Ibibazo by’Abasomyi
Mbese, birakwiriye ko Umukristo yakwifatanya mu by’ubucuruzi n’umuntu utizera, kandi Bibiliya itubwira iti “ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye”?
Iyo nama tuyisanga mu 2 Abakorinto 6:14-16 igira iti “ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye: mbese gukiranuka no gukiranirwa byafatanya bite? Cyangwa umucyo n’umwijima byabana bite? Kandi Kristo ahuriye he na Beliyali; cyangwa uwizera n’utizera bafitanye mugabane ki? Mbese urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibishushanyo bisengwa?”
Nta mpamvu yo kwemera ko intumwa Pawulo yatanze iyo nama igamije gushyiraho ibintu runaka bibuzanyijwe, twavuga nk’ibyo kubuza Umukristo kwifatanya mu by’ubucuruzi n’umuntu utizera. Icyakora, nta washidikanya ko inama ye inareba iby’icyo kibazo, kimwe no mu zindi nzego z’imibereho.
Pawulo yandikiye iyo nama abavandimwe be b’Abakristo b’i Korinto ya kera. Kuba bari batuye mu mujyi wari warandavuye mu buryo bwihariye, bagombaga guhangana n’akaga mu by’umuco no mu by’umwuka buri munsi. Ku bw’ibyo rero, bagombaga kugira amakenga kugira ngo ibintu bibi babonaga bidatuma badohoka buhoro buhoro ku cyemezo cyabo cyo kuba ubwoko butandukanye n’ubundi, “ubwoko bwatoranijwe, abatambyi b’ubwami, ishyanga ryera, n’abantu Imana yaronse.”—1 Petero 2:9.
Mbere yo kwandika ibiri mu 2 Abakorinto 6:14-16, Pawulo yari yarigeze gusuzuma ikibazo gikomeye cyari mu bavandimwe be b’Abakorinto. Bari bararetse igikorwa cy’ubusambanyi buteye ishozi gikomeza kuba muri bo, bityo Pawulo akaba yarabategetse kwirukana cyangwa guca umunyabyaha utihana (1 Abakorinto 5:1). Icyaha cy’uwo muntu, cyagaragaje ko kwifatanya n’ababi, cyangwa kutirinda gushaya mu bintu biranga umuco w’isi, bishobora kugira ingaruka ku Bakristo.
Abakristo b’i Korinto, birindaga gushyikirana n’umuntu waciwe, ariko se, ibyo bivuga ko bagombaga kwitandukanya burundu n’abantu batizera? Mbese, bagombaga rwose kwirinda kuvugana cyangwa kugirana imishyikirano n’abantu batari Abakristo, bakaba agatsiko k’idini kitarura abandi kameze nk’ak’Abayahudi kari karikuburiye i Qumran hafi y’Inyanja y’Umunyu (Mer Morte)? Pawulo asubiza agira ati: “nabandikiye muri rwa rwandiko ko mutifatanya n’abasambanyi. Ariko sinavuze yuko mudaterana rwose n’abasambanyi bo mu b’iy’isi . . . kuko iyo biba bityo, mwari mukwiriye kuva mu isi.”—1 Abakorinto 5:9, 10.
Ibikubiye muri ayo magambo birumvikana. Pawulo yari azi ko Abakristo bari kuzakomeza kuba kuri iyi si, bakaba hagati y’abantu batizera, kandi hafi ya buri munsi bakavugana n’abo bantu bataye umuco bayoborwaga n’amahame atandukanye n’ayabo. Kubera ko kwirinda ibyo bitashobokaga, Abakristo bagombaga kuzirikana akaga ibyo byari gutera.
Reka noneho turebe urwandiko rwa kabiri Pawulo yandikiye Abakorinto. Yagaragaje ko Abakristo basizwe ari abaminisitiri b’Imana babikwiriye, ba ambasaderi bahagarariye Kristo. Yabasabye kwirinda ikintu cyose cy’igisitaza gishobora gutuma umurimo wabo uvugwa nabi (2 Abakorinto 4:1–6:3). Mu buryo butaziguye, Pawulo yateye abavandimwe b’i Korinto bari nk’abana be bo mu buryo bw’umwuka, inkunga yo kwaguka mu rukundo rwabo (2 Abakorinto 6:13). Nyuma y’ibyo, yabahuguye agira ati “ntimwifatanye n’abatizera mudahwanye.” Yakoresheje uruhererekane rw’ibintu bihabanye kugira ngo yumvikanishe iyo ngingo.
Andi magambo akubiye muri ibyo bice, agaragaza ko Pawulo atibandaga ku rwego runaka rw’imibereho, twavuga nko mu bucuruzi cyangwa mu kazi, kandi akaba atarashyiragaho itegeko ryagombaga gukurikizwa nk’ihame. Ahubwo, yahaga abavandimwe yakundaga cyane inama yarebaga ibintu muri rusange, irangwamo ubwenge kandi y’ingirakamaro.
Mbese, iyo nama ishobora gukurikizwa, urugero, nko mu gihe Umukristo yaba ashishikariye iby’ishyingirwa? Yego rwose. Mu rwandiko rwe rwa mbere, intumwa yagiriye inama Abakorinto bifuzaga gushyingirwa, kubikora “mu Mwami” (1 Abakorinto 7:39). Yatsindagirije ubwenge buri muri ayo magambo binyuriye mu byo yaje kwandika nyuma y’aho, nk’uko bivugwa mu 2 Abakorinto 6:14-18. Mu gihe Umukristo yari kuba atekereje gushyingiranwa n’umuntu utari umugaragu wa Yehova, kandi ntabe umwigishwa wa Kristo, yari kuba ashaka kugirana ubumwe n’umuntu utizera. (Gereranya n’Abalewi 19:19; Gutegeka 22:10.) Biragaragara ko ukudahuza kw’abo bantu kwashoboraga gukurura ibibazo, harimo n’iby’umwuka. Urugero, umuntu utizera yashoboraga gukomeza kuyoboka imana y’ikinyoma, byaba muri icyo gihe cyangwa se nyuma y’aho. Pawulo yakomeje agira ati “Kristo ahuriye he na Beliyali?”
Noneho se, twavuga iki ku bihereranye n’urundi rwego rw’imibereho, ari rwo—gucuruzanya n’umuntu utizera? Hari ubwo Umukristo ashobora kumva ko kugira ngo ashobore kubaho no gutunga umuryango we, bimusaba kwifatanya mu by’ubucuruzi n’umuntu utari mugenzi we w’Umukristo (1 Timoteyo 5:8). Turebe ingero zimwe:
Umukristo ashobora kumva ashaka gutangira imirimo y’ubucuruzi yo kugurisha igicuruzwa runaka, ariko uburyo bumwe bwo kubigeraho bukaba ubwo gufatanya n’umuntu ushobora kubona ibyo bicuruzwa cyangwa amafaranga yo gushora. Undi Mukristo ashobora gushaka gukora imirimo y’ubuhinzi (cyangwa ubworozi), ariko wenda bitewe n’uko nta sambu afite, bikaba byamusaba gufatanya n’umuntu wemera kumukodesha ubutaka kugira ngo ajye amuha umugabane runaka ku nyungu. Wenda undi Mukristo ashobora kutabona uburenganzira bwo gukora imirimo ihereranye n’iby’impombo z’amazi na gazi bitewe n’uko Kayisari atanga ibyangombwa bike kandi bikaba byarafashwe n’abandi, bityo rero uburyo bumwe ashobora kwifashisha bukaba ubwo kwisunga mwene wabo ubifite.—Mariko 12:17.
Izo ni ingero gusa. Nta bwo tugamije kurondora uburyo bwose bushoboka, cyangwa ngo tugire icyo dushima cyangwa tunenga. Ariko se, mu kuzirikana izo nama, mbese ntushobora kwiyumvisha impamvu inama iri mu 2 Abakorinto 6:14-18 itagomba kwirengagizwa?
Umukristo ucuruzanya n’umuntu utizera, mwene wabo cyangwa se undi utari we, ashobora kugira ibibazo n’ibigeragezo atari yiteze. Wenda uwo bafatanyije ashobora kubona ko kugira ngo abone inyungu ikwiriye, agomba kutagaragaza inyungu zose, cyangwa agakoresha abakozi batazwi kabone n’iyo byaba ari ukurenga ku mategeko y’ubutegetsi. Ashobora kugura ibintu mu buryo bwa magendu ntibyandikwe kuri fagitire yemewe. Mbese, Umukristo yakwifuza kwivanga mu bikorwa nk’ibyo by’ubujura? Kandi se, yabyifatamo ate nko mu gihe we n’uwo bafatanyije bagomba gusinya ku mpapuro z’imisoro cyangwa izindi mpapuro zo mu butegetsi zihereranye n’imicururize yabo?—Kuva 23:1; Abaroma 13:1, 7.
Cyangwa se wenda uwo bafatanyije utizera ashobora gushaka guhunika ibicuruzwa bifitanye isano n’iminsi mikuru ya gipagani, koherereza abantu amakarita y’iminsi mikuru ku izina ry’isosiyete, no gutaka aho bacururiza mu gihe cy’iminsi mikuru ya kidini. Pawulo yabajije agira ati “mbese urusengero rw’Imana rwahuza rute n’ibishushanyo bisengwa, ko turi urusengero rw’Imana ihoraho?” Mbega ukuntu uyu muburo ukurikira ukwiriye! Uragira uti “nuko muve hagati ya ba bandi, mwitandukanye, ni ko Uwiteka avuga, kandi ntimugakore ku kintu gihumānye; nanjye nzabākīra” (2 Abakorinto 6:16, 17). Mu gukurikiza iyo nama irangwamo ubwenge, Abakristo benshi bahisemo gukora imirimo yabakururira ibibazo bike uko bishoboka kose.—Abaheburayo 13:5, 6, 18.
Itorero ntirishinzwe kugenzura cyangwa gusuzuma ibintu byose Abakristo bakora mu mirimo yabo, baba ari abakozi cyangwa bafite ubucuruzi bwabo bwite. Birumvikana ariko ko niba bimenyekanye ko Umukristo yaba yaragize uruhare mu gukora icyaha, nko mu gushyigikira ugusenga kw’ikinyoma, cyangwa uburyo runaka bwo kubeshya cyangwa se kwiba, itorero rigomba gufata ibyemezo kugira ngo amahame ya Yehova yubahirizwe.
Icyakora, icy’ingenzi ni uko inama yahumetswe yatanzwe na Pawulo yo ‘kutifatanya n’abatizera mudahwanye,’ ishobora gufasha Abakristo kwirinda ibibazo hamwe n’ibindi byemezo by’imanza bishobora kubafatirwa. Abakristo bagira amakenga bazazirikana iyo nama kandi birinde kujya mu mimerere yabongerera ibigeragezo bibahatira kurenga ku mahame ya Bibiliya. Niba umuntu yumva ko agomba gukorana ubucuruzi n’umuntu utizera, nta bwo abandi bakwiriye kwihutira kumucira urubanza cyangwa ngo bamunenge; ahubwo bazumva ko iby’amahitamo ye ari we bireba. Biragaragara ko Pawulo atari agamije gushyiraho itegeko ridakuka kandi riciraho iteka umuntu wifatanya mu by’ubucuruzi n’umuntu utizera. Ariko nanone, inama ye ntigomba kwirengagizwa. Imana yahumetse iyo nama kandi iyandikisha muri Bibiliya ku bw’inyungu zacu. Amakenga azadutera kuyikurikiza.