Turagire Umukumbi Dufatanyije n’Umuremyi Wacu Mukuru
“Uwiteka [Yehova, MN ] , ni we mwungeri wanjye, sinzakena. Asubiz’ intege mu bugingo bganjye, anyobor’ inzira yo gukiranuka kubg’izina rye.”—ZABURI 23:1, 3.
1. Ni iyihe nkunga yuje urukundo isubiza intege mu bugingo itangwa na Yehova?
ZABURI ya 23, “indirimbo ya Dawidi, MN” yagiye isubiza intege mu bugingo bwa benshi burushye. Yabateye inkunga yo kugira ibyiringiro bivugwa ku murongo wa 6 muri aya magambo: “N’ukuri kugirirwa neza n’imbabazi bizanyomahw iminsi yose nkiriho: nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka [Yehova, MN ] , iteka ryose.” Mbese, nawe wifuza kuba mu nzu yo gusengeramo ya Yehova iteka ryose, wisunga ubwoko bwe, ubu burimo bukorakoranywa buturutse mu mahanga yose yo ku isi? ‘Umwungeri n’umurinzi w’ubugingo bwanyu,’ Umuremyi wacu Mukuru, Yehova Imana, azagufasha kugera kuri iyo ntego.—1 Petero 2:25.
2, 3. (a) Ni gute Yehova aragira ubwoko bwe mu rukundo? (b) Ni gute “umukumbi” wa Yehova wiyongera mu buryo butangaje?
2 Umuremyi w’ “ijuru rishya n’isi nshya,” ni na we Nyir’ugushyira ibintu kuri gahunda akaba n’Umugenzuzi w’Ikirenga w’itorero rya Gikristo, ari ryo “nzu y’Imana” (2 Petero 3:13; 1 Timoteo 3:15). Ashishikazwa cyane no kuragira ubwoko bwe, nk’uko muri Yesaya 40:10, 11 habigaragaza neza hagira hati “Dore, Umwami Imana [Yehova, MN ] , izaz’ ar’ intwari, kand’ ukuboko kwayo kuzayitegekera; dore, izany’ ingororano, kand’ inyiturano zayo ziyir’ imbere. Izaragir’ umukumbi wayo nk’umushumba, izateraniriz’ abana b’intama mu maboko, ibaterurire mu gituza, kand’ izonsa izazigenza neza.”
3 Mu buryo bwagutse, uwo ‘mukumbi’ ukubiyemo n’abamaze igihe kirekire bagendera mu kuri kwa Gikristo hamwe n’ “intama” zakorakoranyijwe mu gihe cya vuba aha—urugero, nk’imbaga y’abantu benshi babatizwa ubu muri Afurika no mu Burayi bw’i Burasirazuba. Ukuboko gukomeye kandi kurinda kwa Yehova kubakoranyiriza mu gituza cye. Bari bameze nk’intama zazimiye, none ubu bafitanye imishyikirano ya bugufi n’Imana yabo ikaba n’Umwungeri wabo ukundwa.
Umwungeri Wungirije wa Yehova
4, 5. (a) “Umwungeri mwiza” ni nde? (b) Ni uwuhe murimo wo kurobanura Yesu ayobora muri iki gihe, kandi ibyo bigira izihe ngaruka zitangaje?
4 “Umwungeri mwiza,” Yesu Kristo, uri iburyo bwa Se mu ijuru na we yita ku ‘ntama’ abigiranye ibambe. Yatanze ubugingo bwe, mbere na mbere ku bw’ ‘umukumbi muto’ w’abasizwe, hanyuma no ku bw’umukumbi munini w’ “izindi ntama” zo muri iki gihe (Luka 12:32; Yohana 10:14, 16). Umwungeri Mukuru, Yehova Imana, abwira izo ntama zose ati “Dore, jye, jy’ ubganjye, ngiye guc’ urubanza . . . rw’amatungo n’ayandi. Nzazih’ umwunger’ umwe, uzaziragira, ni we mugaragu wanjye Dawidi; azazikenura, kand’ azaziber’ umwungeri. Nanjye, Uwiteka [Yehova, MN ] , nzab’ Imana yazo; umugaragu wanjye Dawidi aziber’ igikomangoma; ni jye, Uwiteka [Yehova, MN ] , wabivuze.”—Ezekieli 34:20-24.
5 Imvugo ngo “umugaragu wanjye Dawidi” yerekezwa mu buryo bw’ubuhanuzi kuri Yesu Kristo, we ‘rubyaro’ rwagombaga kuragwa intebe y’ubwami ya Dawidi (Zaburi 89:35, 36). Muri iki gihe cyo gucira urubanza amahanga, Umwungeri akaba n’Umwami wungirije Yehova, ari we Kristo Yesu, Umwana wa Dawidi, arakomeza kurobanura “intama” azivana mu bantu bihandagaza bavuga ko ari “intama” nyamara ari “ihene” mu by’ukuri (Matayo 25:31-33). Uwo ‘mwungeri umwe’ yanatangiwe ‘kuziragira.’ Mbega ukuntu ubwo buhanuzi burimo busohozwa mu buryo buhimbaje muri iki gihe! Mu gihe abanyaporitiki barimo bavuga ibyo guhuriza hamwe abantu binyuriye muri “gahunda nshya y’isi,” uwo Mwungeri umwe arimo arahuriza hamwe by’ukuri “intama” zo mu mahanga yose binyuriye ku murimo wo kubwiriza mu ndimi nyinshi, ku buryo nta muteguro n’umwe wo ku isi wanabigerageza uretse umuteguro w’Imana wonyine.
6, 7. Ni iki ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ akora kugira ngo intama zibone “igerero, igihe cyaryo”?
6 Kubera ko ubutumwa bw’Ubwami budahwema gukwirakwira mu mafasi mashyashya, ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ ni ukuvuga Abakristo basizwe, akora ibikwiriye byose kugira ngo atange “igerero, igihe cyaryo” abishinzwe n’uwo Mwungeri umwe (Matayo 24:45). Mu isi yose, amenshi mu mashami 33 ya Sosayiti Watch Tower afite amacapiro yongera umusaruro wayo kugira ngo ashobore kubona ibitabo byiza cyane by’imfashanyigisho za Bibiya hamwe n’amagazeti birushaho gutumizwa ari byinshi.
7 Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ikora uko ishoboye kose ngo irusheho kunonosora imirimo yo guhindura ibitabo mu ndimi zigera kuri 200, kandi ikabihindura no mu zindi zirenga izo mu gihe bibaye ngombwa, kugira ngo ubuhamya butangwe mu isi yose. Iyo mihati yose igamije gushyigikira ubutumwa Yesu yahaye abigishwa be mu Byakozwe 1:8 agira ati “Muzahabg’ imbaraga, [u]mwuka [w]era n’[u]bamanukira; kandi muzab’ abagabo bo kumpamya . . . kugeza ku mpera y’isi.” Byongeye kandi, Bibiliya yitwa Les Saintes Ecritures—Traduction du monde nouveau, yose cyangwa igice, ubu yamaze gusohoka mu ndimi zigera kuri 14, kandi ubu irimo irahindurwa mu zindi ndimi zigera kuri 16 zo mu Burayi, muri Afurika no mu bihugu by’i Burasirazuba.
“Isezerano ry’Amahoro”
8. Ni gute intama zibonera imigisha myinshi ku isezerano ry’amahoro Yehova yagiranye na zo?
8 Binyuriye ku Mwungeri we umwe, Kristo Yesu, Yehova agirana isezerano ry’amahoro n’intama Ze zigaburirwa neza (Yesaya 54:10). Kubera ko izo ntama zizera amaraso ya Yesu yamenwe, zishobora kugendera mu mucyo (1 Yohana 1:7). Bafite ‘amahoro y’Imana; ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, kandi arinda imitima yabo n’ibyo bibwira muri Kristo Yesu’ (Abafilipi 4:7). Nk’uko muri Ezekieli 34:25-28 hakomeza habivuga, Yehova aragira intama ze mu rwuri rwa paradizo yo mu buryo bw’umwuka, mu mimerere ishimishije y’umutekano n’uburumbuke. Uwo Mwungeri wuje urukundo abwira intama ze ati “Zizamenya yuko nd’ Uwiteka [Yehova, MN ] , igihe nzaba mmaze kuzica ku mugozi w’uburetwa, no kuzirokora nzivanye mu maboko y’abazihataga. Nta bgo zizongera kub’ iminyago y’abanyamahanga, . . . ahubgo ziziber’ amahoro, ari nta uziter’ ubgoba.”
9. Ni iki ubwoko bw’Imana bushobora gukora bitewe n’uko ‘bwaciwe ku mugozi w’uburetwa’?
9 Mu myaka ya vuba aha, mu bihugu byinshi, Abahamya ba Yehova bamaze ‘gucibwa ku mugozi w’uburetwa.’ Bafite umudendezo wo kubwiriza kurusha mbere hose. Nimucyo rero twese, mu gihugu twaba dutuyemo cyose, dukoreshe neza umutekano duhabwa na Yehova twitanga mu gusohoza umurimo we dushyizeho umwete. Mbega ukuntu Yehova adutera inkunga mu gihe tugenda dusatira umubabaro ukomeye utarigeze ubaho mu mateka ya kimuntu!—Danieli 12:1; Matayo 24:21, 22.
10. Ni nde Yehova yashyizeho kugira ngo yunganire Umwungeri Mwiza, Kristo Yesu, kandi ni iki intumwa Paulo yabwiye bamwe muri bo?
10 Mu kwitegura uwo munsi wo kwivuna abanzi, Yehova yatanze abungeri bungirije bo kunganira Umwungeri Mwiza, Kristo Yesu, mu kwita ku mukumbi. Mu Byahishuwe 1:16 bavugwaho kuba “inyenyeri ndwi” ziri mu kiganza cy’iburyo cya Yesu. Mu kinyejana cya mbere, intumwa Paulo yabwiye itsinda ryari rihagarariye abo bungeri bungirije, ati “Mwirinde ubwanyu, murinde n’umukumbi wose umwuka wera wabashyiriyeho kuba abagenzuzi, kugira ngo muragire itorero ry’Imana, iryo yaguze amaraso y’Umwana wayo” (Ibyakozwe 20:28, MN ). Muri iki gihe, hariho abungeri bungirije bagera ku bihumbi bibarirwa muri za mirongo mu matorero agera ku 69.557 mu isi yose.
Mwa Bungeri Bungirije mwe, cyo Nimufate Iya Mbere!
11. Ni gute bamwe mu bungeri bafata iya mbere mu buryo bugira ingaruka nziza mu mafasi akunze kubwirizwamo kenshi?
11 Ahantu henshi, abo bungeri bagomba gufata iya mbere mu mafasi yagiye abwirizwamo kenshi muri iyi minsi ya nyuma. Ariko se, ni gute bashobora gutuma ibyishimo by’umukumbi bitagabanuka? Abo bungeri bagiye babikora mu buryo bushimwa rwose, kandi bumwe mu buryo bwatumye babigeraho ni ugutera inkunga yo gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha n’ubw’igihe cyose. Abungeri benshi na bo ubwabo bifatanya muri uwo murimo, kandi ababwiriza benshi badashobora kuwukora bagaragaza uwo mwuka w’ubupayiniya bakorana ibyishimo bituma badacogozwa n’umwuka wo kutitabira ubutumwa bwabo urangwa mu bantu bo mu ifasi yabo (Zaburi 100:2; 104:33, 34; Abafilipi 4:4, 5). Bityo rero, mu gihe iyi si yagagaritswe n’ubugizi bwa nabi kandi ikaba iri hafi yo kuvurungana, abantu benshi bagereranywa n’intama bakangurirwa kugira icyiringiro cy’Ubwami.—Matayo 12:18, 21; Abaroma 15:12.
12. Ni ikihe kibazo gikomeye gikunze kuvuka aho umurimo waguka vuba vuba, kandi akenshi gikemurwa gite?
12 Indi ngorane ikunze kuboneka ni iyo kubura abasaza bo kwita ku mukumbi. Aho ukwiyongera kugenda kugerwaho vuba na vuba, nko mu Burayi bw’i Burasirazuba, hari amatorero mashyashya atagira umusaza n’umwe. Hari intama zitanga zikikorera uwo mutwaro, ariko ugasanga nta kamenyero na gake zibifitemo, kandi hakenewe ubufasha bwo gutoza intama ziza mu matorero zisukiranya. Mu bindi bihugu, nka Brezili, Mexico na Zaïre, aho ukwiyongera kugenda kugerwaho vuba cyane, biba ngombwa kwitabaza Abahamya basa n’aho bakiri bato urebye mu gukora gahunda y’umurimo no gutoza abandi bakiri bashya. Abapayiniya batanga ubufasha butangaje, kandi aho ni mu rwego Abakristokazi bashobora gutoza bashiki bacu bakiri bashya. Yehova aha umugisha iyo mihati binyuriye ku mwuka we wera, kandi ukwiyongera kuracyakomeza.—Yesaya 54:2, 3.
13. (a) Ubwo ibisarurwa ari byinshi, Abahamya bose bakwiriye gusenga basaba iki? (b) Ni gute amasengesho y’ubwoko bw’Imana yasubijwe mbere y’Intambara ya Mbere y’Isi no mu gihe yayogozaga ibintu?
13 Amagambo ya Yesu yo muri Matayo 9:37, 38 aracyafite agaciro kayo mu bihugu umurimo wo kubwiriza ukarwamo neza n’aho uwo murimo umaze igihe gito ukomorewe, no mu mafasi atangijwemo umurimo mu gihe cya vuba aha. Ayo magambo aragira ati “Ibisarurwa ni byinshi, arikw abasaruzi ni bake: nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yoherez’ abasaruzi mu bisarurwa bye.” Tugomba gusenga Yehova tunamusaba kongera abungeri. Ibyo kandi yagaragaje ko ashobora kubikora. Mbere y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose no gihe yari irimo iyogoza ibintu, abategetsi b’ababisha batwaza igitugu bameze nk’Abashuri ba kera bagerageje gutsemba Abahamya ba Yehova. Ariko kandi, mu gusubiza amasengesho yabo, Yehova yacenshuye umuteguro wabo, maze awugira uwa Gitewokarasi by’ukuri, kandi awuha “abungeri” bari bakenewe.a Ibyo byari bihuje n’ubuhanuzi bugira buti “Umwashuri n’ aza mu gihugu cyacu, akaturibatir’ amanyumba, tuzamutez’ abungeri barindwi, n’ibikomangoma munani”—ni ukuvuga umubare urenze ukenewe w’abasaza bitanze bo kuyobora.—Mika 5:5.
14. Ni iki gikenewe cyane mu muteguro, kandi abavandimwe baterwa iyihe nkunga?
14 Birakwiriye rwose ko Abahamya b’igitsina gabo bose babatijwe bakwifuza guhabwa inshingano nyinshi kurushaho (1 Timoteo 3:1). Imimerere iriho ni yo kwihutirwa. Iherezo ry’iyi gahunda riradusatira ryihuta cyane. Muri Habakuki 2:3 hagira hati “Ibyerekanywe bifit’ igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho, kandi ntibizabeshya . . . kuza ko bizaza, ntibizahera [ntibizatinda, MN ] .” Mbese, bavandimwe, mwashobora kwihatira kuzuza ibisabwa kugira ngo muhabwe inshingano nyinshi kurushaho mu murimo wo kuragira umukumbi—mbere yuko imperuka iza?—Tito 1:6-9.
Umurimo wa Gitewokarasi wo Kuragira Umukumbi
15. Ni mu buhe buryo ubwoko bwa Yehova ari ubwa Gitewokarasi?
15 Kugira ngo ubwoko bwa Yehova bushobore kwifatanya mu buryo bwuzuye mu kwaguka k’umuteguro we, bugomba kubona ibintu mu buryo bwa Gitewokarasi. Ni gute bushobora kubigeraho? None se, ijambo “tewokarasi” risobanura iki? Inkoranya yitwa Webster’s New Twentieth Century Dictionary isobanura ko ijambo “tewokarasi” ari “ubutegetsi bw’Imana.” Ni muri ubwo buryo “ishyanga ryera” ry’ubwoko bwa Yehova ari irya Gitewokarasi (1 Petero 2:9; Yesaya 33:22). Kubera ko Abakristo b’ukuri ari bamwe mu bagize iryo shyanga rya Gitewokarasi cyangwa bakaba bifatanyije na ryo, bagomba kubaho kandi bagakorera Yehova Imana bubahiriza Ijambo rye n’amahame ye.
16. Ni gute, mbere na mbere, dushobora kugaragaza ko tubaho mu buryo bwa Gitewokarasi?
16 Intumwa Paulo yasobanuye neza ukuntu Abakristo bagomba kubaho mu buryo bwa Gitewokarasi. Mbere na mbere, yavuze ko bagomba ‘kwambara umuntu mushya, waremewe ibyo gukiranuka no kwera [ubudahemuka, MN ] , bizanywe n’ukuri, nk’uko Imana yabishatse.’ Umukristo agomba guhuza kamere ye n’amahame akiranuka y’Imana ari mu Ijambo ryayo. Agomba kuba indahemuka kuri Yehova no ku mategeko ye. Amaze kuvuga uko ibyo byagerwaho, Paulo yatanze inama igira iti “Nuko mwigan’ Imana, nk’abana bakundwa” (Abefeso 4:24–5:1). Tugomba kwigana Imana nk’abana bumvira. Ku bw’ibyo rero, tewokarasi nyakuri irahari, kuko tugaragaza ko tuyoborwa n’Imana koko!—Reba nanone Abakolosai 3:10, 12-14.
17, 18. (a) Ni uwuhe muco uhebuje w’Imana Abakristo babaho mu buryo bwa Gitewokarasi bigana? (b) Mu magambo yabwiye Mose, ni gute Yehova yatsindagirije umuco we w’ibanze, ariko kandi ni iki yongeyeho yihanangiriza?
17 Ni uwuhe muco w’ibanze tugomba kwigana? Intumwa Yohana isubiza icyo kibazo muri 1 Yohana 4:8 igira iti ‘Imana ni urukundo.’ Nyuma y’imirongo igera ku munani uhereye kuri uwo, ni ukuvuga ku murongo wa 16, yongera kuvuga iryo hame ry’ingenzi agira ati “Imana n’ urukundo, kand’ ūguma mu rukundo, aguma mu Mana, Imana ikaguma muri we.” Umwungeri Mukuru, Yehova, we wese ni urukundo. Abungeri ba Gitewokarasi bamwigana bagaragariza intama za Yehova urukundo rwinshi.—Gereranya na 1 Yohana 3:16, 18; 4:7-11.
18 Umutewokarate Mukuru yiyeretse Mose ari “Uwiteka [Yehova, MN ] , Uwiteka [Yehova, MN ] , Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi; igumanir’ abant’ imbabazi, ikageza ku buzukuruza babō b’ibih’ igihumbi, ibabarira gukiranirwa n’ibicumuro n’ibyaha: ntitsindishiriza na hat’ abo gutsindwa; ihōr’ abana gukiranirwa kwa base, ikageza ku buzukuru n’abuzukuruza n’ubuvivi” (Kuva 34:6, 7). Muri ubwo buryo, Yehova yatsindagirije ibice binyuranye biranga umuco we uhebuje wa Gitewokarasi, ari wo rukundo, ari na ko atanga umuburo mu buryo butajenjetse ko umunyamakosa azamugenera igihano kimukwiriye.
19. Ibinyuranye n’uko byari bimeze ku Bafarisayo, ni gute Abakristo b’abungeri bagomba gukora mu buryo bwa Gitewokarasi?
19 Na ho se, ku bafite inshingano mu muteguro, gukora mu buryo bwa Gitewokarasi bisobanura iki? Yesu yagize icyo avuga ku banditsi n’Abafarisayo bo mu gihe cye agira ati “Bahambir’ imitwar’ iremerey’ idaterurwa, bakayihekesh’ abantu ku ntugu, arik’ ubgabo ntibemere no kuba bayikozaho n’urutoke rwabo” (Matayo 23:4). Mbega imyifatire irangwa no gukandamiza abandi no kubura urukundo! Tewokarasi nyayo, cyangwa ubutegetsi bw’Imana, busaba ko abaragira umukumbi babikora bakurikiza amahame ya Bibiliya arangwamo urukundo, batawikoreza umutwaro w’amategeko atabarika yahanzwe n’abantu. (Gereranya na Matayo 15:1-9.) Nanone kandi, abungeri ba Gitewokarasi bagomba kwigana Imana mu gutuma urukundo rwabo rujyanirana n’imyifatire yo kutanonera kugira ngo itorero rikomeze kurangwamo isuku.—Gereranya n’Abaroma 2:11; 1 Petero 1:17.
20. Ni iyihe gahunda abungeri bagendera kuri tewokarasi bemera?
20 Abungeri b’ukuri bemera ko muri iyi minsi y’imperuka, Yesu yeguriye umugaragu ukiranuka w’ubwenge ibye byose kandi ko umwuka wera uyobora uwo mugaragu mu gushyiraho abasaza bo kuragira umukumbi (Matayo 24:3, 47; Ibyakozwe 20:28). Ku bw’ibyo rero, gukora mu buryo bwa Gitewokarasi bikubiyemo no kubaha uwo mugaragu mu buryo bwimbitse, kimwe na gahunda ashyiraho mu rwego rw’umuteguro, n’abasaza bashyirwaho mu matorero.—Abaheburayo 13:7, 17.
21. Ni uruhe rugero rwiza Yesu yasigiye abungeri bungirije?
21 Yesu ubwe yatanze urugero rwiza rwo kuba buri gihe yarashakiraga ubuyobozi kuri Yehova no mu Ijambo Rye. Yaravuze ati “Nta cyo mbasha gukor’ ubwanjye: ahubg’ uko numvise, ni ko nsh’ amateka; kand’ ayo nsha n’ ay’ukuri, kuko ndakurikiz’ ibyo nkund’ ubganjye, ahubgo nkurikiz’ iby’ uwantumy’ akunda” (Yohana 5:30). Abungeri bungirije b’Umwami Yesu Kristo bagomba kwihingamo imyifatire nk’iyo yo kwicisha bugufi. Mu gihe umusaza ahora ashakira ubuyobozi kw’Ijambo ry’Imana nk’uko Yesu yabigenzaga, aba mu by’ukuri akora mu buryo bwa Gitewokarasi.—Matayo 4:1-11; Yohana 6:38.
22. (a) Ni mu buhe buryo twese tugomba kwihatira gukora mu buryo bwa Gitewokarasi? (b) Ni gute Yesu atumira intama mu bugwaneza?
22 Mwebwe Bakristo b’igitsina gabo mwabatijwe, nimwihatire kuzuza ibisabwa kugira ngo murusheho guhabwa inshingano nyinshi mu itorero! Namwe mwese ntama zikundwa, nimwihatire gukora mu buryo bwa Gitewokarasi mwigana Imana na Kristo mu kugaragaza urukundo! Abungeri hamwe n’intama nibishimire ko bitabiriye uku gutumira kwa Yesu kugira kuti “Mwes’ abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange, ndabaruhura. Mwemere kub’ abagaragu banjye, munyigireho; kuko nd’ umugwaneza kandi noroheje mu mutima; namwe muzabon’ uburuhukiro mu mitima yanyu; kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjy’ utaremereye.”—Matayo 11:28-30.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a Reba ingingo zifite umutwe uvuga ngo “Umuteguro” zasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku wa 1 no ku wa 15 Kanama 1938 (mu Gifaransa).
Mbese, Ushobora Gusobanura?
◻ “Umukumbi” wa Yehova ni uwuhe, kandi ukubiyemo ba nde?
◻ Ni gute Yesu yagaragaje ko ari “umwungeri mwiza,” ari mu kinyejana cya mbere, ari no muri iki gihe?
◻ Ni uruhe ruhare rw’ingenzi abungeri bungirije bafite mu kwita ku mukumbi?
◻ Ni ubuhe busobanuro bw’ifatizo bw’ijambo “tewokarasi”?
◻ Ni iki Umukristo—cyane cyane umwungeri wungirije—agomba gukora kugira ngo abeho mu buryo bwa Gitewokarasi?
[Ifoto yo ku ipaji ya 20]
Yehova yita ku mukumbi we, nk’uko umwungeri w’umunyamurava abigenza
[Ifoto yo ku ipaji ya 24]
Iyo abantu bigana Yehova Imana bagaragaza umuco we w’urukundo, tewokarasi iba ihari