Imiryango ya Gikristo Ikorera Ibintu Hamwe
“Ariko bene Data, ndabingingira . . . kugira ngo muhurize hamwe rwose, muhuje imitima n’inama.”—1 ABAKORINTO 1:10.
1. Ku bihereranye n’ubumwe, ni iyihe mimerere irangwa mu miryango myinshi?
MBESE, umuryango wawe wunze ubumwe? Cyangwa se buri wese yikorera ibyo yishakiye? Mbese, mukorera ibintu hamwe? Cyangwa ni incuro nkeya muba muri kumwe? Ijambo “umuryango” ubwaryo ryerekeza ku rugo rwunze ubumwe.a Nyamara kandi, nta bwo imiryango yose yunze ubumwe. Umwarimu umwe wo muri kaminuza yo mu Bwongereza yageze n’aho agira ati “aho kuba urufatiro rw’umuryango mwiza wa kimuntu, umuryango . . . ni wo ntandaro y’ibitubabaza byose.” Mbese, ni ko biri mu muryango wawe? Niba se ari ko biri, mbese, nta cyo mwabikoraho?
2. Ni abahe bantu bavugwa muri Bibiliya bagaragaje ko bakomokaga mu miryango myiza?
2 Ubusanzwe, kugira ubumwe mu muryango cyangwa kutabugira, biterwa n’abawuyobora, ni ukuvuga ababyeyi bombi cyangwa umwe muri bo. Mu bihe bya Bibiliya, imiryango yunze ubumwe, ari na yo yashyiraga hamwe mu gusenga Yehova, yabonaga imigisha imuturutseho. Ibyo ni ko byari biri muri Isirayeli ya kera, nk’uko umukobwa wa Yefuta, Samusoni na Samweli bagaragazaga, buri wese mu buryo bwe, ko bakomokaga mu miryango yubaha Imana (Abacamanza 11:30-40; 13:2-25; 1 Samweli 1:21-23; 2:18-21). Mu mizo ya mbere y’igihe cy’Ubukristo, Timoteyo, ari na we wafatanije na Pawulo mu budahemuka muri zimwe mu ngendo ze z’ubumisiyonari, yari yararerewe mu bumenyi bw’Ibyanditswe bya Giheburayo arerwa na nyirakuru Loyisi hamwe na nyina Unike. Mbega ukuntu yabaye umwigishwa n’umumisiyonari w’intangarugero!—Ibyakozwe 16:1, 2; 2 Timoteyo 1:5; 3:14, 15; reba nanone Ibyakozwe 21:8, 9.
Kuki Ari Ngombwa Gukorera Ibintu Hamwe?
3, 4. (a) Ni iyihe mico yagombye kurangwa mu muryango wunze ubumwe? (b) Ni gute umuryango ushobora kuba ikirenze ubuturo?
3 Kuki ari iby’ingenzi ko umuryango ukorera ibintu hamwe? Ni ukubera ko bituma abawugize bagira akamenyero ko kumvikana no kubahana. Aho kugira ngo buri wese yitarure abandi, bagirana imishyikirano ya bugufi kandi bagashyikirana. Inkuru yasohotse vuba aha mu kinyamakuru cyitwa Family Relations yagiraga iti “ubu noneho umuntu ashobora kwiyumvisha neza ibiranga ‘umuryango ukomeye.’ Muri ibyo hakubiyemo imico yo kwitangira abandi, kubahana no kubaha ibyo bakora, ibyiyumvo by’ubucuti bwimbitse, gushyikirana bya bugufi, gushobora gukemura ingorane no gukomera mu by’umwuka.”
4 Iyo iyo mico yose irangwa mu muryango, mu rugo ntihaba nka sitasiyo za risansi, aho abantu bahagarara banywesha imodoka zabo. Nanone kandi, haba harenze ibyo kuba ubuturo gusa. Haba ari ahantu heza hareshya abagize umuryango. Ni ahantu harangwa n’ubugwaneza, urukundo, impuhwe no kumvikana (Imigani 4:3, 4). Ni icyari cy’umuryango wunze ubumwe, si indiri ya sikorupiyo, ahantu h’intugunda n’amacakubiri. Ariko se, ni gute ibyo byagerwaho?
Kwifatanya mu Cyigisho cy’Umuryango
5. Ni iki dukoresha kugira ngo tumenye gusenga by’ukuri?
5 Tumenya gusenga Yehova by’ukuri iyo dukoresheje ubwenge bwacu, cyangwa ‘ubushobozi bwacu bwo gutekereza’ (Abaroma 12:1, MN). Imyifatire yacu ntiyagombye kuyoborwa n’ibyiyumvo by’akanya gato gusa, nk’ibibyutswa n’ibibwiriza by’abanyamadini bitangirwa mu ruhame cyangwa kuri televeziyo birangwamo imvugo ishamaje. Ahubwo, tuyoborwa no kwiga no gufata igihe cyo gutekereza kuri Bibiliya hamwe n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo duhabwa n’ ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Matayo 24:45). Ibikorwa bya Gikristo dukora, tubiterwa n’uko twicengezamo ugutekereza kwa Kristo mu mimerere iyo ari yo yose cyangwa mu bigeragezo twahura na byo byose. Ku bw’ibyo, Yehova ni we Mwigisha wacu Mukuru.—Zaburi 25:9; Yesaya 54:13: 1 Abakorinto 2:16.
6. Ni uruhe rugero dufite ruhereranye n’icyigisho cy’umuryango ku isi hose?
6 Icyigisho cya Bibiliya cy’umuryango gifite uruhare runini mu mimerere y’umwuka y’umuryango. Ni ryari mugira icyigisho cyanyu cy’umuryango? Niba mukigira ari uko uburyo bubonetse cyangwa mukurikije imimerere y’umunsi, ni ukuvuga ko mutajya mukigira incuro nyinshi, niba munagifite. Kugira ngo mwifatanyirize hamwe mu cyigisho cy’umuryango, ni ngombwa ko mwashyiraho gahunda idahindagurika. Bityo, abagize umuryango bose bazaba bazi umunsi n’isaha bagomba kuba bahari kugira ngo bungukirwe n’iby’umwuka mu muryango bashyize hamwe. Abagize umuryango wa Beteli basaga 12.000 mu isi yose, bazi ko icyigisho cyabo cy’umuryango kiba ku wa mbere nimugoroba. Mbega ukuntu abitangiye gukora umurimo kuri za Beteli bashimishwa no kwibuka ko bose bifatanya kuri icyo cyigisho kiba nimugoroba, uhereye mu birwa bya Pasifika, muri Nouvelle-Zélande, kugeza muri Ositarariya, mu Buyapani, muri Taïwan, muri Hong-Kong no muri Aziya yose, Afurika n’Uburayi, hanyuma no ku mugabane w’Amerika. N’ubwo abagize umuryango wa Beteli batandukanijwe n’ibirometero ibihumbi n’ibihumbi hamwe n’indimi nyinshi, icyo cyigisho cy’umuryango gituma bumva ko bifatanyirije hamwe. Namwe mushobora kwicengezamo ibyiyumvo nk’ibyo mu rwego ruciriritse, binyuriye ku cyigisho cy’umuryango wanyu.—1 Petero 2:17; 5:9.
7. Dukurikije uko Petero yabivuze, ni gute twagombye kubona ijambo ry’ukuri?
7 Intumwa Petero itugira inama igira iti “mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze, abageze ku gakiza: niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza” (1 Petero 2:2, 3). Mbega urugero rwiza Petero yifashishije muri ayo magambo! Yakoresheje inshinga y’Ikigiriki e·pi·po·theʹsa·te, ari na yo, dukurikije igitabo Linguistic Key to the Greek New Testament, ituruka ku ijambo risobanura “gushaka cyane, kwifuza cyane, gukenera.” Ikaba isobanura kwifuza cyane. Mbese, waba warigeze kubona ukuntu akana k’inyamaswa gashakana amashyushyu menshi ibere rya nyina, cyangwa se ukuntu usanga umwana w’umuntu yishimira cyane konka ibere rya nyina? Natwe twagombye kugira icyifuzo nk’icyo ku bihereranye n’ijambo ry’ukuri. Intiti y’Umugiriki yitwa William Barclay yaravuze iti “ku Mukristo nyawe, kwiga ijambo ry’Imana si uburetwa, ahubwo biteye ibyishimo, kubera ko aba azi neza ko binyuriye kuri icyo cyigisho, umutima we uzabona ibyo kurya yifuza cyane.”
8. Ni ikihe kibazo umutware w’urugo agomba guhangana na cyo mu gihe ayobora icyigisho cy’umuryango?
8 Icyigisho cy’umuryango ni inshingano ikomeye y’umutware w’urugo. Agomba gutuma buri wese ashimishwa n’icyo cyigisho, kandi bose bakacyifatanyamo. Nta bwo abana bagombye gutekereza ko icyigisho ari icy’abantu bakuru gusa. Kuyobora neza icyigisho gifite ireme ni byo by’ingenzi kuruta kwiga ibintu byinshi. Ifashishe Bibiliya kenshi. Mu gihe byaba bikwiriye, ujye ufasha abana bawe kwiyumvisha imiterere y’uturere two muri Palesitina, aho inkuru ivugwa yabereye. Bose bagombye guterwa inkunga yo gukora ubushakashatsi no kumenyesha umuryango wose ibyo bagezeho. Bityo, abana na bo bashobora ‘gukurira imbere y’Uwiteka.’—1 Samweli 2:20, 21.
Gukorera Hamwe Umurimo wo Kubwiriza
9. Ni gute umurimo wo kubwiriza waba igihe cy’ibyishimo mu muryango?
9 Yesu yaravuze ati “ubutumwa bwiza bukwiriye kubanza kumara kwamamazwa mu mahanga yose” (Mariko 13:10). Buri Mukristo uzi icyo akora, ayo magambo amuha inshingano yihariye—ari yo yo kubwiriza, ni ukuvuga kugeza ku bandi ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Iyo umuryango wifatanyije mu gukorera hamwe uwo murimo, bitera inkunga kandi bigashimisha. Ababyeyi b’abagabo n’ab’abagore, banezezwa cyane no kubona abana babo babwiriza ubutumwa bwiza. Umugabo n’umugore bafite abahungu batatu bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 15 kugeza kuri 21, bavuze ko bari bafite akamenyero ko guherekeza abana babo mu murimo wo kubwiriza mu ruhame buri wa gatatu nyuma y’amasaha y’ishuri na buri wa gatandatu mu gitondo. Se w’abo bana yaravuze ati “buri gihe tuba dufite icyo tubigisha. Kandi dukora uko dushoboye kugira ngo bishimishe kandi bitere inkunga.”
10. Ni gute ababyeyi bashobora gufasha abana babo kugira ngo bungukirwe n’umurimo wo kubwiriza?
10 Gukorera hamwe mu muryango umurimo wo kubwiriza no kwigisha bishobora kuba ingirakamaro. Mu bihe bimwe na bimwe, abantu bashobora kwakira ubutumwa bwiza iyo umwana ababwirije mu buryo bworoheje ariko bimuvuye ku mutima. Ababyeyi be baba biteguye kugira icyo bamwunganiraho mu gihe byaba bibaye ngombwa. Ababyeyi bashobora gukora uko bashoboye kose kugira ngo abana babo bamenyerezwe buhoro buhoro, kugeza ubwo bazahinduka abakozi ‘badakwiriye kugira ipfunwe, bakwiriranya neza ijambo ry’ukuri.’ Kubwiriza hamwe muri ubwo buryo, bituma ababyeyi babona imyifatire y’abana babo, ubuhanga bwabo n’imikorere yabo myiza mu murimo wo kubwiriza. Mu kubigenza batyo buri gihe, bizatuma babona amajyambere y’umwana wabo kandi bakamumenyereza mu buryo bwimbitse, ari na ko bamutera inkunga yo gukomera mu kwizera kwe. Muri icyo gihe, abana babona ko ababyeyi babo ari intangarugero mu murimo wo kubwiriza. Muri ibi bihe birushya kandi birangwamo urugomo, gukorera hamwe no kwitanaho mu muryango, bishobora gutuma habaho umutekano mu rugero runaka mu bice bimwe birimo urugomo rukabije.—2 Timoteyo 2:15; Abafilipi 3:16.
11. Ni iki gishobora kugabanya mu buryo bworoshye umwete umwana yari afitiye ukuri?
11 Abana batahura mu buryo bworoshye imyifatire irangwamo imitima ibiri ku bantu bakuru. Iyo ababyeyi badakunda ukuri mu buryo nyabwo cyangwa umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu, biba biruhije kumva ko abana ari bo bashobora kuzabigiramo umwete. Bityo rero, ababyeyi bafite amagara mazima ariko bakanyurwa gusa no kuyoborera abana babo icyigisho mu cyumweru cyose mu mwanya w’umurimo wo kubwiriza, bashobora gutuma abana babo bagerwaho n’ingaruka mbi igihe bazaba bamaze kuba bakuru.—Imigani 22:6; Abefeso 6:4.
12. Ni gute imiryango imwe ishobora kubona umugisha wihariye uturutse kuri Yehova?
12 Akamaro ko ‘guhuza imitima,’ ni uko abagize umuryango bashyira hamwe muri byose, maze bakarebera hamwe niba nibura nk’umwe muri bo yakora umurimo w’ubupayiniya mu itorero. Mu isi yose, imiryango myinshi ibigenza ityo, kandi yose ibona imigisha iturutse ku bikorwa by’uwo mupayiniya uyikomokamo, hamwe n’ingaruka nziza akomeza kugira mu murimo we.—2 Abakorinto 13:11; Abafilipi 2:1-4.
Gushyira Hamwe mu Gukemura Ibibazo byo mu Muryango
13, 14. (a) Ni iyihe mimerere ishobora guhungabanya ubwumvikane mu muryango? (b) Ni gute twakwirinda ingorane nyinshi zo mu muryango?
13 Muri ibi bihe birushya by’ “amakuba” n’ “akaga,” twese duhura n’ibigeragezo (2 Timoteyo 3:1, Revised Standard Version; Phillips). Duhura n’ingorane ku kazi, ku ishuri, mu nzira, ndetse no mu rugo ubwaho. Bamwe bababazwa n’indwara cyangwa n’imibabaro yo mu buryo bw’ibyiyumvo imaze igihe kirekire, ku buryo bishobora guteza umwuka mubi no kutumvikana mu muryango. Ni gute twahangana n’iyo mimerere? Mbese, ni mu kutongera gushyikirana n’abandi? Ni mu kwitarura abandi bose, ndetse n’iyo baba ari abagize umuryango wacu? Oya. Ahubwo tugomba kuganira ku bibazo byacu no gusaba ubufasha. Kandi se, ibyo hari ahandi hantu heza byakorerwa haruta mu muryango urangwamo urukundo?—1 Abakorinto 16:14; 1 Petero 4:8.
14 Abaganga bavuga ko gukingira biruta kuvura. Ibyo ni na ko biri ku bihereranye n’ibibazo byo mu muryango. Ikiganiro kitaziguye kandi cyeruye, akenshi gishobora gutuma ibibazo bidakomera. Ndetse n’iyo havuka ingorane zikomeye, zishobora kuganirwaho kandi zigakemurwa mu gihe umuryango usuzumiye hamwe amahame ya Bibiliya ajyana na zo. Akenshi, uko kutumvikana gushobora kuvamo imishyikirano myiza mu gihe abantu baba bakurikiza amagambo ya Pawulo akubiye mu Bakolosayi 3:12-14 agira ati “mwambare umutima w’imbabazi, n’ineza, no kwicisha bugufi, n’ubugwaneza, no kwihangana; mwihanganirana, kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo apfa n’undi. . . . mwambare urukundo, kuko ari rwo murunga wo gutungana rwose.”
Kwidagadurira Hamwe
15, 16. (a) Ni iyihe mico yagombye kuranga imiryango ya Gikristo? (b) Amadini amwe n’amwe agizwe n’abantu bameze bate, kandi kuki?
15 Yehova ni Imana igira ibyishimo, kandi ukuri ni ubutumwa bw’ibyishimo—buhereranye n’ibyiringiro by’abantu. Byongeye kandi, kwishima ni imwe mu mbuto z’umwuka. Ibyo byishimo bitandukanye n’ibinezaneza by’akanya gato bigirwa n’umukinnyi utsinze irushanwa ry’imikino ngororangingo. Ni ibyiyumvo byimbitse byo kunyurwa kandi byuzuye umutima w’umuntu ufitanye imishyikirano ya bugufi cyane na Yehova. Ni ibyishimo bishingiye ku bintu by’umwuka n’imishyikirano yubaka.—Abagalatiya 5:22; 1 Timoteyo 1:11.
16 Ku bw’ibyo rero, twe Abakristo b’Abahamya ba Yehova, nta mpamvu dufite zo gushavura cyangwa kwijima. Amadini agizwe n’abantu nk’abo bitewe n’uko kwizera kwabo kuba gushingiye ku bintu bidashimishije. Ingaruka y’inyigisho zabo, ni ugusenga kwijimye, kutarangwamo ibyishimo, kudashingiye kuri Bibiliya kandi kubogamye. Nta bwo ayo madini agizwe n’imiryango irangwa n’ibyishimo byo gukora umurimo w’Imana. Yesu yari azi ko kwidagadura no kuruhuka bikenewe. Urugero, igihe kimwe yatumiye abigishwa be ababwira ati “muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba, muruhuke ho hato.”—Mariko 6:30-32; Zaburi 126:1-3; Yeremiya 30:18, 19.
17, 18. Ni mu buhe buryo bukwiriye imiryango ya Gikristo ishobora kwidagaduramo?
17 Mu buryo nk’ubwo, imiryango ikeneye igihe cyo kwidagadura. Umubyeyi umwe yagize icyo avuga ku bana be agira ati “dukorera hamwe ibintu byiza byinshi—nko kujya ku nkombe z’ikiyaga, gukinira umupira mu busitani, gutegura ibyo gusohokera mu misozi. Iyo uburyo bubonetse, dufata umunsi wose wo kubwiriza turi hamwe, ari wo twita ‘umunsi w’ubupayiniya,’ hanyuma tukabyizihiza turya ibyo kurya byihariye uwo munsi, ndetse byanashoboka tugahana impano.”
18 Ibindi bintu ababyeyi bashobora gusuzuma, ni nko gusohokera hamwe mu bigo byororerwamo inyamaswa, gusura ubusitani bwiza, amazu ndangamurage, n’ahandi hantu hashimishije. Gutembera mu mashyamba, kwitegereza inyoni cyangwa gukorera ubusitani, ibyo byose ni ibintu bishimishije abantu bashobora gukorera hamwe. Nanone kandi, ababyeyi bashobora gutera abana babo inkunga yo kwiga gucuranga cyangwa se gukora utundi turimo tw’ingirakamaro. Nta gushidikanya kandi ko ababyeyi bashyira mu gaciro bashaka igihe cyo gukina n’abana babo. Iyo abagize umuryango bakinira hamwe, baba bafite amahirwe menshi yo kunga ubumwe.
19. Ni ibihe bintu byogeye bishobora kubangamira umuryango?
19 Hari ibintu byogeye muri iki gihe bihereranye n’abakiri bato bibeta imiryango yabo kugira ngo bidagadure mu buryo bwabo. N’ubwo atari bibi ko umuntu ukiri muto agira uburyo bwe bwo kwidagadura cyangwa uburyo bwe bumushimishije bwo kwirangaza, ntibyaba ari iby’ubwenge ko ahugira gusa mu bimushimisha ku buryo bimutandukanya n’abandi bagize umuryango. Ahubwo, turashaka gukurikiza iri hame Pawulo yavuze muri aya magambo ngo “umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi.”—Abafilipi 2:4.
20. Ni gute amakoraniro ashobora kutubera ibihe by’ibyishimo?
20 Mbega ukuntu twese duterwa ibyishimo no kubona imiryango yicaye hamwe mu makoraniro! Muri ubwo buryo, abana bakuru bashobora kwita kuri barumuna babo. Ibyo nanone bishobora gufasha ingimbi n’abangavu mu kwirinda kugirana n’abandi bana agakungu biyicarira ku ntebe z’inyuma ku buryo bituma badakurikira neza porogaramu y’ikoraniro. Ndetse n’urugendo bakora bajya mu makoraniro cyangwa bavayo, rushobora kubashimisha mu gihe umuryango warebeye hamwe uko ruri bukorwe, inzira bari bunyuremo, aho bari busure muri urwo rugendo, n’aho bazacumbika. Ngaho nimugerageze kwiyumvisha ibyishimo imiryango yo mu gihe cya Yesu yagiraga yo gukorera hamwe urugendo rwo kujya i Yerusalemu!—Luka 2:41, 42.
Imigisha Ibonerwa mu Gukorera Ibintu Hamwe
21. (a) Twakwihatira gukora iki kugira ngo urugo rwacu rurangwemo ibyishimo? (b) Ni ibihe bintu byiza bine bishobora gutuma ugushyingirwa kuramba?
21 Kugira imibereho y’ibyishimo n’ubumwe mu muryango, ntibyigeze na rimwe byoroha, kandi si ibintu bipfa kwizana gutya gusa. Hari abavuga ko bumva ibyoroshye ari ‘ukutagira imihati n’imwe bakora,’ maze bakaba batana n’abo bashakanye hanyuma bakazongera gutangira byose bundi bushya. Nyamara ariko, akenshi bahura n’ingorane nk’izo mu gushaka ubwa kabiri ndetse n’ubwa gatatu. Uburyo bwa Gikristo bwo gukemura ibibazo, ni bwo bwiza cyane: ni ukuvuga uburyo bwo kwihatira gutsinda ingorane dukurikiza amahame ya Bibiliya ahereranye n’urukundo no kubahana. Umuryango wunze ubumwe urangwamo umwuka wo kwitanaho no kutizirikana buri muntu ku giti cye. Umujyanama umwe mu by’imiryango yagize icyo avuga ku bihereranye n’ibintu bimwe byoroshye bishobora gutuma urugo rusagamba. Yanditse agira ati “ibintu byiza by’ingenzi bine biboneka hafi mu miryango yose myiza, ni ukuba buri wese yiteguye kumva undi, gushobora gusaba imbabazi, gushobora kugaragariza undi ko umushyigikiye mu buryo bw’ibyiyumvo igihe icyo ari cyo cyose, n’icyifuzo cyo kugaragarizanya urukundo.” Koko rero, ibyo bintu bishobora gutuma urugo rusagamba, kubera ko bishingiye ku mahame akiranuka ya Bibiliya.—1 Abakorinto 13:1-8; Abefeso 5:33; Yakobo 1:19.
22. Ni iyihe migisha tuzabona tuyikesheje kuba turi mu muryango wunze ubumwe?
22 Nidukurikiza inama za Bibiliya, tuzaba twishyiriraho urufatiro rukomeye rw’ubumwe mu muryango wacu, kandi rero, imiryango yunze ubumwe ni urufatiro rw’itorero ryunze ubumwe kandi rikomeye mu by’umwuka. Bityo rero, tuzabona imigisha myinshi iturutse kuri Yehova nidukomeza kurushaho kunga ubumwe mu kumusingiza.
[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]
a “Ijambo umuryango rikomoka ku ijambo ry’Ikilatini familia, rikaba, mu busobanuro bwaryo bw’umwimerere, ryarerekezaga ku bagaragu n’abaja bo mu rugo rukomeye, hanyuma no ku rugo ubwarwo harimo shebuja, nyirabuja n’abana—hamwe n’abakozi.”—Byavuye mu nkoranyamagambo yitwa Origins—A Short Etymological Dictionary of Modern English, ya Eric Partridge.
Mbese, Uribuka?
◻ Kuki ari iby’ingenzi ko imiryango ikorera ibintu hamwe?
◻ Kuki icyigisho gihoraho cya Bibiliya mu muryango ari ngombwa?
◻ Kuki ari byiza ko ababyeyi bifatanya n’abana babo mu murimo wo kubwiriza?
◻ Kuki gusuzumira hamwe ibibazo mu rwego rw’umuryango bigira umumaro?
◻ Kuki imiryango ya Gikristo itagombye kurangwamo ikintu cyo kwijima no kubura ibyishimo?