ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w92 1/6 pp. 19-24
  • Mwambare ubugwaneza!

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mwambare ubugwaneza!
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Hakenewe Abungeri b’Abagwaneza
  • Ubugwaneza Ni Bwo Buyobora Umujyanama w’Umunyabwenge
  • Agaciro k’Abajyanama Benshi
  • Tubwirizanye Ubugwaneza
  • Twese Dusabwa Kugaragaza Ubugwaneza
  • Hahirwa abagwaneza
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
  • Erekana “ubugwaneza bwose ku bantu bose”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Ubugwaneza ni umuco w’ingenzi ku Bakristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Kwitonda bidufitiye akahe kamaro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
w92 1/6 pp. 19-24

Mwambare ubugwaneza!

“Nuko, nk’uko bikwiriy’ intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambar’ umutima w’imbabazi, n’ineza, no kwicisha bugufi, n’ubugwaneza, no kwihangana.”​—ABAKOLOSAI 3:12.

1-3 Ni iki intumwa Paulo yavuze mu Bakolosai 3:12-14 ku byerekeye ubugwaneza n’indi mico ijyana no kubaha Imana?

YEHOVA aha ubwoko bwe umwambaro w’ikigereranyo mwiza cyane kuruta iyindi. Mu by’ukuri, abashaka kwemerwa na we bose bagomba kwambara umwambaro ukozwe mu budodo bukomeye bw’ubugwaneza. Uwo muco uraruhura kuko ugabanya imihangayiko iterwa n’ibibazo by’ubuzima. Nanone kandi, ni uburinzi kuko uturinda impagarara.

2 Intumwa Paulo yihanangirije Abakristo bagenzi be basizwe agira ati “Nuko, nk’uko bikwiriy’intore z’Imana zera kandi zikundwa, mwambar’ umutima w’imbabazi, n’ineza, no kwicisha bugufi, n’ubugwaneza, no kwihangana” (Abakolosai 3:12). Igihe cyakoreshejwe mu gutondagura inshinga y’ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “mwambare” gikoreshwa mu gihe havugwa igikorwa gikoranywe ubwira. Abasizwe bari baratoranyijwe, bera kandi bakundwaga n’Imana, ntibagombaga kuzarira mu kwambara imico nk’iyo irimo n’ubugwaneza.

3 Paulo yongeyeho ati “Mwihanganirana, kandi mubabariran’ ibyaha, uk’ umunt’ agiz’ icy’ apfa n’undi. Nk’uk’ Umwami wacu yabababariye, ab’ariko namwe mubabarirana. Arikw ikigeretse kur’ibyo byose, mwambar’ urukundo, kukw ari rwo murunga wo gutungana rwose” (Abakolosai 3:13, 14). Urukundo, ubugwaneza n’indi mico ijyanye no kubaha Imana ituma Abahamya ba Yehova bashobora ‘guturana bahuje [bunze ubumwe, MN].’​—Zaburi 133:1-3.

Hakenewe Abungeri b’Abagwaneza

4. Abakristo b’ukuri bambara umwambaro w’ikigereranyo ukozwe mu yihe mico?

4 Abakristo b’ukuri bihatira ‘kwica ingeso zabo z’iby’isi; gusambana, no gukora ibiteye isoni, no kurigira, no kurarikira n’imyifurize yose,’ kandi bakihatira kwiyambura umwambaro wose ushaje ukozwe mu budodo bw’umujinya, n’uburakari, n’igomwa, no gutukana, n’amagambo ateye isoni (Abakolosai 3:5-11). Biyambura “umuntu wa kera” bakambara “umuntu mushya,” umwambaro uboneye (Abefeso 4:22-24). Umwambaro wabo mushya ukozwe mu budodo bw’imbabazi, ineza, ukwicisha bugufi, ubugwaneza no kwihangana, ubafasha gukemura ibibazo no kubaho bubaha Imana.​—Matayo 5:9; 18:33; Luka 6:36; Abafilipi 4:2, 3.

5. Ni mu buhe buryo imikorere y’itorero rya Gikristo ituma ribamo ibyishimo?

5 Muri iyi si, abantu bitwa ko bashoboye, akenshi usanga barigize indakoreka, ndetse ari abagome (Imigani 29:22). Mbega ukuntu biruhura kumenya ko mu bwoko bwa Yehova ho atari uko bimeze! Itorero rya Gikristo ntabwo rikora nk’uko abantu bamwe bakora mu by’ubucuruzi​—baharanira ko ibintu bigenda neza ariko bakabikorana umwaga ku buryo bitagira uwo bihesha umunezero. Ariko kandi, kuba umwe mu bagize itorero byo bitera ibyishimo. Ibyo ahanini biterwa n’umuco w’ubwenge w’ubugwaneza uranga Abakristo muri rusange, cyane cyane abagabo bakwiriye bo kwigisha bagenzi babo bizera. Ni koko, ibyishimo biva ku nyigisho n’inama zitangwa n’abasaza bigishanya “ubugwaneza n’ubgenge.”​—Yakobo 3:13.

6. Kuki Abakristo b’abasaza b’itorero bagomba kuba abagwaneza?

6 Umwuka uranga ubwoko bw’Imana, cyangwa kamere yiganje muri bo, isaba ko abantu bashinzwe ubugenzuzi mu itorero baba abagwaneza, abantu bashyira mu gaciro kandi bazi kwumva (1 Timoteo 3:1-3). Abagaragu ba Yehova bameze nk’intama zicisha make, ntabwo ari nk’ihene zitava ku izima, inyumbu zisuzugura cyangwa se amasega y’ibirura (Zaburi 32:9; Luka 10:3). Ubwo bameze nk’intama, bakeneye gufatanwa ubugwaneza n’ubwuzu (Ibyakozwe 20:28, 29). Ni koko, Imana ishakako abasaza baba abagwaneza, abagiraneza, bagira urukundo, kandi bihanganira intama ze.​—Ezekieli 34:17-24.

7. Ni gute abasaza b’itorero bagomba kwigisha abandi cyangwa gufasha abarwaye mu buryo bw’umwuka?

7 Kuberako umusaza ari “umugaragu w’Umwami,” aba “akwiriye kugir’ ineza kuri bose, agakunda kwigisha, akihangana, agahanish’ ubugwanez’ abamugish’ impaka, ngw ahari, ni bishoboka, Imana ibahe kwihangana ngo bameny’ ukuri (2 Timoteo 2:24, 25). Abungeri b’Abakristo bagomba kumenya kwishyira mu mwanya w’abandi no kugira ibambe igihe bagerageza gufasha abarwaye mu buryo bw’umwuka, kuko intama ari iz’Imana. Abasaza ntibagomba kuzifata nk’abakorera igihembo ahubwo bagomba kuba abagwaneza, nka Yesu Kristo, Umwungeri Mwiza.​—Yohana 10:11-13.

8. Ni iki cyageze ku muntu w’umugwaneza Mose, kandi kuki?

8 Mu bihe bimwe na bimwe, guhorana umwuka w’ubugwaneza bishobora kugora umusaza. “Mose yar’ umugwaneza, urush’ abantu bo mw isi bose” (Kubara 12:3). Nyamara ubwo Abisiraeli baburaga amazi i Kadeshi, bivovoteye Mose bavugako yabavanye muri Egiputa akabazana mu butayu bukakaye. N’ubwo Mose yari yarihanganiye byinshi mu bugwaneza, yabirenzeho maze ababwirana ubukana no guhubuka. We na Aroni bahagaze imbere yabo, barababwira ngo babarangamire, maze Mose aravuga ati “Nimwumve, mwa bagome mwe: mur’ iki gitare twabakuriramw amazi?” Mose yahise akubita icyo gitare incuro ebyiri, nuko Imana ituma “kivush’ amazi menshi” abantu bose n’amatungo baranywa. Yehova yarakajwe n’uko Mose na Aroni batamuhaye ikuzo, bityo Mose ntiyahabwa igikundiro cyo kujyana Abisirayeli mu Gihugu cy’Isezerano.​—Kubara 20:1-13; Gutegeka kwa kabiri 32:50-52; Zaburi 106:32, 33.

9. Ni gute ubugwaneza bw’umusaza bushobora kugeragezwa?

9 Ubugwaneza bw’Umukristo w’umusaza w’itorero na bwo bushobora kugeragezwa mu buryo bunyuranye. Urugero, Paulo yaburiye Timoteo amubwira ko hari kwaduka umuntu ‘wikakariza kwihimbaza,’ kandi “ashishikazwa no kubaz’ ibibazo, akagira n’intambara z’amagambo.” Paulo yakomeje agira ati: “[Ibyo b]ivamw ishyari, n’intonganya, n’ibitutsi, no gukek’ ibibi, n’impaka z’abantu bononekay’ ubgenge, bakamyemw ukuri.” Timoteo wari umugenzuzi ntiyagombaga kuvugana ubukana, ahubwo yagombaga ‘guhunga ibyo, agakurikiza gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana, n’ubugwaneza.’​—Timoteo 6:4, 5, 11.

10. Ni iki Tito yibukije amatorero?

10 N’ubwo abasaza bagomba kuba abagwaneza, bagomba no gushikama ku byo gukiranuka. Uko ni ko Tito yabigenzaga, we wibutsaga abo mu matorero y’i Kirete ‘kutagira uwo basebya, batarwana, ahubwo bagira ineza, berekana ubugwaneza bwose ku bantu bose’ (Tito 3:1, 2). Mu kugaragaza impamvu Abakristo bagomba kuba abagwaneza kuri bose, Tito yagombaga kubabwira ukuntu Yehova yabagaragarije ineza n’urukundo. Ntabwo Imana yari yarahaye agakiza abizera bitewe n’imirimo myiza iyo ari yo yose baba barakoze, ahubwo ni ku bw’imbabazi zayo binyuriye kuri Yesu Kristo. Ubugwaneza bwa Yehova no kwihangana kwe ni agakiza no kuri twe ubwacu. Kimwe na Tito rero, abasaza b’itorero bo muri iki gihe bagomba kwibutsa amatorero kugandukira Imana, bayigana mu gushyikirana n’abandi mu bugwaneza.​—Tito 3:3-7; 2 Petero 3:9, 15.

Ubugwaneza Ni Bwo Buyobora Umujyanama w’Umunyabwenge

11. Dukurikije uko mu Bagalatia 6:1, 2 havuga, ni gute inama yagombye gutangwa?

11 Ariko se byagenda bite igihe intama y’ikigereranyo izimiye? Paulo yaravuze ati “Bene Data, umuntu ni yādukwaho n’icyaha, mwebg’ab’[u]mwuka mugaruz’ uwo muntu umwuka w’ubugwaneza: arik’ umuntu wese yirinde, kugira ngo na w’ adashukwa. Mwakiran’ ibibaremerera, kugira ngw ab’ari ko musohoz’ amategeko ya Kristo”(Abagalatia 6:1, 2). Inama iba ingirakamaro iyo itanganywe umwuka w’ubugwaneza. Ndetse no mu gihe abasaza bagerageza guha inama umuntu warakaye, bagomba kugaragaza ukwirinda, bakazirikana ko “ururimi rworoheje ruvun’ igufka” (Imigani 25:15). Umuntu ukomeye nk’igufka ashobora koroshywa n’amagambo y’ubugwaneza, maze ubukana bwe bukavunagurika.

12. Ni gute ubugwaneza bushobora gufasha umuntu mu gutanga inama?

12 Yehova ni Umwigisha w’umugwaneza, kandi ubwo buryo bwo kwigishanya ubugwaneza bugira ingaruka nziza mu itorero. Ibyo bigaragara cyane cyane igihe abasaza babonye ko ari ngombwa guha inama abakeneye ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka. Intumwa Yakobo yaranditse iti “Ni nde muri mwe w’umunyabgenge kandi w’umuhanga? Niyerekanishe ingeso nziz’ imirimo ye, afit’ ubugwaneza n’ubgenge.” Ubugwaneza bubonerwa mu kubaha no gushimira ku bw’ ”ubgenge buva mw ijuru,” hamwe no kumenya aho ubushobozi bwacu bugarukira twicishije bugufi. Umwuka w’ubugwaneza no kwicisha bugufi birinda utanga inama gutanga ibitekerezo bisenya kandi bikocamye, nanone kandi bigatuma inama ze zakirwa neza.​—Yakobo 3:13, 17.

13. Ni uruhe ruhare ‘ubugwaneza [buvuye mu] bwenge’ bufite ku bihereranye n’uburyo bwo gutanga inama?

13 “Ubugwaneza n’ubgenge” bifasha utanga inama kwirinda guhubuka cyangwa gusharira. Ariko kandi, iyo umusaza aha inama umuntu bafitanye ubucuti cyangwa se undi muntu abukeneyeho, ntakwiriye kumva ko agomba kumubwira ibimunyuze yirengagije inama zitaziguye zishingiye ku Ijambo ry’Imana zitanganywe ubugwaneza (Imigani 24:24-26; 28:23). Inama Amunoni yagiriwe na mubyara we yari ihuje n’ibyifuzo bye, ariko yatumye atakaza ubuzima bwe (2 Samweli 13:1-19, 28, 29). Ku bw’ibyo, abasaza bo muri iki gihe, ntibagomba koroshya amahame ya Bibiliya kugira ngo baruhure umutimanama w’uwo bagira inama, kubera ko babigize batyo baba bashyize ubuzima bwe mu kaga. Kimwe na Paulo, abasaza ntibagomba kwifata ngo babure kugira abandi “inama yose iva ku Mana” (Ibyakozwe 20:26, 27, MN; 2 Timoteo 4:1-4). Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka utanga inama agaragaza ko atinya Imana kandi agatangana inama ubugwaneza buvuye mu bwenge.

14. Ni kuki umusaza agomba kwitondera kuba yafata imyanzuro yagombye gufatwa n’abandi?

14 Ubugwaneza bujyanye n’ubwenge buva mu ijuru buzarinda umusaza kuba umuntu wuka igitutu bagenzi be. Agomba kandi kuzirikana ko atari iby’ubwenge kandi ko bidakwiriye kuba yafata umwanzuro wagombaga gufatwa n’undi. Umusaza yazabazwa ingaruka z’imyanzuro yafatiye abandi, kandi na we yabarwaho ingaruka mbi zatewe n’iyo myanzuro. Umusaza ashobora kugaragaza icyo Bibiliya ivuga ku kibazo iki n’iki, ariko niba icyo kibazo kitabangamiye Ibyanditswe, amahitamo y’umuntu ku giti cye n’umutimanama ni byo bizagena icyo azakora n’icyo azareka. Nk’uko Paulo yabivuze, “umuntu wes’ azikorer’ uwe mutwaro” (Abagalatia 6:5; Abaroma 14:12). Icyakora, umusaza ashobora gufasha umuntu uje kumusaba inama kugira amahitamo akwiriye amubaza utubazo twamufasha gutekereza ku mirongo y’Ibyanditswe ihuje n’uburyo bunyuranye bwo gufata ibyemezo byiza.

15. Mu gihe umusaza atazi igisubizo kigomba gutangwa ku kibazo abajijwe, ni iki yagombye gukora?

15 Mu gihe umusaza atazi igisubizo cy’ikibazo abajijwe, ntabwo akwiriye gusubiza mu buryo bwa nikize. Ubugwaneza buvuye mu bwenge buzatuma yirinda kuba yafindafinda, wenda ngo abe yatanga igisubizo gikocamye cyazagira ingaruka mbi. Habaho “igihe cyo guceceka, n’igihe cyo kuvuga” (Umubgiriza 3:7; gereranya n’Imigani 21:23). Umusaza yagombye “kuvuga” igihe azi igisubizo cy’ikibazo yabajijwe cyangwa se yakoze ubushakashatsi buhagije kugira ngo atange igisubizo cy’ukuri. Byongeye kandi, ni iby’ubwenge kudasubiza ibibazo by’amanjwe.​—Imigani 12:8; 17:27; 1 Timoteo 1:3-7; 2 Timoteo 2:14.

Agaciro k’Abajyanama Benshi

16, 17. Ni kuki bikwiriyeko abasaza bungurana ibitekerezo?

16 Isengesho hamwe n’icyigisho bifasha abasaza gusubiza ibibazo no gukemura ingorane zikomeye, ariko tugomba no kuzirikanako ‘aho abajyanama benshi bari [imigambi] ikomezwa’ (Imigani 15:22). Iyo abasaza bahanye ibitekerezo, bungurana ubwenge (Imigani 13:20). Ntabwo abasaza bose ari inararibonye mu rugero rumwe cyangwa ngo babe bafite ubumenyi bwa Bibiliya bungana. Ubwo rero, ubugwaneza buvuye mu bwenge buzatuma umusaza utamenyereye agisha inama abasaza bafite ubumenyi bwinshi kandi bamurusha kuba inararibonye, cyane cyane igihe hari ikibazo gikomeye kigomba gukemurwa.

17 Igihe abasaza batoranirijwe gukemura ikibazo gikomeye, bashobora gushaka ubufasha ku bandi mu ibanga. Mose yatoranyije ‘abantu bashoboye, bubaha Imana, inyangamugayo, banga impongano,’ kugira ngo bamufashe gucira Abisirayeli imanza. N’ubwo abo na bo bari abasaza, ntabwo bari bafite ubumenyi bungana n’ubwa Mose, cyangwa ngo babe bari inararibonye nka we. Ni yo mpamvu, ‘urubanza rukomeye rwose bajyaga barumuzanira, ariko urubanza rworoheje bararucaga’ (Kuva 18:13-27). No muri iki gihe, mu gihe abasaza bashinzwe gukemura ikibazo gikomeye, bashobora rwose gushakira ubufasha kuri bagenzi babo bamenyereye, n’ubwo ari bo bagomba gufata umwanzuro wa nyuma.

18. Ni uruhe rufatiro rudahinyuka rwatuma hafatwa imyanzuro ikwiriye mu gihe cyo gukemura ibibazo by’imanza?

18 Inyigisho z’uruhererekane za Kiyahudi (zitwa Mishna), zivugako muri Isirayeli, umubare w’abagize inkiko zo mu midugudu wahindukaga hakurijwe uburemere bw’ikibazo. Ni iby’ukuri ko mu bajyanama benshi havamo inama z’ingirakamaro, icyakora ubwinshi bwabo si bwo kamara mu kudaca urwa kibera, kuko abantu bashobora kuba ari benshi nyamara bakibeshya (Kuva 23:2). Ibyanditswe hamwe n’umwuka w’Imana ni byo byonyine bishobora kuba urufatiro rwo gufata ibyemezo bikwiriye. Ubwenge n’ubugwaneza bizatuma Abakristo bemera kuyoborwa na byo.

Tubwirizanye Ubugwaneza

19. Ni gute ubugwaneza bufasha ubwoko bwa Yehova mu kubwiriza abandi?

19 Nanone ubugwaneza bufasha abagaragu ba Yehova mu kubwiriza abantu bari mu mimerere itandukanye (1 Abakorinto 9:22, 23). Kuberako Yesu yigishanyaga ubugwaneza, abantu boroheje ntibamutinyaga nk’uko batinyaga abayobozi ba kidini b’abanyamwaga (Matayo 9:36). Birumvikana ko inzira ze z’ubugwaneza zareshyaga “intama” gusa, kuko “ihene” zo zikundira inzira mbi (Matayo 25:31-46; Yohana 3:16-21). N’ubwo Yesu yakoreshaga amagambo akanjaye mu gihe yabaga ahanganye n’indyarya zigereranywa n’ihene, Abahamya ba Yehova bo bagomba kugaragaza ubugwaneza mu gihe batangaza ubutumwa bw’urubanza rw’Imana muri iki gihe, kuko badafite ubushishozi n’ubutware nk’ibya Yesu (Matayo 23:13-36). ‘Abari mu mimerere yatuma bashobora kubona ubuzima bw’iteka barizera’ iyo bumvise ubutumwa bw’Ubwami bubwirizanyijwe ubugwaneza, nk’uko abagereranywa n’intama bumvise Yesu bakizera.​—Ibyakozwe 13:48, MN.

20. Ni gute umwigishwa wa Bibiliya yungukirwa iyo yigishijwe mu bugwaneza?

20 Kubwiriza no kwigishanya ubugwaneza dutanga ibitekerezo bihuje n’ubwenge kandi bishingiye ku mahame ya Bibiliya n’ukuri, bigira ingaruka nziza. Petero yaranditse ati: “Mwubahe Kristo mu mitima yanyu, kw ari we Mwami, kandi mube mwiteguy’ iteka gusubiz’ umuntu wes’ ubabajij’ impamvu z’ibyiringiro mufite, ariko mufit’ ubugwa-neza, mwubaha” (1 Petero 3:15). Umwigishwa wigishijwe mu bugwaneza ashobora kwerekeza ibitekerezo ku byo yiga aho kurangazwa cyangwa se wenda kugushwa n’imvugo ishaririye cyangwa impaka z’urudaca. Kimwe na Paulo, abakozi bigishanya ubugwaneza bashobora kuvuga bati: “Ntitugire igisitaza dushyira mu nzira y’umuntu wese, kugira ng’ umurimo wac’ utagir’ umugayo” (2 Abakorinto 6:3). Ndetse rimwe na rimwe abaturwanya bashobora kwitabira ibitekerezo bitangwa n’abigishanya ubugwaneza.

Twese Dusabwa Kugaragaza Ubugwaneza

21, 22. Ni gute ubugwaneza bwungura abagize ubwoko bwa Yehova bose?

21 Ubugwaneza bwa Gikristo ntibugomba kuba umwambaro wo gutuma tugaragara neza imbere y’abatari mu muteguro wa Yehova byonyine. Uwo muco n’ingirakamaro cyane no hagati y’abagize ubwoko bw’Imana ubwabo (Abagalatia 3:12-14; 1 Petero 4:8). Amatorero akomezwa mu buryo bw’umwuka igihe abasaza n’abakozi b’imirimo b’abagwaneza bakorera hamwe bahuje. Kurangwaho ubugwaneza hamwe n’indi mico ijyanye no kubaha Imana ni iby’ingenzi kuri buri wese mu bagize ubwoko bwa Yehova kuko bose basangiye “itegeko rimwe”.​—Kuva 12:49; Abalewi 24:22

22 Ubugwaneza butuma ubwoko bw’Imana burushaho kugira amahoro n’umunezero. Ku bw’ibyo rero, bugomba kuba umwe mu mico igize umwambaro wambarwa n’Abakristo bose, haba imuhira iwabo, mu itorero n’ahandi hose. Ni koko, abagaragu ba Yehova bose bagomba kwambara ubugwaneza.

Ni Gute Wasubiza?

◻ Kuki abasaza b’itorero bagomba kuba abagwaneza?

◻ Ni gute ubugwaneza buyobora umunyabwenge mu gutanga inama?

◻ Ni akahe kamaro k’abajyanama benshi?

◻ Kuki ari ingirakamaro kubwirizanya ubugwaneza?

[Ifoto yo ku ipaji ya 21]

Abagaragu ba Yehova bagereranywa n’intama bityo bakaba bagomba kwitabwaho mu bugwaneza.

[Aho ifoto yavuye]

Garo Nalbandian

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Ubugwaneza butuma abagaragu ba Yehova bashobora kubwiriza abantu bari mu mimerere inyuranye.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze