Reka Inyigisho ntangabuzima Zibe Uburyo Bwawe bwo Kubaho
‘Kubaha Imana bigira umumaro kuri byose.’—1 TIMOTEYO 4:8.
1, 2. Ni mu ruhe rugero abantu bita ku buzima bwabo, kandi ibyo bigira izihe ngaruka?
ABANTU benshi ni abakwemeza batazuyaje ko kimwe mu bintu by’agaciro kurusha ibindi mu mibereho y’umuntu, ari ukugira ubuzima buzira umuze. Abantu bakoresha igihe kinini cyane n’amafaranga menshi kugira ngo bakomeze kugira amagara mazima, kandi bagakora uko bashoboye kose kugira ngo bavurwe mu buryo bukwiriye mu gihe babikeneye. Urugero, mu myaka ya vuba aha, amadolari yakoreshejwe mu by’ubuvuzi mu gihe cy’umwaka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, agera kuri miriyari 900. Uwo mubare, uhwanye n’amadolari 3.000 kuri buri mugabo, buri mugore, na buri mwana batuye muri icyo gihugu mu gihe cy’umwaka, kandi iyo hakozwe mwayeni y’ibitangwa kuri buri muturage wo mu bindi bihugu byateye imbere, usanga bitari munsi y’uwo mubare.
2 Mbese, icyo gihe cyose n’izo mbaraga hamwe n’amafaranga yose yakoreshejwe, byaba byaravuyemo iki? Nta gushidikanya, nta wahakana ko muri rusange, muri iki gihe ibikoresho by’ubuvuzi hamwe n’uburyo bwo kuvura byateye imbere cyane kuruta ikindi gihe cyose mu mateka. Nyamara kandi, ibyo ntibivuga ko imibereho irangwamo ubuzima buzira umuze yagezweho. Ibiri amambu, muri disikuru ya perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yari ikubiyemo porogaramu y’iby’ubuvuzi muri icyo gihugu, yavuze ko, uretse “ikiguzi gihanitse mu buryo buteye isoni cy’ibitangwa ku bugome buri muri icyo gihugu,” abatuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, “babonekamo umubare w’abarwaye SIDA, uw’abanywa itabi hamwe n’uw’impinja zivuka zidashyitse” uruta uw’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose mu byateye imbere. Umwanzuro we wari uwuhe? Yagize ati “tugomba guhindura imyifatire yacu niba koko dushaka kuba abantu bafite amagara mazima.”—Abagalatiya 6:7, 8.
Uburyo bwo Kubaho Butanga Ubuzima
3. Afatiye ku muco wa Kigiriki wa kera, ni iyihe nama Pawulo yatanze?
3 Mu kinyejana cya mbere, Abagiriki bari bazwiho kuba barirundumuriye mu myitozo ngororangingo, iyo gukomeza umubiri, no mu marushanwa ngororangingo. Ku bw’ibyo, intumwa Pawulo yahumekewe n’Imana kugira ngo yandikire umusore Timoteyo ati “kwitoza k’umubiri kugira umumaro muri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo” (1 Timoteyo 4:8). Bityo, Pawulo yagaragazaga ibyo abantu benshi baje kwemera muri iki gihe, by’uko ubuvuzi hamwe n’ibindi bigenerwa umubiri, bidatanga icyizere kidashidikanywa ku byerekeye imibereho ituma umuntu agira ubuzima bwiza. Ariko kandi, Pawulo atwizeza ko ikintu cy’ingenzi kurushaho, ari ukwita ku mimererwe myiza yo mu buryo bw’umwuka no kwiyegurira Imana.
4. Ni izihe nyungu zizanwa no kubaha Imana?
4 Iyo mibereho ni ingirakamaro ku ‘buzima bwa none,’ kubera ko itanga uburinzi ku bihereranye n’ibintu byose byangiza, ibyo abantu batubaha Imana, cyangwa abafite “ishusho yo kwera” bikururira (2 Timoteyo 3:5; Imigani 23:29, 30; Luka 15:11-16; 1 Abakorinto 6:18; 1 Timoteyo 6:9, 10). Abareka ukwiyegurira Imana kukarangwa mu mibereho yabo, bubaha mu buryo bukwiriye, amategeko ye hamwe n’ibyo idusaba, kandi ibyo bibasunikira gutuma inyigisho ziva ku Mana zihesha ubuzima, bazigira uburyo bwabo bwo kubaho. Iyo mibereho ibazanira ubuzima bwiza bwo mu buryo bw’umwuka no mu buryo bw’umubiri, kunyurwa hamwe n’ibyishimo. Kandi “bibikir[a] ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugira ngo babone uko basingira ubugingo nyakuri.”—1 Timoteyo 6:19.
5. Ni ayahe mabwiriza yatanzwe na Pawulo mu gice cya kabiri cy’urwandiko yandikiye Tito?
5 Kubera ko imibereho iyoborwa n’inyigisho ntangabuzima ziva ku Mana ihesha iyo migisha uhereye ubu no mu gihe kizaza, dukeneye kumenya, mu buryo bw’ingirakamaro, ukuntu dushobora gutuma inyigisho ntangabuzima ziva ku Mana ziba uburyo bwacu bwo kubaho. Intumwa Pawulo yatanze igisubizo mu ibaruwa ye yandikiye Tito. Turi bwibande mu buryo bwihariye ku gice cya kabiri cy’icyo gitabo, aho yabwirije Tito ‘kuvuga ibihuye n’inyigisho nzima [“ntangabuzima” MN ].’ Nta gushidikanya, buri wese muri twe, yaba muto cyangwa akuze, umugabo cyangwa umugore, ashobora kungukirwa n’ “inyigisho nzima” muri iki gihe.—Tito 1:4, 5; 2:1.
Inama Ireba Abasaza
6. Ni iyihe nama Pawulo yahaye “abasaza,” kandi se kuki twavuga ko yagize neza?
6 Mbere na mbere, Pawulo yagiriye inama abasaza bari mu itorero. Nimusome muri Tito 2:2. “Abasaza” muri rusange, barubahwa kandi bakavugwaho kuba ari intangarugero mu bihereranye no kwizera n’ubudahemuka (Abalewi 19:32; Imigani 16:31). Ibyo bishobora gutuma abandi [Bakristo] batinya kubaha inama cyangwa ibitekerezo ku bintu bidakomeye cyane (Yobu 32:6, 7; 1 Timoteyo 5:1). Bityo rero, Pawulo yagize neza kuba yarabanje kubwira abasaza, kandi byaba byiza bazirikanye amagambo ye, bagakora uko bashoboye kugira ngo, kimwe na we, babe abantu bakwiriye kwiganwa.—1 Abakorinto 11:1; Abafilipi 3:17.
7, 8. (a) ‘Kudakunda ibisindisha’ bikubiyemo iki? (b) Kuki ‘kwitonda’ bigomba kongerwaho ‘kudashayisha’ kugira ngo hatabaho gukabya?
7 Abasaza b’Abakristo bagomba ‘kudakunda ibisindisha.’ N’ubwo ijambo ry’umwimerere rishobora kwerekeza ku kamenyero ko kunywa, (“gushyira mu gaciro mu byo kurya no kunywa,” Kingdom Interlinear), rinasobanura kuba maso, gukanguka mu bitekerezo, cyangwa kugira ibitekerezo bizima (2 Timoteyo 4:5; 1 Petero 1:13). Ku bw’ibyo rero, abasaza bagomba kuba abantu bashyira mu gaciro, badakabya cyangwa ngo barenze urugero haba mu kunywa cyangwa mu bindi bintu.
8 Bityo, bagomba nanone kuba abantu ‘bitonda’ kandi “badashayisha.” Ubusanzwe, uko abantu bagenda bakura, ni na ko barushaho kurangwaho ‘ubwitonzi’ cyangwa kugira igitinyiro, kwiyubaha no kuba abantu bakwiriye kubahwa. Icyakora, hari bamwe usanga bashaka gukabya mu byo kwitonda, ku buryo bananirwa kwihanganira amashagaga y’abakiri bato (Imigani 20:29). Ni yo mpamvu ‘kwitonda’ byongerwaho ‘kudashayisha’ kugira ngo hatabaho gukabya. Abasaza bagomba kurangwaho ubwitonzi bugendana n’ikigero cy’imyaka bagezemo, ari na ko birinda kubogama, kandi bagategeka mu buryo bwuzuye, ibyiyumvo byabo n’uburyo bitwara mu bintu.
9. Kuki abasaza bagomba kuba bazima mu byo kwizera n’urukundo, kandi cyane cyane mu byo kwihangana?
9 Hanyuma, abasaza bagomba kuba “bazima mu byo kwizera n’urukundo no kwihangana.” Incuro nyinshi, mu nyandiko ze, Pawulo yagiye avuga ibyo kwizera n’urukundo, akongeraho n’ibyiringiro (1 Abakorinto 13:13; 1 Abatesalonike 1:3; 5:8). Aha ho ariko, “ibyiringiro” yabisimbuje “kwihangana.” Wenda ibyo bishobora kuba byaratewe n’uko iyo umuntu asaza, ari na ko kurambirwa bimuzamo mu buryo bworoshye (Umubwiriza 12:1). Nyamara kandi, nk’uko Yesu yabivuze, “uwihangana akageza imperuka, ni we uzakizwa” (Matayo 24:13). Ikindi kandi, abantu bashaje si intangarugero bitewe n’ikigero cy’imyaka bagezemo, cyangwa se bitewe n’uko ari inararibonye gusa, ahubwo kandi bitewe n’imico yabo yo mu buryo bw’umwuka ihamye—ari yo ukwizera, urukundo no kwihangana.
Inama Ireba Abakecuru
10. Ni iyihe nama Pawulo aha “abakecuru” bari mu itorero?
10 Nyuma y’ibyo, Pawulo yerekeje ibitekerezo ku bakecuru bari mu itorero. Nimusome muri Tito 2:3. “Abakecuru” ni abagore bakuze kuruta abandi bo mu itorero, harimo n’abagore b’ “abasaza” hamwe na ba nyina na ba nyirakuru b’abandi bagize itorero. Ku bw’ibyo, bashobora kugira uruhare runini mu kugira icyo bahindura ku myifatire y’abandi, byaba mu buryo bwiza cyangwa mu buryo bubi. Ni yo mpamvu Pawulo yatangije ijambo rye imvugo ngo “ni uko,” ashaka kumvikanisha ko “abakecuru” na bo bafite inshingano runaka zo guhihibikanira kugira ngo basohoze uruhare rwabo mu itorero.
11. Kwifata uko bikwiriye abera bisobanura iki?
11 Mbere na mbere, intumwa Pawulo yagize iti “abakecuru . . . bifate nk’uko bikwiriye abera.” ‘Imyifatire’ y’umuntu ni yo yerekana imiterere y’umutima we na kamere ye, nk’uko bigaragarira ku myitwarire ye no ku isura ye (Matayo 12:34, 35). Noneho se, ni gute Umukristokazi ukuze yagombye kwitwara, kandi yagombye kugira kamere imeze ite? Muri make, ni ‘ukwifata nk’uko bikwiriye abera.’ Ayo magambo yahinduwe mu ijambo ry’Ikigiriki risobanurwa ngo “ibikwiriye ibyeguriwe Imana, ari abantu, ibikorwa cyangwa ibintu.” Nta gushidikanya ko iyo nama ikwiriye, dufatiye ku ngaruka igira ku bandi, cyane cyane ku bagore bato mu itorero.—1 Timoteyo 2:9, 10.
12. Ni iyihe mikoreshereze mibi y’ururimi twese tugomba kwirinda?
12 Hanyuma, hakurikiraho ibintu bibiri bidakwiriye gukorwa, ari byo ibi ngo “batabeshyera abandi, badatwarwa umutima n’inzoga nyinshi.” Birashimishije kubona izo nteruro zombi ziri hamwe. Umwarimu wo muri kaminuza witwa E. F. Scott, yagize ati “mu bihe bya kera, igihe ikinyobwa cyari gikunze gukoreshwa cyari divayi yonyine, iyo abakecuru babaga biteretse ka divayi, ni bwo wasangaga basebya abaturanyi babo.” Ubusanzwe, abagore bashishikazwa n’ibyerekeye abandi bantu kurusha abagabo, kandi ibyo bikaba ari ibyo gushimwa. Ariko kandi, uko gushishikarira abandi, bishobora kubaviramo kuzimura, ndetse wenda no gusebanya, cyane cyane iyo akarimi kabaye karekare bitewe n’inzoga (Imigani 23:33). Nta gushidikanya ko abashaka gukomeza kubaho mu buryo buhesha ubuzima, baba abagabo cyangwa abagore bagomba kuba maso kugira ngo birinde kugwa muri uwo mutego.
13. Ni mu buhe buryo abakecuru bashobora kuba abigisha?
13 Kugira ngo abakecuru bakoreshe igihe cyabo mu buryo bwubaka, baterwa inkunga yo ‘kwigisha ibyiza.’ Mu yindi mirongo, Pawulo yatanze amabwiriza yumvikana neza agaragaza ko abagore batagomba kwigisha mu itorero (1 Abakorinto 14:34; 1 Timoteyo 2:12). Icyakora, ibyo ntibibabuza kugeza ubumenyi bw’agaciro kenshi buva ku Mana, ku bo mu ngo zabo no ku bandi (2 Timoteyo 1:5; 3:14, 15). Nanone bashobora gukora ibintu byinshi byiza babera abagore bato bo mu itorero Abakristokazi b’intangarugero, nk’uko imirongo y’Ibyanditswe ikurikira ibyerekana.
Inama Ireba Abakiri Bato
14. Ni gute abagore bakiri bato b’Abakristo bashobora kugaragaza ukutabogama ku bihereranye no kwita ku mirimo yabo?
14 Mu gutera abakecuru inkunga yo kwigisha ibyiza, Pawulo yibanze ku bagore bakiri bato. Nimusome muri Tito 2:4, 5. N’ubwo amenshi muri ayo mabwiriza arebana n’ibyo mu ngo zabo, nta bwo abagore bakiri bato b’Abakristokazi bagomba kubogama maze ngo bareke ibyo guhihibikanira ubutunzi bibe ari byo byiganza mu mibereho yabo. Ibiri amambu, bagomba “kudashayisha, no kwirinda gusambana, . . . no kugira neza,” kandi ikirenze ibyo, bakaba biteguye gushyigikira gahunda y’ubutware bwa Gikristo, “kugira ngo ijambo ry’Imana ridatukwa.”
15. Kuki benshi mu bagore bato mu matorero bagomba gushimwa?
15 Muri iki gihe, imibereho yo mu miryango yarahindutse cyane ugereranyije n’uko byari bimeze mu gihe cya Pawulo. Imiryango myinshi ntivuga rumwe ku bihereranye no kwizera, kandi indi iyoborwa n’umubyeyi umwe gusa. Ndetse n’iyiyita ko ari imiryango irangwamo umuco, usanga abagore cyangwa ababyeyi bahihibikanira imirimo yo mu ngo zabo gusa bagenda barushaho kuba mbarwa. Ibyo byose bituma abagore bakiri bato b’Abakristokazi bagira inshingano ziremereye cyane bahatirwa gusohoza byanze bikunze, nyamara kandi, ibyo ntibituma bavanirwaho inshingano zabo Ibyanditswe bibasaba gusohoza. Birashimisha kubona abagore bakiri bato benshi b’indahemuka bahatanira gukora imirimo myinshi bafite nta kubogama, ari na ko bakomeza gushyira inyungu z’Ubwami imbere, ndetse bamwe bakaba banifatanya mu murimo w’igihe cyose, baba abapayiniya (Matayo 6:33). Ni abo gushimwa rwose!
Inama Ireba Abasore
16. Ni iyihe nama Pawulo yari afitiye abasore, kandi se, kuki ikwiriye no muri iki gihe?
16 Nanone, Pawulo yerekeje ibitekerezo ku basore, harimo na Tito. Nimusome Tito 2:6-8. Kubera ko urubyiruko rwinshi muri iki gihe rufite imyifatire irangwamo kutita ku nshingano kandi yangiza—kunywa itabi, gusabikwa n’ibiyobyabwenge hamwe n’inzoga, ubusambanyi, hamwe n’ibindi abantu b’isi biruka inyuma, urugero, imikino irangwamo urugomo, umuzika hamwe n’imyidagaduro y’akahebwe—ni umuburo uziye igihe rwose ku rubyiruko rw’Abakristo rushaka kugira imibereho irangwamo ibyishimo no kunyurwa.
17. Ni gute umusore ashobora “kudashayisha” no kuba “ikitegererezo cy’imirimo myiza”?
17 Ibinyuranye n’uko bimeze ku rubyiruko rw’isi, Umukristo ukiri muto, agomba “kudashayisha” no kuba “ikitegererezo cy’imirimo myiza.” Pawulo yasobanuye ko kudashayisha no gukura mu bitekerezo bitagerwaho n’abiga gusa, ko ahubwo bigerwaho n’ “[a]bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza” (Abaheburayo 5:14). Mbega ukuntu bishimishije cyane kubona abakiri bato bemera gutanga igihe cyabo n’imbaraga zabo kugira ngo bifatanye mu buryo bwuzuye mu mirimo inyuranye yo mu itorero rya Gikristo, aho gutakariza imbaraga zo mu buto bwabo mu mishinga ishingiye ku bwikunde! Kimwe na Tito, mu kubigenza batyo, baba icyitegererezo cy’ “imirimo myiza” mu itorero rya Gikristo.—1 Timoteyo 4:12.
18. Imvugo ngo kubonera mu iyigisha, kudapfa gutera waraza, no kuvuga ijambo rizima, bishaka kuvuga iki?
18 Abasore bibutswa ko ‘mu iyigisha ryabo, bagaragaza uko baboneye, badapfa gutera waraza; n’ijambo ryabo rikaba rizima ritariho umugayo.’ Inyigisho ‘ziboneye,’ zigomba kuba zishinze imizi mu Ijambo ry’Imana; bityo rero, abasore bakaba bagomba kuba abigishwa ba Bibiliya b’abanyamurava. Kimwe n’abasaza, abasore na bo bagomba kwitonda. Bagomba kumenya ko kuba umukozi ubwiriza Ijambo ry’Imana ari inshingano ikomeye, bityo rero, ‘ingeso zabo [zikaba] zigomba kumera nk’uko bikwiriye ubutumwa bwiza bwa Kristo’ (Abafilipi 1:27). Nanone kandi, ijambo ryabo rigomba kuba “rizima” kandi ‘ntiribeho umugayo’ kugira ngo abaryanga batabona icyo bitwaza.—2 Abakorinto 6:3; 1 Petero 2:12, 15.
Inama Zireba Imbata n’Abagaragu
19, 20. Ni gute abantu bakorera abandi bashobora ‘kwizihiza inyigisho z’Imana, Umukiza wacu’?
19 Hanyuma, Pawulo yaje kwerekeza [inama ze] ku bakorera abandi. Nimusome muri Tito 2:9, 10. N’ubwo muri iki gihe muri twe hatarimo benshi baba ari imbata cyangwa abagaragu, nyamara kandi, hari benshi bafite akazi cyangwa imirimo bakorera abandi. Ku bw’ibyo rero, ihame ryavuzwe na Pawulo riracyafite agaciro karyo no muri iki gihe.
20 ‘Kugandukira ba shebuja muri byose,’ bishaka kuvuga ko Abakristo bagomba kubaha abakoresha babo hamwe n’abayobozi babo nta buryarya (Abakolosayi 3:22). Nanone kandi, bagomba kuba bazwiho ko ari abakozi b’inyangamugayo, batahana umubyizi unyuze abakoresha babo. Kandi bagomba kutadohoka ku mahame mbwirizamuco ya Gikristo ahanitse mu gihe bari ku kazi, uko imyifatire y’abandi bakozi yaba imeze kose. Ibyo byose babikorera “kugira ngo muri byose bizihize inyigisho z’Imana, Umukiza wacu.” Mbega ukuntu dukunze kumva ibihereranye n’ingaruka nziza ziboneka, iyo abantu bafite imitima itaryarya bitabiriye ukuri bitewe n’imyifatire myiza ya bagenzi babo bakorana cyangwa abakozi babo b’Abahamya! Iyo ni ingororano Yehova aha abitondera inyigisho ntangabuzima n’igihe bari ku kazi.—Abefeso 6:7, 8.
Ubwoko Bwejejwe
21. Kuki Yehova yatanze inyigisho ntangabuzima, kandi se ni gute twagombye kuzitabira?
21 Inyigisho ntangabuzima zatanzwe na Pawulo, nta bwo ari amahame mbwirizamuco dushobora kwifashisha igihe tubishakiye. Pawulo yakomeje asobanura intego yazo. Nimusome Tito 2:11, 12. Kubera urukundo n’ubuntu Yehova Imana atugirira, yaduhaye inyigisho ntangabuzima zitwigisha uburyo bwo kugira ubuzima bufite amajya n’amaza, kandi zituma tugira imibereho irangwamo kunyurwa muri ibi bihe bikomeye kandi by’akaga. Mbese, waba witeguye kwemera no gutuma inyigisho ntangabuzima ziba uburyo bwawe bwo kubaho? Nubigenza utyo, bizaguhesha agakiza.
22, 23. Ni iyihe migisha dusarura mu gihe turetse inyigisho ntangabuzima zikaba uburyo bwacu bwo kubaho?
22 Ikirenze ibyo kandi, gutuma inyigisho ntangabuzima ziba uburyo bwacu bwo kubaho, biduhesha igikundiro cyihariye uhereye ubu, hamwe n’ibyiringiro bishimishije by’igihe kizaza. Nimusome muri Tito 2:13, 14. Mu by’ukuri, turi ubwoko butanduye butandukanye n’iyi si yanduye kandi igeze aharindimuka, bitewe n’uko dutuma inyigisho ntangabuzima ziba uburyo bwacu bwo kubaho. Ayo magambo ya Pawulo, asa n’ayo Mose yavugiye ku musozi Sinayi, ubwo yibutsaga abana b’Isirayeli agira ati “kandi Uwiteka . . . a[za]gusumbish[a] ayandi mahanga yaremye yose, uyarushe gushimwa no kogera no kubahwa, ubere Uwiteka Imana yawe ubwoko bwera, nk’uko yavuze.”—Gutegeka 26:18, 19.
23 Nimucyo rero tujye buri gihe duha agaciro igikundiro dufite cyo kuba turi ubwoko bwa Yehova butanduye, dutuma inyigisho ntangabuzima ziba uburyo bwacu bwo kubaho! Jya uhora uri maso kugira ngo wamaganire kure uburyo ubwo ari bwo bwose bwo kutubaha Imana hamwe n’irari ry’isi, bityo ukomeze kutarangwaho umwanda, kandi ube ukwiriye gukoreshwa na Yehova mu murimo we ukomeye akoresha muri iki gihe.—Abakolosayi 1:10.
Mbese, Uribuka?
◻ Kuki kubaha Imana bigira umumaro muri byose?
◻ Ni gute abasaza n’abakecuru b’Abakristo bashobora gukomeza kugendera mu nyigisho ntangabuzima, kandi bakareka zikaba uburyo bwabo bwo kubaho?
◻ Ni izihe nyigisho ntangabuzima Pawulo yari afitiye abasore n’abagore bakiri bato bari mu itorero?
◻ Ni ikihe gikundiro n’imigisha dushobora kubona turamutse turetse inyigisho ntangabuzima zikaba uburyo bwacu bwo kubaho?
[Amafoto yo ku ipaji ya 19]
Abantu benshi muri iki gihe bashyira mu bikorwa inama ziri muri Tito 2:2-4