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba no gushinga itorero rya Gikristo rigizwe n’Abakristo basizwe bari baramaze kwemerwa mu isezerano. Mu by’ukuri, ku ya 14 Nisani mu wa 33, itorero rya Gikristo ryari ritarashingwa, kandi Yesu yateranye n’intumwa ze agira ngo basangire ifunguro rya buri mwaka rya Pasika ya Kiyahudi.

Birumvikana ko Yesu yari afite abandi bigishwa batari ba bandi 12 bazwiho kuba bari intumwa. Umwaka wabanjirije urupfu rwe, yari yigeze kohereza abigishwa 70 kugira ngo bajye kubwiriza. Nyuma yo kuzuka kwe, “yabonekeye abavandimwe bageze kuri maganatanu icyarimwe.” Kandi, abigishwa ‘bageraga ku ijana na makumyabiri’ bari bateraniye hamwe ku munsi wa Pentekote (1 Abakorinto 15:6, MN; Ibyakozwe 1:15, 16, 23; Luka 10:1-24). Ariko noneho, reka dusuzume itsinda ryari hamwe na Yesu igihe ashyiraho umunsi mukuru witwa Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba wagombaga kwizihizwa buri mwaka.

Muri Luka 22:7, 8 hagaragaza igihe iryo funguro ryafatiwe. Turasoma ngo “nuko umunsi w’imitsima idasembuwe urasohora, ari wo ukwiriye kubāgirwamo umwana w’intama wa Pasika. Atuma Petero na Yohana, ati: ‘Nimugende, mudutunganirize ibya Pasika, kugira ngo turye.’ ” Inkuru ikomeza igira iti “nuko mubwire nyir’inzu muti, ‘Umwigisha arakubaza ngo: Icumbi riri hehe, aho ari busangirire ibya Pasika n’abigishwa be?’ ” Rero, uwo mugoroba Yesu yateranye n’abo 12 ku bw’uwo munsi mukuru wa Kiyahudi. Yarababwiye ati “Kwifuza nifujije gusangira namwe Pasika iyi, ntarababazwa.”​—⁠Luka 22:11, 15.

Kuva Pasika yashyirwaho mu Misiri, yari umunsi mukuru w’imiryango. Igihe yashyiragaho Pasika, Imana yabwiye Mose ko buri muryango wagombaga kwica umwana w’intama. Iyo umuryango wabaga ari muto utashobora kumara umwana w’intama wose, washoboraga gutumira undi muryango wabaga uturanye na wo kugira ngo yombi isangire uwo mwana w’intama. Birakwiriye rero gutekereza ko kuri Pasika y’umwaka wa 33, abenshi mu bigishwa ba Yesu bateranye n’imiryango yabo nk’uko byari bisanzwe kugira ngo basangire iryo funguro.

Icyakora, Yesu yari ‘yarifuje cyane’ ko, kuri iyo Pasika yari igiye kuba iya nyuma no mu ijoro ribanziriza urupfu rwe, yaba ari kumwe n’abigishwa be b’inkoramutima, abigishwa bari baragendanye na we mu gice kinini cy’umurimo we. Igihe iryo Funguro ryendaga kurangira, Yesu yavuze iby’undi munsi mukuru abigishwa be bari kuzajya bizihiza mu gihe cyari kuza. Divayi yari kuzajya ikoreshwa muri uwo munsi mukuru mushya wa Gikristo, yari kuzajya ishushanya amaraso y’ “isezerano rishya” ryajyaga gusimbura isezerano ry’Amategeko.​—⁠Luka 22:20.

Ariko kandi, ku mugoroba wo ku ya 14 Nisani mu wa 33, isezerano rishya ryari ritarashingwa, kuko igitambo cyagombaga kuriha agaciro​—⁠ari cyo Yesu​—⁠cyari kitaratangwa. Isezerano ry’Amategeko ryari rigifite agaciro karyo. Ryari ritaramanikwa ku giti. Byongeye kandi, Nyuma ya Pentekote ni ho byajyaga kugaragara ko isezerano rya Isirayeli y’umubiri risimbuwe n’isezerano rya Isirayeli y’umwuka.​—⁠Abagalatiya 6:16; Abakolosayi 2:14.

Ubwo rero, intumwa 11 z’indahemuka, kimwe n’abandi bigishwa, bari batarakirwa mu isezerano rishya muri uwo mugoroba. Kuba rero Yesu yararetse abigishwa be bandi b’Abayahudi bagateranira hamwe n’imiryango yabo kugira ngo bizihize Pasika, si uko atabemeraga.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze