Twakirane ibyishimo isi nshya y’Imana y’Umudendezo
“[Imana] izahanagur’ amarira yose ku maso yabo, kand’ urupfu ntiruzabah’ ukundi, kand’ umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribga ntibizabah’ ukundi: kukw ibya mbere bishize.”—IBYAHISHUWE 21:4.
1, 2. Ni nde wenyine ushobora kuzana umudendezo nyakuri, kandi Bibiliya itwigisha iki kuri We?
AMATEKA yagaragaje ukuri kw’ibyavuzwe na Yeremiya ubwo yagiraga ati ‘Inzira y’umuntu ntiba muri we; ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze.’ Ni nde wenyine ushobora kuyobora intambwe z’umuntu mu buryo bukwiriye? Yeremiya yakomeje agira ati “Uwiteka [Yehova, MN], umpane” (Yeremia 10:23, 24). Koko rero, Yehova wenyine ni we ushobora kubatura by’ukuri umuryango wa kimuntu mu bibazo biwuzonga.
2 Bibiliya itanga ingero nyinshi zerekana ukuntu Yehova afite ubushobozi bwo guha umudendezo abamukorera. “Ibyanditswe kera byose byandikiwe kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo, biduhesh’ ibyiringiro” (Abaroma 15:4). Nanone kandi, amateka Yehova yaciriye ugusenga kw’ikinyoma yaranditswe, kandi ibyo bikaba byarabereyeho “kuduhugura, twebg’ abasohoreweho n’imperuka y’ibihe.”—1 Abakorinto 10:11.
Abohora Ubwoko Bwe
3. Ni gute Yehova yagaragaje ubushobozi bwo kubatura ubwoko bwe mu bucakara bwo muri Egiputa?
3 Urugero rugaragaza ukuntu Imana ifite ubushobozi bwo guciraho iteka ugusenga kw’ikinyoma kandi ikabohora abakora ibyo ishaka rwabayeho igihe ubwoko bwayo bwari mu bucakara muri Egiputa. Mu Kuva 2:23-25 haragira hati ‘Gutaka batakishwaga n’uburetwa kwarazamutse kugera ku Mana. Imana yumva umuniho wabo.’ Mu kwerekana, mu buryo butangaje, ububasha bwayo buruta ubw’imana z’ibinyoma zo muri Egiputa, Imana Ishobora Byose yateje iryo shyanga ibyago cumi. Buri cyago cyabaga kigamije gukoza isoni imana zinyuranye zo muri Egiputa, no kugaragaza ko izo mana zari iz’ibinyoma zidafite ubushobozi bwo gutabara Abanyegiputa bazisengaga. Bityo, Imana yabohoye ubwoko bwayo maze irimburira Farao n’ingabo ze mu Nyanja Itukura.—Kuva, kuva ku gice cya 7 kugeza ku cya 14.
4. Kuki kuba Imana yaraciriyeho iteka Abanyakanaani bitarimo akarengane?
4 Ubwo Imana yinjizaga Abisirayeli mu gihugu cy’i Kanaani, abaturage bacyo basengaga abadayimoni bararimbuwe maze icyo gihugu kigabirwa ubwoko bwayo. Kubera ko Yehova ari Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, afite uburenganzira bwo guciraho iteka amadini y’akahebwe (Itangiriro 15:16). Ku byerekeye idini y’i Kanaani, igitabo cyitwa Bible Handbook cyanditswe na Halley kigira kiti “Ugusenga kw’ . . . imana z’i Kanaani kwagendanaga n’imigenzo iteye isoni ibi bitavugwa; insengero zabo zari ihuriro ry’ibikorwa bibi. . . . Abanyakanaani basengaga mu bwiyandarike bwa nkana, mu buryo bw’imihango ya kidini, imbere y’imana zabo; hanyuma bakanica abana babo b’imfura, bakabagira ibitambo by’izo mana zabo. Biragaragara ko muri rusange, igihugu cya Kanaaani cyari cyarahindutse nk’i Sodomu n’i Gomora.” Uwo mwanditsi akomeza agira ati “None se, hari uburenganzira ubwo ari bwo bwose iyo mimerere iteye ishozi yarangwaga n’ibikorwa bya kinyamaswa yari ifite bwo gukomeza kubaho? . . . Abacukumbuzi b’ibyo mu matongo bakoze ubushakashatsi mu matongo yo mu midugudu y’i Kanaani batangazwa no kubona Imana itari yarabarimbuye mbere y’igihe yabikoreye.”
5. Ni gute kuba Imana yaravanye ubwoko bwayo bwa kera mu bucakara byaba urugero rw’ibyerekeye iki gihe turimo?
5 Iyo nkuru igaragaza igikorwa Imana yakoreye ugusenga kw’ikinyoma, ikabohora ubwoko bwayo bw’isezerano maze ikabuha igihugu cy’isezerano, ni urugero rw’ibizaba mu gihe kizaza. Byashushanyaga igihe cyegereje cyane ubwo Imana izajanjagura amadini y’ibinyoma y’iyi si n’abayoboke bayo maze ikinjiza abagaragu bayo bo muri iki gihe mu isi nshya ikiranuka.—Ibyahishuwe 7:9, 10, 13, 14; 2 Petero 3:10-13.
Umudendezo Nyakuri mu Isi Nshya y’Imana
6. Ni uwuhe mudendezo utangaje w’uburyo bunyuranye uzazanwa n’Imana mu isi nshya?
6 Mu isi nshya, Imana izasesekaza imigisha ku bwoko bwayo ibuha umudendezo yari yarageneye umuryango wa kimuntu nk’uko ibice byawo byose bitangaje biri. Hazabaho umudendezo wo kuvanirwaho akarengane gaterwa n’ibya politiki, iby’ubukungu n’idini y’ikinyoma. Abantu bazagira umudendezo wo kuvanwa mu bubata bw’icyaha n’urupfu, kandi bafite ibyiringiro byo kuzabaho iteka ku isi. “Abakiranutsi bazaragw’ igihugu [isi, MN], bakibemw iteka.”—Zaburi 37:29; Matayo 5:5.
7, 8. Mu gihe ubuzima buzira umuze buzagarurwa mu isi nshya bizaba bimeze bite?
7 Nyuma gato iyo si nshya imaze kuboneka, abazaba bayituyeho bazagenda bagira ubuzima buzira umuze mu buryo bw’igitangaza. Muri Yobu 33:25 haravuga ngo “Umubiri w’ uzagw’ itoto, birush’ uw’umwana, asubire mu busore bge.” Muri Yesaya 35:5, 6 hatanga isezerano rigira riti “Icyo gih’ impumyi zizahumuka, n’ibipfamatwi bizaziburwa. icyo gih’ ikirema kizasimbuka nk’impara, ururimii rw’ikiragi ruzaririmba: kukw amaz’ azadudubiriza mu butayu, imigez’ igatembera mu kidaturwa.”
8 Bamwe muri mwe baba bafite umuze mu mubiri bitewe no gusaza cyangwa n’uburwayi, nimugerageze kwiyumvisha ukuntu mu isi nshya bizaba bimeze, igihe buri gitondo muzajya mubyuka mufite amagara mazima kandi mukomeye! Igihe uruhu rwanyu rwazinze iminkanyari ruzaba rwarasimbuwe n’akabiri keza, kanogereye—mutagikeneye amavuta yo koroshya umubiri. Igihe amaso yanyu atabona neza cyangwa se yanobotsemo rwose, azaba yarongeye kubona neza—mutagikeneye indorerwamo z’amaso. Igihe amatwi yanyu azaba yumva neza—mwarajugunye utwumvirizo two mu matwi. Igihe ingingo z’imibiri yanyu zaremaye zizaba zirimo imbaraga kandi zaragororotse—ibibando, imbago n’amagare y’ibirema mwarabijugunye. Igihe indwara zizaba zitakiriho—imiti yose mwarayijugunye. Ibyo ni byo byahanuwe muri Yesaya 33:24 ngo “Nta muturage waho uzatak’ indwara.” Nanone kandi, Yesaya yaravuze ati “Bazabon’ umunezero n’ibyishimo; kand’ umubabaro no gusuhuz’ umutima bizahunga.”—Yesaya 35:10.
9. Ni gute intambara zizavanwaho burundu?
9 Nta muntu n’umwe uzongera kuba igitambo cy’intambara. ‘[Imana] izakuraho intambara kugeza ku mpera y’isi, izavunagura imiheto, amacumu izayacamo kabiri, amagare izayatwikisha umuriro’ (Zaburi 46:9). Umutegetsi w’Ubwami bw’Imana, Yesu Kristo, uwo muri Yesaya 9:6 hita “Umwami w’amahoro,’ ntazatuma hongera kubaho ukundi intwaro z’intambara. Umurongo wa 7 ukomeza ugira uti “Gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubgami bge, bitagir’ iherezo.”
10, 11. Kuvuga ko ku isi hazabaho amahoro yuzuye bishaka kuvuga iki?
10 Mbega ukuntu kuvanirwaho intwaro z’intambara bizaba ari imigisha ku bantu no kuri iyi si ubwayo! Koko rero, muri iki gihe, intwaro zakoreshejwe mu ntambara zo hambere ziracyahitana abantu. Nko mu gihugu cy’Ubufaransa, kuva mu mwaka wa 1945, abahanga mu gutegura ibisasu barenga 600 barapfuye bazize igikorwa cyo kugerageza gutegura ibisasu byatezwe mu ntambara zo hambere. Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gutegura za bombe yaravuze ati “Turacyatahura ibisasu by’imizinga bishobora guturika byo mu gihe cy’intambara yahuje Ubufaransa na Purusiya mu wa 1870. Haracyariho ibizenga by’amazi byuzuyemo za gerenade z’ubumara zo mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose. Incuro nyinshi, abahinzi bahingisha ibimodoka bya tingatinga, bagiye bakandagira ibisasu biturika byatezwe mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose maze bikabaturikana. Ibyo bisasu biboneka ahantu hose.” Mbere y’imyaka ibiri ishize, igazeti yitwa New York Times yagize icyo ibivugaho igira iti “Mu myaka ya za 45 kuva Intambara ya Kabiri y’Isi Yose irangiye, [ibigo bishinzwe gutegura za bombe] byateguye kandi bikiza ubutaka [bw’Ubufaransa] ibisasu by’imizinga bigera kuri miriyoni 16, za bombe 490.000 na za bombe zitegwa mu mazi zigera ku 600.000. . . . Za hegitari ibihumbi amagana n’amagana ziracyazitiye kubera ko zitabyemo ibisasu bishobora guturika, kandi ziriho ibyapa byanditseho ngo ‘Uhegerereye wapfa!”
11 Mbega ukuntu isi nshya izaba inyuranye n’uko bimeze ubu! Buri muntu wese azagira inzu nziza, ibyo kurya bihagije n’umurimo ushimishije w’amahoro wo guhindura isi yose ikaba paradizo (Zaburi 72:16; Yesaya 25:6; 65:17-25). Hehe no kongera guturikiriza za bombe ibihumbi n’ibihumbi kuri iyi si no ku bantu. Iyo si nshya ni yo Yesu yatekerezaga ubwo yabwiraga umuntu wari ugaragaje ko amwizeye agira ati “Tuzabana muri Paradi[z]o.”—Luka 23:43.
Umurimo wo Kwigisha ku Isi Hose Uhesha Ubuzima
12, 13. Ni uwuhe murimo wo kwigisha mu isi yose Yesu na Yesaya bahanuye ko wari gukorwa muri iki gihe?
12 Iyo umuntu yiga ibihereranye n’isi nshya y’Imana, anamenya ko muri iki gihe, Yehova yashyizeho itorero ry’isi yose rigamije gushimangira ugusenga k’ukuri. Ni ryo rizaba itsinda rizaba rigize isi nshya, kandi ubu Imana irarikoresha mu kwigisha abandi ibyerekeye imigambi yayo. Uwo muteguro wa Gikristo urakora umurimo wo kwigisha ku isi hose mu buryo no mu rugero utigeze ukorwamo mbere hose. Ibyo Yesu yari yarabihanuye. Yaravuze ati “Ubu butumwa bgiza bg’ubgami buzigishwa mw isi yose, ngo bub’ ubuhamya bgo guhamiriz’ amahanga yose, ni bg’ imperuk’ izaherakw ize.”—Matayo 24:14.
13 Yesaya na we yavuze iby’uwo murimo wo kwigisha ukorwa ku isi hose agira ati “Mu minsi y’imperuka [muri iki gihe] umusozi wubatsehw inzu y’Uwiteka [Yehova, MN] [ari byo bivuga uburyo bwo kumuyoboka by’ukuri bwashyizwe hejuru] uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi . . . kand’ amahanga yos’ azawushikira. Amahanga mensh’ azahaguruka, avug’ ati: Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka [Yehova, MN], . . . kugira ngw [a]tuyobore inzira z[e] . . . tuzigenderemo.”—Yesaya 2:2, 3.
14. Ni gute twamenya ubwoko bw’Imana muri iki gihe?
14 Bityo rero, umurimo wo kubwiriza ubwami bw’Imana ukorwa ku isi hose ni ubuhamya bukomeye bugaragaza ko iherezo ry’iyi gahunda mbi riri bugufi, kandi ko umudendezo nyakuri wegereje. Abagenderera abantu kugira ngo babagezeho ubwo butumwa buhesha ibyiringiro buhereranye n’isi nshya yasezeranyijwe n’Imana, bavugwaho kuba ‘ubwoko bwo kubaha [kwitirirwa, MN] izina ry’[Imana]’ mu Byakozwe 15:14. Ni bande bitirirwa izina rya Yehova kandi bakabwiriza ibyerekeye Yehova n’Ubwami bwe ku isi hose? Amateka y’iki kinyejana cya 20 atanga igisubizo agaragaza ko ari Abahamya ba Yehova bonyine. Muri iki gihe, umubare wabo usaga miriyoni enye mu matorero arenga 66.000 ku isi hose.—Yesaya 43:10-12; Ibyakozwe 2:21.
15. Ku bihereranye na politiki, ni gute dushobora kumenya abagaragu b’Imana b’ukuri?
15 Ikindi kigaragaza ko Abahamya ba Yehova basohoza ubuhanuzi buhereranye n’umurimo wo kubwiriza Ubwami kivugwa muri Yesaya 2:4 hagira hati “Inkota zabo bazazicuramw amasuka, n’amacumu bazayacuramw impabuzo; nta shyanga rizabangurir’ irindi shyang’ inkota, kandi nta bgo bazongera kwiga kurwana.” Ku bw’ibyo rero, abakora umurimo wo kubwiriza ku isi hose ibihereranye n’ubutegetsi bw’Ubwami bw’Imana ‘ntibongera kwiga kurwana.’ Yesu yavuze ko batagomba ‘kuba ab’isi’ (Yohana 17:16). Ibyo bishaka kuvuga ko bagomba kutagira aho babogamira mu bya politiki, mu bushyamirane n’imirwano ihuza amahanga. Ni abahe bantu batari ab’isi kandi batajya bongera kwiga kurwana? Aha nanone amateka yo muri iki kinyejana cya 20, yemeza ko ari Abahamya ba Yehova bonyine.
16. Umurimo w’Imana wo kwigisha mu isi yose uzakorwa mu rugero rungana iki?
16 Umurimo wo kwigisha ku isi ukorwa n’Abahamya ba Yehova uzanakomeza gukorwa na nyuma y’aho Imana izaba imaze kuvaniraho iyi gahunda mbi. Muri Yesaya 54:13 hagira hati “Abana bawe bose bazigishwa n’Uwiteka [Yehova, MN]”. Uwo murimo wo kwigisha uzakorwa mu rugero ruhagije ku buryo byahanuwe muri Yesaya 11:9 ngo “Isi izakwirwa no kumeny’ Uwiteka [Yehova, MN] nk’ukw amazi y’inyanj’ akwira hose.” Abazarokoka imperuka y’iyi si ishaje si bo bonyine bazaba bakeneye gukomeza kwigishwa, hamwe n’abana bashobora kuzavukira mu isi nshya, ahubwo nanone hari na za miriyari z’abantu bazongera kubaho babikesheje umuzuko. Uko igihe kizagenda gihita, buri wese mu bazaba batuye iyi isi azigishwa gukoresha uburenganzira bwe bwo kwihitiramo ikimunogeye mu buryo bukwiriye nta kurengera amategeko y’Imana. Ingaruka y’ibyo izaba iyihe? “Abagwaneza bazaragw’ igihugu [isi, MN], bazishimir’ amahoro menshi.”—Zaburi 37:11.
Umudendezo Usesuye Uhereye Ubu
17. Ubwoko bw’Imana bwa kera Mose yabusabye gukora iki?
17 Ubwo Abisirayeli ba kera bari hafi yo kwinjira mu Gihugu cy’Isezerano, Mose yarababwiye ati “Dore mbigishij’ amategeko n’amateka, uk’ Uwiteka Imana [Yehova, MN] yanjye yantegetse, kugira ngw ab’ ari ko mugenzereza mu gihugu mujyanwamo no guhindūra. Nuko mujye muyitondera muyumvira, ku kw ari ko bgenge bganyu n’ubuhanga bganyu mu maso y’amahanga, azumv’ ayo mategeko yose, akavug’ ati: N’ukuri iri shyanga rikomeye n’ubgoko bg’ubgenge n’ubuhanga. Mbese har’ ishyanga rikomeye rifit’ imana iriri hafi, nk’uk’Uwiteka [Yehova, MN] Imana yac’ ituba hafi, iyo tuyambaje?”—Gutegeka 4:5-7.
18. Ni uwuhe mudendezo usesuye ufitwe n’abakorera Yehova uhereye ubu?
18 Muri iki gihe, abasenga Yehova babarirwa muri za miriyoni bari hafi yo kwinjira mu gihugu cy’isezerano—ari cyo si nshya. Kubera ko bumvira amategeko y’Imana, ibaba hafi kandi batandukanye n’abandi bantu. Imana yababatuye mu bitekerezo bikocamye bya kidini, mu by’ivangura ry’amoko, mu gukoresha ibiyobyabwenge, mu byo gukunda igihugu by’agakabyo, mu ntambara no mu cyorezo cy’indwara zandurira mu myanya ndangagitsina. Byongeye kandi, yatumye bunga ubumwe ku isi hose mu mirunga idashobora gucika y’urukundo rwa kivandimwe (Yohana 13:35). Ntibahagarikwa imitima n’iby’igihe kizaza, ahubwo ‘baririmbishwa n’umunezero wo mu mutima’ (Yesaya 65:14). Mbega ukuntu bafite umudendezo usesuye uhereye ubu babikesha kuba bakorera Imana bayibonaho kuba Umutware wabo!—Ibyakozwe 5:29, 32; 2 Abakorinto 4:7; 1 Yohana 5:3.
Kuvana Abandi Bantu mu Bubata bw’Inyigisho z’Ibinyoma
19, 20. Ni gute abantu babaturwa n’inyigisho za Bibiliya ku bihereranye n’imimerere y’abapfuye?
19 Abantu benshi babwirizwa n’Abahamya ba Yehova na bo bagera aho bakagira uwo mudendezo w’uburyo butandukanye. Urugero, mu bihugu baramyamo abakurambere, Abahamya ba Yehova bamenyesha abantu ko abapfuye batakiri bazima na gato, kandi ko badashobora kugira icyo batwara abazima. Abahamya babagaragariza ibivugwa mu Mubgiriza 9:5 havuga ngo “Abazima bazi ko bazapfa: arikw abapfuye bo nta cyo bakizi.” Nanone kandi, babereka ibiri muri Zaburi 146:4 havuga ko iyo umuntu apfuye ‘asubira mu butaka bwe; uwo munsi imigambi ye igashira.’ Bibiliya igaragaza neza ko nta muzimu cyangwa roho idapfa yakiza indwara cyangwa ngo itere ubwoba abantu bazima. Ku bw’ibyo rero, nta mpamvu yo gupfusha ubusa udufaranga umuntu aba yaruhiye ngo aduhe abapfumu cyangwa abapadiri.
20 Ubwo bumenyi nyakuri bwa Bibiliya bubatura abantu mu nyigisho z’ibinyoma zivuga ko habaho umuriro utazima na purugatori. Iyo abantu bamenye ukuri ko muri Bibiliya kugaragaza ko abapfuye ntacyo bazi, ko bameze nk’abasinziriye ubuticura, ntabwo bongera guhagarika imitima bibaza iby’ababo bapfuye. Ahubwo bategereza igihe gihebuje, icyo intumwa Paulo yavugaga ubwo yagiraga iti “Hazabaho kuzuka kw abakiranutsi n’abakiranirwa.”—Ibyakozwe 24:15.
21. Ni bande tudashidikanya ko bari mu bazazuka, kandi ni ibihe byiyumvo bashobora kuzagira?
21 Muri uwo muzuko, abapfuye bazazurwa kugira ngo babeho iteka ku isi izaba itakirangwaho urupfu rwakomotse kuri Adamu. Nta gushidikanya ko mu bazagarurirwa ubuzima hazaba harimo n’abana bahawe imana z’i Kanaani ho ibitambo, nka Moleki, abasore batambiwe imana z’Aziteki ndetse na za miriyoni zitabarika z’abatambiwe imana y’intambara. Mbega ukuntu abantu bari barigeze gutwarwa n’imyizerere y’ibinyoma bazatangara kandi bakishima! Icyo gihe abo bantu bazazuka bashobora kuzavugana ibyishimo bati “Wa rupfu we, ibyago watezaga biri he? Nyamunsi we, kurimbura kwawe kuri he?”—Hosea 13:14.
Nimushake Yehova
22. Niba dushaka kuzaba mu isi nshya y’Imana, ni iki tutagomba kwibagirwa?
22 Mbese, mwifuza kubaho mu isi nshya ikiranuka y’Imana, aho umudendezo nyakuri uzaba uganje? Niba ari uko bimeze, mujye muzirikana amagambo ari mu 2 Ngoma 15:2 agira ati “Uwiteka [Yehova, MN] ari kumwe namwe, ni muba kumwe na we; nimumushaka muzamubona; ariko nimumuta, na w’ azabata.” Kandi mwibuke ko imihati mugira mu kwiga ibyerekeye Imana no kuyishimisha, itazabura kuzirikanwa. Mu Baheburayo 11:6 havuga ko Imana ‘igororera abayishaka.’ Na ho mu Baroma 10:11, hagira hati “Umwizera wese ntazakorwa n’isoni.”
23. Kuki twagombye kwakirana ibyishimo isi nshya y’umudendezo y’Imana?
23 Hirya gato y’aho amaso yacu agarukira hari isi nshya y’umudendezo nyakuri. Muri yo, ‘[ibyaremwe] bizabaturwa ku bubata bwo kubora, byinjire mu mudendezo w’ubwiza bw’abana b’Imana.’ Kandi, “[Imana] izahanagur’ amarira yose ku maso yabo, kand’ urupfu ntiruzabah’ ukundi, kand’ umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribga ngibizabah’ ukundi” (Abaroma 8:21; Ibyahishuwe 21:4). Ubwo ni bwo abagaragu ba Yehova bose bazubura imitwe yabo bakakirana ibyishimo gahunda nshya y’umudendezo y’Imana maze bakarangurura amajwi yabo bagira bati “Urakoze Yehova kuba uduhaye umudendezo nyakuri twategereje igihe kirekire!”
Ni Gute Wasubiza?
◻ Ni gute Yehova yagaragaje ubushobozi bwe bwo kubohora ubwoko bwe?
◻ Ni uwuhe mudendezo uhebuje uzaba mu isi nshya y’Imana?
◻ Ni gute Yehova yigisha ubwoko bwe kugira ngo buzabone ubuzima?
◻ Ni uwuhe mudendezo w’uburyo bunyuranye ubwoko bw’Imana bufite uhereye ubu buwushejwe no kuba bukorera Yehova?
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
Yehova yagaragarije ububasha bwe bw’ikirenga ku mana z’ibinyoma zo mu Misiri, kandi abohora abamusengaga
[Ifoto yo ku ipaji ya 10 n’iya 11]
Muri iki gihe, abagaragu b’Imana b’ukuri bamenyekanishwa no no gukora umurimo wayo wo kwigisha mu isi yose no kuba bitirirwa izina ryayo