ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w94 1/8 pp. 8-13
  • Hahirwa Abicisha Bugufi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Hahirwa Abicisha Bugufi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Kwizera Yehova Bidufasha Kwicisha Bugufi
  • Kwicisha Bugufi​—⁠Inzira y’Ubwenge
  • Kwicisha Bugufi Bituma Tugirana Imishyikirano ya Bugufi n’Abandi
  • Urukundo Ruzadufasha Kwicisha Bugufi
  • Itoze kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi by’ukuri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Ni Gute Wagaragaza ko Wicisha Bugufi by’Ukuri?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Icyubahiro cya Yehova gihishurirwa abicisha bugufi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Yehova aha agaciro abagaragu be bicisha bugufi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
w94 1/8 pp. 8-13

Hahirwa Abicisha Bugufi

“Imana irwanya abibone, naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu.”​—⁠1 PETERO 5:⁠5.

1, 2. Ni gute mu kibwiriza cye cyo ku Musozi Yesu yagaragaje isano riri hagati yo kugira ibyishimo no kwicisha bugufi?

MBESE, hari isano ryaba riri hagati yo kugira ibyishimo no kwicisha bugufi? Mu kibwiriza cye kizwi cyane, Yesu Kristo, umuntu ukomeye kuruta abandi bose mu bihe byose, avuga ibintu icyenda bituma umuntu agira ibyishimo cyangwa umunezero (Matayo 5:1-12). None se, Yesu yaba yaravuze ko kugira ibyishimo no kwicisha bugufi byaba bifitanye isano? Yego rwose, kubera ko kwicisha bugufi biri mu mubare w’ibintu yavuze bituma umuntu agira ibyishimo. Urugero, kugira ngo umuntu yumve ko akeneye iby’umwuka, agomba kuba yicisha bugufi. Abagira inzara n’inyota byo gukiranuka, ni abicisha bugufi bonyine. Na ho abibone bo, nta bwo baba ari abagwaneza n’abanyampuhwe, kandi nta n’ubwo baba ari abanyamahoro.

2 Abicisha bugufi bagira ibyishimo bitewe n’uko kwicisha bugufi bikwiriye kandi biboneye. Byongeye kandi, abicisha bugufi bagira ibyishimo bitewe n’uko kwicisha bugufi ari iby’ubwenge; bituma umuntu agirana imishyikirano myiza na Yehova Imana hamwe n’Abakristo bagenzi be. Byongeye kandi, abantu bicisha bugufi bagira ibyishimo kubera ko kwicisha bugufi ari uburyo bwo kugaragaza urukundo rwabo.

3. Kuki kuba inyangamugayo bidusunikira kwicisha bugufi?

3 Kuki kuba inyangamugayo bidusaba kwicisha bugufi? Mbere na mbere ni uko twese twarazwe ukudatungana kandi twese tukaba dukora amakosa. Intumwa Pawulo yivuzeho iti “nzi yuko muri jye, ibyo ni ukuvuga muri kamere yanjye, nta kiza kimbamo: kuko mpora nifuza gukora ikiza, ariko kugikora nta ko” (Abaroma 7:18). Ni koko, twese twakoze ibyaha, kandi ntitwashyikira ubwiza bw’Imana (Abaroma 3:23). Kutihishira bizaturinda ubwibone. Kwemera amakosa bidusaba kwicisha bugufi, kandi kuba inyangamugayo bizatuma twemera gucyahwa mu gihe tuzaba dukoze amakosa. Ubwo incuro nyinshi tujya tunanirwa kugera ku cyo twagambiriye, dufite impamvu nziza zo kwicisha bugufi.

4. Ni iyihe mpamvu iri mu 1 Abakorinto 4:⁠7 ituma tugomba kwicisha bugufi?

4 Intumwa Pawulo iduha indi mpamvu ituma kuba inyangamugayo byagombye gutuma twicisha bugufi. Aragira ati “mbese ni nde wabatandukanije n’abandi? Kandi icyo mufite mutahawe ni igiki? Ariko niba mwaragihawe, ni iki gituma mwīrāta nk’abatagihawe?” (1 Abakorinto 4:⁠7). Ibyo nta wabishidikanya, kubera ko kwihimbaza, kwiratana ubutunzi bwacu, ubushobozi cyangwa ibyo twagezeho, byaba atari ukuba inyangamugayo. Kuba inyangamugayo bigira uruhare mu gutuma tugira umutima utaducira urubanza imbere y’Imana, bityo tukabasha ‘kuba inyangamugayo muri byose.’​—⁠Abaheburayo 13:18, MN.

5. Ni gute nanone kuba inyangamugayo bidufasha mu gihe dukoze ikosa?

5 Kuba inyangamugayo bituma dushobora kwicisha bugufi mu gihe dukoze ikosa. Bituma twemera gucyahwa aho gushaka kugerageza kwigira umwere cyangwa kugereka amakosa ku bandi. N’ubwo Adamu yitakanye Eva, nta bwo Dawidi we yigeze yitakana Batisheba agira ati ‘ntiyagombaga kwiyuhagirira aho abonwa n’abantu bose. Bityo rero, sinashoboye kunanira ayo moshya’ (Itangiriro 3:12; 2 Samweli 11:2-4). Mu by’ukuri, umuntu yavuga ko ku ruhande rumwe, kuba inyangamugayo bidufasha kwicisha bugufi, ku rundi ruhande kwicisha bugufi na byo bikadufasha kuba inyangamugayo.

Kwizera Yehova Bidufasha Kwicisha Bugufi

6, 7. Ni gute kwizera Imana bitwunganira mu kwicisha bugufi?

6 Kwizera Yehova na byo bizadufasha kwicisha bugufi. Nidutekereza ukuntu Umuremyi akomeye, Umutegetsi w’Ikirenga n’isi w’ijuru, mu by’ukuri bizatuma tutikakaza. Mbega ukuntu umuhanuzi Yesaya abitwibutsa neza! Muri Yesaya 40:15, 22 dusoma ngo “dore amahanga ameze nk’igitonyanga kiri mu kibindi, agereranywa n’umukungugu ufashe ku minzani. . . . Iyo ni yo yicaye hejuru ku rusenge rw’ijuru [“ku ruziga rw’isi” MN ], abaturage bo mu isi bameze nk’ubuzīkira.”

7 Nanone kandi, kwizera Yehova bizadufasha mu gihe tuzaba twumva ko duhohotewe. Aho kubabazwa na byo, tuziringira Yehova twicishije bugufi nk’uko umwanditsi wa zaburi abitwibutsa muri Zaburi 37:1-3, 8, 9. Intumwa Pawulo yunzemo igira iti “bakundwa, ntimwihōranire, ahubwo mureke Imana ihōreshe uburakari bwayo, kuko byanditswe ngo ‘guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītura, ni ko Uwiteka avuga.’ ”​—⁠Abaroma 12:⁠19.

Kwicisha Bugufi​—⁠Inzira y’Ubwenge

8. Kuki kwicisha bugufi bituma tugirana imishyikirano myiza na Yehova?

8 Hari impamvu nyinshi zituma kwicisha bugufi biba inzira y’ubwenge. Imwe muri zo twigeze kuvuga, ni uko bituma tugirana imishyikirano myiza n’Umuremyi wacu. Mu Migani 16:5, Ijambo ry’Imana rivuga mu buryo bwumvikana neza rigira riti “umuntu wese w’ubwibone bwo mu mutima ni ikizira ku Uwiteka.” Nanone mu Migani 16:18 dusoma ngo “kwibona kubanziriza kurimbuka.” Byatebuka cyangwa byatinda, abibone bagerwaho n’ingaruka z’ibikorwa byabo. Ibyo nta kundi byagenda kuko muri 1 Petero 5:⁠5 dusoma ngo “mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane: kuko Imana irwanya abibone, naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu.”(Ayo magambo ari mu nyuguti ziberamye ni twe twayanditse dutyo.) Ihame nk’iryo turisanga mu mugani waciwe na Yesu ku bihereranye n’Umufarisayo n’umukoresha w’ikoro, bombi bakaba barimo basenga. Umukoresha w’ikoro wicishaga bugufi, ni we wagaragaye ko akiranuka kuruta uwo wundi.​—⁠Luka 18:9-14.

9. Ni ubuhe bufasha duhabwa no kwicisha bugufi mu gihe cyo kurwanywa?

9 Kwicisha bugufi ni inzira y’ubwenge, kubera ko bituma turushaho koroherwa mu gukurikiza inama dusanga muri Yakobo 4:⁠7 igira iti “nuko rero mugandukire Imana.” Niba twicisha bugufi, nta bwo tuzigomeka mu gihe Yehova azaba aturetse tukarwanywa. Kwicisha bugufi bizatuma dushobora kunyurwa n’imimerere turimo no kuyihanganira. Umwibone ntanyurwa, ahubwo ahora ashaka byinshi, kandi iyo ageze mu mimerere igoye, arigomeka. Ku rundi ruhande, umuntu wicisha bugufi yihanganira ingorane n’ibigeragezo nk’uko Yobu yabigenje. Yobu yatakaje ibintu yari atunze byose, kandi afatwa n’indwara yamubabazaga cyane, hanyuma umugore we aza kumugira inama yo kunyura mu nzira y’ubwibone agira ati “ihakane [“vuma,” MN ] Imana, wipfire.” Yamushubije ate? Bibiliya itubwira iti “aramusubiza ati ‘uvuze nk’umwe wo mu bagore b’abapfapfa. Mbese ye, twahabwa ibyiza mu kuboko kw’Imana, tukanga guhabwa ibibi?’ Muri ibyo byose nta cyaha Yobu yacumurishije ururimi rwe” (Yobu 2:9, 10). Kubera ko Yobu yicishaga bugufi, nta bwo yigometse, ahubwo abigiranye ubwenge, yemeye ibyo Yehova yaretse bimugeraho byose. Amaherezo yaje kugororerwa cyane.​—⁠Yobu 42:10-16; Yakobo 5:⁠11.

Kwicisha Bugufi Bituma Tugirana Imishyikirano ya Bugufi n’Abandi

10. Ni gute kwicisha bugufi bituma imishyikirano dufitanye n’Abakristo bagenzi bacu irushaho kuba myiza?

10 Kwicisha bugufi ni inzira y’ubwenge, kubera ko bituma tugirana imishyikirano myiza na bagenzi bacu b’Abakristo. Ni yo mpamvu intumwa Pawulo itugira inama igira iti “ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta. Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi” (Abafilipi 2:3, 4). Kwicisha bugufi bizatuma tugira ubwenge bwo kutarushanwa na bagenzi bacu, cyangwa ngo tugerageze kubarenga. Imyifatire nk’iyo, ishobora kudukururira ibibazo, ikaba yanabikururira bagenzi bacu b’Abakristo.

11. Kuki kwicisha bugufi bishobora kudufasha kwirinda gukora amakosa?

11 Kenshi na kenshi, kwicisha bugufi bizadufasha kwirinda gukora amakosa. Mu buhe buryo? Kubera ko kwicisha bugufi bizaturinda kwiyemera. Ibiri amambu, tuzafatana uburemere inama ya Pawulo iri mu 1 Abakorinto 10:12 igira iti “uwi­bwira ko ahagaze, yirinde atagwa.” Umuntu w’umwibone ariyemera cyane, bityo akaba abangukirwa no gukora amakosa bitewe n’uko ashobora koshywa n’ibintu byo hanze cyangwa intege nke ze.

12. Kwicisha bugufi bizadufasha kubahiriza irihe tegeko ryo mu Byanditswe?

12 Kwicisha bugufi bizadufasha kuganduka nk’uko tubisabwa. Mu Befeso 5:21 tugirwa inama igira iti “mugandukirane ku bwo kūbaha Kristo.” None se mu by’ukuri, ntitugomba kuganduka twese? Abana bagomba kugandukira ababyeyi babo, abagore bakagandukira abagabo babo, abagabo na bo bakagandukira Kristo (1 Abakorinto 11:⁠3; Abefeso 5:22; 6:⁠1). Bityo rero, mu itorero rya Gikristo iryo ari ryo ryose, twese, hakubiyemo n’abakozi b’imirimo, tugomba kugandukira abasaza b’itorero. Mbese, si iby’ukuri ko abasaza b’itorero na bo bagandukira umugaragu ukiranuka w’ubwenge uhagarariwe cyane cyane n’umugenzuzi w’akarere? Hanyuma kandi, umugenzuzi w’akarere agomba kugandukira umugenzuzi w’intara, umugenzuzi w’intara na we akagandukira Komite y’Ishami y’igihugu akoreramo. Naho se bite ku bagize Komite y’Ishami? Bagomba “kugandukirana” (MN ), kandi bakanagandukira Inteko Nyobozi ihagarariye umugaragu ukiranuka w’ubwenge, na yo ikaba igandukira Yesu Umwami wimitswe (Matayo 24:45-47). Nk’uko biri mu nteko y’abasaza iyo ari yo yose, ni na ko abagize Inteko Nyobozi na bo bagomba kubaha igitekerezo cy’abandi. Urugero, umwe muri bo ashobora kumva ko afite igitekerezo cyiza. Ariko kandi, mu gihe igitekerezo cye kidashyigikiwe na benshi, agomba kukireka. Mu by’ukuri, twese tugomba kwicisha bugufi, kuko buri wese muri twe agomba kuganduka.

13, 14. (a) Kwicisha bugufi bidufasha cyane cyane mu yihe mimerere? (b) Ni uruhe rugero Petero yatanze ruhereranye no kwemera inama?

13 Kuba kwicisha bugufi ari inzira y’ubwenge, bigaragarira cyane cyane mu buryo bw’uko bituma kwemera inama no gucyahwa birushaho kutworohera. Buri wese muri twe akenera gucyahwa kenshi, bityo tukaba tugomba gukurikiza inama iri mu Migani 19:20 igira iti “emera inama, kandi [w]umve icyo wigishijwe, kugira ngo mu maherezo yawe uzabe uzi ubwenge.” Nk’uko byigeze kuvugwa, kwicisha bugufi byoroshya umubabaro uzanwa no gucyahwa hamwe no guhanwa. Byongeye kandi, mu Baheburayo 12:4-11, intumwa Pawulo itugira inama ihereranye n’ukuntu kwemera gucyahwa twicishije bugufi ari iby’ubwenge. Ni muri ubwo buryo bwonyine dushobora kwiringira kubaho mu bwenge, bityo tukazegukana ingororano y’ubuzima bw’iteka. Mbega ukuntu ibyo byazatuzanira ibyishimo!

14 Ku bihereranye n’ibyo, dushobora kuzirikana urugero rw’intumwa Petero. Yagiriwe inama ikarishye n’Intumwa Pawulo, nk’uko tubisanga mu nkuru ivugwa mu Bagalatiya 2:14 igira iti “ariko mbonye ko batagenda mu nzira igororotse, ihura n’ukuri k’ubutumwa bwiza, mbwirira Kefa [Petero] imbere ya bose, nti ‘[u]bwo wowe uri Umuyuda, ukifata nk’abanyamahanga, ntiwifate nk’Abayuda, ni iki gituma uhatira abanyamahanga kwifata nk’Abayuda?’” Mbese, ibyo byaba byarababaje intumwa Petero? Oya, kandi niba byaranabayeho byabaye iby’igihe gito, nk’uko bigaragarira mu magambo yaje kwandikwa muri 2 Petero 3:15, 16 amwita “mwene Data ukundwa Pawulo.”

15. Ni irihe sano riri hagati yo kwicisha bugufi no kugira ibyishimo?

15 Hari n’ibyo kuba umuntu yakumva ko anyuzwe. Nta na rimwe dushobora kugira ibyishimo mu gihe twaba tutanyuzwe n’imimerere twaba turimo, inshingano twaba dufite, n’imigisha tugira. Umukristo wicisha bugufi usanga agira ati “niba Imana iretse ibi bikangeraho, ni uko nshobora kubyihanganira,” bityo ibyo bikaba mu by’ukuri ari byo intumwa Pawulo yavuze mu 1 Abakorinto 10:13 igira iti “nta kigeragezo kibasha kubageraho kitari urusange mu bantu; kandi Imana ni iyo kwizerwa, kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora, ahubwo hamwe n’ikibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kukihanganira.” Rero, twongeye kubona ukuntu kwicisha bugufi ari inzira y’ubwenge, kubera ko bituma dushobora kugira ibyishimo, kabone n’iyo twaba turi mu mimerere imeze ite.

Urukundo Ruzadufasha Kwicisha Bugufi

16, 17. (a) Ni uruhe rugero rwo mu Byanditswe rugaragaza umuco ukomeye kuruta iyindi uzadufasha kwicisha bugufi? (b) Ni uruhe rugero rwo hanze rwatangwa kuri iyo ngingo?

16 Urukundo ruzira ubwikunde, ari rwo a·gaʹpe, ruzadufasha kwicisha bugufi kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Kuki Yesu yashoboye kwihanganira igiti cye cy’umubabaro yicishije bugufi nk’uko Pawulo yabibwiye Abafilipi (Abafilipi 2:5-8)? Kuki atigeze atekereza kuba yangana n’Imana? Ni ukubera ko ‘akunda se’ nk’uko abyivugira (Yohana 14:31). Ni yo mpamvu igihe cyose yakuzaga kandi agaha icyubahiro Yehova, Se wo mu ijuru. Ndetse, hari n’ikindi gihe yagaragaje ko nta wundi muntu mwiza uretse Se wo mu ijuru wenyine.​—⁠Luka 18:18, 19.

17 Urugero twatanga kuri iyo ngingo, n’urw’ibyabaye kuri umwe mu basizi ba mbere bo muri Amerika, witwa John Greenleaf Whittier. Igihe kimwe, mu gihe cy’ubuto bwe, yarimo akina n’agakobwa kari agacuti ke barushanwa kuvuga inyuguti zigize amagambo runaka, maze ako gakobwa kaza kuvuga ijambo neza mu gihe we yari yarivuze nabi. Ibyo byababaje cyane ako gakobwa. Kubera iki? Uwo musizi yibuka ko ako gakobwa kavuze kati “umbabarire kuba navuze iryo jambo neza. Nanga kuba nagusumba . . . kubera ko ngukunda.” Ni koko, niba dukunda umuntu, tuzifuza ko adusumba aho kuba munsi yacu, kubera ko urukundo rwicisha bugufi.

18. Kwicisha bugufi bizadufasha gukurikiza iyihe nama yo mu Byanditswe?

18 Iryo ni isomo ryiza ku Bakristo bose, cyane cyane abavandimwe. Mu gihe umuvandimwe wacu ahawe inshingano yihariye mu murimo, mbese, biradushimisha cyangwa se tugira ishyari n’igomwa rikaze ry’uko atari twebwe duhawe iyo nshingano? Niba koko dukunda umuvandimwe wacu, tuzishimira ko ahawe iyo nshingano yihariye cyangwa igikundiro mu murimo. Ni koko, kwicisha bugufi bizatuma tubangukirwa no gukurikiza inama igira iti “ku byo gukunda bene Data, mukundane rwose; ku by’icyubahiro, umuntu wese ashyire imbere mugenzi we” (Abaroma 12:10). Ubundi buhinduzi bugira buti “mwubahane, buri wese abone ko mugenzi we amuruta” (New International Version). Nanone kandi, tugirwa inama n’intumwa Pawulo igira iti “mukorerane mu rukundo” (Abagalatiya 5:13). Ni koko, niba dufite urukundo, tuzishimira gukorera abavandimwe bacu, turi abagaragu babo, dushyira imbere inyungu zabo n’ibyatuma bagubwa neza, ibyo kandi bikaba bisaba kwicisha bugufi. Nanone kandi, kwicisha bugufi bizatuma tutihimbaza, bityo twirinde gutuma abandi bagira ishyari cyangwa kugomanwa. Pawulo yanditse avuga ko urukundo ‘rutirarira, rutihimbaza.’ Kubera iki? Kubera ko ibyihishe inyuma yo kwirarira no kwihimbaza ari ubwikunde n’ubwibone, nyamara ubusanzwe urukundo rwo rukaba rutikunda.​—⁠1 Abakorinto 13:⁠4.

19. Ni izihe ngero zo muri Bibiliya zigaragaza ko kwicisha bugufi n’urukundo bidasigana, kimwe n’uko ubwibone no kwikunda bigendana?

19 Imishyikirano Dawidi yari afitanye n’Umwami Sawuli hamwe n’umuhungu we Yonatani, ni urugero rutangaje rugaragaza ukuntu urukundo no kwicisha bugufi bidasigana, n’ukuntu ubwibone n’ubwikunde na byo bigendana. Ugutsinda intambara kwa Dawidi, kwatumye abagore b’Abisirayeli baririmba bagira bati “Sawuli yishe ibihumbi, Dawidi yica inzovu” (1 Samweli 18:⁠7). Aho kugira ngo yicishe bugufi, Sawuli wari wuzuye ubwibone, kuva ubwo yibibyemo urwango rwo kwica Dawidi. Mbega ukuntu ibyo byari bitandukanye n’umutima umuhungu we Yonatani yari afite! Dusoma ko Yonatani yakundaga Dawidi nk’uko yikunda (1 Samweli 18:⁠1). Ariko se, Yonatani yifashe ate nyuma y’igihe runaka, ubwo byagaragaraga ko Yehova yahaga umugisha Dawidi, kandi ko ari na we wari gusimbura Sawuli ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli aho kuba Yonatani uwo? Mbese, Yonatani yaba yaragize ishyari cyangwa igomwa? Oya rwose! Kubera urukundo rwinshi yakundaga Dawidi, yashoboraga kuvuga amagambo dusoma muri 1 Samweli 23:17 ngo “witinya kuko ukuboko kwa data Sawuli kutazagushyikira; kandi uzaba umwami wa Isirayeli; jye ubwanjye nzaba uwa kabiri kuri wowe; kandi data Sawuli na we arabizi.” Urukundo rwinshi Yonatani yakundaga Dawidi rwatumye yicisha bugufi maze yemera ibyo yumvaga ko ari ubushake bw’Imana ku bihereranye no gusimbura se ku ntebe y’ubwami bwa Isirayeli.

20. Ni gute Yesu yagaragaje isano rya bugufi riri hagati y’urukundo no kwicisha bugufi?

20 Ikindi kigaragaza isano riri hagati y’urukundo no kwicisha bugufi, ni ibyabaye mu ijoro rya nyuma Yesu Kristo ari kumwe n’intumwa ze mbere y’uko apfa. Muri Yohana 13:⁠1 dusoma ko ‘urukundo [Yesu] yakunze abe bari mu isi, ari rwo yakomeje kubakunda kugeza imperuka.’ Nyuma y’ibyo, dusoma ko Yesu yogeje intumwa ze, bityo akora umurimo nk’uw’umugaragu. Mbega isomo ritangaje ryo kwicisha bugufi!​—⁠Yohana 13:1-11.

21. Muri make, kuki tugomba kwicisha bugufi?

21 Mu by’ukuri, hari impamvu nyinshi zo kwicisha bugufi. Kwicisha bugufi birakwiriye kandi biraboneye. Ni inzira yo kwizera. Bituma tugirana imishyikirano myiza na Yehova Imana hamwe na bagenzi bacu duhuje ukwizera. Kwicisha bugufi ni inzira y’ubwenge. Ikirenze ibyo kandi, ni inzira y’urukundo, kandi bikazana ibyishimo nyakuri.

Ni Gute Wasubiza?

◻ Ni mu buhe buryo kuba inyangamugayo bidufasha kwicisha bugufi?

◻ Kuki kwizera Yehova bishobora kudufasha kwicisha bugufi?

◻ Ni iki cyerekana ko kwicisha bugufi ari inzira y’ubwenge?

◻ Kuki urukundo rudufasha mu buryo bwihariye kwicisha bugufi?

[Ifoto yo ku ipaji ya 10]

Yobu yagandukiye Yehova yicishije bugufi. Nta bwo ‘yihakanye Imana [hanyuma ngo] yipfire’

[Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Petero yicishije bugufi araganduka igihe Pawulo yamugiraga inama mu ruhame

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze